Noneho ya mirambo yari imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru mu Burundi, yaba yabonye nyirayo muri iri joro ryakeye, kubera ko amakuru yatangajwe na radiyo BBC Gahuzamiryango avuga ko hari abantu baraye baje gutaburura imva zashyinguwemo iyo mirambo, ariko bagahura n'ingorane abaturage bakabagwa gitumo ntacyo barageraho.
Noneho FPR isigaye yiba imirambo mu marimbi y' i Burundi
Nkuko byatangajwe na BBC ngo abasirikari b'u Rwanda bari mu bwato bwihuta bukoresha moteri bambutse ikiyaga cya Rweru, bafite umugambi wo gutaburura imirambo yari yashyinguwe na leta y'Uburundi, kubera ko abarundi bavugaga ko nta bantu babuze, u Rwanda narwo rukavuga nta muntu rwabuze. Ariko twese tuzi ko mu Rwanda ari ho hamaze iminsi abaturage bashimutwa na DMI bakaburirwa irengero.
Nkuko byumvikanye kuri BBC ngo iki gikorwa cyo gutabururra iyi mirambo cyabanjirijwe n'ubutasi bukomeye, kugira ngo bamenye neza aho iyi mirambo ishyiguye neza. Abakurikira ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda muribuka ko uwitwa Tom Ndahiroaherutse kwandika inyandiko ndende ivuga ukuntu we ku giti cye yigiriye ku kiyaga cya Rweru kureba uko byagenze. Abantu bamwe bagize ngo bwari ubuhoro bwamugenzaga, ahubwo yari yagiye gutata ngo azanire ba rushimusi ba RDF amakuru afatika y'aho imirambo yashyinguwe.
Tom Ndahiro yatangiye inyandiko ye agira ati: « Ku wa 5 Nzeri 2014 ntiwari umunsi usanzwe. Ni umunsi imvura yazindutse igwa kugeza nimugoroba. Nibaza ko ishobora kuba yaraguye amasaha arenga 18. Mu gitondo cya kare twazindutse tugana ku kiyaga cya Rweru ahabonetse imirambo ku ruhande rw'i Burundi. Saa moya za mugitondo zageze turi ku mupaka w'u Rwanda n' u Burundi. Twageze i Muyinga hafi saa 4 za mugitondo, bitewe n'imodoka kutihuta kubera imvura. Hari hanabayemo kuyoba, kuko twageze mu Kirundo tukibeshya umuhanda ku buryo twisanze ahitwa i Nyarunazi na Gisenyi tugana ku mupaka aho twavuye.
Twanyuze iyo nzira kuko yari yo soko y'inkuru kandi igice kinini cy'ikiyaga cya Rweru, kikaba kiri mu Burundi. Ni hafi 70%. Jye na mugenzi wanjye twajyanye, Albert Rudasimburwa, twagiye dusanga umunyamakuru wa mbere wamenye iyo nkuru ». Soma inyandiko yose: http://rushyashya.net/itohoza/rwanda-burundi-imirambo-yo-mu.html
Uretse kandi Tom Ndahiro ngo mu cyumweru gishize hari umuntu wavuye mu Rwanda aca ku mupaka hagati y'u Rwanda n'u Burundi mu Kirundo maze agera ahahambwe iyo mirambo yakuwe mu kiyaga Rweru hitwa i Dagaza maze afata amafoto menshi y'aho imirambo ihambye ndetse yanafotoye n'ibirindiro by'abashinzwe umutekano b'u Burundi biri hafi aho, ariko ngo uyu ataha yaciye indi nzira; aho kunyura mu Kirundo yari yaturutse ahubwo yateze ubwato, icyatangaje uwamutwaye nuko bageze ku ruhande rw'u Rwanda akabona uwo muntu arimo kwakirwa n'abandi bamusuhuza mu buryo bwa gisirikare bamuha amasaruti!
Umurundi ukora ku cyambu cya Dagaza, wiboneye neza aba ba rushimusi b'imirambo yabwiye BBC uko byagenze. Yabwiye abanyamakuru ba BBC ko mu ijoro ryakeye ahagana mu ma saa moya yabonye haza ibyombo bya moteri 2 birimo abantu bambaye gisirikare na gisivire maze ahita ajya kubwira umukuru w'icyambu, muri ako kanya yumva abo baje mu bwato bashyize isasu mu mbuda (charger le fusil). Ariko burya ngo ibisambo byose ni bimwe bigira ubwoba bubi cyane. Barabutswe abasirikari ba bamarine b'abarundi baje n'ubwato bahita bagenda basiga aho igitiyo, umuhini na shitingi bikiri bishyashya! Amato yabo yabanje kugenda bisanzwe nyuma batsa moteri bageze aho Akagera kiroha muri Rweru, berekeza mu Rwanda.
Ubu ku ruhande rw'u Burundi bakajije umutekano ku buryo ngo nta na mato yemerewe kugenda mu mazi nyuma ya sa kumi n'ebyiri za nimugoroba. Ikindi nuko abasirikari baje gushinga ibirindiro hafi y'izo mva, ndetse abamarine basanzwe bakorera aho bongerewe ubushobozi. Ibi byerekana ko leta y'u Rwanda yahiye ubwoba kuva aho yumviye ko hari abanyamahanga benshi batangiye gusaba ko hakorwa amatohoza mpuzamahanga yimbitse akerekana imvo n'imvano yiriya mirambo. Ibi Human Rights Watch yarabisabye, ndetse n'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi. Aho igihuru ntikigiye kubyara igihunyira?
Umva uko BBC yabitangaje:
Ngendahayo Damien
Ikazeiwacu.fr
Source: BBC GAHUZAMIRYANGO
22 septembre 2014
Amakuru