Pages

Monday 22 September 2014

[RwandaLibre] RWANDA: NONEHO DMI YANDITSE AMATEKA UBWO YAJYAGA KWIBA IMIRAMBO I BURUNDI IGAFATIRWA MU CYUHO!

 


RWANDA: NONEHO DMI YANDITSE AMATEKA UBWO YAJYAGA KWIBA IMIRAMBO I BURUNDI IGAFATIRWA MU CYUHO!

22 septembre 2014

Amakuru

Noneho ya mirambo yari imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru mu Burundi, yaba yabonye nyirayo muri iri joro ryakeye, kubera ko amakuru yatangajwe na radiyo BBC Gahuzamiryango avuga ko hari abantu baraye baje gutaburura imva zashyinguwemo iyo mirambo, ariko bagahura n'ingorane abaturage bakabagwa gitumo ntacyo barageraho.

Noneho FPR isigaye yiba imirambo mu marimbi y' i Burundi

Noneho FPR isigaye yiba imirambo mu marimbi y' i Burundi

Nkuko byatangajwe na BBC ngo abasirikari b'u Rwanda bari mu bwato bwihuta bukoresha moteri bambutse ikiyaga cya Rweru, bafite umugambi wo gutaburura imirambo yari yashyinguwe na leta y'Uburundi, kubera ko abarundi bavugaga ko nta bantu babuze, u Rwanda narwo rukavuga nta muntu rwabuze. Ariko twese tuzi ko mu Rwanda ari ho hamaze iminsi abaturage bashimutwa na DMI bakaburirwa irengero.

Nkuko byumvikanye kuri BBC ngo iki gikorwa cyo gutabururra iyi mirambo cyabanjirijwe n'ubutasi bukomeye, kugira ngo bamenye neza aho iyi mirambo ishyiguye neza. Abakurikira ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda muribuka ko uwitwa Tom Ndahiroaherutse kwandika inyandiko ndende ivuga ukuntu we ku giti cye yigiriye ku kiyaga cya Rweru kureba uko byagenze. Abantu bamwe bagize ngo bwari ubuhoro bwamugenzaga, ahubwo yari yagiye gutata ngo azanire ba rushimusi ba RDF amakuru afatika y'aho imirambo yashyinguwe. 

Tom Ndahiro yatangiye inyandiko ye agira ati: «  Ku wa 5 Nzeri 2014 ntiwari umunsi usanzwe. Ni umunsi imvura yazindutse igwa kugeza nimugoroba. Nibaza ko ishobora kuba yaraguye amasaha arenga 18. Mu gitondo cya kare twazindutse tugana ku kiyaga cya Rweru ahabonetse imirambo ku ruhande rw'i Burundi. Saa moya za mugitondo zageze turi ku mupaka w'u Rwanda n' u Burundi. Twageze i Muyinga hafi saa 4 za mugitondo, bitewe n'imodoka kutihuta kubera imvura. Hari hanabayemo kuyoba, kuko twageze mu Kirundo tukibeshya umuhanda ku buryo twisanze ahitwa i Nyarunazi na Gisenyi tugana ku mupaka aho twavuye.

Twanyuze iyo nzira kuko yari yo soko y'inkuru kandi igice kinini cy'ikiyaga cya Rweru, kikaba kiri mu Burundi. Ni hafi 70%. Jye na mugenzi wanjye twajyanye, Albert Rudasimburwa, twagiye dusanga umunyamakuru wa mbere wamenye iyo nkuru ».  Soma inyandiko yose: http://rushyashya.net/itohoza/rwanda-burundi-imirambo-yo-mu.html

Uretse kandi Tom Ndahiro ngo mu cyumweru gishize hari umuntu wavuye mu Rwanda aca ku mupaka hagati y'u Rwanda n'u Burundi mu Kirundo maze agera ahahambwe iyo mirambo yakuwe mu kiyaga Rweru hitwa i Dagaza maze afata amafoto menshi y'aho imirambo ihambye ndetse yanafotoye n'ibirindiro by'abashinzwe umutekano b'u Burundi biri hafi aho, ariko ngo uyu ataha yaciye indi nzira; aho kunyura mu Kirundo yari yaturutse ahubwo yateze ubwato, icyatangaje uwamutwaye nuko bageze ku ruhande rw'u Rwanda akabona uwo muntu arimo kwakirwa n'abandi bamusuhuza mu buryo bwa gisirikare bamuha amasaruti!

Umurundi ukora ku cyambu cya Dagaza, wiboneye neza aba ba rushimusi b'imirambo yabwiye BBC uko byagenze. Yabwiye abanyamakuru ba BBC ko mu ijoro ryakeye ahagana mu ma saa moya yabonye haza ibyombo bya moteri 2 birimo abantu bambaye gisirikare na gisivire maze ahita ajya kubwira umukuru w'icyambu, muri ako kanya yumva abo baje mu bwato bashyize isasu mu mbuda (charger le fusil). Ariko burya ngo ibisambo byose ni bimwe bigira ubwoba bubi cyane. Barabutswe abasirikari ba bamarine b'abarundi baje n'ubwato bahita bagenda basiga aho igitiyo, umuhini na shitingi bikiri bishyashya! Amato yabo yabanje kugenda bisanzwe nyuma batsa moteri bageze aho Akagera kiroha muri Rweru, berekeza mu Rwanda.

Ubu ku ruhande rw'u Burundi bakajije umutekano ku buryo ngo nta na mato yemerewe kugenda mu mazi nyuma ya sa kumi n'ebyiri za nimugoroba. Ikindi nuko abasirikari baje gushinga ibirindiro hafi y'izo mva, ndetse abamarine basanzwe bakorera aho bongerewe ubushobozi. Ibi byerekana ko leta y'u Rwanda yahiye ubwoba kuva aho yumviye ko hari abanyamahanga benshi batangiye gusaba ko hakorwa amatohoza mpuzamahanga yimbitse akerekana imvo n'imvano yiriya mirambo. Ibi Human Rights Watch yarabisabye, ndetse n'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi. Aho igihuru ntikigiye kubyara igihunyira?

Umva uko BBC yabitangaje

00:00
00:00

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr

Source: BBC GAHUZAMIRYANGO

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.