Pages

Thursday 31 January 2013

Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda


Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda

Digital StillCamera
"Bamwe mu basirikare b'u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo"
Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, irangajwe imbere n'umunyagitugu waje kuba Perezida, Paul Kagame yagiye ikoresha inzira z'ubugome zitandukanye kugira ngo yikize abatavuga rumwe nayo n'abashobora kuvuga ibyo ikora binyuranije n'amahame shingiro y'ikiremwamuntu.
Mu kwikiza abo bantu bose yagiye ikoresha uburyo butandukanye burimo ifuni, kuniga abantu, gutanga uburozi, n'ibindi bibi byinsi nk'uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Muri iyi minsi, ikinyamakuru The Rwandan, cyabakoreye iperereza ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu basirikare b'u Rwanda bakorere ku mupaka wa Rusizi I n'iya II (akarere ka Nyamasheke) bamerewe nabi n'abayobozi babo abandi bakaba bamaze gupfa batewe amafuni, ngo bitewe n'uko baba batumva neza ibikorwa n'inkoramaraso za Kagame aho bamwe baba bashaka kuvugisha ukuri no gushaka ko ibintu bijya ahagaragara kandi kizira muri iki gisirikare.
Amakuru, The Rwandan ikesha bamwe mu basirikare bakorera muri aka gace batifuje ko amazina yabo tuyandika bavuze ko aya makuru ariyo kandi ko bimaze igihe kitari gito.
Aba basirikare bagize bati: " ibyo bintu byo kwica bagenzi bacu byatangiye ubwo M23 (mouvement du 23 Mars) yari itangiye kurwanya leta ya Kinshasa, nibwo umutekano usa n'uwahungabanye mu gihugu abasirikare benshi babakwiza ku mipaka cyane cyane uwa Rusizi na Rubavu, hano Rusizi hakoreraga Division ya Gatatu (3rd Division) ariko batuzaniye renfort [kubongerera abandi] iturutse I Butare muri divisio ya Kane (4th Division) batayo ya 301 (three zero one)", aba basirikare bakomeje bavuga ko bakigera Rusizi batangiye amaoperations ya buri munsi aho bikangaga buri gihe umwanzi ariwo FDLR ndetse baniteguye ko isaha n'isaha bashobora kwambuka bakajya Kongo gufasha M23.
Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko gutera ifuni bamwe mu basirikare byatangiye ubwo abasirikare bari batangiye kubwirwa ko bitegura kuko isaha ni saha bashobora kujya muri Kongo, bamwe rero ntibabyakiriye neza kuko bagiye babyivovotera, abandi batangira kubaza inyungu baba bafite mukujya kurwana intambara ya Kongo n'uko abo batabyumva batangira kwicwa batewe amafuni, bakabwira bagenzi babo ko babajyanye ahandi abandi bakavuga ngo bashobora kuba baguye muri ambush [umutego] y'umwanzi gusa abasirikare bo bakabona ko ari ikinyoma kuko babaga bazi uko byagenze.
Aba basirikare bavuga ko bamwe babuze ubwo bari muri operation bakoze mu mpera z'ukwezi kwa 12 aho bari bamaze kumenya ko hari FDLR zigera kuri 300 zanyuraga ku mupaka ziturutse za Burundi na Kongo zica Ruvunge, Sake, Plaine de Bugarama (Ikibaya cya Bugarama) na Rusizi ya II, irangiye ngo nibwo basanze haburamo abasirikare batatu, nyuma baza kumenya ko batewe ifuni bazira kuba batarishimiye uko bababwiraga ko bashobora kwambuka muri Kongo.
The Rwandan, yanamenye amakuru avuga ko ubwo M23 yari imaze gufata Goma ibifashijwemo na bamwe mu basirikare b'u Rwanda bari muri batayo ya 99, abandi bose bari biteguye kwambuka Kongo cyane ko bari bazi ko M23 irahita ifata na Bukavu, mu bari biteguye (stand by) harimo batayo 55 yari yageze ku mupaka wa Rubavu.
Izi nzirakarengane z'abasirikare bakagombye gukorera igihugu n'imiryango yabo bakomeje kwicwa bazira ibitekerezo byabo, gusa benshi ubu bahisemo kwibera ibiragi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo dore ko n'iyo baba baganira n'abavandimwe babo baba bikanga buri muntu wese ko ashobora kubumva akabicisha.
Ikinyamakuru The Rwandan cyanabashije kumenya ko benshi mu basirikare bakora igisirikare cy'u Rwanda (RDF: Rwanda Defense Force) bakeneye ubatera ingabo mu bitugu mu guhirika ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame bavuga ko bwubakiye ku musenyi, abandi bakaba bakomeje gushaka uburyo bahunga.
Abaturage baturiye muri Rusizi, akarere ka Nyamasheke, baganiriye n'umunyamakuru wacu kuri telefone zabo zigendanywa bavuze ko nabo basigaye babona ishyamba atari ryeru kuko ngo basigaye babona abasirikare batangira akazi saa saba (13h00), kandi bari basanzwe bagatangira mu ma saa cyenda (15h00), bikiyongera ku bihuha bihari bivuga ko u Rwanda rushobora guterwa.
Aba baturage bavuga ko banaje guterwa n'ubwoba n'ingendo za Perezida Kagame zasaga nk kwiyegereza abaturage asa nk'aho hari icyo yikanga bamwe bagasabwa kumusaba kongera kwiyamamaza muri 2017, ikindi cyateye ubwoba abaturage ni ijambo Perezida Kagame  yavuze ko nibiba ngombwa bazasubira mu ndake, ngo bikaba bigaragara ko hari intambara barigutegura.
Mike

Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rumwe nayo batuye mu Bubiligi

"Karangwa Semushi azwiho gusenya andi mashyaka ya opposition, abitumwe na Jack Nziza na Musoni James, akorera ku mugabane w'Uburayi kuva za RUD kugeza ejo bundi yirirwa agendana na ba Kazungu na Habimana bategura inyandiko zisebya RNC, abashakira za contacts ngo bakore za conference de presse zisebya RNC, ukubahuza n'abahutu Kazungu yasuzuguye ngo bishyire hamwe ngo barwanye RNC nkaho ariyo shyaka riri ku butegetsi. Amakuru ducyesha ahizewe, ni uko iyi trio Kazungu, Karanga na Habimana yamaze kugaragara k'uburyo Semushi Gerard yatakaje agaciro mu buhungiro akaba agiye gusubira Kigali aho agiye gutaha akanashinyagurira Mushayidi bivugwa ko aguye mu buroko agambaniwe na bagenzi be bakuriwe na Gerard Semushi na Maitre Alfonse Ndoba.
Kubera ko misiyo ye yamunaniye ubu ngo akaba yarijejwe na Musoni James kuzagororerwa naramuka atashye agatahana nagashyirahamwe ke yihimbiye ka PDP.
Ngo ntibirenga ukwa gatandatu adatashye.
Mbabajwe n'abayoboke be agiye guta ku gasi, batazi gahunda zihishe muri iryo taha etc.
Byari kugaragara neza nibura iyo babanza bagaha icyubahiro uwahaye ihahiro Mushayidi bamukuza nibura muri iriya gereza.
Ariko nta nuwakurayo amaso kuko abagome kabuhariwe Jack Nziza na shebuja Paul Kagame bashobora kwemera gufungura Mushayidi bamaze kumuha twa tuzi nyuma bikazitwa ko yishwe n'ikindi kintu doreko ari abahanga muri manipulations y'inkuru baha rubanda", Uwase Liliane.

Merci bcp Liliane.

Rukokoma, Ndahayo Eugene na Karangwa Gerald Semushi ni batahe vuba bakinguruke opposition.


Begin forwarded message:

From: Uwase Liliane <uwaseliliane108@yahoo.com>
Date: January 30, 2013, 12:21:42 PM PST
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rumwe nayo batuye mu Bubiligi
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

ABAHAGURUKIYE KUMARA ABATAVUGA RUMWE NA LETA MPOTOZI YA KAGAME AHA MU BUBILIGI
Maze iminsi nkurikirana ibihuha bisohoka ku mbuga, ibinyoma bicishwaho n'abakorera leta ya Paul Kagame rimwe na rimwe bikanayobya ababisoma badashishoje ; none mpisemo kubagezaho ibyo nagezeho mu bushakashatsi bwanjye bigamije kubereka abatuyobya, biyita amazina aya naya etc. Dore rero uko intore, ba maneko, abicanyi bakorera Kagame aha mu Bubiligi bakurikirana :
1. Ku isonga haza ucura imigambi yo kwica, kugura abatavuga rumwe na FPR, kubasenyera amago, kuroga, gutanga ibikoresho (uburozi, amafaranga, impapuro z'inzira, contacts etc) muri macye appui logistique et administratif. Uwo ni Jack Nziza, umwicanyi warengeje kamere, udasinzira iyo atagize uwo yivugana, ruharwa mu kubiba amacakubiri namatiku. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ubukana afite mu kumara abana babanyarwanda abiterwa n'uko ari umunyamahanga (umufumbira wa za Gisoro) ariko akaba atanagira umuryango n'abavandimwe. Aba yaramaze abanyarwanda amahirwe ni uko ubwo bugome abuvanga n'ubuswa azwiho we na shebuja.
2. John (Jeef) Uwamungu : Uyu ni musanzire wa Jack Nziza akaba nawe ataraza muri Ambassade y'uRwanda muri Belgique yarishe abanyarwanda batagira uko bangana (reba inyandiko bamwanditseho kuri DHR). Ubu niwe ubitse uburozi na pistolets zazakoreshwa n'uzemera kwica abantu bamwe bamaze kwemezwa bakorera muri RNC nk'uyikuriye mu bubiligi, majoro witwa Emmanuel Nkubana na Alexis Rudasingwa kubera uko bamaze kujegeza Let aya Kagame bicecekeye. Ni nawe uha logistique intore ziva Kigali zije mu Bubiligi kureshya abahutu bibisambo ngo bitabire za come and see, abagurwa ngo bakomeze kugambanira abandi, gukwirakwiza impuha n'ibinyoma. Abo bagaragaye cyane ni nka Mannasseh w'Umuhudi (uzwiho ubugambanyi kuva kubwa Let aya Habyarimana), igisambo Maitre Zitoni (uzwiho nawe ingeso y'ubusambanyi akaba akiri Ruhande hari aho yahanutse avuye gusambana hitwa Mont Zitoni) na Capiteni wasezerewe Rushema. Uyu Uwamungu ni nawe wirirwa atera za Sida abakobwa cyangwa abagore baba bsahaka ibyangombwa bibafasha mubyo baba bifuza aha ku mugabane w'Uburayi. Ni nawe ukora recrutement y'intore akanazitoza uburiganya, gukoresha impuha, abizewe gukoresha uburozi etc. Ikibazo afite gusa ni uko ubuzima bwe bujegeye cyane kubera sida, gukunda amayoga kuko plans ze zose zimenyekana zitarajya mu bikorwa, ubwumvikane bucye na Ambasaderi na Bwitare (ubu umwunganira kuko ako kuneka kamunaniye) ndetse ubu akaba anafite ubwumvikane bucye n'undi murwayi mugenzi we bafatanije sida witwa Lysette ngo kubera uwo Lysette yaba nawe aha abatavuga rumwe na Leta amakuru iyo abonye harimo utu Euros dutubutse ; ariko ntanahenda kuko ijana riba rihagije.
3. Tacien Miheto Ndorimana na Aimable Karirima bashinzwe kugoresha itangazamakuru n'imbuga za internet mu gusakaza impuha , inzangano, amatiku, gusenya ingo zabananiranye kugurwa etc. Ndorimana Miheto Tacien niwe wahawe misiyo yo gusenyera umuyobozi wa RNC aha muri Belgique byamunanira akazakora amahugurwa yo kumurangiza akoresheje uburozi, nyuma akazagororerwa umwanya muri Leta, niwe mumtsi mukuru wirirwa aririmba gahunda za FPR, niwe leta ikoresha kwigarurira abagore babapfakazi cyangwa abatandukanye n'abagabo babo bari muri opposition cyangwa bakiri akazuyazi kubera ingeso azwiho y'ubusambanyi kuburyo umugore we yashobewe akaba yaramwemeye uko ari kubera kwanga gutandukana nawe atinya ko atashobora guhangana n'ubuzima kuko umuryango we ufite abanzi batagira ingano kubera amafuti ya Tacien Ndolimana Miheto. Karirima Aimable niwe wirirwa acura amakuru yo guha igihe.com cya FPR no gutegurira Ambasaderi Masozera ibyo abeshya mu itangazamakuru. Aba bombi nibo Leta ya Kigali icishaho amafaranga yo gutunga Ambassade kuko compte zayo zifunze biciye muri ASBL bafunguye mu gihe gishize.
4. Maurice Rwambonera na Chatale Karara. Aba bashinzwe recruitement muri come and see, nibo batojwe uko buriya burozi bwa Jack Nziza bukora, Maurice akabukoresha mu kabare ke yivugana uwamuyobeyeho usanzwe ushakishwa naho Chantale, indaya butwi, agakoresha ubusambanyi bwe gukurura abatavuga rumwe na FPR maze bamuyoberaho akabarangizanya n'ubwo burozi. Akoresha uwitwa Kavurati wahoze muri RNC kumushakira abagabo no kureshya abagomba kwivuganwa. Maurice Rwambonera yari yahawe misiyo yo kwivugana Dr Paulin Murayi na Winnie igihe yari afite umihango wo kurangiza ikiriyo, ariko Imana itega akaboko bamuca murihumye.
5. Kazungu Gustave na Habimana Bonaventure. Aba bari abayobozi barifatiye RNC bayikoresha icyo bashatse, bayiba dore ko Habimana yari tresorier na Kazungu wakamugenzuye akaba perezida we. Amafaranga ya cotisation zabayoboke bayagabaniraga mu kabare kitwa ku ryinyo inama ikirangira, bibye amakarita ya RNC barayagurisha, Kazungu yagurishaga reccomendations z'abayoboke babaga bacyeneye muri procedure z'ubuhunzi. Bari barahawe misiyo na Jack Nziza yo kumukorera bari mu ishyaka. Bari barasabwe gukora uko bashoboye RNC ntigire abayoboke benshi kandi binyangamugayo, gusuzugura abayobozi b'andi mashyaka kugirango bayangishe RNC, akoresheje Kazungu, gusuzugura abahutu bityo bange urunuka RNC, kuzigarurira uwitwa Emmanuel Nkubana na JM Micombero igihe cyagera bakazabaha bwa burozi. Igihembo cya mbere kigizwe n'akayabo gatubutse k'ama euros cyazaniwe Habimana Bonaventure n'uwitwa Colonel Kalibata igihe yari yaraje gusura umugore we wari waraje kubyarira muri Belgique. Yayamushyikirije ku manywa y'ihangu kukabare kitwa ku Ryinyo. Icya kabiri cyakiriwe n'umudamu we igihe yabeshyaga ngo yagiye Kampala mu gihe yari ari Kigali, yanijejwe ko nasenya burundu RNC azagororerwa amwe mu mazu ya Mukuru we Nzirorera ari Kigali. Ariko kwari ukumukina kuko ayo mazu arimo ibikomerezwa bya FPR ku buryo iyo yibeshya agataha bari bamuteguriye twa mutoyi (dore ko yikundira igitsina kubi) maze agakatirwa urwo gufata ku ngufu akarangiriza ubuzima bwe muru gereza, sida yanduye mu busambanyi bwe bw'indengakamere ikamukindura ataramara n'umwaka. Byaba Kazungu cyanga se Habimana baje gutungurwa bagaragaye mu gucuruza RNC bakubiswe inshuro bajugunywa hanze batarasoza uwo mugambi. Ababikurikirana hafi bavuga ko impuha n'ibisebo bigaragara ku mbuga bisebya RNC aribo babikora bakoresheje za pseudo zitandukanye babazwa n'uko batakaje umugati no gucuruza abanyarwanda. By'umwihariko Habimana asanzewo ubusambo bukabije kuko akiri na tresorier muri MRND yibyeyo akayabo gatubutse anacuza abana ba Nzirorera utwo bari bahawe na se muru testament.
Karangwa Semushi azwiho gusenya andi mashyaka ya opposition, abitumwe na Jack Nziza na Musoni James, akorera ku mugabane w'Uburayi kuva za RUD kugeza ejo bundi yirirwa agendana na ba Kazungu na Habimana bategura inyandiko zisebya RNC, abashakira za contacts ngo bakore za conference de presse zisebya RNC, ukubahuza n'abahutu Kazungu yasuzuguye ngo bishyire hamwe ngo barwanye RNC nkaho ariyo shyaka riri ku butegetsi. Amakuru ducyesha ahizewe, ni uko iyi trio Kazungu, Karanga na Habimana yamaze kugaragara k'uburyo Semushi Gerard yatakaje agaciro mu buhungiro akaba agiye gusubira Kigali aho agiye gutaha akanashinyagurira Mushaidi bivugwa ko aguye mu buroko agambaniwe na bagenzi be bakuriwe na Gerard Semushi na Maitre Alfonse Ndoba. Kubera ko misiyo ye yamunaniye ubu ngo akaba yarijejwe na Musoni James kuzagororerwa naramuka atashye agatahana nagashyirahamwe ke yihimbiye ka PDP. Ngo ntibirenga ukwa gatandatu adatashye. Mbabajwe n'abayoboke be agiye guta ku gasi, batazi gahunda zihihe muri iryo taha etc. Byari kugaragara neza nibura iyo babanza bagaha icyubahiro uwahaye ihahiro Mushaidi bamukuza nibura muri iriya gereza. Ariko nta nuwakurayo amaso kuko abagome kabuhariwe Jack Nziza na sebuja Paul Kagame bashobora kwemera gufungura Mushaidi bamaze kumuha twa tuzi nyuma bikazitwa ko yishwe n'ikindi kintu doreko ari abahanga muri manipulations y'inkuru baha rubanda.
Basomyi rero murabe maso mujye mwidegembya ku mugabane w'uburayi buzi ko inkoramaraso..

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Tuesday 29 January 2013

FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013


FDU-Inkingi : Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y'igitugu itwimira

Ijambo ryavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013, n' umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi, Dr. Nkiko Nsengimana, nyuma y'urugendo rwo kwibuka imyaka itatu Intwari Mme Victoire Ingabire Umuhoza imaze igeze mu Rwanda guharanira Demokarasi, Ubutabera n' Ubwigenge busesuye ku Banyarwanda bose.
Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi,
Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nshuti z'u Rwanda n'Abanyarwanda,
Mw'izina rya FDU Inkingi, mbashimiye kuba mwaje muri benshi kwifatikanya natwe muri uru rugendo rwo kwibuka imyaka 3 ishyaka ryacu riri mu Rwanda rihakorera politiki. Nibyo koko, kuri 16 Mutarama niho Prezidante wacu, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yakojeje ibirenge bye i Rwanda ku kibuga k'indege Grégoire Kayibanda i Kanombe.
Uko turi hano, n'ubutegetsi bw'i Rwanda bwabipingaga, ntawe utemera ko ukujya mu Rwanda kwa FDU Inkingi ibimburiwe n'Umukuru wayo, Madamu Victoire Ingabire, byahinduye ku buryo budasubirwaho imikorere n'imirorere ya politiki mu Rwanda. Amashyaka yari hanze yari amaze gusa nacika intege, asubira muri disikuru zimwe, izi za rusange zidafite icyo zihagazeho gikoreka zivanye mu buyoborere bw'igihugu bwa buri munsi, mu mibibereho n'ibibazo by'inzitane by'abaturage bya buri munsi. Mbese ibi by'idiski y'indirimbo ishira ukwongera ukayitangira.
  1. Dushimire Madamu Victoire Ingabire Umuhoza
Ni umwanya w'umwihariko wo gushimira Ingabire yo gutsinda twironkeye, wiyemeje kwigomwa, agasiga urugo rwe, akazi ke, n'ibindi, nkuko twebwe twabisigayemo, akemera akitanga akajya mu menyo ya Rubamba, ngo avane abanyarwanda ku ngoyi y'ubutegetsi bw'igitugu. Yagize ubutwari burenze tutagize, ahari ubanza ari abagore bashobora kugira bonyine ubutwari nk'ubwo, dukwiye kubumushimira. Yagiye azi neza ko ashobora gufungwa, ko ashobora no kuhasiga ubuzima bwe, ariko aragenda, ati biramutse bigenze uko muzakomereza aho nzaba ngejeje. Yaravuze ati « tuzababera intwari , muzatubere abagabo ». Victoire Ingabire, aho uri mu buroko i Rwanda, siwo mwanya wawe, uwawe ni uwo ku ntebe nkuru y'Ubuyobozi bw'igihugu n'abanyarwanda. Turakuzirikana buri kanya aho  uri mu buvumo bwa gereza ya Kigali, tuzakomeza kugukubita ingabo mu bitugu kugeza igihe ufunguriwe, kugira ngo urangize inshingano wiyemeje, twaguhaye nk'ishyaka.
Mumbabarire ariko gato nshimire n'abarwanashyaka bagenzi bacu bari mu Rwanda, ku mwihariko abagize komite nyobozi y'agateganyo ya FDU Inkingi, ubwitange batwerereka buri munsi aho bahanganye amaso ku yandi n'ingoma y'igitugu kandi bakanamenya uko Prezidante wacu yiriwe kandi yaraye.  Nagira ngo mbashimire namwe barwanashyaka, nshuti, abaterankunga b'ingeri zose. Ibi tugezeho, dukesha ahanini n'ukujya kwa Prezidante wacu, ntibyari gushoboka iyo mutagumya kumushyigikira, ngo mujye aho adashobora kugera mu mahanga hirya no hino, ku maradiyo, ngo mwigomwe mubone uburyo bwo guherekeza ibikorwa bya politiki bya FDU Inkingi.
  1. FDU Inkingi yambuye Prezida Kagame ikamba ry'ubuziranenge yiyambitse
Nari maze kuvuga  ko kuva FDU Inkingi ifatiye icyemezo cyo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki ibintu byahindutse. Bwabaye ubwambere, umuntu avugiye mu ruhame ati : Bwana Prezida Kagame ufite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabaye mu banyarwanda, turasaba ko abo wamariye kw'icumu nabo bagira uburenganzira n'amahirwe bwo kwibukwa n'ababo n'igihugu, turasaba ko ababavukije ubuzima, bari mu ngabo utegeka cyangwa muri Leta uyobora, baryozwa ibyo byaha ndengakamere bakoze. Unarebye ugashishoza, ugufungwa kwa Madamu Victoire Ingabire ni aho gushingiye. Yambuye Prezida Kagame ikamba ry'ubuziranenge yari yariyambitse abeshya ngo yahagaritse itsembabwoko.
Yahagaritse Jenoside ryari ko yafashe ubutegetsi abapfa barapfuye, abarokotse benshi ko ali bagenzi babo b'abahutu babakijije ? Ni hehe, nka za za Byumba yari yarigaruriye kuva muri Gashyantare 1993, hashize umwaka, cyangwa se za Kibungo ya ruguru yafashe agishoza intambara, ni he mu kwezi kwa kane, kwa gatanu, kwa gatandatu, yazibye icyuho, agaca icyanzu ngo abatutsi bahigwaga bukare bahahungire ? Umuntu yica Prezida Habyarimana Yuvenali bali bamaze gusinya amasezerano y'amahoro, ahubwo agashoza intambara n'abaje gutabara akabiyama, agahindukire ngo yahagaritse Jenoside ? Anazi ibyo yakuze nyuma muri Kongo ? Yahagaritse intambara yari yashoje, yego. Yafashe ubutegetsi, yego. Ibindi azabeshye abahindi, twe atureke. Numvise ko na bo bafite ambasade ko batakibeshyeka. Kumwibutsa ko hari abanyarwanda benshi yishe bimugarura mu murongo wa ba ruharwa bakoze ibyaha ndengakamere by'itsembatsemba,  kugeza ubu yari yashoboye kwegeka ku bandi .
Ubutegetsi bw'u Rwanda bwari bwarashoboye amahanga buyabwira ko ari ubuyobozi ntangarugero rwa demokrasi. Kuvaho FDU igereye mu Rwanda ikaka uburenganzira bwo gukora nk'ishyaka ryemewe, dore hashize imyaka 3 ntabwo tubona, nta wundi munyamahanga bazongera kubeshya ngo bwemera amashyaka menshi n'itangazamakuru ryigenga, nta n'ishyaka na rimwe ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryemewe kandi n'ibinyamakuru bitari « ndiyo bwana » byarasenywe. Akarusho ahubwo ni uko babirayemo bamwe bakabica, twibuke André Kagwa Rwisereka wari VisiPrezida wa Green Party, cyangwa Jean-Léonard Rugambage w'ikinyamakuru Umuvugizi. Abandi barabigera ariko barabahusha nka Jenerali Kayumba Nyamwasa. Abandi barafunga nka Deo Mushayidi, Prezida wa PDP Imanzi, Ntaganda Bernard, Prezida wa PS Imberakuri, Agnés Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi b'ikinyamakuru Umurabyo. Turacyafite bagenzi bacu 8, bakomoka Rutsiro, bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi.
Aho FDU igereye mu Rwanda, ubu ibibazo by'inzara, ubukene mu cyaro no mu nkengero y'umujyi wa Kigali birazwi. Twashoboye kubwira abantu ko hari abanyarwanda bongeye kurwara amavunja. Ibibazo by'uburezi n'amashuri kubona imfashanyo yo kuyigamo yahariwe bamwe, nakwita beneyo, ubuvuzi bwa Mutuwalite utavurwa nyabyo kandi utabona umuti muri Farumasiyo yazo. Ibyo birazwi. Ruswa yeze, mu cyaro ybita inkuyo, ntibikivugirwa mu matamatama. Programu zo gushahura abagabo twarazamaganye. Intambara ya Kongo bakunze kubeshya ngo ni iya banyekongo na FDRL, ubu byaragaragaye ya ahubwo yamariye abana b'u Rwanda muri Kongo, kuko nyine FDU ishobora kuvuga ku mugaragaro iti abana bo mu ngo izi n'izi babatwaye kurwana. cyangwa ababyeyi babo batubwiye ko bahapfiriye.
  1. Nari umugabo ntihabwa intebe
Barwanashyaka ba FDU,
Twoye gukomeza kwigamba no kwivuga ibigwi ku nkovu z'imidende. Nari umugabo kandi ntihabwa intebe. N'ubwo twabiharaniye mbere y'abandi, ubu byabaye umusaruro rusange, ntibikiri umwihariko wa FDU Inkingi, ni umusaruro rusange n'ayandi mashyaka avuga ko nawo ari uwayo. Kugira ngo tugume kw'isonga mu ntambara ya demokrasi n'ukwishyira ukizana, yo kutavutswa ubuzima bwawe uzira ubwoko bwawe cyangwa uko wavutse utagennye, y'ubutabera n'ubwiyunge burambye, yo kuzamura ubukungu bw'igihugu, yo kugira amahirwe amwe ukananirwa n'aho ubushobozi bwawe bugarukiye, tugomba gutema ishyamba, tugatera indi ntambwe, tugahanga kandi tugahangira abandi inzira yo kwubohora u Rwanda n'abanyarwanda. Burya umwana niwe wiha ingobyi.
Baca umugani kandi ngo : Nta joro riba rirerire ngo ribuze izuba kurasa. Kandi ngo : Nta rubuto rwaboze rutagwa. Abasoma ibihe babona ingoma ya Kagame iri mu marembera, hafi guhirima. Nanjye niko mbibona, iyo mbona amakosa ikomeje gukora : kuvunira agati mu ryinyo ikamarira mu buroko abatavuga rumwe nayo, kworeka igihugu mu ntambara ya Kongo, kutita kuri rubanda rwa giseseka ruba mu cyaro no mu ntandaro y'imijyi, kutunamura icumu ngo itange ihumure, kureba igitsure abamuhatse. Ntihazagire uwongera kuvuga ngo abanyamahanga ntibadufasha. Ahasigaye ni ahacu. Habuze uwasunika gato. Niko twiyemeje gukora.
  1. Inzira y'ugutsinda
Inzira yo kwibohora iraka ibintu bibiri by'ingenzi. Icya mbere, guhuza imbaraga zacu n'andi mashyaka tugahashya uwo duhanganye. Icya kabiri, kwegera kurusha abaturage mu Rwanda cyangwa impunzi mu bihugu by'Afurika.
Kuri FDU Inkingi, guhuza imbaraga n'andi mashyaka ntibyagombye kutwaka imbaraga zihambaye. Twebwe ubwacu, ubu twibumbiye mw'ishyaka rimwe, bivuye ku bushake bwacu kuko mbere twari amashyaka atatu atandukanye. Tujya kwishyira hamwe ubwa mbere, ndibuka ko nta shyaka na rimwe, mu yari ariho icyo gihe tutahamagaye ngo aze dufatanye. Yemwe n'abari bafite igitekerezo cyo gushinga ishyaka batubwiye ngo dukomeze, bazaza nyuma bamaze kwirema, twarababwiye duti imiryango irafunguye, tubahaye ikaze, nimuhuguka, turacyabategereje. Ndibuka ko na mbere y'uko dufata icyemezo burundu cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, twiyegereje abantu bose b'inararibonye muri politiki, tubagisha inama. Muri abo, hari abahanze nyuma amashyaka yabo, ni uburenganzira bwabo. Urugero rwa vuba rwerekana ko dushaka ubufatanye, ni amasezerano twagiranye na RNC, ejo bundi twujuje imyaka 2 dukorera hamwe. Mu minsi iri imbere tuzayizihiza, twongere dutere indi ntambwe. Ntabwo rero kuri FDU, ndumva nanavugira RNC, kwakira abandi baza batugana, ntibyagombye kutubera ikibazo.
FDU-Inkingi rero yashimishijwe no kwumva ko abashinze amashyaka nyuma bifuza ko dukorana. Dushyigikiye bidasubirwaho kwicara hamwe tukwumvikana k'u Rwanda runogeye abanyarwanda, tugashaka ukwo tuvana abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo na Kagame n'agatsiko ke. N'abakiri ingwate za Kagame bakiri mu gihugu tubahaye ikaze, tuzafatanye gukosora ibyapfuye no gushaka inzira yo guca inzigo.
Kurushaho kwegera abaturage mu Rwanda cyangwa guhagurukira ikibazo cy'impunzi mu bihugu by'Afurika nabyo birihutirwa. Abahejejwe mu mashyamba bagacirwa i Shyanga bakwiye kuva i buzimu bakaza i Buntu. Biri mu ngamba yo kwereka abaturage n'impunzi ko dushishikajwe no kwumva, no gukemura ibibazo byabo. Dukoresheje ubushobozi bwose, turashaka guhugura abaturage n'impunzi guhagurikira rimwe kwibohoza. Bityo, tugahumuriza abanyarwanda bamwe ubutegetsi bwadushumurije kandi nta mpamvu, bakabona ko dushishikajwe n'abanyarwanda bose, nta vangura. Kwegera abaturage mu gihugu cyangwa impunzi mu nkengero zacyo, twemeza ko bizaduha amaboko mashya, tukotsa igitutu ubutegetsi, tukabuhirika, tukamakaza demokrasi, tukazahura u Rwanda n'abanyarwanda.
  1. Harakabaho Isabukuru ya demokrasi y'imyaka 52
 
Nigeze kuvuga hejuru ko hari bagenzi bacu bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi. Sinarangiza rero ntabibukije ko ababyeyi bacu baharaniye demokrasi twibuka ku ncuro ya 52 kuva kuri 28 Mutarama 1961. Nubwo tutashoboye gukomeza kuyibumbatira mu mahoro, mu bumwe, nkuko Indirimbo yubahiriza igihugu yabidutongaga, kujya i Gitarama kuri 28 Mutarama 1961 kwimika demokrasi ni igikorwa cy'ingenzi ababyeyi bacu baharaniye biyushye akuya. Muribuka ko Madamu Victoire Ingabire, nyuma yo kujya ku Gisozi kwunamiraabazize itsembabwoko mu Rwanda, yagiye gutura indabo  kuri Stade ya Demokrasi, aricyo gikorwa cy'imena yakurikijeho. Tugomba kuzirikana ibyo bikorwa byombi, kugira ngo ejo nitubohora igihugu cyacu, kizarangwe no kurinda ubusugire bw'ubuzima bwa buri wese, demokrasi n'ukwishyira ukizana ku buryo burambye, tuzasigira abana bacu na bo bakabusigira ababo ku ruhererekane rudashira, bazashyikiriza ubuvivi n'ubuvivure, ndetse na Rubanda.
Murakarama.
 
Bruseli, kuwa 26 Mutarama 2013
Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komitee Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi
 
 
 
 
 
 
 
 
Bruxelles 26 Janvier 2013: Marche de soutien à Mme Victoire Ingabire ,trois ans après son retour au Rwanda.

Ababyeyi bakomeje kugwa ku iseta kubera ubumenyi bucye bw’abaganga


Ababyeyi bakomeje kugwa ku iseta kubera ubumenyi bucye bw'abaganga

janvier 29th, 2013 by rwanda-in-liberation
hopital-kibagabaga.jpg
ibitaro-bya-kibagabag.jpgkibagabaga-hospital.jpg
N'ubwo muri Afurika iyo umurwayi aguye mu bitaro umuryango we utererayo utwatsi bagashyingura umurambo ntihagire ugomba kugira icyo abaza ku rupfu rwa nyakwigendera, mu mavuriro anyuranye yo mu Rwanda hakomeje kuvugwa imfu zidasobanutse z'ababyeyi batwite bagwa ku iseta babagwa aribyo bita cesarienne. Izi mfu zikaba zarakomeje kuvugwa ndetse abaganga batungwa agatoki mu kuba bafite uruhare muri izi mfu nyamara mu Rwanda izo nkuru zivuga ngo umubyeyi yaguye ku iseta, yazize inda zikaba arizo zimenyerewe ubunde bene umubyeyi bagashyingura umurambo, bakarira ubundi bakihanagura.
Amakuru avugwa muri iyi minsi ni ay'imikorere mibi y'ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu karere ka Gasabo aho ibi bitaro mu minsi ishize byabaye isibaniro ry'abanyamakuru kubera ibura ry'imiti n'ibikoresho byo kwa muganga hamwe n'imitangire mibi ya service. N'ubwo ubuyobozi bw'ibitaro, akarere, minisiteri y'ubuzima n'iy'imari bakomeje kwitana bamwana ntibibuza ikibazo kuba ikibazo. Imikorere mibi muri ibi bitaro kimwe n'ahandi hose mu gihugu imaze kuba agatereranzamba.
Ku cyumweru taliki 27 Mutarama 2013, mu bitaro bya Kibagabaga haguye umubyeyi wabyaraga umwana we wa gatatu aho yaherutse umwuka w'abazima aterwa ikinya ubundi akagenda ubwo kugeza ashizemo umwuka nyamara uruhinja rukaba ari ruzima. Ibi bikaba bivugwa mu isoko ryose rya Kimironko aho uwo mubyeyi yacururizaga imyenda y'abana, hakaba hatungwa agatoki abaganga ko aribo bamwishe bamuteye ikinya dore ko abantu bavugaga iyo nkuru bemeza ko nta mpamvu umugore yagombye gupfa abyara akicwa n'ikinya ubundi yari mutaraga. Ibi ngo babibonamo ubuswa bw'abaganga.
Bene izi mfu z'abagaore bagwa ku iseta babyara zireze mu Rwanda, kandi hatungwa agatoki abaforomo (kazi) baba bararangije mu ishuri ry'abaforomo rya Kigali, Kigali Health Institute (KHI) mu ishami ryo gutera ibinya, bikaba bivugwa ko abenshi barangiza nta bumenyi nta n'ubushobozi bwo gukora uwo mwuga ngo bikaba ari nayo ntandaro y'imfu z'ababyeyi bagwa ku iseta babyara. Aha ariko hagatungwa agatoki minisiteri y'uburezi ubu ishishikajwe no gusohora umubare munini w'abize ariko badafite icyo bazi mu byo bize. Ibi biba bibi iyo bigeze mu nzego z'ubuzima kuko abaturage aribo bahagwa.
N'ubwo uyu mubyeyi tutabashije kumenya amazina ye, turacyashaka kumenya iyi nkuru ku buryo bwimbitse ariko hagize umukunzi wacu waba afite ibindi byinshi yaturusha yadutera akamo. Tubabajwe n'urupfu rw'amanzaganya rw'uwo mubyeyi tunamusabira ku Mana ngo imuhe kuruhukira mu mahoro tunihanganisha abasigaye cyane cyane utwana twe hamwe n'umugabowe.
Nkunda L.
Kigali City

PS-Imberakuri-Madame Uwizeye Kansiime: “Badukubita nk’abavuza ingoma, bakadufunga nk’abafunga imiryango…”


"Badukubita nk'abavuza ingoma, bakadufunga nk'abafunga imiryango…": umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri, Madame Uwizeye Kansiime

immaculate
Umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri, Madame Immaculate Uwizeye Kansiime uri mu rugendo ku mugabane w'uburayi yaganiriye n'abanyarwanda mu gihugu cy'u Bubiligi i Buruseli kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mutarama 2013.(Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi)
Ku wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013 kandi yitabiriye imyigaragambyo bo gusaba ko abanyapolitiki bafungiye mu Rwanda barekurwa.
 
00:00
00:00
00:00
00:00
 
Ubwanditsi

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.