Pages

Tuesday 19 April 2016

[haguruka.com] Amaduka y’Abanyarwanda batuye muri Zambia yasahuwe n’abigaragambya ( Igihe.com)

 

Ubu buryo bwo kwicana bwaba bukorwa na FPR kugira  ngo abanyarwanda birukanwe muri Zambiya. Muribuka ko Kagame akora uko ashoboye kose kugira ngo impunzi zose aho ziri zirukanwe cyane cyane muri Zambiya. Ni nayo mpamvu yashyizeho Ambassade muri Zambiya kugira ngo ibatere ibibazo. Ubwo bwicanyi buteye gutyo ( gukata imibiri y'abantu) bwakorwaga na FPR mu gihe cy'intambara mu Rwanda. Kagame ntabwo ashobora kureka ko impunzi y'umunyarwanda yashobora kwibeshaho. Ngo bose bagomba gutaha kujya gukenera aho abareba.

 
Amaduka y'Abanyarwanda batuye muri Zambia yasahuwe n'abigaragambya ( Igihe.com)
 
Abanyarwanda bakora ibikorwa by'ubucuruzi muri Zambia basahuwe n'Abanya-Zambia bigaragambyaga bashinja abanyamahanga gukoresha uburozi.
Ibyo bikorwa byatangiwe n'insoresore zigaragambyaga mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka nk'uko Abel Buhungu, umuyobozi muri Ambasade y'u Rwanda muri Zambia (Charger d'affaires) yabitangarije IGIHE.
Buhungu yavuze ko ibyo bikorwa byo gusahura byatangiye ku wa Mbere tariki ya 18 Mata 2016, mu bice bitandukanye bya Lusaka.
Yagize ati " Ibyo bikorwa byarabaye, hari uduce tumwe na tumwe dutuyemo abantu benshi, cyane abanyamahanga, abigaragambyaga basahuye Abanyarwanda birumvikana kuko aribo benshi bahacururiza."
Polisi yo muri icyo gihugu yagerageje guhosha ibyo bikorwa, ariko yabihosha mu gice kimwe, abasahuraga bagakomezaga mu kindi itarageramo. Ibyo bikorwa byakomeje kwibasira Abanyarwanda kugeza ubwo bihagaritswe mu ijoro ryacyeye.
Buhungu yavuze ko Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga imbere mu gihugu muri icyo gihugu yavuze ko polisi ikomeza gukaza umutekano ku buryo ibyo bikorwa bitongera, kandi ko n'abafashwe nabo bakomeza gukurikiranwa kuko ibyaha bakoze bihanwa n'amategeko.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC n'ibindi byatangaje ko abanyamahanga baba muri Zambia bakekwa ko bafite uruhare mu bwicayi bujyanye n'imigenzo y'amarozi bumaze guhitana abantu batandatu.
Abanyamahanga bararegwa ko bakoresha ingingo z'abantu bishwe, abo baturage bavuga ko babonye imibiri idafite zimwe mu ngingo nk'amatwi, imitima,n'ibitsina.
Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi muri Zambia, aho abenshi bahakorera ibikorwa by'ubucuruzi mu maduka afite ibicuruzwa by'agaciro kanini.
 

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.