Pages

Tuesday 26 April 2016

[haguruka.com] Fw: Tr : *DHR* Ambassade y'U Rwanda muri Zambiya inyuma y'amahano?

 



On Monday, 25 April 2016, 21:37, "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 


Le Lundi 25 avril 2016 21h23, "Rukundo Claver ruclaver2000@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
 
 From INKUBIRI

Ambassade y'U Rwanda muri Zambiya inyuma y'amahano?

25 avril 2016

 
Impunzi z'abanyarwanda zimaze igihe kirekire muri Zambiya aho zakiriwe neza n'abanyazambiya kandi bakabana mu mahoro. Ariko kuva aho u Rwanda rufunguriye Ambassade yarwo muri Zambiya ahitwa Kabulonga, na nyuma y'aho indege y'u Rwanda itangiriye ingendo zayo muri Zambia, umutekano w'impunzi z'abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu warahungabanye bikomeye. Ese byaba biterwa n'iki ko ubu bwicanyi burimo gukorerwa abanyarwanda butari busanzwe?
Ifungurwa ry'Ambassade y'u Rwanda muri Zambiya ryakomeje gutungwa agatoki n'abantu benshi ko ryaba ari imitwe ya FPR yo kugira ngo ibone uko iyikoreramo ibikorwa byo guhohotera impunzi dore ko atari ubwambere FPR ikoresheje Ambassade muri iyi migambi mibisha yo guhohotera abayihunze. Ibi byarabaye muri Afrika y'epfo, byarabaye muri Kenya, n'ahandi henshi.
Kuva rero aho indege y'u Rwanda itangiriye ingendo zayo muri Zambiya, buri gihe indege iva mu Rwanda yuzuye insoresore za DMI, noneho zagera muri Zambiya uwitwa Abel Buhungu ariwe chargé d'affaires attaché muri Ambassade y'u Rwanda akabakwirakwiza mu giturage. Izi nsoresore iyo zigeze mu giturage zitangira kwiga indimi z'abanya zambiya no kwiga uburyo zizashuka insoresore z'abanyezambiya zikanabaha amafaranga maze zikabakoresha mu bikorwa byo guhohotera abanyarwanda.
Andi mayeri ya DMI mu guharabika abanyarwanda bari muri Zambiya, ayo kwica abenegihugu ba Zambia noneho bagakwirakwiza ibihuha ko bishwe n'abanyarwanda, gutyo bikarakaza abenegihugu bagafatanya na DMI muguhohotera abanyarwanda byaba nangombwa bakabirukana, bakabohereza mu Rwanda maze FPR ikababaga.
Ubundi buryo bwa gatatu ni ubwo uko FPR yateganyaga kugura bamwe mu banyapolitique bakomeye mu butegetsi bwa Zambiya noneho bakabafasha kwirukana abanyarwanda ariko uyu mugambi warabagoye. Iyi migambi ya Abel Buhungu ayifatanije na Colonel Gacinya na Col Tinka (attaché militaire muri Ambassade y'u Rwanda muri Tanzaniya). Ibi byagaragariye mu butumwa bwanditswe Abel Buhungu yoherereje Col Gacinya kuri telephone igendanwa mu cyongereza buvuga butya :
"Bwana Afande as per now we have been successfully killed eight Zambian people since mid-March. These killings have successfully spread rumours and terror among local people and have successfully believed that these interahamwe are the ones who have killed these people for ritual purpose. You remember, initially we had said that supporting some political figures in Zambia could help us get these interahamwe back to Rwanda but we realized that there were many challenges since many Hutu refugees have intermarried with Zambians others go to the same churches which have strengthened their ties here. However, using the plan B which was to kill local people and put it on the Interahamwe Hutus has worked properly and soon I have launched a campaign to sensitize local people to call their government to expel this people. Once the message has cut across I am going to publish in the media that my government is willing to pay air ticket to evacuate our people, which has started being welcomed by many local politicians".

Turizera ko nyuma yo kubona iyi message ya Abel Buhungu yohereje Col Gacinya, murahita mwumva ko amagambo yavuzwe na Ambassade y'u Rwanda muri ubu bwicanyi bwibasiye abanyarwanda muri Zambia bwari bwarateguwe n'u Rwanda kuko bihutiye kuvuga ko mu Rwanda biteguye kwakira abanyarwanda bavuye muri Zambiya nkuko yari yabyandikiye Gacinya mbere yo kubahohotera. Ubwo bwicanyi bwatangiye bute rero Ambassade y'u Rwanda imaze kwica abenegihugu ba Zambiya?
Hari mu ijoro ryo kuwa 12 mugace ka Lilanda munkengero z'umugi wa Lusaka aho umunyarwanda wingorwa y'impunzi witwa François wari impunzi kuva mu mwaka wa 1995 ubwo yarokokaga mu nkambi ya Kibeho kugeza ubu yivuganwe n'abantu bamusanze mu ka boutique ya koreragamo aho yashakiraga umugati wa buri munsi wo gutunga umuryango we. Aba bicanyi baje bagambiriye kumwica kuko batari abajura ahubwo bari baje kumwambura ubuzima aho yateraguwe ibyuma akajyanwa kwa muganga, noneho mugihe gito ntiyabashije kuba akibarizwa muri iyi si y'abazima akaba yarasize umugore n'abana 3.
Nkuko twabivuze hejuru aba barukarabankaba barimo bakoreshwa na Ambassade y'u Rwanda muri Zambia ntibanyuzwe bakimara kwivugana uyu François. Mu ijoro rikurikiyeho indi mpunzi nayo yambuwe ubuzima mu gacace ka Matero aho yishwe ikerewe ijosi nk'intama. Uwo wiciwe i Matero akaba yitwaga Alex.
Umugambi mubisha ntiwarangiriye aho kuko mu ijoro ryo kuwa 13 Mata, umugambi wo kwivugana inzirakarengane bawukomereje mu gace ka Mtendere. Gusa Imana yakinze akaboko mu isaha ya saa cyenda z'igitondo, umunyarwanda witwa Galiutu Adrian uzwi ku izina rya Gahutu aho izo nkoramaraso zagerageje kumutwikira mu kabotike ariko abagizibaneza bakazimya ako kaduka katarakongoka ngo ahasige ubuzima.
Nyuma y'icyo gitondo nyine mu masaha ya saa kumi yo kuri uyu wa 13 Mata ninaho hakozwe ikindi gikorwa gisa nicyo cyo gutwika ku yindi mpunzi y'imfubyi muri ako gace ka Mtendere aho bigaragara ko byaba byakozwe n'abantu bamwe. Iyi mfubyi yitwa Emmanuel NYANGABO yishakiraga icyayirengera niho izo nkozi z'ibibi zayisabye gukingura yanze zihitamo gusuka mu kabotike peterori kugirango yisohoremo. Iyo nzirakarengane yatabawe n'abenegihugu bazimije uwo muriro amazi atararenga inkombe. Muri ako gace ka Mtendere kandi muri iryo joro kandi hakaba hari indi boutique y'umu mama witwa Veronika yatabawe na police abo bagizi ba nabi batarashyiraho umuriro kuko police yatabariye igihe.
Aya mahano yose akaba ari umusaruro w'umugambi mubisha wateguwe n'abakozi ba ambassade y'u Rwanda muri Zambia nkuko twabivuze hejuru. Aho muri Ambassade, ku itariki ya 8 Mata mu mugoroba wo kwibuka genocide, byabaye amahirwe kuri izo nkoramaraso yo guhuza inkoramaraso zose n'abatanga amakuru mu bice bitandukanye bya Lusaka noneho bakora inama yo kwivuga ibigwi no gufata ingamba ku byari bisigaye bitarashyirwa mu bikorwa.
Bimwe mubyo bivuze ibigwi bagezeho ni:
U Rwanda rwabashije gukurishaho ubuhungiro bw'impunzi nubwo bwose byose bitagenze uko bashakaga
Kuba abanyarwanda b'impunzi ziri muri Zambiya zahawe passports na Kigali, u Rwanda rubafiteho uburenganzira kuko ntacyo bakorerwa u Rwanda rudatanze uburenganzira, bivuga ko gahorogahora u Rwanda ruzaba rufite uburenganzira bwose k'umunyarwanda wese uzaba warahawe passport y'u Rwanda kandi ngo bagiye gukaza umurego mugushishikariza abantu kuzifata bakoresheje amayeri n'ibinyoma byose bishoboka, ngo byaba ngombwa bakajya batanga na Abanyarwanda muri Zambiya rero uyu mutego muramenye mutazawugwamo.
Kuba bamaze gushyira abantu bahagije mu bucuruzi mu bice bitandukanye byaza Lusaka.
Muri iyo nama kandi bavuze kubigomba kwitabwaho harimo:
  • Gushyira umubare uhagije mu banyarwanda bibaruje nk'abakongomani b'abanyamurenge bikaba bizaborohera mu gusenya igice kizaba gisigaye cy'abanyarwanda bihishe muba nyamurenge.
  • Kwangisha abanyarwanda b'impunzi abenegihugu ba Zambiya kugirango batazatuzwa no kugirango Zambiya izashyireho amananiza ashoboka kuko abaturage bazaba batishimiye abanyarwanda, byaba ngobwa ntibanatuzwe. Akaba aricyo kigaragara k'ubwicanyi burimo gukorwa muri iki gihe bukitirirwa abanyarwanda. Ababyihishe inyuma ntabandi ni abakozi ba ambassade y'u Rwanda muri Zambiya
  • Gutesha impunzi umutwe no kuzibibamo ubwoba bazigirira nabi kandi bahereye kuri rubanda rwo hasi. Aha niho muzajya mwumva ama audios amaze iminsi acicikana kuri za watsapp na facebook n'ahandi avuga icyaba cyarateye ubwicanyi. Amenshi muzumva atera ubwoba avuga ngo hari umuntu wagiye kubitsa undi utuntu amubeshya ko ngo iwe umuriro wabuze, noneho ngo icyo gipfunyika yamubikije kikaba cyarimo ibice by'imibiri y'abantu, ngo noneho agahita ariwe umuteza police. Abandi barakwiza ibihuha ngo barimo kwicisha Chlorofoam zisinziriza umuntu muminota itanu gusa, ngo gutyo bakaguca umutwe. Yewe hari byinshi bavuga bigamije gutera ubwoba impunzi ngo zicike intege noneho zihere munzu izindi zirambirwe zitahe mu Rwanda. Ibi ni ibihuha bya DMI bigamije gutera ubwoba abantu.
  • Gufungisha impunzi by'umwihariko muri iki gihe impunzi zidafite ibyagomwa, akaba ariho babonye uburyo bwo kuzikenesha ngo zite umutwe, noneho zibure uko zijyana abana mu mashuri n'ibindi bizifitiye akamaro.
None ni iki impunzi zo muri Zambiya zakora?
Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda, mwibuke ko Umucunguzi ari Rubanda. Umuti w'ibibazo by'i Rwanda ufitwe n'abanyarwanda. Abanyarwanda b'impunzi bagera mu bihugu by'amahanga bagafatwa neza bakiga, bagacuruza cyangwa bagakora ubundi bukorikori bakwiye gushimwa cyane kuko umurimo ubahesha icyubahiro (le travail anoblie l'homme).
Ariko niba ibi byose bakora batabikora banatekereza kubohoza igihugu cyabo byaba bigayitse kandi birimo ubwenge buke cyane. Utagira igihugu cye nta kintu na kimwe aba afite. Ibi byabaye muri Zambiya kimwe n'ibiba ahandi hose abanyarwanda bahungiye bikwiye gusigira abanyarwanda isomo rikomeye bikanabakangurira kumva ko nta muti n'umwe ushoboka ku bibazo by'u Rwanda batabigizemo uruhari.
Ibyo mwakora byose, byaba ubucuruzi, byaba kwiga cga ubundi bukorikori bwose, mukwiye kubibyazamo umusaruro ubafasha kubohoza igihugu cyanyu. Umwanzi w'abanyarwanda ntabwo ari abenegihugu b'ibihugu bahungiyemo, ahubwo ni FPR. Mwibuke rero ko DMI na Kagame barara badasinziriye bacura imigambi yo kubamara, namwe ntimukwiye gusinzira na gato. Mugomba gukora ibyo mukora byose namwe mutekereza uko mwabohora u Rwanda n'abanyarwanda bafashwe bugwate na Kagame.
Turihanganisha imiryango yatakaje abantu n'ibintu kuko umunyarwanda upfuye, u Rwanda ruba ruhombye. Ariko na none turahamagarira abakiri bazima guhaguruka bagashyira hamwe, bakirinda ibyabaryanisha byose kuko ni imitego y'umwanzi. Buri wese tuzi neza ko afite icyo ashoboye, muhaguruke twishyire hamwe twihutishe urugamba.
Amakuru yose mufite ajyanye n'ibi bikorwa by'ubwicanyi mwihutire kuyageza kubabahagarariye nabo bayageze ku buyobozi bw'ibihugu murimo kandi mukomeze mufatane mu mugongo. Umucunguzi ni Rubanda kandi umuti w'ibibazo ufitwe na Rubanda. Abamara guhembuka bakumva ibibazo bya Rubanda bitabareba cga bakibeshya ngo FPR yarabibagiwe bibabere isomo ryo kwisubiraho maze duhagurukire rimwe dufatanye n'Umucunguzi.
Impunzi murabe maso, muharanire icyatuma iyo migambi ibacurirwa itabageraho kandi muri iki gihe murusheho kubana neza n'abenegihugu kuko ineza iganza inabi. By'umwihariko abo muturanye murusheho kwegerana kandi mutabarane mu gihe gikwiye kuko utabifuriza icyiza ntabwo arunamura icumu. Na none kandi tubasabye guhaguruka mukifatanya na Rubanda mugatera inkunga ibikorwa byose byo kubohoza u Rwanda kuko Umucunguzi ni mwe Rubanda.
PROSPER HAKIZUMWAMI
LUSAKA, ZAMBIA
 
 



Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (2)


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Upgrade your account with the latest Yahoo Mail app
Get organized with the fast and easy-to-use Yahoo Mail app. Upgrade today!

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.