Pages

Tuesday, 4 October 2016

[haguruka.com] Re: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube

 

Ambaaa!!!! Si ibi nakubwiye se? 

Nta na hamwe New RNC ivuga ko ari RPF yakoze iriya genicide yakorewe abahutu. Ni mugihe kandi. Umuntu nka Rudasingwa wari umunyamabanga wa RPF kuva yashingwa kugeza ifashe ubutegetsi, akaba DirCab wa Kagame mu gihe RPF yahooreraga ku bahutu mu Rda no mu gihe ingambi zasenywaga, ashobora ate kwerura ngo yemeze, atigushijemo, ko RPF yari ifite umugambi wo gutsemba abahutu (mu gihe bitagishidikanywa ko MRND itigeze igira bene uwo mugambi wo gutsemba abatutsi).

Abakoze genocide yakorewe abatutsi bashyikirijwe inkiko za Loni, iz'uRda, iz'anahanga, abandi barishwe, nu gihe abandi bagishakishwa uruhindu. Ni hari unwicanyi waba uzi ukihishe muvugiruze induru cg umutungire agatoki ziriya nzego zose narondoye.

FDU na MRND bifashe. Iyi acharnemt ufite kuri iyi miryango yombi imeze nka acharnement RPF yigeze kugira kuri Eglise Catholique yo mu Rwanda ngo niyemere ko yakoze genocige kandi bizwi neza ko icyaha cyose ari gatozi.

Kuva nta gihamya ufite ko organization iyi n'iyi yari ifite umugambi wo kwishora mu bwicanyi runska, uhera he utwerera iyo organization ubwo bwicanyi?

Niba wumvaga ko iyi myitwarire wadukanye ari agakiza uzarisha mpaka kakugejeje ku butegetse mu Rda, ongera utekereze witonze maze wisubireho iyo myumvire itaragutesha isaro.

Reka ndekere aha, n'abandi bashyireho akabo mu kugukebura.

Nzinink

On Oct 4, 2016, at 2:18 AM, Umunsi umunsi@bluewin.ch [AVM_Populi] <AVM_Populi@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Aka noneho ni agahomamunwa! Urataruka ukava kuri kimwe ukajya ku kindi. Hanyuma se iyo New RNC igera n'aho ivuga ba nyempara bayo, iba ibasaba ikigongwe? Ngaho se noneho FDU Inkingi nibarute, yi ivuge ko ingoma ya Habyarimana yakoze amahano.

Kabeho.

Le 3 oct. 2016 à 23:31, "'Nzinink' via CRES" <collectifcres@googlegroups.com> a écrit :

Bwana Nkiko,

Bwana Munyabagisha yabivuze ukuri ko iyi ngingo nshobora kuyigarukaho bibaye ngombwa. 

Uragira uti: 

"Ko New RNC yatuye ikavuga ko ingoma ya FPR yakoze itsembabwoko ry'abahutu, FDU Inkingi iratinya iki?"

New RNC ntiyigeze ishinja RPF gukora genocide yakorewe abahutu.
Ongera usome rya tangazo ryabo maze utwereke aho biriya uvuga wabivanye.

Ramuka.

On Oct 3, 2016, at 4:56 PM, Umunsi <umunsi@bluewin.ch> wrote:

Nzinik,

Ikibazo cya FDU Inkingi n'itsembabwoko ry'abatutsi ni uko ivuga ko iyemera ariko wayibaza uwayiyoboye, ikaramu ikanyerera cyangwa ururimi rukagobwa. Ntabwo abatutsi biyishe, barishwe kandi bishwe n'inga yariho. Kuko n'ubwo Leta yahubanganye nyuma y'uguhanurwa kw'indege n'urupfu rwa Prezida Habyarimana, ntabwo Leta yazimye burundu. Ni ikimenyimenyi nyuma y'iminsi itatu hagiyeho Leta iyobowe na Prezida wa Republika mushya Sindikubwabo wakomokaga muri MRND. Ministri w'intebe akaba Kambanda wo muri MDR, n'abandi ba ministri bakomokaga no mu yandi mashyaka ya PSD, PL na PDC. Iyo Leta yagenderaga kuri protocole y'amashyaka yo muri 1992 mo kw'Itegeko nshinga ryo muri 1991 ryahaga Prezida wa Republika ububasha kurusha izindi nzego za Leta. Nibutse ko nta mututsi n'umwe wahamagariwe kwinjira muri Gouvernement. Nibutse kandi ko mbere y'uko n'iyo Leta ijyaho, hariho ubuyobozi bwa Leta bwihishe buyobowe n'ibikomerezwa bya MRND bizwi.

Muri make, ntabwo ugupfa kwa Habyarimana kwavanyeho ingoma ya MRND, ariyo ye.

Abatutsi bishwe n'iyo ngoma, nta n'ubwo yagerageje gukumira ubwicanyi. Kuki FDU Inkingi itavuga ko bishwe n'iyo ngoma niba atari guhishira itsembabwoko bw'ingoma bonse? Ko New RNC yatuye ikavuga ko ingoma ya FPR yakoze itsembabwoko ry'abahutu, FDU Inkingi iratinya iki?

Le 3 oct. 2016 à 03:20, "fmunyabagisha@hotmail.com" <fmunyabagisha@hotmail.com> a écrit :

Uzayigarukaho ni biba ngombwa, kuko illuminatio et salus popili 


Best regards  /  Tout.pour le meilleur / Imhagarike!


Francois M-gisha

Diapason conseil

www.diapasonconseil.ca

1(819)461-0353


Envoi mobile LG

Plus smart que iphone


------ Message d'origine------

De: 'Nzinink' via CRES

Date: dim., 2 oct. 2016 8:29 PM

À: CRES Group;

Cc:

Objet:[Collectif CRES], Re: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube


Bwana Nkiko uragira uti:

"Umunsi rero wumvise ko FDU-Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi [igakorwa] n'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y'iya mbere".

Mu minsi ishize nakweretse inyandiko zivuga zizataziguye ko FDU yemera jenoside yakorewe abatutsi.
Uribuka uko wansubije?
Waravuze ngo ariya matangazo yose "nitwe" twayateguraga ["nitwe" nahise numva ko bivuga ibikomerezwa byo muri MN-Inkubiri].

Ngirango uribuka ko kuva FDU yashingwa kugeza ejo bundi wowe na bagenzi bawe mushinze Inkubiri, wari mu bayobozi b'imena ba FDU.

Niba ibikubiye mu nyandiko zose za FDU ari ibitekerezo "byanyu", kuva aho muviriye muri FDU wampa urugero rumwe rukumbi rw'ihame rya FDU abayobozi bashya ba FDU bavuguruye bagamije kwitandukanya n'ibitekerezo "byanyu", bityo akaba ari ho uhera ushinja FDU guhakana/gupfobya jenoside yakorewe abatutsi?

Ikindi kintu wagombye gusobanurira abanyarwanda ni iki:

Kuki usaba FDU kwitandukanya na MRND (iregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi) ariko ntusabe New RNC/RNC kwitandukanya na RPF (iregwa gukora genoside yakorewe abahutu)?

Uzabaririze hose uzasanga yaba Rudasingwa, yaba Kayumba, Musonera,etc. nta n'umwe muri bariya bantu bahoze muri RPF uvuga ko RPF yari ifite umugambi wo gutsemba abahutu.

Kubyerekeye MRND ngira ngo urabizi neza ko yaba TPIR (Loni) yaba RPF, bose kugeza ubu babuze gihamya ko MRND yari ifite umugambi wo gutsemba abatutsi.

Niba rero utabogamiye kuri New RNC, erura usabe mushuti wawe Rudasigwa na bagenzi be kwerura bagashinja RPF gutsemba abahutu.

Niba nta butwari ufite bwo kubikora, hita ufasha hasi MRND ukora amalisiti y'abicanyi waba uzi bahoze muri MRND nk'uko bagenzi bawe bo muri New RNC ari ko babigenje ubwo batangazaga ilisiti y'abantu ngo bagomba kubazwa jenoside yakorewe abahutu (ikozwe na RPF).

Gira amahoro.

NB: Iyi ngingo sinyigarukaho.



From: Umunsi <umunsi@bluewin.ch>
To: "collectifcres@googlegroups.com" <collectifcres@googlegroups.com>
Sent: Sunday, October 2, 2016 1:42 PM
Subject: Re: [Collectif CRES], Fw: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube

Bwana Nzinink,

Nta gishya mvuze muri ibi. Uzi impaka zabaye muri FDU mu gihe cya CPR cy'ukwitandukanya na FDRL ya Mudacumura, ukanamenya ko FDU y'ubu ari akana ka RDR kuzuye, ukanongeraho ugucikamo kabiri kwa FDRL mo kabiri mu minsi ishize, ntiwagombye kubaza icyo kibazo. Nta gishya rero.

Umunsi rero wumvise ko FDU Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi n'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y'iya mbere.

Kabeho.

Le 2 oct. 2016 à 16:43, "'Nzinink' via CRES" <collectifcres@googlegroups.com> a écrit :


"Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n'ingabo zabo za FDLR....", Nkiko Nsengimana.

Ibi bintu njye ndabona ari agahoma munwa.
Mme Ingabire mu byo aregwa na RPF harimo gushinga umutwe wa gisirikare ugizwe n'ahoze muri FDLR.

Bwana Nkiko, wadushyirira ahagaragara gihamya ko FDLR ari igisikari cya FDU? 

Mbaye ngushimiye.

Izi ngabo za FDLR njye mbona zaragowe. Uyu munsi uravuga ko ari iza FDU, mu gihe ejo zari iza Kayumba bukeye bwahi zikaba iza Rukokoma. Igitangaje muri ibi byose ni uko n

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (6)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.