Pages

Monday 3 October 2016

TR: [haguruka.com] Re: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube

 

Bavandimwe F. Munyabagisha yabivuze invaho, Rwanda izakira umunsi urumuli rwasimbuye umwijima. 

Biligaragaje hamwe yagize ati mwirenganya abanya-Canada, abanya-Amerika ngo baratunda bene wacu (ba Munyakazi, ba Mugesera etc.), ikibazo ni twe ubwacu kiliho

None se nk'abanyarwanda n'abanyepolitiki babo bameze uku bakanirwa bakora batya, murunva umunyamahanga yabakiza ate? Umuntu wabanye n'abandi, bagashinga ishyaka hamwe, none ngo kuko bashwanye agahindura ashaka kubakorera urusyo rushyushye, ntabisobanuro bindi atanze uretse amarangamutima murunva uwo aliwe abanyarwanda bajya inyuma? Uwali mu Rwanda wese w'umunyarwanda azi ko MRND yahagaze 1er july 1991, kandi nta munyarwanda utali ayilimwo, nawe ubwe atiretse. Azi ko yasimbuwe na MRND(D) yahanganye n'amashyaka menshi yandi yakoreye mu Rwanda. 

RPF yo ifashe igihugu, kubera imhanvu mbi za politiki, yakoresheje MRND kugira ngo ishobore gukomatanya no kubeshyera abataragiye mu mashyaka nyuma ya July 1991, kuko itabakunda cyangwa se bakaba bataratarakiye mu mashyaka ya opposition yayi-sympatizaga. None umunyepolotiki wali mu Rwanda 1990-1994, afite n'uruhare mu byayo mashyaka, nawe araserutse ati MRND /CDR niyo yishe abatutsi, ntagize ubutwali nimbura ngo apfe kubiroha ku mashyaka yaliho koko, aliyo MRND(D) na CDR!

Byibukije ibyo twabonye, aho abantu bateraga ibigo bakicamwo abantu, barangiza bagahindukira birahira bati ni mutabre yemwe RPF, dore bene ibigo bishe abantu, ni mubacire imanza za jenosidi.

Rwose F. Munyabagisha yavuze ukuli, ahamya ati tujijuke. Uwaliwe wese waba umugabo, yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umutwa, yaba ishyaka ilyo aliyo lyose lyagaragaza ubumuntu, ukuli n'ubunyangamugayo mu buyobozi bwa Rwanda, atagendera ku manyanga, niwe dukwiye kuyoboka ntayandi macuho yandi turangaliyemwo.  




De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Nzinink nzinink@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : lundi 3 octobre 2016 02:29
À : CRES Group
Objet : [haguruka.com] Re: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube
 
 

Bwana Nkiko uragira uti:

"Umunsi rero wumvise ko FDU-Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi [igakorwa] n'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y'iya mbere".

Mu minsi ishize nakweretse inyandiko zivuga zizataziguye ko FDU yemera jenoside yakorewe abatutsi.
Uribuka uko wansubije?
Waravuze ngo ariya matangazo yose "nitwe" twayateguraga ["nitwe" nahise numva ko bivuga ibikomerezwa byo muri MN-Inkubiri].

Ngirango uribuka ko kuva FDU yashingwa kugeza ejo bundi wowe na bagenzi bawe mushinze Inkubiri, wari mu bayobozi b'imena ba FDU.

Niba ibikubiye mu nyandiko zose za FDU ari ibitekerezo "byanyu", kuva aho muviriye muri FDU wampa urugero rumwe rukumbi rw'ihame rya FDU abayobozi bashya ba FDU bavuguruye bagamije kwitandukanya n'ibitekerezo "byanyu", bityo akaba ari ho uhera ushinja FDU guhakana/gupfobya jenoside yakorewe abatutsi?

Ikindi kintu wagombye gusobanurira abanyarwanda ni iki:

Kuki usaba FDU kwitandukanya na MRND (iregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi) ariko ntusabe New RNC/RNC kwitandukanya na RPF (iregwa gukora genoside yakorewe abahutu)?

Uzabaririze hose uzasanga yaba Rudasingwa, yaba Kayumba, Musonera,etc. nta n'umwe muri bariya bantu bahoze muri RPF uvuga ko RPF yari ifite umugambi wo gutsemba abahutu.

Kubyerekeye MRND ngira ngo urabizi neza ko yaba TPIR (Loni) yaba RPF, bose kugeza ubu babuze gihamya ko MRND yari ifite umugambi wo gutsemba abatutsi.

Niba rero utabogamiye kuri New RNC, erura usabe mushuti wawe Rudasigwa na bagenzi be kwerura bagashinja RPF gutsemba abahutu.

Niba nta butwari ufite bwo kubikora, hita ufasha hasi MRND ukora amalisiti y'abicanyi waba uzi bahoze muri MRND nk'uko bagenzi bawe bo muri New RNC ari ko babigenje ubwo batangazaga ilisiti y'abantu ngo bagomba kubazwa jenoside yakorewe abahutu (ikozwe na RPF).

Gira amahoro.

NB: Iyi ngingo sinyigarukaho.



From: Umunsi <umunsi@bluewin.ch>
To: "collectifcres@googlegroups.com" <collectifcres@googlegroups.com>
Sent: Sunday, October 2, 2016 1:42 PM
Subject: Re: [Collectif CRES], Fw: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube

Bwana Nzinink,

Nta gishya mvuze muri ibi. Uzi impaka zabaye muri FDU mu gihe cya CPR cy'ukwitandukanya na FDRL ya Mudacumura, ukanamenya ko FDU y'ubu ari akana ka RDR kuzuye, ukanongeraho ugucikamo kabiri kwa FDRL mo kabiri mu minsi ishize, ntiwagombye kubaza icyo kibazo. Nta gishya rero.

Umunsi rero wumvise ko FDU Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi n'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y'iya mbere.

Kabeho.

Le 2 oct. 2016 à 16:43, "'Nzinink' via CRES" <collectifcres@googlegroups.com> a écrit :


"Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n'ingabo zabo za FDLR....", Nkiko Nsengimana.

Ibi bintu njye ndabona ari agahoma munwa.
Mme Ingabire mu byo aregwa na RPF harimo gushinga umutwe wa gisirikare ugizwe n'ahoze muri FDLR.

Bwana Nkiko, wadushyirira ahagaragara gihamya ko FDLR ari igisikari cya FDU? 

Mbaye ngushimiye.

Izi ngabo za FDLR njye mbona zaragowe. Uyu munsi uravuga ko ari iza FDU, mu gihe ejo zari iza Kayumba bukeye bwahi zikaba iza Rukokoma. Igitangaje muri ibi byose ni uko na MN-Inkubiri yawe nayo nabonye muri iyi minsi bivugwa ko irimo kugera FDLR amajanja!

Mfite rwose amatsiko yo kumenya neza ikintu kihishe inyuma y'iri sisibiranyarya hato na hato kandi ridakwiye ku muntu uzwi ko ari inararibonye mu bya politiki.

Nzinink

On Oct 1, 2016, at 5:13 PM, Umunsi umunsi@bluewin.ch [AVM_Populi] <AVM_Populi@yahoogroupes.fr> wrote:

 
Munyabagisha uraho! Ngushimiye iki kibazo umbajije. Nyemerera ngusubize.

Uragira uti abatwiciye ni bande. 

Abatwiciye ni ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana n'inyeshyamba za FPR n'ingoma ya FPR ya Kagame.

Abatwiciye b'ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, indege yarimo imaze guhanurwa na FPR, biraye mu batutsi bari mu gihugu n'abataravugaga rumwe barabatsemba. Ibyo narabibonye, nawe kandi warabibonye. Dukomoka hamwe wabonye ko nta rindi bendera ryari riri i Gitarama uretse nyine irya MRND na CDR. Wabonye amahano n'amarorerwa yakoreshejwe na Kalisiti Nzabonimana amaze kugera iwacu i Gitarama. Mbere y'aho, imihoro yarengeraga abatutsi yarushaga imbaraga iyashakaga kubarimbura. Nyuma aho haziye imbunda z'abo, ibintu byahinduye isura, amahano aragwa, ariyo yiswe itsembabwoko ry'abatutsi. Mu Rwanda ngo iryo jambo barisimbuje irindi ryitwa jenoside. Sinzi impamvu kandi ijambo itsembabwoko ryumvisha uburemere bw'amahano yaguye mu gihugu.

Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n'ingabo zabo za FDRL biyobowe n'abonse ingoma ya Habyarimana, nti nimutinyuke, niba koko muharanira abanyarwanda, muvuge ko itsembabwoko ry'abatutsi ryakozwe n'ingoma ya Habyarimana. Nibo mbambwira ngo nimureke guhakwa ku babiciye kuko iyo ngoma yishe abanyarwanda, kandi abatutsi bari mu gihugu ni abanyarwanda buzuye. Abo bantubo buri FDU, nibatabikora ubwo uzamenya uruhare baherereyemo.

Abatwiciye bandi ni inyeshyamba za FPR n'ingoma ya FPR na Kagame. 

Aha twagize amahirwe akomeye umuntu nka Rudasingwa Theogene warwanye urugamba mu mirimo bamushinze, akaba umunyamabanga mukuru wa FPR, abihamya, kandi akavuga ko ingoma yonse yakoze itsembabwoko ry'abahutu. Ikindi gikomeye kandi gishya n'uko yatubwiye ba nyempara b'iryo tsembatsemba, barimo Kagame na Kayumba. 

Iyo mvuga rero nti nimureke guhakwa ku babiciye, mbambwira abanyarwanda bari mu gihugu nti, iyo ngoma yamennye amaraso y'abanyarwanda, cyane cyane y'abahutu, mugire ubutwari, iyi ngoma yabiciye mwihomaho, n'ejo ntizabacira akari urutega, muyegukeho, muyirwanye, nta mpuhwe na rimwe izabagirira, nkuko yamennye amaraso y'abanyu, ntizatinya kumena n'ayanyu.

Nashakaga kandi kubwira abihoma inyuma ya Kayumba Nyamwasa, bo mw'ishyaka rya RNC, ngo bamwegukeho, bamuzibukire kuva bamenye ko ari mubari kw'isonga ryo kumena amaraso no gukora amahano y'itsembabwoko ry'abahutu. 

Icyakora naravuze nti Kayna yemeye ko we bwite yakoze ayo mahano, bikaba bimubabaje, ariko akemera nk'icyiru kudufasha guhirika iriya ngoma, twabyakira. 

Yaba atabyemeye, bikavuga ko agifite gahunda yo kwimakaza ubwoko bumwe, agishaka gutsemba ubundi.

Munyabagisha unyumva uranyumvise?

Nkiko Nsengimana


Le 1 oct. 2016 à 13:47, "fmunyabagisha@hotmail.com" <fmunyabagisha@hotmail.com> a écrit :

"Mureke guhakwa ku babiciye" (nkiko)

N-kubahwa Nkiko, nyemerera nkubaze tuganire.

1- uguze uti "mureke",  ugira ngo DUkore iki?
Narasomye ngutega amatwi aliko sinasobanukirwa ku ngingo nyinshi, entre autres abatwiciye uvuga ni bande. Urujijo rushobora kuba rushamitse ku mayobera y.amaculi y.intwali n.inzigo. car i rwanda ndetse n.ahandi les fossoyeurs des uns sont des heros des autres. 
Unfashije gusobanukurwa " ababiciye" abo ali bo waba ugize neza 

2- Hali aho usa n.ushimangira ibyavuzwe n.abatabazwa ubushishozi nka wa munya Cote d.Ivoire Degni. N.ubwo  koko icuo gihe mu Rwanda halimo kuba genocide y.abiswe n.abiyita abatutsi, mvuze mvuga abiswe muli rusange, imibare yabaye ikirangirire ivuga ko nta mututsi ukuba i rwanda wali urulimo muli 94 avrl mai. 850k! Arusha nawe wagiye gutangayo isesengura ry.aliya mahano. Nasomye ko wasobanuliye inkongoro mu ngoro y'intsinzi (Nuremberg) ko genocide yateguwe n.abaregwagwa. Ubu uretse kuli Kagame n.abahutu be (abo ahatse na na kadihirambetezi), kwemeza biliya nyuma y.ibyigaragaza byaba bihatse kugira nkana byo gutinya urumuli rw.umunsi. 

3- Uti "mureke..."! 
Mu"!? Iyo byibuze wandika Tu!  Nibyo koko mureke tuve mu magambo, tujye mu mudiho bitsli ibyo gushyenga no gushyayaya- duhaguruke duhangamure urwanda aho Rudahigwa yasize arumanitse, ni ukuvuga mu makimbirane y.injiji. 
Abatwiciye ni bo bicanyi, twe ntituli abicanyi. Baratwiciye bica ku babo, bo na bo nyaho bahuliye. Tubareke rero. Ahubwo dusesengure dushikamye iicyabakukiyemo kikabatera imhumeko y.ubwicanyi.  bimbanye byinshi reka mhinire aha.


Best regards  /  Tout.pour le meilleur / Imhagarike!

Francois M-gisha
Diapason conseil

Envoi mobile LG
Plus smart que iphone

------ Message d'origine------
De: Umunsi
Date: sam., 1 oct. 2016 5:11 AM
Cc:
Objet:[Collectif CRES], Fw: Mureke guhakwa ku babiciye iri kuri youtube

Mureke guhakwa ku babiciye

https://youtu.be/dzhn2ml6pYE

--
--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.
--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (4)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.