Pages

Saturday 25 February 2017

[haguruka.com] Rwanda : Ingano y’umushahara mushya wa Perezida, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri, Guverineri...

 



Ingano y'umushahara mushya wa Perezida, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri, Guverineri...

 24.02.2017 By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 26072 

Ingano y'umushahara mushya wa Perezida, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri, Guverineri...

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y'imishahara n'ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b'Igihugu n'uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y'Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b'Igihugu bahabwa ndetse n'ibindi biherekeza iyo mishahara.

Aba Banyapolitiki Bakuru b'Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w'Umutwe w'Abadepite; Minisitiri w'Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b'Umutwe w'Abadepite; Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; Abaguverineri b'Intara; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Abasenateri n'Abadepite.

Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).

Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:

  • Umushahara mbumbe ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni esheshatu n'ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n'atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi;
  • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
  • Imodoka eshanu (5) z'akazi za buri gihe n'ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi yose yishyurwa na Leta;
  • Uburyo bw'itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n'irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n'ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta;
  • Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n'ibihumbi magana atanu y'u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi;
  • Amazi n'amashanyarazi byishyurwa na Leta;
  • Uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n'ahandi hose.

Perezida wa Sena, Perezida w'Umutwe w'Abadepite na Minisitiri w'Intebe:

Perezida wa Sena, Perezida w'Umutwe w'Abadepite na Minisitiri w'Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w'umurimo ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni enye n'ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n'ijana na mirongo itanu n'atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:

  • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;
  • Imodoka imwe (1) y'akazi buri gihe n'ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y'urwego bireba;
  • Uburyo bw'itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n'itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;
  • Amazi n'amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
  • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n'ahandi hose bibaye ngombwa;

Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k'inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n'agaciro ntarengwa k'ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.

Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b'Umutwe w'Abadepite, Abaminisitiri n'abandi bagize Guverinoma

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b'Umutwe w'Abadepite, Abaminisitiri n'abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n'atatu (2.434.613 Frw).

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b'Umutwe w'Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n'Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

  • Amafaranga y'icumbi angana n'ibihumbi magana atanu y'u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi angana n'amafaranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y'Urwego bireba;
  • Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi;
  • Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y'itumanaho rya interineti igendanwa;
  • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y'itumanaho rya telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n'ahandi hose bibaye ngombwa.
  • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n'ubwo habaho guhindurirwa umwanya w'umurimo.

Amafaranga y'icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k'igika cya 3 cy'iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w'Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y'icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n'ebyiri n amafaranga y'u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abaguverineri b'Intara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali 

Abaguverineri b'Intara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w'umurimo buri kwezi ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n'atatu (2.434. 613 Frw).

Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe, bikurikira:

  • Amafaranga y'icumbi angana n'ibihumbi magana ane by'amafaranga y'u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y'urwego bireba;
  • Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y'itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro;
  • Amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y'itumanaho rya interineti igendanwa;
  • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y'itumanaho rya telefoni igendanwa ;
  • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n'ahandi hose bibaye ngombwa;
  • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 Frw) ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n'ubwo habaho guhindurirwa umwanya w'umurimo.

Amafaranga y'icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k'igika cya 2 cy'iyi ngingo ntagenerwa Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, cyangwa uwahoze ari Guverineri w'Intara usubiye ku mwanya wa Guverineri w'Intara mu Ntara yigeze kuyobora; iyo yahawe na Leta inkunga y'icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n'ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abasenateri n'Abadepite:

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w'umurimo ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe n'ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n'icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w'umurimo ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe n'ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w'Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b'izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri kwezi.

Abasenateri n'Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

  • Amafaranga y'icumbi angana n'ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by'u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi;
  • Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y'itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi;
  • Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y'itumanaho rya telefoni igendanwa;
  • Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y'u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

Amafaranga y'icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k'igika cya 4 cy'iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w'Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y'icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n'ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y'ubutumwa imbere mu gihugu

Amafaranga y'ubutumwa bw'imbere mu gihugu:

Iyo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w'Umutwe w'Abadepite na Minisitiri w'Intebe, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa, herekanywe inyemezabuguzi.

Iyo ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b'Umutwe w'Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b'Intara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y'ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n'iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw'akazi imbere mu gihugu.

Iyo Abasenateri n'Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y'ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n'iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw'akazi imbere mu gihugu.

Bitabangamiye ibivugwa mu gika cya gatatu cy'ingingo ya 9 y'iri teka, Abasenateri cyangwa Abadepite iyo baraye mu butumwa bw'akazi imbere mu gihugu, bishyurirwa n'urwego bakorera icumbi n'ifunguro ry'umugoroba muri hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.

Hitawe ku biciro biri ku isoko, Minisitiri ufite imari mu nshingano ze, amaze kubijyaho inama na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, agena ibiciro ntarengwa bigomba gukurikizwa mu kwishyura amahoteli Abasenateri cyangwa Abadepite barayemo igihe bari mu butumwa imbere mu gihugu.

Iyo ba Visi- Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b'Umutwe w'Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b'Intara, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Abasenateri n'Abadepite, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu bakoresheje imodoka zabo, Leta ibagenera amafaranga y'urugendo, hakurikijwe ibiteganywa n'amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n'ibintu mu nshingano ze.

Iyo abanyapolitiki bakuru b'Igihugu bavugwa muri iri teka bagiye mu butumwa hanze y'Igihugu, hakurikizwa ibiteganywa n'iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga.

Amafaranga y'ishyingura n'ay'impozamarira

Mu gihe Perezida wa Repububulika cyangwa uwahoze ari Perezida wa Repubulika yitabye Imana, Leta yishingira ibijyanye n'amafaranga yose akoreshwa mu mihango y'ishyingura kandi ikagenera umuryango wa nyakwigendera amafaranga y'impozamarira angana n'umushahara mbumbe we w'amezi atandatu (6).

Mu gihe umwe mu bandi banyapolitiki bakuru bavugwa mu ngingo ya 5, iya 6, iya 7 n'iya 8 z'iri teka yitabye Imana akiri mu mirimo ye cyangwa nyuma yaho mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), Leta itanga amafaranga akoreshwa mu mihango y'ishyingura angana n'inshuro ebyiri (2) z'umushahara mbumbe wa nyakwigendera. Leta iha kandi umuryango wa nyakwigendera amafaranga y'impozamarira angana n'umushahara mbumbe we w'amezi atandatu (6).




###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.