Pages

Friday 14 April 2017

[haguruka.com] Re: Kicukiro:umugore warokotse Jenoside bamusanze mu cyumba cye yishwe [1 pièce jointe] [1 Attachment]

 
[Attachment(s) from Nzi Nink included below]

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane, numvise kuri Radio Itahuka ko uyu nyakwigendera (Imana imuhe iruhuko ridashira) ava inda imwe n'umudamu wa Bwana Jean Mbanda. 

Nizeye ko ubu bwicanyi ntaho buhuriye na kandadatire ya Jean Mbanda.

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Apr 13, 2017, at 5:21 PM, ndimbati jonas ndimbati@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Ubu kandi ntihagiye kubura inzirakarengane z'abahutu bahita babyegekaho!!!

 

Ngo iyo upfuye uri "umucikacumu", ni "interahamwe" ziba zazuye umugara, nta yindi anketi iba igikenewe!!!

 

Njye ndahamya ko nta muhutu wapfa kwisukira ruriya rupangu mbonye ku mafoto, cyane cyane muri iyi minsi abenshi bitahira kare kandi bakagenda bikandagira, ngo hatagira ubiyenzaho dore ko haba mu mvugo, mu ndoro cyangwa se mu ntambuko, hose baba babagera amajanja!

 

Birashoboka cyane rwose ko uyu mugore yishwe na "bene wabo"!!! Dore ko ngo basangira amaraso, badasangira amata! Ese uko kuva kwe mu Bubiligi byo ntacyo bihatse ahari?!

 

Abashakisha amagi yo kumena kandi ngo bakunde bakore umuleti nabo ntaho bagiye, ahubwo noneho bahawe rugari!

 

Dore aho nibereye!

 

 

 



2017-04-13 17:08 GMT-04:00 Agnès Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
[Pièces jointes envoyées par =?utf-8?Q?Agn=C3=A8s_Murebwayire?= incluses ci-dessous]


Daddy Sadiki Rubangura - Umuseke

Uyu mugore w'imyaka 58  yishwe bamusanze iwe mu mudugudu wa Gakeke mu mu kagari ka Niboye Umurenge wa Niboye.

Umunyamakuru w'Umuseke uriyo avuga ko yamenye ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine, afite n'umuzamu. Ngo yari afite umwana umwe ariko ubu ntiyari ari mu rugo kuva mu byumweru bibiri bishize. Abahaturiye bavuga ko umwana we ashobora kuba yari yaragiye mu biruhuko ahandi hatari mu rugo.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y'u Rwanda yabwiye Umuseke ko batangiye iperereza ku rupfu rw'uyu mugore.


Umwe mu bantu batabaye mbere utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko yitambukiraga agiye hafi aho akumva umuzamu ataka maze we n'abandi benshi bagatabara bagasanga amerewe nabi cyane.


Uyu avuga ko umuzamu abagizi ba nabi bamujombaguye ibyuma mu buryo bukabije bashaka kumwica maze bagakomeza bagasanga nyirabuja mu nzu.

Iribagiza ngo bamusanze mu cyumba cye, baramuzirika ubundi bamuniga bakoresheje umugozi kugeza apfuye.


Uyu mutangabuhamya wageze ku mubiri wa nyakwigendera ati "Twamusanze ku buriri bwe yapfuye anizwe, kandi bamutamirijeho za bougie zaka, ntabwo twamenye impamvu yabyo."


Uyu muzamu ngo yabanje guterwa ibyuma n'abagizi ba nabi baje mu gitondo ahagana saa mbili. Uyu muzamu ubu akaba ari kwa muganga amerewe nabi kuko ngo abagizi ba nabi bagize ngo nawe bamwishe.


Hari amakuru y'abahageze mbere avuga ko abagizi ba nabi bishe Iribagiza baje ari batatu barimo n'umugore umwe.


Amakuru aravuga ko Iribagiza yari aherutse kugaruka kuba mu Rwanda avuye mu Bubiligi...


https://umuseke.rw/kicukiro-umugore-warokotse-jenoside-yishwe-bamusanze-mu-cyumba-cye.html


__._,_.___

Attachment(s) from Nzi Nink | View attachments on the web

1 of 1 Photo(s)


Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.