Pages

Saturday 6 January 2018

[haguruka.com] Nyuma y’imyaka 17 atagera mu Rwanda, Boniface Rutayisire yatunguwe n’uko yarusanze.

 

Abapfuye barihuse...!

Nyuma y'imyaka 17 atagera mu Rwanda yatunguwe n'uko yarusanze

Umunyarwanda Boniface Rutayisire uba mu gihugu cy'u Bubiligi yatunguwe n'iterambere yasanze mu Rwanda nyuma y'imyaka 17 yari amaze atahagera, kandi anashimishwa no kuba Abanyarwanda biyumvamo ubunyarwanda kurusha ibindi byose. 

JPEG - 307.2 kb
Boniface Rutayisire, Umunyarwanda uba mu mahanga ushima uko u Rwanda ruyobowe

Uyu Boniface Rutayisire atuye mu gihugu cy'u Bubiligi, yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2000. Nk'uko, abyivugira akigera mu Rwanda nyuma y'imyaka 17 yari amaze atahakoza ikirenge, yatunguwe n'inyubako ziteye amabengeza n'imihanda myinshi imaze kubakwa mu Mujyi wa Kigali, by'akarusho isuku iharangwa. Akaba yari aje mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano iherutse kuba ku nshuro yayo ya 15..

Rutayisire akaba agira ati "Mbere na mbere nashimishijwe no kuba narashyizwe ku rutonde rw'abagombaga kuza mu mushyikirano kuko ababishakaga baturutse mu Bubiligi bari benshi cyane. Kuri nge ni amateka akomeye cyane. Ibyo kandi byahuzaga n'umurongo mfite wo gushyigikira Leta y'igihugu cyanjye cy'u Rwanda nk'uko nsanzwe mbigenza mu kwitabira gahunda z'Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi na Diaspora.»

Rutayisire akomeza avuga ko yatunguwe n'uko yasanze Umujyi wa Kigali usa. Agira ati "Icyantunguye ngeze i Kigali, ni uburyo igihugu cyateye imbere ku buryo bwihuse. Ibintu hafi ya byose byarahindutse. Umujyi wa Kigali wuzuye amazu mashya menshi cyane kandi maremare, imihanda myinshi ni mishya kandi irimo kaburimbo. Kigali yarahindutse bidasanzwe kuko ni Umugi ufite isuku cyane."

Ni ubwa mbere uyu Rutayisire yari yitabiriye inama y'Umushyikirano, ariko izindi zabanje yazikurikiranaga ku ikoranabuhanga ari mu Bubiligi nk'uko yabitangarije Imvaho Nshya.

Avuga ko icyo yabonye inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 15 itandukaniyeho n'izindi zabanje ari uburyo yari iteguye hamwe n'uburyo iheruka (iya 14) Perezida Paul Kagame yayihaye ikerekezo cyane cyane akurikiranya ibibazo bigomba kwitabwaho kurusha ibindi, kandi agaha imbaraga urubyiruko.

Agira ati «Icyanshimishije cyane ni uburyo urubyiruko rwashyizwe imbere cyane, bikaba ari ibyo kwishimirwa cyane. Ikindi cyanshimishije ni uburyo kuba Umunyarwanda bishyizwe imbere, kuko nge ikintu mpora nshyize imbere ari uguteza imbere ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka. Nkaba rero naranyuzwe n'uburyo Leta yacu iyoboye u Rwanda ishyize imbere ubunyarwanda."

Si ibyo gusa, Rutayisire avuga ko u Rwanda rwa mbere y'umwaka wa 2000 aho yaherukaga mu Rwanda nta ho ruhuriye n'u Rwanda rw'ubu. Ati "Nge ndabivuga nk'umuntu wahoze mu yindi mirongo y'ibitekerezo mu myaka ishize. Navuye mu Rwanda mu mwaka wa 2000. Kuri ubu ndi umuntu mushya uri kumwe na Leta y'igihugu cyange cy'u Rwanda, ku buryo nta ho mpuriye n'umurongo wa kera.

Nitandukanyije na wo ndetse n'abafite ibitekerezo nk'ibyo nari mfite icyo gihe. Ibyo kandi ndabishimira Leta y'u Rwanda yubaka amateka meza y'uko abana b'u Rwanda bagomba kurwubakana nta we uhejwe cyangwa ngo avangurwe.

Uyu mugabo avuga ko u Rwanda rwateye imbere cyane kandi rufite umutekano uhagije, inzego zose z'igihugu zirakora neza, umuntu aratembera igihugu nta rwikekwe cyangwa kwishisha.

Rutayisire Boniface aha ubutumwa Abanyarwanda baba mu mahanga, ko u Rwanda ari rwiza cyane, ari igihugu gitekanye cyane kandi cyateye imbere cyane, igihugu gifite umuvuduko munini cyane mu iterambere, aho Abanyarwanda bakora cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi ku buryo bishimishije cyane.

Avuga ko Abanyarwanda barimo kwiga ari benshi, barakora bagamije gutera imbere, akavuga ko ahubwo abari hanze bagomba gukurikira uwo muvuduko kugira ngo atazaba ari bo basigara inyuma. Ikindi abasaba, ni uko abari hanze bafite ubumenyi n'umutungo babizana bakabishora mu gihugu bagateza imbere igihugu cyabo.

Rutayisire ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo ari umugabo ushoboye kandi akaba ateza imbere igihugu. Ati "Ni nayo mpamvu nanamuhisemo nkamwamamaza aho mba muri Diaspora mu matora ya 2017 y'Umukuru w'Igihugu. Ndashimira kandi abamufasha ku nzego nto n'inkuru nkaba mbizeza ko nange nzakomeza gutanga umuganda uko bikwiye hamwe n'abandi banyarwanda."

Uyu mugabo kandi anashimira Perezida Paul Kagame, kuba afata umwanya wo gusangira n'inzego zinyuranye z'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda mu kwishimira ibirori by'umwaka mushya, aho avuga ko ari umuco mwiza atoza abayobozi bose bakorana kugira ngo na bo bage bafata umwanya mu gutangira umwaka baganira banasabana n'abo bakorana.

MUGABO LAMBERT



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.