Pages

Friday 9 February 2018

[haguruka] Ese twavana iki mu mateka radio ishakwe yatangaje, cyakwerekana inzira yo kwubaka Urwanda ruzima (moderne)?

 

Radio itahuka, tubakuliye ingofero kuko za nzovu zera (elephants blancs nka Rwandair, KCC, etc.)  bwana Jozefu Ngarambe yavuze zitangiye gushoka akabehe kacu kalimwo ibitaduhagije http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/02/08/u-rwanda-rwahindutse-mafia-state-abafite-ingufu-bakomeje-kunyunyuza-rubanda. 


Dushimiye kandi bwana F. Munyabagisha, nawe wavuze nkuko natwe twabibwiye abo muli Radio itahuka kuli 03/02/2018 muli commentaire twakoze tumaze kunva  http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/02/02/igihe-niki-ngo-intwari-zitabare-u-rwanda--iyozabwonko-rya-kagame-ndarirambiwe ). Koko nta Rwanda rwaliho muli 1600, 1700, 1800 bityo rero kugereranya ingoma ya cyami ngo yamaze imyaka 400 igihe iy'abahutu yamaze imyaka 32 gusa atali ikigereranyo gikwiye. Gipfukiranya byinshi. Koko agahugu k'Abanyiginya kabayeho kera, aliko ali gato, gakikijwe n'izindi mhugu. Agahugu k'Abanyiginya kagiye kiyagura, mu ntambara aho kagiraga amahirwe n'amayere yo gutsinda izindi mhugu. Imhugu zatwindwaga, abazitegekaga baralimburwaga (bunyamaswa) hagasigara gusa rubanda giseseka yayobokaga yunva ko ntakundi kongera gutekereza ibyo kuzagira abayobozi babavukamwo kundiNoneho ingoma nyiginya ntiyitesheje n'akavuno ko gukomeza ingoma, ikoloniza esprit mu guhamya ko ugomba gutegeka (kuba umwami) avukana imbuto, ubwo buhangange bukamuha uburenganzira bwose ku kubaho no kwicwa kwa byose na bose. Iyo rero abantu bagizwe gutyo, nta gitangaza ko mbene iyo ngoma iganza igihe kirekire, kuko ushize agatwe ejuru bahita bakamenaAha niho twese abazi Urwanda dushimira abarwanashyaka ba 1955-1961, nubwo ubu bajugunywe mu misarani, aliko bahakoze akazi gakomeye. Tukanagomba gushimira Rudahigwa, wabaye intwali ashaka kudakora atyo, yemera ko aho kwica Gitera bakwica ikibimutera. 


Aliko bulya abanyarwanda barwanira ubutegetsi baba bazi amateka, bayakoresha mu kinyoma, amanyanga, ubugome n'ubusambo (umuco wacu mubi): ni ubwo bulyo bwaranze cyami n'ibisigisigi bindi byakulikiranye za republika (aho za machiavelismes zihanitse ziboneka henshi kandi muli benshi) http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/02/08/abanditsi-jk-gasana-na-fx-munyarugerero-na-bo-bavuze-kuri-kudeta-ya-73). 

Ingoma zatsinzwe, abaziyoboraga barazimye burundu. Abali bakomeye kwa Rutalindwa ku gihe cya Rucunshu, ntawasigaye Musinga yimye. Bwana Kayibanda, bwana Habyarimana bafashe ubutegetsi nabo bashatse gukuraho elites z'abo batsinze, batwaye ingoma. Abashefu n'ababungilije (elites) baliho muli za 1959 bose balirukanwe hamwe na Kigeli Ndahindurwa, iyo mu Nduga yicanwa na Kayibanda (mu gihe cya coup d'etat 1973). N'ubu kandi iyo kwa Habyarimana yajyanye nawe, ingoma iliho ije. Byunvikane kandi ko hatabura nyine n'abadahuye n'izo ngoma babigwamo nkuko utsinda igiti-nganzamarumbo aba azi ko hali uduto twimerera nganzamarumbo ili buhitane aliko ntatwitabwaho. Ngiyo Rwanda, ngibyo n'ibyakagombye gukosorwa, niba hali abashaka kuzubaka Urwanda rutali uru tubona, rwagize kugeza ubu ubutegetsi

bunwa amaraso kugira ngo bubeho kandi bukomere.


Bavandimwe, niba hali aho twibeshye ngaho nimutumulikire, aliko nyabuna mubworoherane.  



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.