Pages

Tuesday, 20 February 2018

[haguruka] RE: North province urahirwa, uyobowe n'imhuguke!

 

Radio Ubumwe, muzadusabire ka kopi k'umwandiko Societe Civile Rwandaise yoherereje abanyafurika.

Reka tunashimire Gavana (governor) wa North Province, bwana Jean M. Vianey Gatabazi, watujijuye mu buhinzi bw'ibimondi (ibirayi), adusobanulira ukuntu iyo bimaze kwera bishobora kubikwa mu milima andi mezi ane bidasaruwe. Gavana  yafashe neza amasomo universite yamwigishije, uko ibintu byali bili igihe yigaga.


Ibisaba udusobanuro ubu ni ibi: 

 1. Ese ni amoko yose y'ibirayi ashobora kubikwa igihe kirekire gutyo, ayakera n'ayubu

 2. Halya imbuto z'ibinyabijumba zera vuba ntizaba zinakunze kubora vuba? Ibi se ntibireba ibirayi?

 3. Halya ntitubona imbuto nshya barema  (halimwo na za OGM z'ibihingwa bimwe mu Rwanda rwubungo zisimbure izasanzwe akenshi ziba zitalyoshye, zilimwo amazi, ibizi (eau, fibres), etc.  byinshi, ugasanga wa musaruro mwinshi zitanga uba wisasiye ubwiza n'ubudakemwa bw'izisimbuwe? Ibi se ntangaruka byagira ku kubikwa k'uwo musaruro mu milima?

 4. Ese ibirayi byeze byitwara kimwe iyo bitinze mu butaka bunyuranyeahareka amazi nko mu materasi y'indinganire cyangwa se hahora hatose kubera invura nyinshi, ahashariye, ahabumbagatanye, ahagiye amafumbire ashobora kuba atakoreshejwe neza, etc. ?

 5. Halya nta birayi bisa neza inyuma, nyamara imbere bitameze neza bigomba kulibwa vuba kubera indwara? 


Ibi bibazo se Gavana yagize umwanya wo kubireba, maze atanga uliya mwanzuro we amaze kubisuzuma nk'umugronome, dore k'ubu abaRwanda bakora n'ibitangaza? Abaye atarabikoze rero, uyu mugabo wagiye kuli terrain ashobora kuba avuga ibili byo kurusha nyakubahwa Gavana, waba yatatiye ubunaralibonye ubuhanga bwe bumuha. 

Erega ibyo muli techniques bisaba byinshi (ubushishozi, ubwitonzi, ukuli), ntabwo ali nko muli za parlements, administration, aho abantu bubakira ku magambo, ushoboye gutambutsa ilye wenda anakoresheje gutitiza abandi, police na mucamanza bagashoka baca ibiti n'amabuye. Aka ka video (ku minota 43:00-48:00) ni rurangiza rwose.


http://radio-ubumwe.website-radio.com/podcasts/afrika-yunze-ubumwe-u-a-iragijwe-prezida-paul-kagame-17-02-2018-2018-02-18-09-45-00-41


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (7)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.