Pages

Thursday 22 November 2018

[haguruka] RE: Revolusiyo ya 1959 yaba yarageze ku nshingano zayo (igice cya 1 n'icya 2). Bwana S. Nsengiyunva.

 

Radio Ikondera,
Mudushimire uyu muhanga S. Nsengiyunva, azi gutekereza bitali bimwe by'abafitira baculika.
Iki kiganiro kuli revolusiyo 1959 nicyo pe ( http://ikonderalibre.com/index.php/2018/11/06/revolisiyo-ya-1959-yaba-yarageze-ku-nshingano-zayo-igice-cya-12-bwana-sylvestre-nsengiyumva/ ). Halimwo ibyiyunviro byo hejuru.  Yemwe, ni guhera muli 1979 abantu bamwe batangiye kubona ko ibya revolisiyo ya 1959 aho bukera barabisundura. Babonye Habyarimana akora nkutabyunva, batangira kugenda basohoka urusorongo mu nkuge babonaga igana ku rutare aka Titanic.
Reka rero twerekane bimwe mu bitekerezo bikomeye Nsengiyunva atugezaho:
Twashimye kiliya gisobanuro cy'itandukaniro ly'ubutegetsi n'ingoma, nuko abakora revolution baba bashaka kulimbura byose kandi burundu ngo bimakaze ibyo bo batekereje bakanarwanira. Ibi bisobanura neza ibyo twabonye, tubona ubu!
Yerekana amasinde ane yo mu banyarwanda (ubwoko, uturere, kwikubira mu bukene, deficit democratique), atigera akemuka mu ngoma zinyuranye. Bigatuma hano mu Kadomo tubaho kumwe intare ziturana n'imhyisi, zigasangira mw'ishiraniro, ntagukundana (https://www.youtube.com/watch?v=RxlrumU3Rzk). Ntituzi niba hali uwahakanya bwana Nsengiyunva ko Rwanda ali cynistrogene, arebye neza ibihabera!
Ati igihugu kigirwa n'ubutaka, abaturage, n'ingoma: ubutaka bwa Rwanda ni buto, bitaduha icyizere cyo kubaho neza. Ingoma n'abaturage bakagombye kugira ubwitonzi n'ubushishozi ndekemwa bituma aka gahugu gato kabaho.  Yatubwiye ukuntu nyamara habaye igitangaza, Rwanda ikabona amafranga menshi (imfashanyo umurengera, n'ubulyo bwo gukomeza kuzana imali, banadufungulira n'igihugu cya Kongo). Ibi na HE yabivuze azimije muli Liberation, aho yagize ati ibintu byihuse vuba uko ntabikekaga nyuma y'insinzi  

Paul Kagame : «Nous ne voulons pas rester otages de ... - Libération

Nsengiyunva ati nyamara aya mahirwe asa natarahiliye benshi cyane, kuko ingoma yayakoresheje ku bulyo ubukene bwakomeje kuba karande muli benshi. Atubwira uko Abanyarwanda basa n'abatagira indagagaciro zisobanutse, ingero zikaba nko kwishimira guteshana agaciro, kwishimira ibigayitse nko kubeshyana, n'ibindi. Aduhanura agira ati Amoko yacu ni ibifeki nyamara niyo dushaka gushingiraho ubuzima mu gihugu. Nta revolusiyo mu Rwanda rero yashoboka, ngo irambe ishingiye kuli ayo moko (hutu, tutsi,  twa ideologiques ou Gahutu, Gatutsi, Gatwa) balinga.

Yemwe Ikomera na Nsengiyunva, ni mukomeze mutwigishe, muravuga neza bitali bimwe byo gusunika ikinyoma!

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (24)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.