Pages

Saturday 15 December 2018

[haguruka] Umuhanzi Simoni Bikindi yitabye Imana

 



Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 aravuga umuhanzi Simoni Bikindi yitabye Imana.

Simon Bikindi yavukiye mu cyahoze ari Komini Rwerere muri Gisenyi mu 1954, mu 2001 yafatiwe i Leiden mu Buhorandi aho yabaga ashinjwa Genocide yoherezwa ku rukiko rwa Arusha mu 2002.

Urubanza rwe rwatangiye mu rukiko rwa Arusha mu 2006 maze mu 2008 akatirwa n'urwo rukiko imyaka 15 y'igifungo ahamijwe icyaha cyo gukangurira abantu ubwicanyi. Yarajuriye maze mu 2010 urukiko rw'ubujurire rwemeza igihano yari yahawe mbere.

Mu 2012 yoherejwe gufungirwa mu gihugu cya Benin arangije igihano cye yatuye muri icyo gihugu aho yari asigaye akora ubuhinzi n'ubworozi bw'inkoko.


Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko azize indwara ya Diabète yari amaze iminsi arwaye. Nyuma yo kurekurwa n'ubwo yari arwaye umuryango w'abibumbye ONU wari waranze kumuha ubufasha bwo kwivuza.

Umwe mu bazı neza Simoni Bikindi unakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda yatangarije The Rwandan ko yibaza impamvu Bikindi yafunzwe, yagize ati: "Ese mu byo Bikindi yaririmbye byari kuba ku Bahutu n'abanyarwanda muri rusange iyo FPR ifata ubutegetsi ibitarabaye ni ibihe? Ahubwo Bikindi agomba kugirwa intwari kuko ntako atakoze ngo aburire abanyarwanda. Kutamwumva byatumye tugwa mu ruzi turwita ikiziba."    

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.