Pages

Friday, 14 December 2018

RE: [haguruka] Ese aho biroroshye gukemura amagorwa ya Rwanda?

 

Banyarubuga, abasesenguzi-ndashyikirwa batuboneye umuhanuro ngo Aho kwica Gitera nimwice ahubwo ikibimutera. Ngicyo icyananiranye, kuva Rucunshu kugeza magingo aya. Nta ngoma nimwe yashoboye gukemura ibizonga Urwanda, zose zikora nkumwe upfuka umufunzo atakuyemwo urunyo ruboza.
Rwanda ni nto, n'ubukungu bucililitse n'abaturage benshi. Abo baturage bakagira imico ngo Iyo amazi abaye make ahalirwa imfizi; Abasangira bike bitana ibisambo.
Ngiyo isoko iroha Urwanda, ikarukurulira ibirubonekamwo byose.

 1. Abanyantege-nke bashaka uko babaho bakoresha guhakwa, ikinyoma n'ubucakura. Ntiwabona imfura yazibukira ibyo, keretse abantu babaye ali abatagatifu, kandi muntu si uko yaremwe, afite inda http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/12/14/ubukeneimibare-mibi-irisukiranyaihurizo-ni-ukumenya-impamvu-noneho-bayireka .

 2. Bake bagize imbaraga (babikesha aho bavutse, amadiplomes, imyanya mu ngabo) nabo bagakoresha ikinyoma, ubugambanyi, ubwicanyi, ngo ingoma ibagabulira neza itabacika. Nuko mu bwami bagenzuraga uruvi n'imbuto, muli republika mhutu bakicana banagoreka amatora, bikaba byaranakomeje cyane muli republika ya RPF. Ni aho Gitera yabereye rudasumbwa, abwira Habyalimana ati uzunvikana na baliya bakurwanya ute, kandi mupfa iyo ntebe yo mu Rugwiro wicayeho? Ngicyo icyo abiyita abatutsi bapfa n'abiyita abahutu, ni nacyo abayita abanyanduga bapfa n'abiyita abakiga, rubanda isanzwe yo yihugiliye mu byo gushaka icyayiramutsa itatinya no kwigulisha!

Nonese bwana Matata arunva projet ye ngo yo kurwanya ikinyoma ifite amahirwe angana iki ngo izagire umusaruro ushimishije https://www.youtube.com/watch?v=MVBBTlLqHxs ? Ikibazo cy'Urwanda ni ingorabahizi, nubu RPF irikinira bimwe bya " nyabuna, urutindo rucike nambutse"; ntibiboneka ukuntu ahejo ha Rwanda hazaba heza kuko iliya soko iruroha ntawuyizibya. Rwanda ishaka umuyobozi n'ubuyobozi bifite izindi ndangagaciro z'ubwitange, kwibabaza no kwigengesera ku bindi bihugu, atali izo tubonana abantu muli rusange.

Banyarubuga, umusaza bwana Karekezi wa Byimana, nubwo batumye agira uruhare mu bya za 1959, aliko akwiye gushimirwa ubutwali yagize bwo kutubwira ibyo yakoze ngo hato abagoreka batazatubwira ibindi. Ntakwiye rero kubambirwa ko yahishyuye amabi yakoze, kuko ni nabyo duhora dusaba abantu ngo bagire ubutwali, maze uwakoze ikintu acyemere anakivuge, aho kugihisha ngo abanya-bucakura bakigoreke bashakisha amarongo n'ubuhake.
Umunsi wira Muntu acumuye kalindwi, alicyo gituma uwemeye ikibi cye yakagombye guhanwa ababalirwa kurusha uhishe yiyita utagir'icyaha! Twe tubona bwana Karekezi yaracumuye bike, ugereranije na bamwe bagiye kwangiliza inva ya Mbonyumutwa bitwikiye ijoro n'itekinika!

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.