Pages

Friday, 1 March 2019

[haguruka] Nyabuna mwacyo tukigora tukunva umuhanano wa Bwana S. Nsengiyunva!

 

Radio Urumuri (CCSCR) n'abandi bavandimwe mwese, twunvise ikiganiro cyanyu (28/2/2019), aho bwana Sylvestre Nsengiyunva yaganiliye ku '' Imibanire y'abahutu, abatutsi n'abahutsi". Ikiganiro kilimwo ubwenge, gisobanura neza akaga k'Urwanda, abanyarubuga batabogamye twabivuzeho kenshi, aliko abakulikiye indonke barabitoba. Rwose ntawushishoza utabona ko abanyarwanda badapfa ubwoko (hutu, tutsi, twa), kuko byose byalivanze, ntanikibitandukanya kiliho gifatika, uretse ubutegetsi bubivuruga bushingiye ku bujiji, kugira ngo ababufashe umulizo bashobore kwikubira inyungu n'akagati bya Rwanda rutunze bike.

Twali tuzi ko abavutse ku babyeyi b'amoko adahuye (hutsi, tsihu, etc) bazafasha gukuraho ubucakura n'ikinyoma, aliko wapi, benshi muli abo bana baratubiye, biganira ahali ikigati aliko kibi shenge!

Twaketse ko iturufu abadamu bafite ubu lizafasha, hagashakwa ubulyo bwo kwirukana ubusembwa buli muli Nyamhinga, ngo muhutukazi kwa mututsi abyara mututsi, naho mututsikazi kwa muhutu abyara muhutu. Tuliho turaheba! Ahubwo barayililimba nyamhinga, bakeka ko bazayihahiramwo. Nyamara twakagombye kureba uko abakobwa bagira uruhare rugaragara ku rubyaro aliko n'umulyango nyarwanda udasenyutse, aha hakagombye kwigwa neza uko wakomeza, iby'utanga ubwoko bisuwemwo. Abategetsi baralilimba ko abadamu bahawe agaciro, abadamu nabo babonye utuvungunyukira bati yes, muli abagabo beza tutali twakabonye, no muli Loni tuzajya kubavugirayo!

Tubaralikiye rero kuzitabira iki kiganiro umunsi Urumuri ruzagisubukura. Kizarangira twunvise aho twakagombye kuganisha igihugu, aho kukiroha hakuzwa amacakubili n'inzigo. Umukunzi wa Rwanda yabwira Nsengiyumva gushaka abandi bahanga nkawe, maze bagatunganya ibi asobanura hakavamwo igitabo nka Ethno-critique directrice vers un Rwanda reconcilie, cyahabwa abazungu. Abanyabwenge babo bakunva ko bifite injyana nziza, bavanamwo inyungu, natwe tukaboneraho. Abazungu bulya ni beza, barafasha, aliko baba bashaka no kubona inyungu yabo. Ntawakwibagirwa uko prof Munyakazi yashushubikanyijwe ngo aciye inka amabere, avuze ati nyamara abanyarwanda balicanye ali abavandimwe (fratricide);  nuko bati ngaho jya iwanyu, bagukatire urugukwiye, uravuga ukutemewe kutanadufitiye inyungu.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (5)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.