Pages

Saturday 2 March 2019

[haguruka] RE: Nyabuna mwacyo tukigora tukunva umuhanano wa Bwana S. Nsengiyunva!

 

Madame Marie Kampororo, turabasuhuje kandi tubashimira.
Koko Prezida Kayibanda nta ma villas yagize, kandi wenda ntiyali mubi. Aliko ngo umutware ntiyica, hica rubanda. Si Rubanda yose, ni imwe iba imugaragiye: agatsiko, bamwe uvuga ko bishakira kuba abashefu. Na Kayibanda yarakagize, gatuma ubutegetsi bwe busundurwa. Urugero : ni ku ngoma ye habaye mu Ruhengeri umugabo Kanani wasekaga abo ageretseho urusyo, agira ati Ndaruguciliye ni iyo mw'ijuru ntiyagukura aha ngushyize! Ni iyo ntureka yakomeje igera kuli benshi, ituma ubutegetsi bwe busundurwa, bihita bisulira mubi amizero ya Revolisiyo.

Bose rero,  Abami, Kayibanda, Habyarimana, Kagame batoberwa n'adutsiko twabo tubafureba. Uli nyili-urwanda akibwira ko yabaye ikimana, agahilima atamenye uko bigenze. Agatsiko kagashwanyuka, intyoza muliko mu kuliganya zikiburukira kwa nyili-urwanda wimye. Izo nzobere mu gukina zikamwereka ba nyarucali ziremera ko ali bo basangiraga n'ugiye, zahishe ko ahubwo alizo zakagombye gukwatwa.   

Muntu ni umwe rero: uko avuka, ibituma abaho nuko apfa. Aliko nyamara ngo buli gahugu n'umuco wako, bivuga ubusembwa bwako. Na Rwanda dufite umuco wacu duhanganye nawo, ulimwo kwiralira, kubeshya, kunenana, gusuzugurana, kwibona (uwo tuganira yise kubahana, kwirata, kwibona, gusomborotsa), byatubyaliye Hutu, Tutsi na Twa: inkungu umugani wa bwana Rugura, abashaka ubutegetsi n'inyungu zabwo bahora barwanisha nyamara zitagira amahembe. Ahubwo ubu umuco wacu tumaze kuwugeza ku rwego rw'ubudasa!

Umulideri rero uzabirwanya azava he ko tubona abanyarumuli alibo benyegeza umwijima? Turasimbuza Ruhengeri Musanze, Gisenyi Rubavu, Kibuye Karongi, Butare Huye,  etc. Tukandika jenosidi yakorewe abatutsi tuvuga ko batakiliho maze ugakeka ko bizatwirohera?  Bwana F. Munyabagisha nawe uteze amakiliro ya Rwanda ku banyarumuli wenda abishatse yadusayidira, akadukemura atumulikira gato. 


De : marie kampororo <mkampororo@hotmail.com>
Envoyé : samedi 2 mars 2019 08:40
À : kota venant
Cc : lyar66@yahoo.fr; Democracy_human_rights; Francois Munyabagisha; Christophe Tuvugishukuri; Michel Niyibizi; zac.biampa; Joseph Matata; Pierre Foucher; Chantal Karara; Skweli; Tharcisse Semana; Aimable Rwamucyo; UDAHEMUKA Eric; Brenden Russo; Vincent Ndacyayisenga; Ernest Mudage; Nzinink; John Kagabo; Senga Emmanuel; rudahi@hotmail.com; Twagirayezu Deo; Mbaga Tuzinde; Theodore Mpatswenumugabo; Sibomana Jean Bosco; NIKOZITAMBIRWA; MUSABYIMANA JEAN DE DIEU; Agaculama Mu Ikibunda; Martin Bangamwabo; Marie Madeleine BICAMUMPAKA; felixhabimana@yahoo.fr; Seif Omar; Samuel Desire; Faustin Twagiramungu; Nsengiyumva Celestin; Lafiancee Armee; Ndagijimana Jean-Marie; RNC Itahuka; Nkiko. Nsengimana; Mbonigaba Ismaïl; Rwagasana Gerard; Tatien2miheto; Veronika Kirimumpuzu; Joseph Ngarambe; Mbonigaba; Mulijeanclaude; Shankuru Maurice; Alfred Muyango; Rudahi20; karambizi.straton@yahoo.fr; Nsengabe; HEZAGIRA Emery; Etienne Karekezi; Emasozera; Emmanuel Ntabajyana; Emmanuel Gasinzigwa; Eliel Ntaki; Eugene Rwamucyo; Eric Nduwayezu; Radiyo Inyabutatu; Journaliste; Journa; Journ; Paulrusesabagina; Paul Umusaza; Gervais Condo; Pascal Kalinganire; Pierre Nzabagerageza; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Jambo Asbl; Abdallah. Akishuli; Iyamuremye David; Mugabo. Frank13; Ngombwa; Veritasinfo Ngoga; Jean-Marie Higiro; Jmarie Micombero; Jonas Ndimbati; Sixte Zigirumugabe; Bazizane Daphrose; Gaspard Musabyimana; Maurice Niwese; liza.kez@yahoo.com; haguruka@yahoogroups.com
Objet : Re: Nyabuna mwacyo tukigora tukunva umuhanano wa Bwana S. Nsengiyunva!
 
Amoko Hutu Tutsi Hutsi bla-bla-bla 
Ibi byose ntaho bituvana ntaho bitujyana 
Amoko yahozeho kandi ntazasiba nubwo ngo twavangavanze.Turusha se aba Kikuyu ba Kenya bivanze na ba Somali ndetse na ba Masai ariko bitwa KIKUYU for ever!!!!

Gusa iwacu ho umenya hari abazashira:
(Ubwoko bumwe babumariye ku gafuni, kuli kladhnikov, ubundi Rweru na Akagera/NIL  bikazabwira Afrika ya ruguru uko byagenze mu biyaga bigari.. Andi mateka y abo barimo bashira  akazavugwa nigitaka cya Parc Akagera na Nyungwe ubu kivanze n'ivu ry' abahutu batabarika batwitswe n'abibwiraga  ko bitazamenyekana kandi ko bo bitwa ko ibiganza byabo byera de !!!!I )

Rero uyu  muvandimwe wacu Sylvestre njye nta solution mbona yerekana mu kibazo cy amoko ahubwo  arabisubiza I rudubi 

1.Ntabwo Kayibanda yigeze akina politique de l Autruche svp Azabaze neza kandi niba atamuzi ntabwo turapfira gushira dushobora kumufasha kumenya uwariwe. Yaje we na bake bari kumwe, ashaka kuzahura abari baremejwe ko nta bwenge bafite keretse ubwo kuba abagaragu, nibo bari benshi mu gihugu, biganjemo abo mu bwoko bw abahutu  No mu batutsi ndetse harimo  abo hasi nabo ndetse aba supremacistes bakabita abahutu ..
Kayibanda hari za villas waba uzi yasize yubatse ngo muvuge ko yari yazanywe na opportunisme??
Ntekereza ko hari benshi batamuzi kuko aba opportunistes bamuhitanye kare cyane 
NDAHAMYA KO SYLVESTRE AVUGA IBYO YABWIWE N ABABESHYI YAKURANYE NABO

2. Contradiction mu kiganiro: Hamwe ati kumenya umuhutu numututsi biragoye Nyamara akamenya ko Umubyeyi umubyara yari umututsi papa we akaba umuhutu. Yanakuze abireba akabona  ngo uburyo abatutsi babagaho mu bahutu. 
Ikindi: ngo Kuvuga ururimi rumwe  ni ikintu cyatuma abantu batavangurana. Birashoboka ariko si ihame . None se ko abatwa bavugaga ururimi rumwe nabahutu nabatutsi  hari uwayoberwaga umutwa??
Ibi wenda bireba abatwa da!!Ariko rero muzasome ibitabo birimo inkuru zinwe zavuzwe n abanyamahanga uko babonaga sosiyete nyarwanda nka KANTw umudage aho avuga ko abahutu bahonyorwaga bagatumbika amatama bamara kuva gukubitwa bari bonyine bakijujuta aho kwivumbura ku mugaragaro.NONE SE HARI ABATUTSI BAKUBITWAGA DA??aho ni kera ku ngoma y abadage!!!!UBU BIMEZE GUTE SE? BYO BIRARENZE!!!!

None ngo ntawamenya umuhutu numututsi!!!

NTABWO MBONA AHO IKIBAZO CY AMOKO GIKOMEYE KUBONERWA UMUTI AHUBWO ABITWA KO BIZE BOSE BARISHAKIRA KUBA BA SHEFU AHO KUBA ABAKIZA BA RUBANDA IGOKA!!

3.SOLUTION IZABONEKA nitubona LEADERSHIP NZIMA idahugira muli za filozofiya zo kudushyira muli confusion 

Umulideri uzaza akarwarira agaramye ko habaho JUSTICE (AMATEGEKO CYANE CYANE Y IMBONEZAMUBANO) avanaho supremacism mu mibereho yacu yose ARAKENEWE.
Ibi bizatuma les valeurs zacundaguwe n'abasazi n abagome b ubwoko bwose zongera kubaho. 

 Izo valeurs ni:
KUBAHANA ku bantu bose
Amategeko azatange Ubwisanzure turwanye UMWIRATO AGASOMBORITSO UBWIBONE  bishingiye Ku bwoko ku karere kuli CLAN...iyo programu ikigishwa mu mashuli, hose mu banyarwanda bikigishwa ku buryo ubirengaho akigigira indakoreka abihanirwa namategeko
 Ibi bibayeho bigakulikizwa nyabyo 
MWABONA KO ABANYARWANDA BAZABAHO NTAWE UFITE IGIHE CYO GUTA muli ubwo buhutu Ubu tutsi ubuhutsi nibindi byo kwimenera imitwe abantu basesengura vocabulaire.
IMANA IDUFASHE 


Sent from my iPhone

On Mar 1, 2019, at 7:52 AM, kota venant <kotakori@hotmail.com> wrote:

Radio Urumuri (CCSCR) n'abandi bavandimwe mwese, twunvise ikiganiro cyanyu (28/2/2019), aho bwana Sylvestre Nsengiyunva yaganiliye ku '' Imibanire y'abahutu, abatutsi n'abahutsi". Ikiganiro kilimwo ubwenge, gisobanura neza akaga k'Urwanda, abanyarubuga batabogamye twabivuzeho kenshi, aliko abakulikiye indonke barabitoba. Rwose ntawushishoza utabona ko abanyarwanda badapfa ubwoko (hutu, tutsi, twa), kuko byose byalivanze, ntanikibitandukanya kiliho gifatika, uretse ubutegetsi bubivuruga bushingiye ku bujiji, kugira ngo ababufashe umulizo bashobore kwikubira inyungu n'akagati bya Rwanda rutunze bike.

Twali tuzi ko abavutse ku babyeyi b'amoko adahuye (hutsi, tsihu, etc) bazafasha gukuraho ubucakura n'ikinyoma, aliko wapi, benshi muli abo bana baratubiye, biganira ahali ikigati aliko kibi shenge!

Twaketse ko iturufu abadamu bafite ubu lizafasha, hagashakwa ubulyo bwo kwirukana ubusembwa buli muli Nyamhinga, ngo muhutukazi kwa mututsi abyara mututsi, naho mututsikazi kwa muhutu abyara muhutu. Tuliho turaheba! Ahubwo barayililimba nyamhinga, bakeka ko bazayihahiramwo. Nyamara twakagombye kureba uko abakobwa bagira uruhare rugaragara ku rubyaro aliko n'umulyango nyarwanda udasenyutse, aha hakagombye kwigwa neza uko wakomeza, iby'utanga ubwoko bisuwemwo. Abategetsi baralilimba ko abadamu bahawe agaciro, abadamu nabo babonye utuvungunyukira bati yes, muli abagabo beza tutali twakabonye, no muli Loni tuzajya kubavugirayo!

Tubaralikiye rero kuzitabira iki kiganiro umunsi Urumuri ruzagisubukura. Kizarangira twunvise aho twakagombye kuganisha igihugu, aho kukiroha hakuzwa amacakubili n'inzigo. Umukunzi wa Rwanda yabwira Nsengiyumva gushaka abandi bahanga nkawe, maze bagatunganya ibi asobanura hakavamwo igitabo nka Ethno-critique directrice vers un Rwanda reconcilie, cyahabwa abazungu. Abanyabwenge babo bakunva ko bifite injyana nziza, bavanamwo inyungu, natwe tukaboneraho. Abazungu bulya ni beza, barafasha, aliko baba bashaka no kubona inyungu yabo. Ntawakwibagirwa uko prof Munyakazi yashushubikanyijwe ngo aciye inka amabere, avuze ati nyamara abanyarwanda balicanye ali abavandimwe (fratricide);  nuko bati ngaho jya iwanyu, bagukatire urugukwiye, uravuga ukutemewe kutanadufitiye inyungu.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (6)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.