Pages

Monday, 12 August 2024

[Rwanda Forum] Kagame aratagaguza amafranga hirya no hino

Kagame aratagaguza amafranga  hirya no hino aho gukemura ikibazo cya gari ya moshi yasezeranije abanyarwanda dore hashize imyaka 30.


Kagame aratagazuza amafranga  menshi muri za sports ariko izo sports ntacyo zigeza ku banyrwanda. Mu mikino ya Olempike i Paris, nta munyarwanda wabonye umudari. Yaba Football, yaba Basketball, n'indi mikino u Rwanda ruri inyuma ku rwego rwa Afrika. Ibibuga byinshi mu Rwanda no gukorera imikino mpuzamahanga mu Rwanda ntabwo bizakemura icyo kibazo.

 

Mu gihe ibihugu byo mu karere birimo gutaha imihanda ya gari ya moshi ndetse no kuyitangiza nko mu Bugande, Kagame we akomeje gutagaguza amafaranga y'igihugu mu ngendo mu mahanga, gukoresha iminsi mikuru n'amatora afifitse, gufasha ibigo by'abanyamahanga gukoresha inama zabo mu Rwanda,  gutagaguza mu makipe yo mu mahanga, ndetse ngo  yiteguye no gufasha Formula 1 ko yakorerwa mu Rwanda.  Ikindi kibazo kandi abantu bibaza ni uko kubera imisozi igihugu gifite, kubaka imihanda ya gari ya moshi mu Rwanda bihenze kurusha mu bihugu byo mu karere. Yagamba rero akayabo k'amafranga ngo gari ya moshi yubakwe mu Rwanda. 

Imyaka ibaye mirongo 30 Kagame atubwira ko gari ya moshi igiye kuza mu Rwanda. None amaso yaheze mu kirere. Kagame rero yarashobewe, nta gisubizo afite ku byerekeye gari ya moshi mu Rwanda.

Twiteze ikibuga cy'indege cy'i Kanombe u Rwanda rutazaba rufitemo ijambo kuko  mu ishoramari kuri  icyo kibuga Qatar irusha u Rwanda imigabane. Bityo u Rwanda rukaba rutazagira ijambo  ku musaruro w'icyo kibuga. Icyo kibuga  na Rwandair sibyo bizakura abanyarwanda mu bukene. Ethiopia ifite ibyo byose dore hashize imyaka myinshi ariko abaturage baho barakenye, bahora bafashwa kubera inzara zihoraho. Ethiopia ikaba izwi nka kimwe mu bihugu aho abaturage baba mu bukene. Ethiopian Airlines  nubwo ari iya mbere muri Afrika ntabwo yashoboye kurandura ubukene muri Ethiopia.

 

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DfXnPeH8cRDtM-gjTRwP5vK%2BCd6oUA8VRG%2BVRp9rUzvFw%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.