Pages

Tuesday, 10 September 2024

[Rwanda Forum] KAGAME ARAKORA IKI NONEHO?

KAGAME ARAKORA IKI NONEHO?

Inkuru dukesha Jean Paul Turayishimye iravuga ko Alfred Gasana yaba yarangiwe kuba ambassadeur w'u Rwanda mu Buholandi.  Iyi nkuru niba ibaye impamo bizaba ari byiza kuko uyu mugabo ibimuvugwaho biteye ubwoba. Ibye byasobanuwe neza mu kiganiro cyakozwe n'umunyamakuru witwa Agnès Uwimana Nkusi aganira n'uwitwa Aphrodice Matuje wahise aburirwa irengero. Hari muri 2022. Iki ubwacyo giteye inkeke kandi gikeneye kwitabwaho mu buryo bwihutirwa. 

Alfred Gasana ni umuntu wayoboye ibiro by'iperereza ry'imbere mu gihugu kuva muri 2011 kugeza muri 2021. Biravugwa ko yaba afite uruhare mu iyicwa cyangwa kuburirwa irengero ry'abantu benshi barimo uwitwa Augustin Habimana nawe wayoboye biriya biro by'iperereza mbere yo kugirwa Ambassadeur w'u Rwanda mu Burundi. Alfred Gasana ngo niwe wagiye kumushaka muri Kenya aho yari yarahungiye.

 Ibi bimuvugwaho nibyo bigomba kuba byarakanze igihugu cy'ubuholandi  mu gihe cyarimo gusuzuma idosiye ye. Kuko byanze bikunze iyo bamwemera byajyaga guhagurutsa itangazamakuru n'imiryango y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu bagakora ubushakashatsi bwimbitse kuri ibi byose. Ni kwa kundi bahagurutse bakajya muri Afurika y'Epfo bagiye kureba impamvu nyayo Leta y'u Bubiligi yanze kwemera Vincent Karega nka Ambassadeur w'u Rwanda muri icyo gihugu. Bagiye muri Afurika y'Epfo kuko ariho yabanje kuba Ambassadeur akahava yirukanywe. Bagezeyo bumvise amabi yahakoze barumirwa. Muri ayo mabi harimo imfu  z'ababirigi babiri  barimo umuhungu wa Ngeze Hassan  wahoze ayobora ikinyamakuru Kangura. Anketi zerekana ko ukuboko kwa leta y'u Rwanda muri izo mfu zidashidikanywaho.

Icyemezo cyo kwangira Vincent Karega cyarakaje cyane Perezida Paul Kagame afata umwanzuro ukakaye wo kutamusimbura kugera igihe leta y'u Bubiligi ubwayo  izibwiriza igasaba imbabazi kuko icyo cyemezo ngo gishingiye ku gasuzuguro. Kuba rero n'ubuholandi butinyutse kwanga Alfred Gasana ubwo ni ikindi kibazo. Birumvikana ko kuri Kagame gushinja Alfred Gasana ubwicanyi ntacyo bivuze. Ahubwo wasanga aribyo amukundira. Umuntu umukorera neza ni uwemera kuba Ruharwa nkawe. Muri Killing machine kwica ni iby'agaciro. Ngo ni uburyo bwo kwandika amateka hakoreshejwe wino y'amaraso. Inshuro nyinshi Kagame yavuze ko ibyo bintu by'ubwucanyi kubimuvugaho nta soni bimutera.

Nonese bagenzi ni iki kizakurikira? Ese Alfred Gasana azasimbuzwa undi cyangwa ubuholandi buzafatwa nk'ububiligi? Kagame yigeze kuvuga ko atarigera yumva yashobewe, agomba kuba afite ubwo azabyikuramo. Riberakurora ni umwana w'umunyarwanda.
Nagirango nsoze mvuga ko kwanga ba ambassadeurs babiri b'u Rwanda mu bihugu bibiri binyuranye kandi ku mpamvu zijya gusa bifite ikintu bihatse. Nukubaza Rutanga rw'amaboko nabonye ari we mupfumu w'icyatwa usigaye mu Rwanda.

https://www.facebook.com/share/p/M72ZcP9bTxLLhrhw/?mibextid=WC7FNe

###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.