Pages

Sunday, 6 January 2013

RWANDA: IKINJIRO RYA KAMI KWIMURIRWA NDEGO.


2013! IKINJIRO RYA KAMI KWIMURIRWA NDEGO.

Amakuru agera ku inyenyerinews aturutse ahantu hizewe yemeza ko nyuma yaho isi yose imenyeye aho Kagame atsembera abana b'u Rwanda  akanahakorera iyicarubozo aha nta handi ni muri Gereza ya Kami; Uyu mu perezida wiyemeje kuba Rukarabankaba yategetse abicanyi be aribo Lt Col Rutagengwa Franco akoze mumifuko

alias Mazuru na Gen Karenzi  ko bagomba kwimurira iyo gereza  ahitwa i Ndego, ho muri  Nasho mu karere ka Kirehe. Iyi gahunda ikaba yagombaga gutangirana n'uyumwaka wa 2013. Iyi gereza igizwe n'ibice bibiri.

Perezida Kagame yategetse ko ibagiro riba ryageze indego uyu mwaka dutangiye wa 2013

Ibi byahise bishyirwa mu bikorwa n'abicanyi ba Kagame aribo Major uzwi kw'izina rya Kaceri uvuka i Rwamagana ho muri Kibungo, akaba yarashyizwe mu gisirikare na Gen Ibingira, Major Victoire Akiri hano yari yicaye hagati ya bashiki be dore yaguze niryinyo, kuko ubwo twarwanaga na leta yatsinzwe yari afite igihanga. nguwo wambaye ishati yumukara yimirongo ufashe kuri bashiki be, Captain Iyaburunga Innocent, Captain Murenzi na Sergent Major Murenzi. Ubu izo nkoramaraso nyuma yo kwica abantu zigatwika imirambo yabo, hanyuma ivu rikajugunywa mu kiyaga kiri hafi yaho Ndego.  Ubu buryo bwo gutwika bwaje nyuma yaho mbere bafataga imirambo bakayizirika ku dufuka turimo umusenyi bakayiroha mu kiyaga ngo itazamuka. Ariko ngo ingona zarayiryaga maze ibice bimwe by'umubiri bikareremba hejuru.

Nkuko twakomeje tubitangarizwa n'abakora muri ayo mabagiro y'abantu, batubwiye ko ubusanzwe gereza ya Kami igice cya kabiri, cyo cyayoborwaga na Major Akiri cyo uwakinjiragamo  yabaga akekwaho icyaha, yaba atagifite ariko bashaka kumwaka ubuzima bakamuhimbira cg  yaba afite umukurikirana uzwi akaba yarekurwa.

Gusa aha umuntu yakwibutsa ko mbere yuko ibagiro rya Kami ryimurirwa i Ndego; aha i Ndego hari hasanzwe ubundi  hari irimbi ry'imirambo yababaga biciwe i Kami n'ahandi hatandukanye. Iyo mirambo yatwarwagwa na Capt Iyaburunga muri Nissan Hardbody. Uyu Capt Iyaburunga, imirambo y'izo nzirakarengane ayita marchandise cyangwa umizigo. Ayo niyo magambo akoresha iyo yinjiye i Kami abaza uwitwa S/major Kangwage ushinzwe kwica izo nzirakarengane.   Ikindi ngo cyaba gikorerwa i Ndego ni imfungwa z'Abanyekongo zitishimira intambara zashowemo n'inda nini ya Kagame. Bavuga ko abadashyigikiye  ubwo bwicanyi bose bamaze kuzanwa i Ndego.

Ikindi aha i Ndego hakaba hari hazwi nk'ahantu hakorerwaga amahugurwa y' abasivire bagiye guhabwa akazi muri za ambasade aho ziri hose kw'isi.  Aha ni ho babanza kwigishirizwa ibijyanye na y'amarozi mujya mwumva n'ubundi bugome. Ikindi cyatumye iyi gereza itinda kwimurirwamo amarorerwa yose y'i Kami,  ni uko uwitwa  Karege Theoneste ushinzwe  gushyiramo ibikoresho by'iyica rubozo amaze igihe arwaye. Uyu Karege twabibutsa ko yahoze ari umusirikare muri DMI akaza gusezererwa ariko kubera amabanga y'abicanyi azi banze kumurekura.

I Kami ishuri ryigisha ibinyoma n'ibihimbano.

Iri shuri ntituramenya neza ko naryo ryageze i Ndego, gusa icyo tuzi nuko ariryo ryavuyemo abanyeshuri bagiye gushinja INGABIRE VICTOIRE na LT COL RUGIGANA. Gusa igitangaje nuko iri shuri ryigishwamo n'abanyabwenge bize amategeko, ariko kubera inda nini bakemera kwigisha ibinyoma. Lt  Col RUHUNGA JEANO,Major KABANDA PACIFIC

Gusa ngo n'ubwo iyo gereza igiye kwimuka, ngo hazaba hasigaye izindi zitazwi zikoreshwa nk'amazu yo guturamo. Muri izo harimo inzu iba i Jari mu kigo cya gisirikare. Iyinzu imeze neza ariko iyo uyinjiyemo usanga uri mu iseta ry'abantu.  Ngo umuntu wayigezemo bwa mbere icyuzuzwa ni uwo mu buyobozi bukuru bw'iperereza. Indi nzu iri Kabeza mu gipangu barazamo za modoka mubona zikora taxi voiture mu mugi ndetse hagakorerwamo n' ibindi bikorwa byo guhotora. Ahandi haboneka izo nzu ni i Kanombe, Kimihurura hafi y'inzu ikorerwamo n'inteko ishinga amategeko no ku Gisozi hafi ya ULK.

Perezida Kagame yatangiye Gutwika Imibiri y'abantu kuva mu mwaka wa  1994

Mwumvise ko leta ya Kagame yategetse ko hazajya hatwikwa imirambo y'abantu bashizemo umwuka, ibi Kagame akaba yarabigezeho akoresheje za ntumwa ze mu nteko ishinga amategeko.  Kuva mu mwaka wa 1994 hatwitswe imirambo myinshi, igatwikirwa ahitwa i Gabiro kubazi ahubatse ikigo cya gisirikare hafi y'inzu y'Umwami Rudahigwa mu gace bise New-Camp. Ako gace niko kakoreshejwe mu gihe intambara yari ikirangira, kugeza uyu munsi nta muntu upfa kuhakandagira ataruko akorana n'abicanyi. Nuhayobeye kuhikura ntibimworohera. Haba ku basirikare cg ku basivire bashatse kwibaza byinshi kuri ako gace basobanurirwa ko  habitse ibikoresho bya gisirikare.

Umuco wo gutwika imiri y'abantu ntabwo warangwaga mu mico y'abanyarwanda, ariko Perezida Kagame mu kubatwika  aba afite gahunda yihariye. Perezida Kagame we icyo yaragamije kwari ukugirango abasirikare bapfira ku rugamba rwo muri Congo batazigera babagarura mu Rwanda, bitwaje ko baje kubashyingura bityo akagaragara imbere y'amahanga ko nta ngabo agira muri congo.

 

Iki gikorwa cyo gutwika kikaba cyarirukanishije mu ngabo z'Urwanda mu mwaka wi 1996 uwitwa Major Rubayita wari ukuriye ikigo cya Gabiro, igihe hashyaga ikamyo yari igemuriye amazi abasirikare bakoraga uwo murimo wo gutwika abantu, ndetse haje no guhiramo umushoferi wayo.

Mbere ya 1994, Perezida Habyarimana yiciraga abantu inasho ahitwa Migera. Ku bibuka, mu mwaka wa 1990 i Migera hiciwe abasivire benshi b'abatutsi. Bamwe mu bishwe baje kumenyekana: hiciwe umusore witwa Aliasi wavukanaga na Nkubiri Alferedi, n'umusaza witwaga Rukiriza Andereya maze FPR irahaguruka ivuza induru kuri Radio Muhabura, ibinyamakuru bibili byitwaga Rwanda Rushya n'Isibo byamaganye ubwo bwicanyi . Ubu Rwanda Rushya niyo yavuyemo Rushyashya, iyobowe n'ibisambo bidashobora kuvugira inzirakarengane nk'uko Kameya Andereya yabikoze akanabizira. Ahubwo  Rushyashya yabaye ikiraro cy'abicanyi n'abajura ba Kagame.

Perezida kagame ngo  azi IMANA kurusha abaperezida  bamubanjirije.

Aya ni amwe mu magambo Kagame yivugiye ngo abaperezida bamubanjirije babeshyaga Imana, nyamara nta perezida wasize amarimbi menshi mu gihugu uretse we, HABYARIMANA na SINDIKUBWABO. Ndetse Kagame we afite undi mwihariko wo kuba hari ibihugu by'abaturanyi bizahora bimwibuka nk'umwicanyi kabuhariwe, ariko ukajya kumva ukumva arihandagaje ngo abaperezida bambanjirije bajyaga muri za kiriziya kubeshya Imana. None se gereza n'amarimbi byuzuye mu gihugu ntagiye kuzirutisha izonsengero avuga cg nazo azavuga ko zasizwe n'abamubanjirije!

Ibya Kagame reka tubiharire amateka y'u Rwanda n'abanyarwanda !!!!

 

Mupenzi

FDLR IRAGIRWA INAMA YO GUSABA IMISHYIKIRANO NA LETA Y'URWANDA


NDAGIRA INAMA FDLR N'ABAKUNZI BAYO.

bazeye

Nyuma y'ibihano byafatiwe M23 na FDLR,
Amarenga bacira FDLR niyumve.
Abo muri FDLR mwumvise induru yavugijwe na M23?
Ese mwe ntimugira ubavugira?
Nimusabe inkunga abavandimwe n'inshuti.
Nimusabe mudatitira imishyikirano, mugomba gutaha iwanyu mu Rwanda kandi mwemye.
Ntimuterwe ubwoba.
M23 ishaka kwigarurira Kivu.
Mwe ntawe muburana ubunyarwanda.
Aba-FDLR bagomba kuba iwabo i Rwanda,bakabona uburenganzira nk'ubw'abandi banyarwanda. M23 irwanirira ubunyekongo n'ubunyarwanda. Uwo gushyigikirwa ni nde ?

Muzi neza ko FDLR ari umuhutu, M23 ni umututsi. None babashyize mu gatebo kamwe. M23 irimo iritakambira mwebwe muracecetse. Muhaguruke. Igihe ni iki.

Ese mwumvise ko hari ibihumbi birenga 70 byaciriwe imanza bidahari? Hahaha!

Habimana Rukundo
University of Michigan
Michigan Indiana USA


Icyo perezida Kagame na Bizimungu bapfuye intambara yo kubohoza igihugu ikirangira | UMUVUGIZI


Icyo perezida Kagame na Bizimungu bapfuye intambara yo kubohoza igihugu ikirangira



Inkomoko y'u rwango Kagame afitiye Perezida Pasteur Bizimungu, ikomoka ku Mulindi .

Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku cyaba cyaratumye perezida Kagame agirira Pasteur Bizimungu urwango, kugera n'aho amufunga imyaka itanu, akamufungura ari igisenzegeri, akanamubuza kujya kwivuza mu mahanga kugirango nibura bagerageze gukiza ubuzima bwe.

Nyuma y'amaperereza yacu, twasanze ipfundo ry'urwago ruri hagati ya Perezida Pasteur Bizimungu na Kagame, rurenze gushaka gushinga ishyaka rye rya PDR-Ubuyanja. Inkomoko y'urwo rwango Kagame afitiye Perezida Pasteur Bizimungu, ikomoka ku Mulindi aho ingabo zahoze ari iza APR zari ziri, zitaranafata ubutegetsi, aho perezida Bizimungu yahanganye na Kagame ku mugaragaro, igihe hatangwaga amapeti ya gisirikare. Icyo gihe Pasteur Bizimungu, kimwe n'abandi basirikare bakuru b'inkotanyi bari bayoboye urugamba, cyane cyane Col Ndugutei Stephen, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Head of Combat Operations), Col Kayitare na Col Bagire, wari umwungirije, yasabye ko bazamurwa mu myanya ya gisirikare, na bo bagahabwa amapeti angana n'ipeti Kagame Paul yari afite icyo gihe. Bagombaga kuva kw'ipeti rya Colonel bakagirwa General Major, dore ko icyo gihe ba Col Ndugutei Stephen, Col Kayitare na Col Bagire ari bo barwanaga ku rugamba, mu gihe perezida Kagame we yabaga yigaramiye ku Mulindi cyangwa ari za Mbarara na Kampala kwa Gen Kaleh Kayihura, ari kumwe n'umugore we Jeannette Nyiramongi.

Nubwo perezida Kagame yashoboye kuganza Pasteur Bizimungu kubera gukoresha igitugu, urwango ntirwagarukiye aho kuko rwatumye yanga urunuka Pasteur Bizimungu wari wazanye icyo cyifuzo, rukanagera kuri ba basirikare bakuru yari yasabye ko na bo bazamurwa mu mapeti, bagahabwa ipeti rya General Major.

Urwo rwango Kagame yaje kwanga abo basirikare bakuru bari bagize ubuyobozi bw'inkotanyi, rwatangiriye kuri Nyakwigendera Col Kayitare bakundaga kwita Intare batinya, ubwo perezida Kagame yakoreshaga bamwe mu basirikare bamurindaga, bakamuha uburozi, akaza gupfa amarabira.

Urupfu rwa Nyakwigendera Col Kayitare rwakurikiwe n'urwa Col Bagire na we wapfuye mu buryo budasobanutse intambara ikirangira , bakaza kubeshya abasirikare bakuru bagenzi be ko yishwe n'indwara, nyamara mu by'ukuri yari yishwe n'uburozi kubera ko perezida Kagame yahoraga amwikanga, kimwe na bagenzi be twavuze haruguru. 

Kimwe muri za gihamya z'uko Perezida Kagame ari we wishe Col Bagire nuko mu minsi ya nyuma ye yo gupfa perezida Kagame yaje kumwambura abasirikare bamurindaga, abasimbuza abasirikare be "Abajepe" kugirango rya banga ry'uko bamuhaye uburozi ritamenyekana.

Uwa nyuma mu basirikare bakuru Perezida Bizimungu n'abandi banyamuryango ba FPR bari basabiye ko bazamurwa mu ntera ya gisirikare, bagahabwa amapeti amwe n'irya Kagame, dore ko ari bo bari bayoboye  urugamba nyirizina, ni Col Ndugutei Stephen wishwe na we atewe urushinge rw'uburozi, arutewe na Brig Gen Rutatina, ku mabwiriza ya perezida Kagame. Col Ndugutei, wari wagiye kwivuza indwara isanzwe mu bitaro bya gisirikare, yaje kuremba ajyanwa mu bitaro muri Afurika y'epfo, aho yaje gupfira azize uburozi. .

Naho Pasteur Bizimungu, wari watanze icyo cyifuzo cy'uko abasirikare bakuru bahoze ari aba APR bazamurwa mu ntera kubera ubutwari bagaragaje ku rugamba, na we nubwo yaje gufungwa imyaka itanu azira gushinga ishyaka rya PDR-Ubuyanja, ukuri nyako ni ya nzigo Perezida Kagame yari amufitiye. Kugeza magingo aya, nubwo bivugwa ko yafunguwe, ariko mu by'ukuri aracyafungishijwe ijisho, dore ko arinzwe n'abajepe ba Kagame, dore ko na none atanemerewe kujya kwivuza kandi arimo gushonga yumva, kubera indwara zidasobanutse yakuye muri gereza ya 1930.

Gasasira, Sweden. 

Byashyizweho na editor on Jan 5 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Saturday, 5 January 2013

USA: Ambasaderi Kimonyo yaraserewe==Radio Itahuka, 01.03.13

Ambasaderi Kimonyo ngo mu byo azize harimo ko atabashiize kubona amafaranga yo gushyira mu Agaciro Fund; ngo yazize kandi ko atashoboye kubona abantu benshi bo kujya gukoma amashyi i Boston ubwo Kagame aherutse muri Amerika...

Nimwiyumvire uko bimeze.

Ni uguhera kuri 1h16min14 secondes:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/01/04/imigambi-ya-rnc-usa-mu-mwaka-wa-2013

Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro mu majyaruguru no mu majyaruguru y’Uburengerazuba

 

Ingabo z'u Rwanda zafashe ibirindiro mu majyaruguru no mu majyaruguru y'Uburengerazuba

rdf.jpg
Muri iyi minsi havugwa umwuka mubi hagati ya leta ya Paul Kagame n'iya Joseph Kabila kugeza n'ubwo Kagame atangaje ko yiteguye gusubira mu ndaki Kabila na we akabwira abadepite ko agiye gushyira hasi ibindi bikorwa byose akihutira gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bw'igihugu cye, ubu haranuka urunturuntu ku Gisenyi na Goma.
Nk'uko tumaze iminsi tubikurikirana, ubu biragaragara ku buryo budasubirwaho ko hari icyiteguwe hagati ya Kigali na Kinshasa. Ibi biragaragarira mu mubare munini w'abasirikari bal eta y'u Rwanda ubu wamaze gufata ibirindiro hirya no hino ariko cyane cyane aho babarizwa usanga ari nk'aho bahoze mu gihe cy'intambara ya 1997-1998 ariko kandi no mu tundi duce urahasanga abasirikari mu buryo budasanzwe basa n'abafite icyo biteguye. Iyo uganiriye n'abatuye hano Rubavu urasanga hari ikintu gisa n'ubwoba budasanzwe ku buryo abaturage nabo batangiye kwitegura ko ibintu byaza gukomera. Hari ngo n'ababa batangiye kugenda gahoro gahoro berekeza za Kigali mu rwego rwo kwirinda kubura uburyo igihe ibintu byaba bikomeye. Ingabo z'u Rwanda nazo kandi ngo zaba zirimo gusatira Goma mu rwego rwo gufasha M23 kongera kwigarurira uwo mujyi ariko ngo bishobora noneho kutazaborohera nk'uko byagenze mbere.
Nanone kandi abaturage batuye mu duce twahoze tubarizwamo abarwanyi ba M23 ubu ngo twaba tubereye aho kuko abo barwanyi batakihabarizwa. Amakuru abatuye mu majyaruguru ya Goma batugezaho ni uko ngo izo nyeshyamba ubu batazi iyo zarengeye. Ibi byatumye abatuye ku Gisenyi bibaza ko umubare mwinshi w'abasirikari bari muri aka gace ka Gisenyi waba ari uw'izo nyeshyamba za M23 ariko ikigaragara ni uko bambaye imyambaro ya gisirikari y'ingabo z'u Rwanda ibintu bikaba bikirimo urujijo kuko nta n'ibindi bitangazamakuru biravuga kuri ibi bintu bigaragara ko hari icyo bihatse.
Abatuye Goma kandi nabo ubwoba ni bwose kuko babona ko ibintu bitegurwa bias n'ibidasanzwe. Gusa icyo bamwe mu banyekongo bavuga ni uko ngo barambiwe imyifatire y'u Rwanda ngo ruhora rubashozaho intambara bakaba batangaza ko ngo ingabo zabo zikwiye kwisuganya zikabakiza umwanzi ngo udasiba kubagabaho ibitero uko abishatse ari nako abicamo bamwe. M23 na leta ya Kongo barasa n'abatavuga rumwe kuko M23 isaba ko imirwano yahagarikwa bakabona gukomeza ibiganiro i Kampala ariko leta yanze kugira icyo itangaza emwe ikaba yanze no kugira icyo ibwira Radiyo y'Abafaransa. Impande zombi ubu zirashinjanya kurundanya abasirikari hafi y'umujyi wa Goma mu rwego rwo kubura intambara, M23 igashinja leta ya Kabila ko ifatanyije n'ingabo z'amahanga na FDLRnyamara yo ikavuga ko nta ngabo z'amahanga ziyifasha. Gusa iki kikaba ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ntawe utazi uruhare rw'u Rwanda muri iyi mirwano.
Turakomeza gukurikirana uko ibintu bimeze tukazajya tubagezaho uko byifashe dore ko ibitangazamakuru bya leta cyangwa ibikorera mu Rwanda muri rusange bidashobora kubagezaho inkuru nk'izi kubera gutinya cyangwa kuba abafana bal eta ya Kagame wenda bategereje ko rwambikana bakabona kugira ibyo batangaza ngo nabo bitwe abanyamakuru.
Karasanyi G.
Rubavu

Friday, 4 January 2013

Fw: *DHR* INTASHYO Y’UMWAKA MUSHYA 2013

 
INTASHYO Y'UMWAKA MUSHYA  2013
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda. Icya mbere mbanje kubaramutsa mwese. Umwaka wa 2012, urarangiye. Ntagushidikanya ko wari umwaka w'ibyishimo, akababaro, hamwe nakarangane kubanyarwanda b'ingeri zose.

Banyarwanda Banyarwandakazi, hari ibintu byinshi Ishyaka ry'Abaturage ryagezeho mu mwaka wa 2012, cyane cyane ku ntego yaryo yoguharanira kwishyira no kwizana kwabanyarwanda, kubaka igihugu gishingiye kuri demokarasi, ubutabera kandi bushyingiye ku nkigi iranga Ubunyarwanda itari amoko. Mu mwaka 2013 rero Ishyaka rizakomeza guharanira ubumwe nokwishyira ukizana kw'abanyarwanda aho bazaba bari hose kandi yuko umuvuka Rwanda wese atazongera guhunga cg cwicwa azira ibitecyerezo bye mu rwego rwa polikiti, ishusho ye cyangwa akarere akomokamo.

Umwaka mushya wa 2013, tuwutangiye nicyizere, yuko ari umwaka ushobora kuba uw'impinduka mu Rwanda hamwe no mumyumvire y'abanyarwanda. Ishyaka ry' Abaturage rero riributsa abanyarwanda, yuko u Rwanda rutazubakwa rushingiye kubwoko bw'abahutu, abatutsi, cg abatwa ahubwo ko ruzubakwa n'abanyarwanda gusa. Ntabwo u Rwanda rukeneye ubutegetsi bw'agatsiko k'abahutu n'abatutsi, ahubwo rukeneye ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, hamwe no kubahiriza ikiremwa muntu. Banyarwanda, banyarwandakazi, Ishyaka ry'Abaturage rigamije ubutegetsi bwubutabera, buhana buri wese usagarira cyangwa agahohotera abanyarwanda. Ubutegetsi, burengera abarenganwa, buhana abarenganya, Nanone bukaganisha abarenganya munzira y'ubutabera butabogamye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ishyaka ry'abaturage risanga Kagame atariwe kibazo u Rwanda rufite. Ikibazo n'ubutegetsi bw'igituza, ubutegetsi bushingiye kukazu, ubutegetsi bushingiye kukarere, ubutegetsi bushingye kumoko, ubutegetsi bw'ubuhake no guhakirizwa. Iyo system rero yatangiye muri 1959 kugeza nanumbu iracyariho. Yatangiranye na Mbonyumutwa, izungurwa na Kayibanda, ayisigira Habyarimana hanyuma itoragurwa na Kagame. Ishyaka ry' Abaturage risanga kugirango impinduka nyazo zibeho nukwo system yose ya RPF yaseswa. Naho kuvanaho Kagame gusa, ndavuga Kagame wiburyo noneho system iriho ikambusimbuza undi Kagame w'ibumoso ntacyo bizamarira rubanda kandi ibyo abanyarwanda sibyo bakeneye. Ikindi, nuko Ishyaka ry'Abaturage, ritanura Kagame nk'umuntu ku giticye hamwe na  polikitiki akora. Ishyaka ry'baturage riharanira guhindura ubutegetsi na amahame (policy) za RPF ntabwo rirwanya abantu bari muri RPF ku giti cyabo. Ikindi RPF nyuma y'Imyaka 18 iri mubutegetsi, nta bindi bitekerezo bishya ifite byakubaka u Rwanda.

Ishyaka ry'Abaturage, risanga amaraso yamenetse y'abanyarwanda ari menshi kandi ko ntawundi muntu ukwiriye kwongera kumena amaraso yamugenzi we. Rigasanga igihugu kizubakwa n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bose. Kandi impinduka zikabaho mu matora aha uburengazira abanyarwanda, kwitorera no kuvanaho ubutegetsi bakoreshyeje amatora. Iyo niyo nzira yafasha abanyarwanda. Impinduka z'igitugu ntizizigera zubaka u Rwanda. Hari zimwe mu nyandiko zimaze iminsi zicicikana kuri interineti zivuga ko Kagame azicwa mu mwaka wa 2013, nyuma, hakabaho genocide yindi ngo ubwo ikibazo cy'u Rwanda niho kizaba gikemutse. Ishyaka ry'Abaturage siko ribibona rikaba ryamagana cyane ibitekerezo byose bigamije kumena amaraso y'abanyarwanda bose. Kandi rikaba risanga ko nta munyarwanda ukwiriye kwishyira hagati ya Kagame n'Imana ye cyangwa y'uwundi munyarwanda wese. Ibitecyerezo bimeze gutyo bikwiriye kwamaganwa kuko ntibihuje n'umuco munyarwanda. Abanyarwanda tugomba kumenya ko ntanumwe ufite uburenganzira bwo gutwara ubuzima bwamugenzi we. Amaraso y'abanyarwanda arasharira kurushya Umuravumba kandi akaryana kurusha Amavubi. Nta munyarwanda uzamena amaraso ya mugenzi we ngo bizamugwe neza. Ishyaka ry'Abaturage rikaba rizafatanya n'abantu bose bafite ibitekerezo bimeze gutyo baba mu Rwanda cyangwa inyuma yarwo. Kuko politike y'ivangura moko, ubuhake, guhakirizwa, guhoora, ishyari n'inzangano ntabwo izubuka igihugu. Icyo dupfana kiruta icyo dupfa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, kuwa 02 Nzeli 2013 hazabaho amatora y'abadepite mu Rwanda. Ishyaka ry'abaturage risanga ibizava murayo matora ari ntacyo bizamarira abanyarwanda. Impamvu nuko u Rwanda rutazagira amatora asusurutse,nyakuri kandi arangwa n'umuco igihe amategoko agenga amatora ataravugururwa. Ishyaka ry'Ayabaturage, rizakomeza guhanira ivugurura ry'amategeko agenga amatora, kugirango abaturage bazashobore kwitorera aba depite n'abandi bategetsi bumva bishakira.

Banyarwanda, banyarwanda kazi, u Rwanda rufite impunzi kuva muri 1959, 61, 62, 63, 72, 73, 94 na nubu zigihunga. Ishyaka ry'Abaturage rikaba risaba leta ko yakingura amarembo kandi ikavugana na opposition kugirango impunzi zitahe mugihugu cyacu cyatubyaye. Ibyo Ishyaka ry'Abaturage rizakomeza amahame yuko impunzi zose zatahuka kandi ko u Rwanda rutakongera kugira impunzi.

Imfugwa zimaze imyaka 18 mumunyururu! Ishyaka ry'Abaturage, ryemera genocide yakorewe abatutsi muri 1994; ariko nanone rigasaba ko abantu batamara imyaka irenga 18 muri gereza. Ishyaka ry'Abaturage rikaba risaba abayarwanda, kugira ubwihangane ku nyungu z'igihugu cyacu maze abo bantu bafungurwe basubire mu ngo zabo. Ntabwo kubafungura byatesha agaciro genocide, cyangwa byahanagura ibyabye muri 1994, ariko icyo nicyerekana ko abanyarwanda twakwihanganira ibibi byose byageze kugihugu cyacu. Ishyaka ry'Abaturage, risanga rubanda rugufi barashutswe n'abanyarwanda bajijutse nk'abategetsi – abongabo nibo bagombye gukurikiranwa aho bari hose bagahanwa. Ishyaka ry'Abaturage rizakomeza guharanira ko infungwa zakoze genocide zafungurwa.

Banyarwanda, banyarwandakazi, ubwisanzure muri politiki, dusanga ariyo shyingiro y'amajyambere. Ishyaka ry'Abaturage, rikazakomeza guhanira yuko mu Rwanda habaho amashyaka menshi, ashingiye ku nyungu za rubanda. U Rwanda rurimo impfubyi, abapfakazi, abasaza nab'abakecuru hamwe n'abanyarwanda bamugaye kubera amarorerwa yabaye mu Rwanda. Ishyaka ry'Abaturage rizakomeza guharanira ko abanyarwanda bose bahabwa agaciro kamwe mu gihugu cyabo.

Ishyaka ry'Abaturage, nanone rizakomeza guhanira, ubwigenge bw'u Rwanda n'abanyarwanda, kwubaka igihugu kitavongerwa na buri wese ubishatse, igihugu kirwanya akarengane, ubuhake, ivangura moko, ubuja kandi igihugu gishingiye kumategeko. Igihugu kigomba kubakwa na benecyo batagombye gutegereza abacanshyuro. Igihugu aho abanyarwanda bagomba kwikemurira ibibazo bibareba.

Ishyaka ry'Abaturage rikazakomeza guharanira inyungu z'u Rwanda n'abanyarwanda bose ahobari. U Rwanda n'igihugu ntabwo ari swimming pool (ubwogero), aho buri wese usanga asimbuka akidumbura mu mazi aayatarukiriza abandi. Ishyaka ry'Abaturage, rizakomeza guhanira inyunyu z'u Rwanda mbere ya byose. Kuva mu mwaka wa 600 abanyarwanda baterwa kandi nabo batera nibindi bihugu, babanyaga ubutaka  bakabwigaruriza. Iyo niyo mpamvu ubu dufite igihugu cyitwa u Rwanda. Ntabwo cyavuye mu ijuru ahubwo nuko abatubanjirije bagiharaniye bakanacyitangira babumbatira amahoro.

Banyarwanda ,Banyarwandakazi, ndashaka kubibutsa y'uko abaturanyi bacu bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bari mu ntambara, kubera ibibazo byabo bya polikiki. Ishyaka ry'Abaturage, rikaba ryifuriza abanyekongo kuzakemura ibibazo bibareba nk'abanyekongo, kandi mu nzira nziza batagombye kumena amaraso. Ishyaka ry'abaturage rishyigikiye imishyikirano y'Abanyekongo bagirira mugihugu cya Uganda, bashaka uburyo bakemura ibibazo bibangamiye igihugu cyabo.

Ishyaka ry'Abaturage, rirashimira abanyarwanda bose barishyigikira bakariha icyizere kuva ryavuka kuwa 15 Gicurasi 2010. Turabashimira kwitangira igihugu cyanyu, ubwitonzi, ubushishozi kureba kure. Uyu mwaka wa 2013, ishyaka ryanyu rizarushaho gukomeza umurego mushimangira ibyo rimaze kugeraho hamwe no kunguka ibindi bitikerezo bishya bigamije kubaka u Rwanda rw'ejo. Inzira yo kubaka igihugu ni ndende, irimo imukuku n'amahwa menshi cyane, ntawayigenda umunsi umwe ngo ayirangize. Ariko igikomeye nuko uyigenda aba azi aho ajya, inzitizi ziyirimo uko zisa aho ziri n'uko zingana, uko azagerayo, icyo ashaka nuko azakibona. Igihe cyo kumara k'urugendo si ngombwa, igikenewe n'ugukomeza urwo rugendo kugeza igihe ruzasozwa. Ntabwo ishyaka ry'abaturage rizigera ricumbikisha iyo migambi yo gushakira abanyarwanda n'u Rwanda amahoro.

Banyanyarwanda, banyarwandaka, nk'uko natangiye mbabwira ko umwaka wa 2012, wari umwaka urimo ibyishimo, amarira, agahinda n'akababaro. Nkaba rero mbifuriza mwese abanyarwanda aho muri hose, batawumerewe mo neza mubuzima bwanyu kwihangana, n'abarwayi nabo mbifuriza kurwara ubukira. Ishyaka ry'abaturage ryifatanije nawe kandi rigufata mu ntege wowe wagiriye ibyago by'ingeri zose mu mwaka ushize.

Banyarwanda, banyarwandakazi, mu izina ryanjye bwite, iry'Ishyaka ry'Abaturage, hamwe n' Isangano Radio y'Abaturage, nkaba mwese mbifurije umwaka mushya muhire; uzababere umwaka w'Amata n'Ubuki kandi uzabageza kubyifuzo byanyu byose.

Mugire amahoro!

John V KARURANGA, President
Rwanda People's Party / Ishyaka ry'Abaturage.
__._,_.___

IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION




From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 4 January 2013, 14:48
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Sarubo,

Umuntu ashaka aba clients gute: ni ugukora publicite nkuko umucuruzi nyawe abigenza. Ni ugutanga ibitekerezo ku bibazo by'abanyarwanda kandi ukabigeza kuri benshi aho kohereza ka email kamwe mu kwezi ukakoherereza abantu mbarwa. Urumva ko ubwo buryo bwo gukora nta impact bugira. Niba RNC yarashyizeho Internet Radio, FDU n'ayandi mshyaka byananiwe iki kugira ngo bashyireho iyayo. Izo Internet radio zifite akamaro kuko ari uburyo budahenze bwo gukangulira abakumva politike yawe. Ni ngombwa ko haba Internet radio nyinshi nkuko hari amashyaka menshi kuko bituma kuzigeraho byihuta atari ukubanza gushakisha imwe gusa.




From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Friday, 4 January 2013, 14:38
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 


 
Sarubo,
Amashyaka agomba gukoresha amanama, agashaka abayoboke, agatanga positions zayo ku bibazo bimwe na bimwe. Agakoresha abantu banyuranye kandi na za responsabilites zinyuranye, bagahindurwa, abatabonetse bagasimburwa, ntihakore bamwe bafite uburyo n'imikorere imwe idahinduka.

Mu Burayi gukoresha inama biremewe kandi na  Kagame arazikoresha avuye mu Rwanda kandi mukazijyamo. Iza amashyaka mukanga kuzitabira. Nibyo kugira website ariko ntibihagije. Amashyaka ntabwo yagombye gukorera Bu Buburigi gusa, agomba kugira za branches kandi akazisura.

Biragoye gukorera mu Rwanda kandi twese turabyemera, ariko  hari impunzi nyinshi ziri mu bihugu byinshi bya Afurika, ariko sindumva aho amashyaka avuga ko yafunguye branches muri ibyo bihugu. Byose ni kuri Internet. Uretse RNC yatangiye muri South Africa, nta yandi mashyaka ndumva afite branche mu bindi bihugu. Na FDU imaze imyaka myinshi iriho byarayinaniye.

Niba ufite ishyaka ukabona nta muntu n'umwe uba mu kindi gihugu ugusaba ko wahashyira branche, urumva nawe ko wari ukwiye kwibaza impamvu. Ni ukuvuga ko politike n'imikorere by'ishyaka ryawe itarumvikana neza.

Iyo umucuruzi yicaye gusa muri boutique ye, agategereza ko aba clients baza arahomba. Kugira ngo ubucuruzi bukomere ashaka aba clients, akagurisha ibyo bashaka, ndetse agafungura izindi boutiques mu bindi bice hakenewe ibyo agurisha.

Nizere ko impungenge zanjye zumvikana.


----- Forwarded Message -----
From: Sarubo Sa <sarubosa@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 3 January 2013, 17:51
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Bwana Désiré  Samuel,

Aha noneho sinumva icyo ushatse kuvuga!
Niba hari uburyo ubona opposition yakora bikagira icyo bitanga, wabugaragaza
mu mvugo yumvikana. Ibitekerezo n'inama byose birakenewe. None se urifuza ko amashyaka yose yajya gukorera mu Rwanda abayobozi bose bakicwa cg bagafungwa, abarwanashyaka bagakomeza batagira ubuyobozi?

Urifuza se ko habaho amashyaka akora ariko atagira site agaragaraho kuri internet?
Tanga ingero zigaragara z'amashyaka uzi atagira abayoboke akaba afite gusa amasite yayo abaho umuntu umwe.
Nurangiza unaduhe liste y'abarwanashyaka ba buri shyaka kuko turaba tumenye nyine ko uvuga ukuri kw'imvaho
guhereye ku mimenyetso bifatika.

Umugoroba mwiza

Sarubo sa


De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 3 janvier 2013 16h52
Objet : Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Gushyiraho ishyaka kuri Internet uri umuntu umwe,ugashyiraho website, ukohereza messages uri mu mhanga  akaba ari ko kazi k'ishyaka cyangwa se ukabura n'uwo mwafatanya ni ndumva ari buswa bukabije !  Abashatse gukorea mu Rwanda bakicwa abandi bagafungwa amashyaka yabo niyo yemewe kuko niyo  abandi badahari hari abakomeza gukora.


From: Sarubo Sa <sarubosa@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 3 January 2013, 15:10
Subject: Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Merci Désiré,

Icyi ni igitekerezo cyiza kuko opposition yose yagifata nk'inama na buri shyaka rikagiheraho
nk'ihame.

Uzagire umwaka wuzuye ibyiriza.

Sarubo Sa



De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 3 janvier 2013 13h08
Objet : Re: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Nta kibi kilimo ko haba hari amashyaka menshi kuko yose siko azarama cyangwa ngo abone abayoboke. Abantu bashyiraho za boutiques nyinshi  zicuruza bimwe kandi zikorera hamwe, boutiques zifata neza abakiliya, ziagashaka abakiliya, zikumva ibyo bashaka n'ibyo bakeneye  kandi  zikabagurisha neza ibyo bifuza nizo zunguka zikaramba, izindi zigafunga. Ayo mashyaka rero niyumvureho.



From: Sarubo Sa <sarubosa@yahoo.fr>
To: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 3 January 2013, 11:51
Subject: *DHR* IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION

 
Banyarubuga,

Mugihe hari abahangayikishijwe n'uko amashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR arimo avuka
ari menshi, nagirango nibutse uwari we wese ushaka impinduka mu gihugu cyacu ko
umuganda wose ukenewe. Niba ayo mashyaka avuka ni uko abona hari ibitaragerwaho.
Twe ahubwo aho kugaya impundu z'urushishi, tujye tureba imisaya yarwo! Ndetse tutibagiwe no kureba
ko abanyagitugu bakoresha imbaraga nyinshi n'amadorali menshi ngo n'izo mpundu zidatangwa.

Ese ye, umuntu ugaya ivuka ry'amashyaka ya opposition we azanye iki kizatsimbura FPR imaze kuba
igishyitsi kandi yaratangiriye kuri zéro? N'abandi rero mubareke bigeragereze, igihe cyo kwishyira
hamwe nikigera bazahirika FPR nk'uko ari cyo bagamije.

Abashaka gusenya amashyaka ya opposition rero bitwaje ko ntacyo arageraho nta n'icyo azashobora,
nimwiyicarire mukore akazi muriho, abandi nabo mubarekere uburenganzira birenganure. Niba hari
amashyaka atarumvikana ku tuntu n'utundi, bizagenda bishoboka uko iminsi yicuma.
Niba hari amashyaka afite ibibazo (internes), ntabwo ari inka zicitse amabere no muri FPR birimo, bitarimo
ntitwabona abayivamo n'abahunga bagashinga andi mashyaka .

Ahubwo umwanzuro nta wundi atari uguhagurukira icyarimwe, munzira zose zishoboka kuko zose zigera i Roma.
Uwashaga gushinga irindi shyaka ntacibwe intege n'iyi mvugo isebya amashyaka ya opposition
abayiri inyuma barazwi. Ahubwo ubwinshi bw'amashyaka buzorohereza abatarahitamo ishyaka ribereye ibyifuzo byabo.

Mbifurije umwaka w'intsinzi ku banyarwanda
                                   Tsinda ukwiheba n'agahinda
                                      Tsinda ubugome n'ubugwari
                                        Tsinda inzangano n'inzika!


 Sarubo Sa




“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.