Pages

Friday 4 January 2013

Fw: *DHR* INTASHYO Y’UMWAKA MUSHYA 2013

 
INTASHYO Y'UMWAKA MUSHYA  2013
 
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda. Icya mbere mbanje kubaramutsa mwese. Umwaka wa 2012, urarangiye. Ntagushidikanya ko wari umwaka w'ibyishimo, akababaro, hamwe nakarangane kubanyarwanda b'ingeri zose.

Banyarwanda Banyarwandakazi, hari ibintu byinshi Ishyaka ry'Abaturage ryagezeho mu mwaka wa 2012, cyane cyane ku ntego yaryo yoguharanira kwishyira no kwizana kwabanyarwanda, kubaka igihugu gishingiye kuri demokarasi, ubutabera kandi bushyingiye ku nkigi iranga Ubunyarwanda itari amoko. Mu mwaka 2013 rero Ishyaka rizakomeza guharanira ubumwe nokwishyira ukizana kw'abanyarwanda aho bazaba bari hose kandi yuko umuvuka Rwanda wese atazongera guhunga cg cwicwa azira ibitecyerezo bye mu rwego rwa polikiti, ishusho ye cyangwa akarere akomokamo.

Umwaka mushya wa 2013, tuwutangiye nicyizere, yuko ari umwaka ushobora kuba uw'impinduka mu Rwanda hamwe no mumyumvire y'abanyarwanda. Ishyaka ry' Abaturage rero riributsa abanyarwanda, yuko u Rwanda rutazubakwa rushingiye kubwoko bw'abahutu, abatutsi, cg abatwa ahubwo ko ruzubakwa n'abanyarwanda gusa. Ntabwo u Rwanda rukeneye ubutegetsi bw'agatsiko k'abahutu n'abatutsi, ahubwo rukeneye ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, hamwe no kubahiriza ikiremwa muntu. Banyarwanda, banyarwandakazi, Ishyaka ry'Abaturage rigamije ubutegetsi bwubutabera, buhana buri wese usagarira cyangwa agahohotera abanyarwanda. Ubutegetsi, burengera abarenganwa, buhana abarenganya, Nanone bukaganisha abarenganya munzira y'ubutabera butabogamye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ishyaka ry'abaturage risanga Kagame atariwe kibazo u Rwanda rufite. Ikibazo n'ubutegetsi bw'igituza, ubutegetsi bushingiye kukazu, ubutegetsi bushingiye kukarere, ubutegetsi bushingye kumoko, ubutegetsi bw'ubuhake no guhakirizwa. Iyo system rero yatangiye muri 1959 kugeza nanumbu iracyariho. Yatangiranye na Mbonyumutwa, izungurwa na Kayibanda, ayisigira Habyarimana hanyuma itoragurwa na Kagame. Ishyaka ry' Abaturage risanga kugirango impinduka nyazo zibeho nukwo system yose ya RPF yaseswa. Naho kuvanaho Kagame gusa, ndavuga Kagame wiburyo noneho system iriho ikambusimbuza undi Kagame w'ibumoso ntacyo bizamarira rubanda kandi ibyo abanyarwanda sibyo bakeneye. Ikindi, nuko Ishyaka ry'Abaturage, ritanura Kagame nk'umuntu ku giticye hamwe na  polikitiki akora. Ishyaka ry'baturage riharanira guhindura ubutegetsi na amahame (policy) za RPF ntabwo rirwanya abantu bari muri RPF ku giti cyabo. Ikindi RPF nyuma y'Imyaka 18 iri mubutegetsi, nta bindi bitekerezo bishya ifite byakubaka u Rwanda.

Ishyaka ry'Abaturage, risanga amaraso yamenetse y'abanyarwanda ari menshi kandi ko ntawundi muntu ukwiriye kwongera kumena amaraso yamugenzi we. Rigasanga igihugu kizubakwa n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bose. Kandi impinduka zikabaho mu matora aha uburengazira abanyarwanda, kwitorera no kuvanaho ubutegetsi bakoreshyeje amatora. Iyo niyo nzira yafasha abanyarwanda. Impinduka z'igitugu ntizizigera zubaka u Rwanda. Hari zimwe mu nyandiko zimaze iminsi zicicikana kuri interineti zivuga ko Kagame azicwa mu mwaka wa 2013, nyuma, hakabaho genocide yindi ngo ubwo ikibazo cy'u Rwanda niho kizaba gikemutse. Ishyaka ry'Abaturage siko ribibona rikaba ryamagana cyane ibitekerezo byose bigamije kumena amaraso y'abanyarwanda bose. Kandi rikaba risanga ko nta munyarwanda ukwiriye kwishyira hagati ya Kagame n'Imana ye cyangwa y'uwundi munyarwanda wese. Ibitecyerezo bimeze gutyo bikwiriye kwamaganwa kuko ntibihuje n'umuco munyarwanda. Abanyarwanda tugomba kumenya ko ntanumwe ufite uburenganzira bwo gutwara ubuzima bwamugenzi we. Amaraso y'abanyarwanda arasharira kurushya Umuravumba kandi akaryana kurusha Amavubi. Nta munyarwanda uzamena amaraso ya mugenzi we ngo bizamugwe neza. Ishyaka ry'Abaturage rikaba rizafatanya n'abantu bose bafite ibitekerezo bimeze gutyo baba mu Rwanda cyangwa inyuma yarwo. Kuko politike y'ivangura moko, ubuhake, guhakirizwa, guhoora, ishyari n'inzangano ntabwo izubuka igihugu. Icyo dupfana kiruta icyo dupfa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, kuwa 02 Nzeli 2013 hazabaho amatora y'abadepite mu Rwanda. Ishyaka ry'abaturage risanga ibizava murayo matora ari ntacyo bizamarira abanyarwanda. Impamvu nuko u Rwanda rutazagira amatora asusurutse,nyakuri kandi arangwa n'umuco igihe amategoko agenga amatora ataravugururwa. Ishyaka ry'Ayabaturage, rizakomeza guhanira ivugurura ry'amategeko agenga amatora, kugirango abaturage bazashobore kwitorera aba depite n'abandi bategetsi bumva bishakira.

Banyarwanda, banyarwanda kazi, u Rwanda rufite impunzi kuva muri 1959, 61, 62, 63, 72, 73, 94 na nubu zigihunga. Ishyaka ry'Abaturage rikaba risaba leta ko yakingura amarembo kandi ikavugana na opposition kugirango impunzi zitahe mugihugu cyacu cyatubyaye. Ibyo Ishyaka ry'Abaturage rizakomeza amahame yuko impunzi zose zatahuka kandi ko u Rwanda rutakongera kugira impunzi.

Imfugwa zimaze imyaka 18 mumunyururu! Ishyaka ry'Abaturage, ryemera genocide yakorewe abatutsi muri 1994; ariko nanone rigasaba ko abantu batamara imyaka irenga 18 muri gereza. Ishyaka ry'Abaturage rikaba risaba abayarwanda, kugira ubwihangane ku nyungu z'igihugu cyacu maze abo bantu bafungurwe basubire mu ngo zabo. Ntabwo kubafungura byatesha agaciro genocide, cyangwa byahanagura ibyabye muri 1994, ariko icyo nicyerekana ko abanyarwanda twakwihanganira ibibi byose byageze kugihugu cyacu. Ishyaka ry'Abaturage, risanga rubanda rugufi barashutswe n'abanyarwanda bajijutse nk'abategetsi – abongabo nibo bagombye gukurikiranwa aho bari hose bagahanwa. Ishyaka ry'Abaturage rizakomeza guharanira ko infungwa zakoze genocide zafungurwa.

Banyarwanda, banyarwandakazi, ubwisanzure muri politiki, dusanga ariyo shyingiro y'amajyambere. Ishyaka ry'Abaturage, rikazakomeza guhanira yuko mu Rwanda habaho amashyaka menshi, ashingiye ku nyungu za rubanda. U Rwanda rurimo impfubyi, abapfakazi, abasaza nab'abakecuru hamwe n'abanyarwanda bamugaye kubera amarorerwa yabaye mu Rwanda. Ishyaka ry'Abaturage rizakomeza guharanira ko abanyarwanda bose bahabwa agaciro kamwe mu gihugu cyabo.

Ishyaka ry'Abaturage, nanone rizakomeza guhanira, ubwigenge bw'u Rwanda n'abanyarwanda, kwubaka igihugu kitavongerwa na buri wese ubishatse, igihugu kirwanya akarengane, ubuhake, ivangura moko, ubuja kandi igihugu gishingiye kumategeko. Igihugu kigomba kubakwa na benecyo batagombye gutegereza abacanshyuro. Igihugu aho abanyarwanda bagomba kwikemurira ibibazo bibareba.

Ishyaka ry'Abaturage rikazakomeza guharanira inyungu z'u Rwanda n'abanyarwanda bose ahobari. U Rwanda n'igihugu ntabwo ari swimming pool (ubwogero), aho buri wese usanga asimbuka akidumbura mu mazi aayatarukiriza abandi. Ishyaka ry'Abaturage, rizakomeza guhanira inyunyu z'u Rwanda mbere ya byose. Kuva mu mwaka wa 600 abanyarwanda baterwa kandi nabo batera nibindi bihugu, babanyaga ubutaka  bakabwigaruriza. Iyo niyo mpamvu ubu dufite igihugu cyitwa u Rwanda. Ntabwo cyavuye mu ijuru ahubwo nuko abatubanjirije bagiharaniye bakanacyitangira babumbatira amahoro.

Banyarwanda ,Banyarwandakazi, ndashaka kubibutsa y'uko abaturanyi bacu bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bari mu ntambara, kubera ibibazo byabo bya polikiki. Ishyaka ry'Abaturage, rikaba ryifuriza abanyekongo kuzakemura ibibazo bibareba nk'abanyekongo, kandi mu nzira nziza batagombye kumena amaraso. Ishyaka ry'abaturage rishyigikiye imishyikirano y'Abanyekongo bagirira mugihugu cya Uganda, bashaka uburyo bakemura ibibazo bibangamiye igihugu cyabo.

Ishyaka ry'Abaturage, rirashimira abanyarwanda bose barishyigikira bakariha icyizere kuva ryavuka kuwa 15 Gicurasi 2010. Turabashimira kwitangira igihugu cyanyu, ubwitonzi, ubushishozi kureba kure. Uyu mwaka wa 2013, ishyaka ryanyu rizarushaho gukomeza umurego mushimangira ibyo rimaze kugeraho hamwe no kunguka ibindi bitikerezo bishya bigamije kubaka u Rwanda rw'ejo. Inzira yo kubaka igihugu ni ndende, irimo imukuku n'amahwa menshi cyane, ntawayigenda umunsi umwe ngo ayirangize. Ariko igikomeye nuko uyigenda aba azi aho ajya, inzitizi ziyirimo uko zisa aho ziri n'uko zingana, uko azagerayo, icyo ashaka nuko azakibona. Igihe cyo kumara k'urugendo si ngombwa, igikenewe n'ugukomeza urwo rugendo kugeza igihe ruzasozwa. Ntabwo ishyaka ry'abaturage rizigera ricumbikisha iyo migambi yo gushakira abanyarwanda n'u Rwanda amahoro.

Banyanyarwanda, banyarwandaka, nk'uko natangiye mbabwira ko umwaka wa 2012, wari umwaka urimo ibyishimo, amarira, agahinda n'akababaro. Nkaba rero mbifuriza mwese abanyarwanda aho muri hose, batawumerewe mo neza mubuzima bwanyu kwihangana, n'abarwayi nabo mbifuriza kurwara ubukira. Ishyaka ry'abaturage ryifatanije nawe kandi rigufata mu ntege wowe wagiriye ibyago by'ingeri zose mu mwaka ushize.

Banyarwanda, banyarwandakazi, mu izina ryanjye bwite, iry'Ishyaka ry'Abaturage, hamwe n' Isangano Radio y'Abaturage, nkaba mwese mbifurije umwaka mushya muhire; uzababere umwaka w'Amata n'Ubuki kandi uzabageza kubyifuzo byanyu byose.

Mugire amahoro!

John V KARURANGA, President
Rwanda People's Party / Ishyaka ry'Abaturage.
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.