Pages

Sunday, 13 January 2013

Rwanda: Ibyo FPR irimo gukorera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bishobora kubyutsa imivurungano itazashobora guhagarika


Muri iyi minsi ubutegetsi bwa Kagame bugeze ku ndunduro bukomeje kwibasira abatavuga rumwe n'ishyaka FPR ari naryo rukumbi riri ku butegetsi aho rikomeje gukoresha absirikari, abapolisi hamwe n'imitwe yitwara gisirikari igezweho yitwa inkeragutabara (izi ubu zisa n'izasimbuye local defense) ndetse n'intore nazo ubu zizwiho ibikorwa byo guhiga bunyamaswa abatemera ubutegetsi bwa FPR.

Ibi bikorwa byo guhiga bukware abatemera gupfukama ngo baramye ikigirwamana birakorerwa cyane cyane urubyiruko hitwajwe ko ngo muri iyi minsi rwaba rujyanwa muri FDLR. Iki ariko kikaba ari ikinyoma FPR yahimbye kugirango irebe ko yashobora guhangana n'abo batavuga rumwe ubu bakataje mu bikorwa bya demokarasi bigamije gukuraho ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR bigashyiraho ubutegetsi bwa rubanda bwubahiriza amahame shingiro ya demokarasi, uburenganzira bw'ikiremwa muntu hamwe n'ubutegetsi bushyirwaho n'abaturage, bukorera abaturage.

Uku guhiga bukware urubyiruko ubu kwibasiye abatuye mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyarutarama agace gatuwe n'abaturage bitwa ab'abakene bo mu midugudu ya Kangondo I na Kangondo II, ndetse bikanafata mu midugudu ya Kibiraro I na Kibiraro II yose iri muri ako kagali ka Nyarutarama ariko ikaba ituwe na rubanda rugufi n'ubwo rurimo kwototerwa n'abaherwe ba FPR bagamije kwigarurira ubutaka bw'aho batuye nk'uko byagiye bigenda n'ahandi henshi nko mu Kiyovu cy'abakene, Cyimicanga n'ahandi.

Amakuru rero akomeje kutugeraho ni uko uwitwaNtirutwa Theophile ubu ngo yaba yarameneshejwe aho Kangondo I ubu bikaba bitazwi aho yaba aherereye kuko abasirikari n'abapolisi batabarika bateye iwe, ibintu bye bakabita hanze bamaze gutegeka uwari umucumbikiye gusohora ibintu bye. Uyu Ntirutwa akaba asanzwe mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR akaba azizwa ko ngo yaba ariwe uhagarariye urundi rubyiruko rutuye muri iyo midugudu twavuze haruguru mu batavuga rumwe na FPR. Mu minsi ishize hakaba hari bamwe muri urwo rubyiruko bafashwe bajyanwa gufungwa kwa Kabuga (Gikondo) bavuga ko ngo bari mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Ubu nanone ngo kuwa kane taliki 10 Mutarama 2013, abapolisi n'abasirikari, inkeragutabara, intore n'abitwa abayobozi biraye mu mudugudu wa Kangondo I aho Ntirutwa asanzwe atuye maze bafata abasore bagera kuri 6 batuye aho barabatwara barabakubita babagir a inoge, ubu umwe muri bo akaba ari kwa muganga yivuza inkoni yakubiswe n'abo bambari ba FPR. Icyo ngo bababwiraga icyo gihe babakubita ngo ni uko bafite amakuru ko hari abasore batuye aho bagiye muri FDLR ariko iki ni ikinyoma FPR yubatse ngo icubye umurindi w'abatavuga rumwe nayo ubu bigaragara ko bayijegeje ikaba nta kindi isigayeho uretse iterabwoba n'ubwo ritigeze rireka kubaho kuva FPR yafata ubutegetsi ariko kuri ubu bisa n'ibyayikomeranye yubura ingeso.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari muri gereza nabo ubu ngo inkoni irarisha

Amakuru twabashije kumenya ni uko ku munsi
eric-nshimyumuremyi-imberakuri1.jpg
w'ejobundi taliki 11 Mutarama 2013 bamwe mu barwanashyaka b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR basuye bagenzi babo bafunzwe baregwa kwanga no kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Kagame (niba abaturage babukunda ntimubimbaze). Ni muri ubwo buryo uwitwa Eric Nshimyumuremyi ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali (yarashwe n'abapolisi bamugerekaho ibyaha) na we yasuwe na bamwe muri abo barwanashyakabagenzi be. Muri uko gusurwa ngo yaba yarababwiye ko inzara ivugiriza aho muri gereza ngo bazagerageze barebe uko bajya bamugezaho utwo kurya ngo arebe ko yacuma iminsi. Ngo yanababwiye ko amerewe nabi kubera isasu afite mu bihaha ngo bamwangiye kwivuza.

Nyuma y'aho rero ngo uwo Eric ntibyamuguye neza na busa. Amakuru atugeraho avuye muri bamwe mu nshuti z'amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame bakorera muri iyo gereza aratumenyesha ko uyu Eric Nshimyumuremyi ngo yahise ashyirwa muri kaso aranakubitwa bikomeye ngo azira ko ngo yatanze amakuru. Mu makuru twamenye ni uko ngo igihe yasurwaga ushinzwe abacunga  gereza muri gereza nkuru ya Kigali hamwe n'undi mucunga gereza umwe bari bicaye iruhande rwabo mu gihe abandi bagororwa n'imfungwa basurwa n'ababo ntawe ubahagaze hejuru. Aba bakaba nta shiti ari bo ba nyirabayazana mu gukorerwa ibya mfura mbi birimo gukorerwa Eric Nshimyumuremyi.

Ibi bikorwa nibikomeza gutya nta kabuza bishobora kuzakurura imyigaragambyo FPR idashobora guhagarika kuko akenshi imyigaragambyo y'abaturage ituruka ku kurambirwa gukomeza kwicwa urubozo n'ubutegetsi buba butegekesha igitugu nk'uko biherutse kugenda mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyaruguru.

Nkunda L.
Kigali City


Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y’u Rwanda i Buruseli ku buryo bugaragara: Jean Marie Micombero





Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y'u Rwanda i Buruseli ku buryo bugaragara: Jean Marie Micombero

micombero

Nyuma y'inkuru nyinshi zisohoka mu binyamakuru bitandukanye zivuga ku bijyanye n'ihangana hagati ya Leta ya Kigali ihagarariwe n'Ambasade n'amashyaka ya opposition akorera cyane cyane mu gihugu cy'u Bubiligi, twifuje kuganira n'umuhuzabikorwa w'ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy'u Bubiligi, Bwana Jean Marie Micombero dore ko hari hashize n'igihe gito ashyizwe mu majwi mu nyandiko yakwiriye ku mbuga z'amakuru ikaza no kugera ku rubuga igihe.com yanditswe n'uwiyita Mutabazi Jules ariko mu by'ukuri ari uwitwa Joseph Uwamungu, maneko muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi akaba na musanzire wa Jack Nziza.

Twatangiye ikiganiro tubaza Bwana Micombero, ibijyanye n'amacakubiri abantu bamwe bavuga ko ari mu nzego z'ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cy'u Bubiligi, Bwana Micombero yadusubije ko koko habayeho kutishima ku bantu bamwe na bamwe bari bahinduriwe imirimo ariko guhindura ubuyobozi mu mashyirahamwe ya politiki ni ibintu bisanzwe ku buryo abantu batagombye kubibonamo ibibazo buri gihe. Kuri we ngo ubuyobozi bugomba kuba bushingiye ku bitekerezo budashingiye ku muntu runaka ku buryo umuntu yava mu mwanya we cyangwa akava mu ihuriro bitagombye gutera ikibazo, ngo abantu bagomba kugana ihuriro badakurikiye umuntu ahubwo bakurikiye ibitekerezo n'icyo rishobora kubagezaho.

Twifuje kumenya icyakurikijwe kugira ngo Bwana Micombero n'abandi bari mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi bagere kuri iyo myanya, kuri iyi ngingo yatubwiye ko RNC ikiyubaka, kimwe n'imiryango yindi ikiyubaka bisaba ko ibanza kugira inzego zihamye kugira ngo hashobore kuba amatora bahitemo abayobozi.

Twamubajije kandi uko abona Bwana Kazungu na bagenzi be bahoze mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi. Kuri iki kibazo Bwana Micombero yagize ati:

"bakoze akazi gakomeye ko gutangiza inzego za RNC mu Bubiligi no gukangurira abanyarwanda kwitabira RNC ku bwinshi kandi turabibashimira cyane ariko kubera ko ihuriro rigenda rikura byabaye ngombwa ko RNC yongera ingufu mu buyobozi bwayo ishyiramo abantu bashya bafite ubumenyi kandi b'inararibonye kugira ngo hanozwe imikorere dore ko mu gihugu cy'u Bubiligi ari ahantu hatuye abanyarwanda benshi hagomba gushyirwa ingufu nyinshi."

Ku bijyanye n'aho ibintu bijya kuba nka bombori bombori byaturutse, Bwana Micombero asanga ngo Ambasade y'u Rwanda yarashatse kwitwaza iyegura rya ba Kazungu kugira ngo ishyireho ikindi gice cya RNC kirwanya RNC nyakuri ariko uko bigaragara ba Kazungu basa nk'aho batitabiriye iyo gahunda Leta ya FPR yashakaga kubashoramo n'ubwo Ambasade ntako itagize dore ko n'umukuru w'inzego z'iperereza zo hanze z'u Rwanda Colonel Francis Mutiganda yari mu Bubiligi icyo gihe.

Ariko Bwana Micombero asanga ngo n'ubwo bwose habaye utwo tubazo ba Kazungu bafatwa nk'abanyamuryango ba RNC kuko basezeye ku myanya yabo ntabwo basezeye muri RNC ndetse imiryango ngo irafunguye ntawe uhejwe cyangwa ngo hagire uhatirwa kuguma muri RNC, ngo ba Kazungu nibabishaka bazakomeza gufatanya n'abandi kuko ibitekerezo byabo nabyo birakenewe.

Ku bijyanye n'ibyavuzwe ko ngo haba hari igitugu no gutoteza bikorwa n'abayobozi ba RNC mu Bubiligi barimo na Bwana Micombero, yadusubije agira ati:

"RNC harimo ubwubahane no guha agaciro buri gitekerezo cya buri muntu, nta gitugu gihari cyangwa gushyiraho igitutu abayoboke kuko baba baraje ku bushake kandi n'igihugu turimo ntabwo amategeko yacyo yatwemerera imikorere nk'iyo yo gutoteza abantu."

Bwana Jean Marie Micombero yakomeje atugezaho ibyagezweho mu mezi nka 6 ashize byaje byiyongera kubyari byarakozwe mbere n'abamubanjirije mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi:

-Hashyizwe ingufu nyinshi mu bukangurambaga (Sensibilisation) ibyo byatumye umubare w'abayoboke wiyongera ku buryo bugaragara.

-Hashyizweho amatsinda (Structures), y'abategarugori, y'urubyiruko, yo gushaka umutungo, y'ubukangurambaga, y'ibijyanye na diplomasi..

-Hashyizwe imbaraga mu mibanire myiza n'andi mashyirahamwe ya politiki nka Fdu-Inkingi ndetse n'amashyirahamwe ategamiye kuri Leta (société civile), habayeho gufatanya mu myigaragambyo cyane cyane igikorwa cyo kujya imbere ya Ambasade y'u Rwanda i Buruseli buri wa kabiri (sit-in), iki gikorwa cyagize ingaruka zigaragara ku mikorere ya ambasade y'u Rwanda i Buruseli kuko ntabwo yakira abantu bayisura ku wa kabiri ku buryo hashoboye kubaho icyo gikora cya Sit-in imbere y'Ambasade buri munsi bishobora kubangamira imikorere y'ambasade ku buryo bugaragara.

-Diplomasi ihagaze neza kuko kugaragaza isura mbi ya Leta ya Kigali byagize ingaruka nyinshi zirimo n'ibihano byo guhagarikira Leta y'u Rwanda imfashanyo no kuyiha akato

-Ukwishyira ukwizana no gutanga ibitekerezo nibyo bayshyizwe imbere ku buryo abayoboke bakanguriwe Demokarasi, kubahana no guha buri wese agaciro ku buryo 2013 hazakoreshwa ibitekerezo byatanzwe n'abanyamuryango mu manama atandukanye yagiye aba.

-Kwereka abayoboke ingorane bazahura nazo nibaba abayoboke ba RNC n'uburyo bashobora guhangana nazo, zimwe muri izo ngorane ni nko: kwicwa, gutotezwa bo n'imiryango yabo, inyoma n'impuha, guteza amacakubiri

Muri rusange ngo umwaka wa 2012 waranzwe n'ibikorwa byinshi bitandukanye birimo: imyigaragambyo myinshi, kwibukiraha hamwe abahutu n'abatutsi, kwizihiza imyaka 50 y'ubwigenge, kujyana ikirego kirega Perezida Kagame i La Haye n'ibindi

Twashatse kumenya ingamba ihuriro nyarwanda mu gihugu cy'u Bubiligi ryaba rifite mu mwaka dutangiye wa 2013, Bwana Micombero yakomeje adusobanurira agira ati:

-Duteganya gushimangira ibyatangiwe bikanagerwaho muri 2012

-Gukora ibishoboka ngo abayoboke biyongere hakoreshejwe ubukangurambaga (sensibilisation) (kwerekana gahunda ya politiki y'ihuriro, ibyo twageza ku banyarwanda dushingiye ko ibyiza byinshi bijejwe na Leta ya FPR ntigire ubushake bwo kubigeraho, kwereka abanyarwanda isura nyayo y'ibibazo bafite, gushirika ubwoba bajya muri gahunda zo kwipakurura ubutegetsi bubi, gukangurira abayoboke gukurikira no gusesengura amakuru bakamenya gutahura ibinyoma n'amacenga agamije kubasubiza inyuma..)

-Diplomasi (kwegera ibihugu, imiryango mpuzamahanga ikorana n'u Rwanda, kugaragaza isura mbi y'ubutegetsi bw'u Rwanda, herekanwa ko hari abanyarwanda bifuza amahinduka na demokarasi bashobora gukora neza kurusha FPR, gusaba amahanga ko mbere yo gusubiza Leta y'u Rwanda imfashanyo zahagaritswe iyo Leta yasabwa gufungura urubuga rwa politiki igahagarika gutoteza abatavugarumwe n'ubutegetsi birimo kurekura abanyapolitiki n'abanyamakuru bafunze nta mananiza, gushimangira imibano myiza na sociéte civile n'andi mashyirahamwe mu Burayi, gusaba amahanga gukomeza kotsa igitutu leta ya Kagame yatandukiriye ikajyaguteza akaduruvayo mu bindi bihugu by'abaturanyi, kwagura ubufatanye n'andi mashyaka ya politiki ya opposition kugira ngo imbaraga zibe nyinshi n'ibindi

-Gushakisha ubushobozi mu bayoboke,mu banyarwanda no mu nshuti za RNC, dusobanurira abanyarwanda ko bagomba gushyigikira amahinduka azabageza ku burenganzira nyabwo, bagira icyo bagenera ihuriro kugira ngo rishobore kugira umutungo warifasha mu mikorere yaryo.

-Gukangurika abayoboke b'ihuriro kwibona cyane mu ihuriro kurusha kwibona mu bantu, ihuriro rigahabwa agaciro kurusha abantu ku giti cyabo.
-N'ibindi

Mu kuganiro cyacu kandi twifuje kubaza Bwana Micombere icyo atekereza ku nyandiko yakwijwe ku mbuga z'amakuru zirimo na igihe.com, aho bivugwa ko yaba afitanye umubano udasanzwe n'umunyarwandakazi witwa Nicole Gakarama.

Kuri icyo kibazo, Bwana Micombero yasubije ko ibyo ari ibinyoma bigamije gusebanya gusa ku buryo ntawe wakagombye kubiha agaciro ngo bimuteshe umwanya we. Yagize ati:

"Uriya wiyita Jules Mutabazi wanditse iriya nyandiko ubwe ni maneko wa ambasade y'u Rwanda ku buryo akazi ke ari ukugerageza kuturwanya uko ashoboye kose. Ibyo avuga rero ntawakagombye kubitindaho ngo abihe agaciro kuko ni ibinyoma by'ibihimbano. Icyo nabivugaho gusa ni uko ari igikorwa kigayitse giteye isoni kirimo ikinyabupfura gike, kwibasira abategarugori, tutibagiwe no gushaka gusenya umuryango nko kuri njye wubatse."

Twifuje kumenya kandi uburyo ihuriro nyarwanda RNC ryitwara ku bibazo bijyanye n'amacakubiri ashingiye ku moko akunze kugaragara mu guhugu cy'u Bubiligi. Yadusubije ko amoko yose RNC iyakomeyeho nta vangura riyirangwamo, byaba mu rubyiruko n'abakuru, RNC ngo yakuyeho urwikekwe ku buryo abanyarwanda b'amoko yose bari muri RNC bajya mu tubari tumwe, ibirori bimwe, bitabira gahunda zo kugabanya urwikekwe hagati y'abahutu n'abatutsi no gusabana.

Twabajije kandi Bwana Micombero icyo atekereza ku byavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera, aho yabwiye ikinyamakuru igihe ko umwaka 2012 utoroheye opposition ndetse na 2013 ari ko bishobora kugenda. Bwana Micombero mu gusubiza yagize ati:

"Ibyatangajwe na Ambasaderi Masozera ntabwo bishingiye bipimo bifatika, ubundi yakabaye ashingira kuri gahunda yateganije akabigeranya n'ibyo yagezeho, ikigaragara yafashe umwanya wo kujora ibyakozwe na opposition kandi atazi gahunda yayo, ntiyigeze atangariza abanyarwanda ibyo yagezeho ku birebana na gahunda nyamukuru za Ambasade zirimo:
-Kugaragaza ishusho nziza y'igihugu ahagararariye
-Kubungabunga inyungu z'abanyarwanda bose mu Bubiligi…

Ntawe bitagaragarira kw'iyo ngingo yo kugaragaza isura nziza y'u Rwanda yamunaniye ikibigaragaza n'uko ibihugu n'imiryango mpuzamahanga byinshi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo kubera ibikorwa by'ubugizi bwa nabi u Rwanda rwagaragayemo muri Congo.

Igihugu ahagarariye cyabaye kw'isonga mu kubangamira uburenganzi bwa muntu n'ubw'abanyamakuru nk'uko bigaragazwa na za raporo z'imiryango itandukanye (nka Amnistie internationale, Human rights watch, Reporters sans frontières n'iyindi.) ku buryo ibihugu by'i Burayi birimo n'u Bubirigi, igihugu ahagarariyemo u Rwanda, bitagishidikanya ko mu Rwanda hari ubutegetsi bw'igitugu.

Nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa gahunda zo guhitana abatavuga rumwe na Leta bari mu Bubiligi hakoreshejwe ibyiswe amarozi akoreshwa na Leta kimwe n'ubundi bugizi bwa nabi yahisemo kwiyambaza intwaro yo gukoresha ibinyoma asebya opposition n'abayigize, kubatezamo umwiryane hakoreshejwe ibihuha akwirakwiza mu binyamakuru biri mu kwaha kwa Leta y'u Rwanda. Ibi bikaba nko kwikura mu isoni imbere ya shebuja kubera ko yananiwe gukuraho sit-in ibangamiye ku buryo bukomeye ibikorwa bya ambasade y'u Rwanda mu bubiligi kandi iyo sit-in ikorwa mu mahoro hatiriwe hacukurwa indaki nk'uko abayobozi b'u Rwanda badasiba gukangisha indaki kandi twe tugamije inzira y'amahoro.

Aho kubungabunga inyungu z'abanyarwanda bose baba mu Bubiligi icyo yibanzeho n'ukuba ambasaderi w'abayoboke ba FPR gusa. Ikibigaragaza n'uko ambasade yabaye kw'isonga mu kurwanya abanyarwanda batari muri FPR, yirirwa igura abanyarwanda kugira ngo bave muri opposition bayoboke FPR aho kugira ngo bayoboke FPR kubera gahunda nziza yaba ifite, Ambasade niyo iha uburyo bw'amafaranga n'ibindi intumwaza za Leta ya Kigali ziza gutoteza abatavuga rumwe nayo, ntawe utazi ko amakonti ya ambasade afunze kubera ibikorwa by'ubwambuzi igihugu ahagarariye cyakoreye umwe mu banyarwanda uri mu bubiligi yakagombye kuba ashinzwe kubungabunga inyungu ze.

Twamugira inama y'uko niba ari ambasaderi w'u Rwanda yaba uw'abanyarwanda bose harimo na opposition usibye impunzi wenda zahunze itotezwa rya Leta ahagarariye cyane cyane ko n'itegeko nshinga ry'u Rwanda ryemera ko habaho opposition, byaba byiza yitandukanije n'ibyo bikorwa by'urukozasoni kuko bikomeza kwangiza isura y'igihugu cyane cyane yakabaye yiga amasomo afite imbere ye y'uburyo demokarasi ikora mu bihugu byateye imbere birimo kubaha opposition dore ko ububiligi bwamubera urugero rwiza."

Marc Matabaro






Leave a Reply

Your email address will not be published.

 

Saturday, 12 January 2013

ABDULLAH AKISHULI KURI RADIO ITAHUKA: FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KUBW’AMAGAMBO, NTAN’UBWO IZAVANWAHO N’AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA


Uyu munsi Abdallah Akishuli kuri radio Itahuka 8:00 PM ET2:00 AM Paris na Brussels, 1:00 AM i Londoni, 3:00 AM Kigali na Bujumbura, 4:00 AM i Kampala, Nairobi na Dar-Es-Salam


Description: HOST: SERGE.

I. IGICE CYA MBERE: 
FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KUBW'AMAGAMBO, NTAN'UBWO IZAVANWAHO N'AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA
1.Inkunga y'igihugu cya Uganda
2.Kugira ingabo
3. Ubumwe mu banyamuryango
4. Ukwitanga kurenze urugero
5. Ibyitso.

II. IGICE CYA KABIRI: 
IBINTU BITANU BIDINDIZA OPOZISIYO NYARWANDA 
1.Ubuhezanguni
2.Kutagira ingabo.
3. Umwiryane no guhuzagurika
4. Ukwikunda.
5. Ubukene.

III.IGICE CYA GATATU:
IBINTU BITANU BYAHIRIKA FPR MUGIHE KITARAMBIRANYE.
1.Kugira ubumwe muri opposition
2. Gushinga umutwe w'ingabo uhamye
3.Gushinga ikigega cy'umutungo
4. Gushaka igihugu cyashyigikira opposition nyarwanda
5. Kugira ibyitso mu butegetsi.

UMWANZURO.

ABDULLAH AKISHULI 
 
 

Rwanda: Umwe mu bashinje umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire ubu ngo yarwaye ihahamuka ku buryo yitabwaho n’abashinzwe kwita ku barwaye indwara zo mu mutwe


Umwe mu bashinje umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire ubu ngo yarwaye ihahamuka ku buryo yitabwaho n'abashinzwe kwita ku barwaye indwara zo mu mutwe

nditurende-karuta-habiyaremye-uwumuremyi.jpg

Burya koko icyaha kiraryana kandi umunyacyaha yiruka ntawe umwirukankanye. Amakuru aturuka muri gereza nkuru ya Kigali aravuga ko umwe mu bashinje ibinyoma umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 uwo akaba yitwa Colonel Nditurende Tharcisse wigeze kuba umusirikari wa FDLR akaza gucyurwa mu cyiswe operation Umoja Wetu ubu ngo yafashwe n'indwara y'ihahamuka aho ari muri gereza.

Ubu burwayi buje mu gihe bivugwa ko aba bashinjabinyoma bakoreshejwe na leta ya Kagame mu gushinja Ingabire ibyaha by'ibihimbano kugirango yigizweyo bagombaga gutaha mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2013 ariko umwe witwa Capitain Karuta JMV we akaba yaramaze gutaha. Intandaro yo kumenya ubu burwayi ngo ni ubwigunge bukabije no kujunjama byadutse kuri uyu mugabo ufite igihagararo cy'abasirikari koko, dore ko yanabaye mu ngabo za leta ya Habyarimana ari mu basirikari ba Officers akaza kuba Ex-FAR, ariko burya ubugabo si ubutumbi. Kuba afite igihagararo gitinyitse ntibimubuza kuba apfira imbere kubera ibyo yakoreshejwe bimaze kumurenga agahahamuka.

Mu gihe rero Col. Nditurende Tharcisse yabwirwaga kujya kuzuza impapuro nka bagenzi be zizabacyura mu ntangiriro za Werurwe yararuciye ararumira yanga kugira icyo abivugaho kandi ntiyajya no gusinya izo mpapuro. Mugenzi we babana ruharwa wiyise Major Vital Uwumuremyi akaba ari na we ukuriye abo bashinja ntiyari yakamenye ko umuntu yarimo ashanguka agakomeza kumwingingira kujya gusinya ariko undi akamwihorera. Ndetse n'ubuyobozi bwa gereza bwamutumyeho kenshi ariko araruca ararumira.

Nyuma rero baje gukomeza kwitegereza basanga umuntu yarajunjamye ameze nk'uwihebye (icyaha kiraryana buraya koko) maze baramwegera basanga yarahahamutse bituma bamutumiriza abakurikirana indwara zo mu mutwe ubu bakaba ari bo bamwitaho aho afungiye. Abandi bagororwa n'abafungwa bari muri iyo gereza bavuga ko iri hahamuka ari ingaruka yo gushinja ibinyoma abizi neza none umutimanama ukaba waramurushije imbaraga nyamara yabona ko FPR ishobora kumwica aramutse yisubiyeho ahitamo kubimira none bigiye kumusohokamo arwara mu mutwe. Bagira bati: buriya yarebye ukuntu agiye gusiga inzirakarenga muri gereza azi neza ko yayifungishije ku maherere arasara aka Yuda Isikariyoti wamaze gutanga Yezu na we ahita asara ajya kwimanika. Abandi nabo bati buriya yabwiwe ko agiye gutaha yibaza aho azajya biramuyobera ndetse ngo no kujya hanze byamutera ubwoba kubera ko yatinya ko FPR ubwayo yazamwiyicira dore ko ngo inazira abantu nka Nditurende yakoresheje akafuti itinya ko bazayivamo bari mu baturage.

Ngibyo rero iby'abagambanyi biyemeje gukora ibinyuranye n'umutimanama none urimo kubacira urubanza bagahahamuka. N'abatarahahamuka bizaza haracyari kare. Abashinja ibinyoma mumenye ko bishobora kuzabakomerana umunsi mutari mubyiteze.

Nkunda L.
Kigali City


Tuesday, 8 January 2013

Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera


Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Bubiligi arabeshyuza ibyavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera

RNC new logo

Muri izi ntangiriro z'umwaka twifuje kumva icyo abayobozi b'Ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy'u Bubiligi batekereza ku magambo yavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera aho yavuze ko 2012 wabaye umwaka utoroheye abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda ko kandi 2013 nayo ari ko bizagenda (mushobora kubona inkuru irambuye kuri iyo nkuru nk'uko yanditswe n'ikinyamakuru igihe.com mu nkuru yanditswe na Aimable Karirima Ngarambe.

Twaganiriye n'umuhuzabikorwa wungirije w'ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cy'u Bubiligi akaba n'umukuru w'iryo huriro mu mujyi wa Buruseli, Dr Paulin Murayi ndetse tumubaza n'icyo iryo huriro ryagezeho mu mwaka wa 2012 n'ibyo riteganya mu 2013 ku bijyanye n'imikorere yaryo mu gihugu cy'u Bubiligi.

Dr Paulin Murayi iruhande rw'ishusho ya Nelson Mandela waharaniye ko abanyafurika y'epfo bose bagira uburenganzira bumwe.

Dr Paulin Murayi yadusubije muri aya magambo:

"Birababaje cyane kubona ubutegetsi bw'u Rwanda bufata abatavuga rumwe nabwo nk'abanzi b'igihugu. Birababaje aliko njye ntibintangaje, ni ko ubutegetsi bwose bw'igitugu bumera muli rusange ni nayo mpamvu twiyemeje kuburwanya.

Ahandi, mu bihugu byateye imbere mu bitekerezo, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bita opposition bahabwa ijambo, bakavuga ibyo babona bitagenda, ndetse kenshi n'ubutegetsi buliho bugakuramo isomo cyangwa bugasobanura impamvu ibyo opposition ivuga atali byo. Naho Perezida Kagame n'abo baja be iyo uvuze ikitagenda baguhigara ku kwica. Nyamara ngo uvuze ko nyir'urugo yapfuye si we uba yamwishe.

Ambasaderi MASOZERA avuga ngo abatavuga rumwe na leta ya Kagame bamerewe nabi sinzi icyo yashakaga kuvuga mu by'ukuli. Wenda yavugaga abarozwe dore ko ngo aliyo ntwaro babonye mu kurwanya opposition nk'aho bayirwanije mu bitekerezo. Twe muli RNC turacyakomeza inshingano zacu zigamije guhilika ingoma y'igitugu mu Rwanda, kugira ngo tubohoze abanyarwanda Kagame n'agatsiko ke bagize imbata, tugashyira imbere ubwiyunge n'ubwisanzure bw' abanyarwanda.

Ibikorwa n'inshingano byacu bishingiye kukwishyira ukizana kwa buli wese. Icy'ingenzi kuli twe ni ibitekerezo duharanira, si abantu dukulikiye nk'uko abo ba MASOZERA bakulikira Kagame nk'impumyi. Kuvuga ngo naka cyangwa naka yaretse imilimo yakoraga mw'ihuliro rero kuli twe ntacyo bivuze iyo inshingano zacu dukomeza kuzigeraho. Ndetse mu mwaka 2012, twateye imbere cyane, kandi uretse no kwigiza nkana na ambasaderi nta kuntu yaba atarabibonye kandi shebuja yalivugiye ngo arajegezwa.

Ibikorwa byacu rero mu Bubiligi ndetse no mu bindi bihugu byose RNC ilimo nk'uko nabivuze bigamije cyane cyane kwunga abanyarwanda aliko tukamenyesha amahanga imikorere mibi ya leta ya Kagame na FPR kugira ngo badufashe kuyirwanya. Mu byo twagezeho rero navuga bitatu by'ingenzi :

-Kubyerekeye kwerekana isura nyayo ya leta iliho mu Rwanda ntawashidikanya ko imikorere ya Kagame n'agatsiko ke ubu yamenyekanye. Byagaragaliye mu bihano byafatiwe leta ye. Iyo Leta yali yaramenyereye kubeshya amahanga none ubu ikinyoma cyayo ntikigihita.

-Kubyerekeye guhuza abanyarwanda nababwira ko abayoboke bacu bikubye inshuro zirenga ebyili muli uyu mwaka ushize. Kandi twe ntidutanga amayoga n'amafaranga nkuko Leta y'uRwanda ibikora, ahubwo abayoboke bacu nibo batanga imisanzu kandi bose baza bazi ko kuva bageze mw'ihuliro RNC bagiye gutangira guhigwa aliko ntibibabuza kuza ali benshi ;

-Dukomeje kandi gufatanya na FDU – Inkingi no gushyigikira ibikorwa by'andi mahuliro n'amashyaka yo muli opposition, mu minsi ili mbere tuzanashimangira ubufatanye n'andi mashaka ubu tuganira.

-Dufatanya kandi n'izindi Komite za RNC zili hilya no hino kw'isi kuko RNC yashinze imizi hafi mu bihugu byose by'isi bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda.

Muli uyu mwaka uje rero tuzakomeza inshingano zacu, kandi ntidushidikanya ko tuzakomeza gutera imbere kuko tuli mu kuli. Ntitugamije kwica, ntitugamije gusahura umutungo w'igihugu cyacu cyangwa uw'ibindi bihugu nkuko leta ya Kagame ibikora, icyo duharanira ni ubwisanzure n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Tuli munzira y'ukuli kandi ngo ukuli guca mu ziko ntigushya, natwe umuliro w'ingoma iturwanya ntuzatubuza kugera iyo tujya.
Ikindi tugamije mu mwaka utaha ni ugukomeza ibikorwa byacu, aliko cyane cyane tugafatanya n'andi mashyirahamwe yose aharanira bimwe natwe. "

Marc Matabaro.


Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame Yashyinguwe Mu Cyubahiro.


Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame Yashyinguwe Mu Cyubahiro.

Iminsi mike mbere y'ubunani, Paul Kagame yashyinguye se Rutagambwa wari umaze imyaka 40 yitabye Imana, ndeste na mukuru wa Paul Kagame twabashije kumenya ku izina rya Joseph nawe witabye Imana imyaka 27 ishize. Uwo muhango wari uteraniyemo umuryango gusa wabereye i Muhanga. Nkuko byigeze kugaragara mu kinyamakuru inyenyerinews ku rupapuro "Behind the Presidential Curtains, Mzee Rutagambwa kimwe n'izindi mpunziz'abatutsi zari hirya no hino mu bihugu byegereye u Rwanda hagati y'imyaka yaza 1960-1994, zakomeje guhura n'ingutu z'ibibazo ziganjemo umucyeno no kubura kivura.

Rutagambwa yari mwisengeneza w'umwamikazi Kanjogera. kubera ayo masano byatumye aba umutoni  ibwami, anagira  ubuzima bwiza muli icyo gihe.

Aho mu buhungiro rero, Mzee Rutagambwa  ubuzima bwaramugoye, ndetse ananirwa no gukora imirimo iciriritse nkuko abandi banyarwanda babigenzaga kugirango babashe gutunga ingo zabo. Ibyo byaje kumuviramo indwara y'igifu cyangwa bita ulcers mu rurimi rw'icyongereza, Iyi ndwara yashegeshe Mzee Rutagambwa hanyuma aza kwerekeza Kampala kwivuza, aho yakiriwe n'umugiraneza waje gukomeza kumurwaza akaba ari umuntu yari yarigishije gutwara imodoka dore ko Mzee Rutagambwa yari yarahoze ari umushoferi mu Rwanda mbere yo guhunga.

Hanyuma yaje kwitaba Imana mu bitaro i Kampala, mu ivuriro ryitwa Mulago Hospital, bategereje ko hari uwaza gutwara umurambo baraheba. Nubwo bwose uwo mugiraneza yatumyeho kenshi ku mugore wa Rutagambwa ariwe nyina wa Paul Kagame.Uwo mugiraneza  amaze guheba ahitamo kumushyingura ku butaka bwa leta ahitwa Kawanda Research Station ku muhanda werekeza Luwero urenze Matuga.

http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/behind-the-presidential-curtains-3/

 

Amakuru dukesha bamwe mu bagiye ku muhango wo gushyingura umusaza Rutagambwa mu cyubahiro, avuga ko ikinyamakuru inyenyerinews kigeze kwandika inkuru gihamagarira President Paul Kagame gushyingura se, akomeza  kubyirengagiza kugeza aho madamu we Jeanette Kagame amubwiriye ko nta gisebo kirimo, kuko ari ibibazo byagwiririye abanyarwanda bose kandi n'ubu bikiriho kubera ubuhunzi mu banyarwanda bwabaye umuco karande.

Mwakwibaza rero impamvu Kagame yatekereje gukora uwo muhango wo gushyingura abo mu muryango we  kandi amaze imyaka 18 aba mu Rwanda! Byatewe ahanini n'abamwe mu bantu  muri goverinoma ye, cyane cyane abafitanye amasano na we cyangwa se ubucuti bwihariwe. Nkuko bari barasezeranyije ababyeyi babo  mu gihe bari batangiye intambara yo kwibohoza igihugu, ko nibaramuka batsinze batazabagumisha ishyanga , ko bazabashyingura mu gihugu cy'amavuko. Uwo muhango rero bamwe muri abo bategetsi bawukoreye imiryango yabo, cyane cyane abaturutse za Burundi, nuko abo kwa Kagame nabo batangira kuvuga ko bifuza ko ababo nabo bashyingura.

Kagame ntabwo ari wa muntu ufite umutima muntu wo kumva yakora igikorwa nkicyo, yabikoze abitewe na bene wabo bamushyizeho inkeke. Mubari bahateraniye aho higanjemo inshuti za Kagame za hafi, abo kwa Kananura bongeye kubura ubwumvikane barimo Mbundu Kananura n'abandi benshi biganjemo ku ruhande rw'umugorewe. Cyakora kandi abanyarwanda bamwe baritotomba bagira bati:" Mu gihe President Paul Kagame abashyingura abe mu cyubahiro, abanyarwanda bandi bo amanika amagufa yabo maze akayamurikira abanyamahanga ati; dore ishyano twagushije naho ubundi yabona infashanyo akicinya icyara. Nubwo bwose benshi mu bacitse ku icumu bakomeje kwamagana igikorwa cyo kwandarika imibiri y'inzirakarengane zazize itsembatsemba ni tsembabwoko" President Kagame yabimye amatwi kuko bikomeje kumuhesha ishema. Ubundi abaguye muri Congo ndetse no hirya no hino iyo abashije kuburabuza abanyamahanga bakamwemera ahita yisabira i dollar maze ati abo baguye Congo naba Genocidaire, abicanyi bashaka kumara abatutsi. Nyakubahwa Paul Kagame akigaramira, Cyakora ubwo yibutse gushyingura se dore ko nawe yari yaramwiyibagije wenda azageraho yemerere abanyarwanda gushyingura ababo mu cyubahiro aho kubanika ku gahinga kubera inyungu ze, ubundi wenda azanemera asabe imbabazi abo arimbura igitondo n'ikigoroba hirya no hino mu bihugu aturanye nabyo.

Ese President Paul Kagame yazemerera n'abaguye Congo bagashyingurwa mu cyubahiro? Ubundi akanatanga ingabo ze zabigizemo uruhare zigahanwa cyangwa zigakurwaho icyaha binyuze mu mategeko: Yewe Paul weeeeee!!!!!

Rwema Francis.


Monday, 7 January 2013

Ishyano ryabuze gihana: Ubwicanyi buzarangizwa no gukuraho ingoma y’abicanyi hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda butica abene gihugu


Ishyano ryabuze gihana: Ubwicanyi buzarangizwa no gukuraho ingoma y'abicanyi hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda butica abene gihugu

kinyinya-kami.jpg
Mperutse gusoma inkuru yanditswe ku rubuga www'inyenyerinews.org ahanditse inkuru igira iti: 2013:IKINJIRO RYA KAMI KWIMURIRWA NDEGO ndumirwa nibaza ahantu uru rubuga rwakuye aya makuru biranyobera. Mu by'ukuri icyantangaje si ikindi ahubwo ni uburyo amakuru nk'aya atarigeze yandikwa mu gitangazamakuru na kimwe cyangwa ngo atangazwe n'umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ashobora gutangwa n'abantu batandukanye bari ahantu hatandukanye kandi agatangwa kimwe. Ni ikimenyetso simusiga ko byanze bikunze haba hari ukuri kuri muri ayo makuru.
Aya makuru yo kwimurwa kw'iri kinjiro nk'uko inyenyerinews ibivuga nanjye nigeze kuyabwirwa n'umuntu wabaye mu gisirikari cya RPF utuye muri Kigali hashize amezi agera kuri ane uretse ko ubu yasezerewe mu gisirikari. Icyo gihe twarimo tuganira maze ambwira ahantu hose hakorerwa imirimo yo kwica abo leta ya Kagame yavanyeho amaboko ndumirwa nibaza igituma ibintu nk'ibyo biba mu gihugu abantu bakinumira mu gihe hari bamwe bicwa urubozo batagira kirengera ndetse n'amahanga ntacyo azi kuri bene ayo mahano. Mpamya ko ibintu nk'ibyo biramutse bishyizwe ahagaragara ubutegetsi bubikora ntibwararaho kuko ukurikije uko ubwo bwicanyi buvugwa ni agahomamunwa ku butegetsi bubeshya ko ngo bwagejeje igihugu ku majyambare. Nta majyambere yo kwica yigeze abaho.
Muri icyo gihe nganira n'uwo muntu wigeze kuba umusirikari wa RPF yanambwiye ko ngo hari gereza kabuhariwe itazwi iri ahitwa i Kabuga mu murenge wa Rusororo aho yubatse ngo hakaba hari ishyamba ku buryo abari hanze yaryo badashobora kumenya ibiriberamo. Aho hantu ngo hatajya hinjirwa n'ubonetse wese kuko haba harinzwe cyane n'intozo za Kagame ngo bahita kwa Kagame. Impamvu rero ngo hitwa kwa Kagame ngo ni uko uwo Kagame yatanze niho bamujyana kandi abo mu muryango we ngo ntibamenya irengero rye kuko imigendere ye ntimenyekana. Aha ngo hajya abari mu nzego z'ubutegetsi zihambaye ndetse n'abari mu nzego za gisirikari Kagame aba yatanze. Birumvikana ko abenshi mu basirikari baburirwa irengero ndetse n'abandi bantu bashimutwa bakajyanwa ahantu hatazwi akenshi ngo baba muri iyo Guantanamo y'i Kabuga.
Ibintu nk'ibi rero kuba abantu babirebera ni ukubura ubumuntu n'ubutwari kuko nta kuntu umuntu yajyanwa ahantu atabasha kongera kumenya ibibera ku isi akamarayo imyaka n'imyaka mu by'ukuri ntaho bitandukaniye n'iyicwa rubozo abantu bakaba bari bakwiye guhaguruka bakaryamaganira kure kuko byumvikana ko amakuru aba ahari ahubwo habura ubutwari bwo kubyamagana. Abakoreshwa ibikorwa nk'ibyo by'ubunyamaswa bakagombye kwitandukanya nabyo kuko nta kuntu byumvikana ko umuntu abaho atunzwe no gukinja abantu aribyo biryo bye bya mugitondo na nimugoroba ngo yitwe ko agifite ubumuntu. Abantu twese dukwiye guhaguruka tukamagana bene ibi bikorwa tutitaye ko ingoma mpotozi yaduhotora kuko niba tutabikoze kubera gutinya tuzaba tubaye ba nyirabayazana b'imfu z'inzirakarengane zitabarika.
Nkunda L.
Kigali City

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.