Pages

Sunday 13 January 2013

Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y’u Rwanda i Buruseli ku buryo bugaragara: Jean Marie Micombero





Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y'u Rwanda i Buruseli ku buryo bugaragara: Jean Marie Micombero

micombero

Nyuma y'inkuru nyinshi zisohoka mu binyamakuru bitandukanye zivuga ku bijyanye n'ihangana hagati ya Leta ya Kigali ihagarariwe n'Ambasade n'amashyaka ya opposition akorera cyane cyane mu gihugu cy'u Bubiligi, twifuje kuganira n'umuhuzabikorwa w'ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy'u Bubiligi, Bwana Jean Marie Micombero dore ko hari hashize n'igihe gito ashyizwe mu majwi mu nyandiko yakwiriye ku mbuga z'amakuru ikaza no kugera ku rubuga igihe.com yanditswe n'uwiyita Mutabazi Jules ariko mu by'ukuri ari uwitwa Joseph Uwamungu, maneko muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi akaba na musanzire wa Jack Nziza.

Twatangiye ikiganiro tubaza Bwana Micombero, ibijyanye n'amacakubiri abantu bamwe bavuga ko ari mu nzego z'ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cy'u Bubiligi, Bwana Micombero yadusubije ko koko habayeho kutishima ku bantu bamwe na bamwe bari bahinduriwe imirimo ariko guhindura ubuyobozi mu mashyirahamwe ya politiki ni ibintu bisanzwe ku buryo abantu batagombye kubibonamo ibibazo buri gihe. Kuri we ngo ubuyobozi bugomba kuba bushingiye ku bitekerezo budashingiye ku muntu runaka ku buryo umuntu yava mu mwanya we cyangwa akava mu ihuriro bitagombye gutera ikibazo, ngo abantu bagomba kugana ihuriro badakurikiye umuntu ahubwo bakurikiye ibitekerezo n'icyo rishobora kubagezaho.

Twifuje kumenya icyakurikijwe kugira ngo Bwana Micombero n'abandi bari mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi bagere kuri iyo myanya, kuri iyi ngingo yatubwiye ko RNC ikiyubaka, kimwe n'imiryango yindi ikiyubaka bisaba ko ibanza kugira inzego zihamye kugira ngo hashobore kuba amatora bahitemo abayobozi.

Twamubajije kandi uko abona Bwana Kazungu na bagenzi be bahoze mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi. Kuri iki kibazo Bwana Micombero yagize ati:

"bakoze akazi gakomeye ko gutangiza inzego za RNC mu Bubiligi no gukangurira abanyarwanda kwitabira RNC ku bwinshi kandi turabibashimira cyane ariko kubera ko ihuriro rigenda rikura byabaye ngombwa ko RNC yongera ingufu mu buyobozi bwayo ishyiramo abantu bashya bafite ubumenyi kandi b'inararibonye kugira ngo hanozwe imikorere dore ko mu gihugu cy'u Bubiligi ari ahantu hatuye abanyarwanda benshi hagomba gushyirwa ingufu nyinshi."

Ku bijyanye n'aho ibintu bijya kuba nka bombori bombori byaturutse, Bwana Micombero asanga ngo Ambasade y'u Rwanda yarashatse kwitwaza iyegura rya ba Kazungu kugira ngo ishyireho ikindi gice cya RNC kirwanya RNC nyakuri ariko uko bigaragara ba Kazungu basa nk'aho batitabiriye iyo gahunda Leta ya FPR yashakaga kubashoramo n'ubwo Ambasade ntako itagize dore ko n'umukuru w'inzego z'iperereza zo hanze z'u Rwanda Colonel Francis Mutiganda yari mu Bubiligi icyo gihe.

Ariko Bwana Micombero asanga ngo n'ubwo bwose habaye utwo tubazo ba Kazungu bafatwa nk'abanyamuryango ba RNC kuko basezeye ku myanya yabo ntabwo basezeye muri RNC ndetse imiryango ngo irafunguye ntawe uhejwe cyangwa ngo hagire uhatirwa kuguma muri RNC, ngo ba Kazungu nibabishaka bazakomeza gufatanya n'abandi kuko ibitekerezo byabo nabyo birakenewe.

Ku bijyanye n'ibyavuzwe ko ngo haba hari igitugu no gutoteza bikorwa n'abayobozi ba RNC mu Bubiligi barimo na Bwana Micombero, yadusubije agira ati:

"RNC harimo ubwubahane no guha agaciro buri gitekerezo cya buri muntu, nta gitugu gihari cyangwa gushyiraho igitutu abayoboke kuko baba baraje ku bushake kandi n'igihugu turimo ntabwo amategeko yacyo yatwemerera imikorere nk'iyo yo gutoteza abantu."

Bwana Jean Marie Micombero yakomeje atugezaho ibyagezweho mu mezi nka 6 ashize byaje byiyongera kubyari byarakozwe mbere n'abamubanjirije mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi:

-Hashyizwe ingufu nyinshi mu bukangurambaga (Sensibilisation) ibyo byatumye umubare w'abayoboke wiyongera ku buryo bugaragara.

-Hashyizweho amatsinda (Structures), y'abategarugori, y'urubyiruko, yo gushaka umutungo, y'ubukangurambaga, y'ibijyanye na diplomasi..

-Hashyizwe imbaraga mu mibanire myiza n'andi mashyirahamwe ya politiki nka Fdu-Inkingi ndetse n'amashyirahamwe ategamiye kuri Leta (société civile), habayeho gufatanya mu myigaragambyo cyane cyane igikorwa cyo kujya imbere ya Ambasade y'u Rwanda i Buruseli buri wa kabiri (sit-in), iki gikorwa cyagize ingaruka zigaragara ku mikorere ya ambasade y'u Rwanda i Buruseli kuko ntabwo yakira abantu bayisura ku wa kabiri ku buryo hashoboye kubaho icyo gikora cya Sit-in imbere y'Ambasade buri munsi bishobora kubangamira imikorere y'ambasade ku buryo bugaragara.

-Diplomasi ihagaze neza kuko kugaragaza isura mbi ya Leta ya Kigali byagize ingaruka nyinshi zirimo n'ibihano byo guhagarikira Leta y'u Rwanda imfashanyo no kuyiha akato

-Ukwishyira ukwizana no gutanga ibitekerezo nibyo bayshyizwe imbere ku buryo abayoboke bakanguriwe Demokarasi, kubahana no guha buri wese agaciro ku buryo 2013 hazakoreshwa ibitekerezo byatanzwe n'abanyamuryango mu manama atandukanye yagiye aba.

-Kwereka abayoboke ingorane bazahura nazo nibaba abayoboke ba RNC n'uburyo bashobora guhangana nazo, zimwe muri izo ngorane ni nko: kwicwa, gutotezwa bo n'imiryango yabo, inyoma n'impuha, guteza amacakubiri

Muri rusange ngo umwaka wa 2012 waranzwe n'ibikorwa byinshi bitandukanye birimo: imyigaragambyo myinshi, kwibukiraha hamwe abahutu n'abatutsi, kwizihiza imyaka 50 y'ubwigenge, kujyana ikirego kirega Perezida Kagame i La Haye n'ibindi

Twashatse kumenya ingamba ihuriro nyarwanda mu gihugu cy'u Bubiligi ryaba rifite mu mwaka dutangiye wa 2013, Bwana Micombero yakomeje adusobanurira agira ati:

-Duteganya gushimangira ibyatangiwe bikanagerwaho muri 2012

-Gukora ibishoboka ngo abayoboke biyongere hakoreshejwe ubukangurambaga (sensibilisation) (kwerekana gahunda ya politiki y'ihuriro, ibyo twageza ku banyarwanda dushingiye ko ibyiza byinshi bijejwe na Leta ya FPR ntigire ubushake bwo kubigeraho, kwereka abanyarwanda isura nyayo y'ibibazo bafite, gushirika ubwoba bajya muri gahunda zo kwipakurura ubutegetsi bubi, gukangurira abayoboke gukurikira no gusesengura amakuru bakamenya gutahura ibinyoma n'amacenga agamije kubasubiza inyuma..)

-Diplomasi (kwegera ibihugu, imiryango mpuzamahanga ikorana n'u Rwanda, kugaragaza isura mbi y'ubutegetsi bw'u Rwanda, herekanwa ko hari abanyarwanda bifuza amahinduka na demokarasi bashobora gukora neza kurusha FPR, gusaba amahanga ko mbere yo gusubiza Leta y'u Rwanda imfashanyo zahagaritswe iyo Leta yasabwa gufungura urubuga rwa politiki igahagarika gutoteza abatavugarumwe n'ubutegetsi birimo kurekura abanyapolitiki n'abanyamakuru bafunze nta mananiza, gushimangira imibano myiza na sociéte civile n'andi mashyirahamwe mu Burayi, gusaba amahanga gukomeza kotsa igitutu leta ya Kagame yatandukiriye ikajyaguteza akaduruvayo mu bindi bihugu by'abaturanyi, kwagura ubufatanye n'andi mashyaka ya politiki ya opposition kugira ngo imbaraga zibe nyinshi n'ibindi

-Gushakisha ubushobozi mu bayoboke,mu banyarwanda no mu nshuti za RNC, dusobanurira abanyarwanda ko bagomba gushyigikira amahinduka azabageza ku burenganzira nyabwo, bagira icyo bagenera ihuriro kugira ngo rishobore kugira umutungo warifasha mu mikorere yaryo.

-Gukangurika abayoboke b'ihuriro kwibona cyane mu ihuriro kurusha kwibona mu bantu, ihuriro rigahabwa agaciro kurusha abantu ku giti cyabo.
-N'ibindi

Mu kuganiro cyacu kandi twifuje kubaza Bwana Micombere icyo atekereza ku nyandiko yakwijwe ku mbuga z'amakuru zirimo na igihe.com, aho bivugwa ko yaba afitanye umubano udasanzwe n'umunyarwandakazi witwa Nicole Gakarama.

Kuri icyo kibazo, Bwana Micombero yasubije ko ibyo ari ibinyoma bigamije gusebanya gusa ku buryo ntawe wakagombye kubiha agaciro ngo bimuteshe umwanya we. Yagize ati:

"Uriya wiyita Jules Mutabazi wanditse iriya nyandiko ubwe ni maneko wa ambasade y'u Rwanda ku buryo akazi ke ari ukugerageza kuturwanya uko ashoboye kose. Ibyo avuga rero ntawakagombye kubitindaho ngo abihe agaciro kuko ni ibinyoma by'ibihimbano. Icyo nabivugaho gusa ni uko ari igikorwa kigayitse giteye isoni kirimo ikinyabupfura gike, kwibasira abategarugori, tutibagiwe no gushaka gusenya umuryango nko kuri njye wubatse."

Twifuje kumenya kandi uburyo ihuriro nyarwanda RNC ryitwara ku bibazo bijyanye n'amacakubiri ashingiye ku moko akunze kugaragara mu guhugu cy'u Bubiligi. Yadusubije ko amoko yose RNC iyakomeyeho nta vangura riyirangwamo, byaba mu rubyiruko n'abakuru, RNC ngo yakuyeho urwikekwe ku buryo abanyarwanda b'amoko yose bari muri RNC bajya mu tubari tumwe, ibirori bimwe, bitabira gahunda zo kugabanya urwikekwe hagati y'abahutu n'abatutsi no gusabana.

Twabajije kandi Bwana Micombero icyo atekereza ku byavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera, aho yabwiye ikinyamakuru igihe ko umwaka 2012 utoroheye opposition ndetse na 2013 ari ko bishobora kugenda. Bwana Micombero mu gusubiza yagize ati:

"Ibyatangajwe na Ambasaderi Masozera ntabwo bishingiye bipimo bifatika, ubundi yakabaye ashingira kuri gahunda yateganije akabigeranya n'ibyo yagezeho, ikigaragara yafashe umwanya wo kujora ibyakozwe na opposition kandi atazi gahunda yayo, ntiyigeze atangariza abanyarwanda ibyo yagezeho ku birebana na gahunda nyamukuru za Ambasade zirimo:
-Kugaragaza ishusho nziza y'igihugu ahagararariye
-Kubungabunga inyungu z'abanyarwanda bose mu Bubiligi…

Ntawe bitagaragarira kw'iyo ngingo yo kugaragaza isura nziza y'u Rwanda yamunaniye ikibigaragaza n'uko ibihugu n'imiryango mpuzamahanga byinshi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo kubera ibikorwa by'ubugizi bwa nabi u Rwanda rwagaragayemo muri Congo.

Igihugu ahagarariye cyabaye kw'isonga mu kubangamira uburenganzi bwa muntu n'ubw'abanyamakuru nk'uko bigaragazwa na za raporo z'imiryango itandukanye (nka Amnistie internationale, Human rights watch, Reporters sans frontières n'iyindi.) ku buryo ibihugu by'i Burayi birimo n'u Bubirigi, igihugu ahagarariyemo u Rwanda, bitagishidikanya ko mu Rwanda hari ubutegetsi bw'igitugu.

Nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa gahunda zo guhitana abatavuga rumwe na Leta bari mu Bubiligi hakoreshejwe ibyiswe amarozi akoreshwa na Leta kimwe n'ubundi bugizi bwa nabi yahisemo kwiyambaza intwaro yo gukoresha ibinyoma asebya opposition n'abayigize, kubatezamo umwiryane hakoreshejwe ibihuha akwirakwiza mu binyamakuru biri mu kwaha kwa Leta y'u Rwanda. Ibi bikaba nko kwikura mu isoni imbere ya shebuja kubera ko yananiwe gukuraho sit-in ibangamiye ku buryo bukomeye ibikorwa bya ambasade y'u Rwanda mu bubiligi kandi iyo sit-in ikorwa mu mahoro hatiriwe hacukurwa indaki nk'uko abayobozi b'u Rwanda badasiba gukangisha indaki kandi twe tugamije inzira y'amahoro.

Aho kubungabunga inyungu z'abanyarwanda bose baba mu Bubiligi icyo yibanzeho n'ukuba ambasaderi w'abayoboke ba FPR gusa. Ikibigaragaza n'uko ambasade yabaye kw'isonga mu kurwanya abanyarwanda batari muri FPR, yirirwa igura abanyarwanda kugira ngo bave muri opposition bayoboke FPR aho kugira ngo bayoboke FPR kubera gahunda nziza yaba ifite, Ambasade niyo iha uburyo bw'amafaranga n'ibindi intumwaza za Leta ya Kigali ziza gutoteza abatavuga rumwe nayo, ntawe utazi ko amakonti ya ambasade afunze kubera ibikorwa by'ubwambuzi igihugu ahagarariye cyakoreye umwe mu banyarwanda uri mu bubiligi yakagombye kuba ashinzwe kubungabunga inyungu ze.

Twamugira inama y'uko niba ari ambasaderi w'u Rwanda yaba uw'abanyarwanda bose harimo na opposition usibye impunzi wenda zahunze itotezwa rya Leta ahagarariye cyane cyane ko n'itegeko nshinga ry'u Rwanda ryemera ko habaho opposition, byaba byiza yitandukanije n'ibyo bikorwa by'urukozasoni kuko bikomeza kwangiza isura y'igihugu cyane cyane yakabaye yiga amasomo afite imbere ye y'uburyo demokarasi ikora mu bihugu byateye imbere birimo kubaha opposition dore ko ububiligi bwamubera urugero rwiza."

Marc Matabaro






Leave a Reply

Your email address will not be published.

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.