Pages

Monday 7 January 2013

Ishyano ryabuze gihana: Ubwicanyi buzarangizwa no gukuraho ingoma y’abicanyi hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda butica abene gihugu


Ishyano ryabuze gihana: Ubwicanyi buzarangizwa no gukuraho ingoma y'abicanyi hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda butica abene gihugu

kinyinya-kami.jpg
Mperutse gusoma inkuru yanditswe ku rubuga www'inyenyerinews.org ahanditse inkuru igira iti: 2013:IKINJIRO RYA KAMI KWIMURIRWA NDEGO ndumirwa nibaza ahantu uru rubuga rwakuye aya makuru biranyobera. Mu by'ukuri icyantangaje si ikindi ahubwo ni uburyo amakuru nk'aya atarigeze yandikwa mu gitangazamakuru na kimwe cyangwa ngo atangazwe n'umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ashobora gutangwa n'abantu batandukanye bari ahantu hatandukanye kandi agatangwa kimwe. Ni ikimenyetso simusiga ko byanze bikunze haba hari ukuri kuri muri ayo makuru.
Aya makuru yo kwimurwa kw'iri kinjiro nk'uko inyenyerinews ibivuga nanjye nigeze kuyabwirwa n'umuntu wabaye mu gisirikari cya RPF utuye muri Kigali hashize amezi agera kuri ane uretse ko ubu yasezerewe mu gisirikari. Icyo gihe twarimo tuganira maze ambwira ahantu hose hakorerwa imirimo yo kwica abo leta ya Kagame yavanyeho amaboko ndumirwa nibaza igituma ibintu nk'ibyo biba mu gihugu abantu bakinumira mu gihe hari bamwe bicwa urubozo batagira kirengera ndetse n'amahanga ntacyo azi kuri bene ayo mahano. Mpamya ko ibintu nk'ibyo biramutse bishyizwe ahagaragara ubutegetsi bubikora ntibwararaho kuko ukurikije uko ubwo bwicanyi buvugwa ni agahomamunwa ku butegetsi bubeshya ko ngo bwagejeje igihugu ku majyambare. Nta majyambere yo kwica yigeze abaho.
Muri icyo gihe nganira n'uwo muntu wigeze kuba umusirikari wa RPF yanambwiye ko ngo hari gereza kabuhariwe itazwi iri ahitwa i Kabuga mu murenge wa Rusororo aho yubatse ngo hakaba hari ishyamba ku buryo abari hanze yaryo badashobora kumenya ibiriberamo. Aho hantu ngo hatajya hinjirwa n'ubonetse wese kuko haba harinzwe cyane n'intozo za Kagame ngo bahita kwa Kagame. Impamvu rero ngo hitwa kwa Kagame ngo ni uko uwo Kagame yatanze niho bamujyana kandi abo mu muryango we ngo ntibamenya irengero rye kuko imigendere ye ntimenyekana. Aha ngo hajya abari mu nzego z'ubutegetsi zihambaye ndetse n'abari mu nzego za gisirikari Kagame aba yatanze. Birumvikana ko abenshi mu basirikari baburirwa irengero ndetse n'abandi bantu bashimutwa bakajyanwa ahantu hatazwi akenshi ngo baba muri iyo Guantanamo y'i Kabuga.
Ibintu nk'ibi rero kuba abantu babirebera ni ukubura ubumuntu n'ubutwari kuko nta kuntu umuntu yajyanwa ahantu atabasha kongera kumenya ibibera ku isi akamarayo imyaka n'imyaka mu by'ukuri ntaho bitandukaniye n'iyicwa rubozo abantu bakaba bari bakwiye guhaguruka bakaryamaganira kure kuko byumvikana ko amakuru aba ahari ahubwo habura ubutwari bwo kubyamagana. Abakoreshwa ibikorwa nk'ibyo by'ubunyamaswa bakagombye kwitandukanya nabyo kuko nta kuntu byumvikana ko umuntu abaho atunzwe no gukinja abantu aribyo biryo bye bya mugitondo na nimugoroba ngo yitwe ko agifite ubumuntu. Abantu twese dukwiye guhaguruka tukamagana bene ibi bikorwa tutitaye ko ingoma mpotozi yaduhotora kuko niba tutabikoze kubera gutinya tuzaba tubaye ba nyirabayazana b'imfu z'inzirakarengane zitabarika.
Nkunda L.
Kigali City

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.