Pages

Saturday, 16 March 2013

Rwanda: Leta ya Kagame iragenda isubizwa udufaranga buhoro buhoro kuko itagiteza akaduruvayo muri Kongo kumugaragaro...

Leta ya Kagame iragenda isubizwa udufaranga buhoro buhoro kuko itagiteza akaduruvayo muri Kongo kumugaragaro ariko nta muti urambye w'ubutegetsi bwe uhari uretse kurangiza nka bagenzi be

mars 15th, 2013 by rwanda-in-liberation
Muri iyi minsi leta ya Kagame imerewe nabi bikabije kubera kubura inkunga yahabwaga n'ibihugu by'amahanga yaje guhagarikwa kuko Kagame n'agatsiko ke batezaga akavuyo n'ubwicanyi mu burasirazuba bwa Kongo byatumye ibintu bimera nabi ku buryo byageze aho leta ibona ko nta wundi muti uretse gucisha make no kwiyorobeka bya nyirarureshwa kugirango ireshye amahanga ayisubize imfashanyo ibeshya ko yaretse gukomeza guteza intugunda mu karere kose.
Kubera rero ko leta itari ikibasha guhemba abakozi ibintu bikaba byari bitangiye kuyiyobera, yahisemo kuba icecetse gato bikaba byaratumye abaterankunga bayo batangira kugenda bayivunguriraho duke ariko natwo tukaza ari utwo gukora igikorwa runaka ariko abenshi icyo bahurizaho mu gutanga n'utwo duke ni uguha abaturage b'abakene ubushobozi butuma bashobora guhangana n'ubukene n'ibura ry'ibiribwa mu gihe leta yo yirirwa ibeshya ko ibintu ngo bimeze neza.
Nyamara ariko ikibazo si imfashanyo zahagaritswe zigenda zisubizwa gato gato ahubwo ikibazo ni icyatumye izo mfashanyo zihagarikwa na n'ubu kikiriho kandi amahanga azi neza ko kigihari ndetse igihugu nka Leta Zunze ubumwe z'Amerika zikaba ziri ku isonga mu gusaba Kagame ko yahindura politiki y'imitegekere y'igitugu hakaboneka ubwisanzure mu gihugu bitaba ibyo agatakaza ubutegetsi nk'uko byageze ku bandi banyafurika b'abanyagitugu bamubanjirije barimo n'uwahoze ari inshuti ye magara ariwe Kadafi wayoboraga igihugu cya Libiya.
Kub Kagame atiteguye kubahiriza ibyo asabwa bizamubera imbogamizi ikomeye cyane ndetse mu gihe abatavugarumwe n'ubutegetsi bwe baba bashyizemo imbara zihagije bakaba bashobora kumuhirika nta kabuza kuko gufatirwa ibihano kwari kugamije gupima imbaraga Kagame afite mu kuba yahangana n'ibibazo ariko byaragaragaye ko ntazo afite n'ubwo yahoraga yidoga ku bazungu ko ntacyo bamaze ndetse aza no kwerura avuga ko ngo azicwa no kutabemera aho kwicwa no kubemera.
Kuba Kagame yarakomeje kwikoma amahanga no kuyishongoraho akageza n'ubwo ateje akaduruvayo mu karere kose byamuviriyemo kwamaganwa n'isi yose, ibihugu bimufatira ibihano kandi kugeza magingo aya ibi bihano biracyariho n'ubwo hari abagenda bafungura agatonyanga ka ronibet. Kagame kugeza ubu ntaravuga niba ako gatonyanga atagashaka ngo agasubize abakamuha kuko aragakeneye cyane kuko ubukungu bugeze habi agapfa kwemera agasinziriza agafata ako gatonyanga. Ibi rero ni ukwicwa no kubemera kuko iyo biza kuba kutabemera aba yarahakanye ko n'ako kaza dore ko abacuti be bahagurutse bagatakamba kugirango n'ako gatonyanga kaboneke.
Kagame rero narekere aho kwiyemera kuko biboneka ko imbaraga ze ari uburakari budafite ishingiro kuko iyo aba yishoboye ntaba yaratumye abamuhakirwa bavuga ko ngo yakoresheje inkunga yahawe neza, abandi ngo nibatazigarura ubukungu bw'akarere buzahazaharira, abandi ngo nyamara twiteguraga gusinya amasezerano y'amahoro aribyo bisobanuye ko bemeye kutazongera guteza akavuyo muri Kongo no mu karere kose. Nyamara Kagame yarabeshye kuko kugeza magingo aya ingabo ze ziracyari mu burasirazuba bwa Kongo aho zikomeje gushakisha inzira zo gukomeza guteza akavuyo.
Icyo umuntu atabura kwibaza ni uko Kagame niba yarabaye yiyorobetse bivuze ko amahoro yagarutse burundu mu karere ku buryo abamufatiye ibihano bakwirara ko ngo yasinye amasezerano y'amahoro? Ese icyatumye ashoza iriya ntambara cyaba cyararangiye ku buryo noneho ibintu byaba bigiye gusubira mu buryo? Uwaduha igisubizo cyiza ni Kagame wenyine ariko ikigaragara ni uko igisubizo ari oya kuko abamurwanya baracyahari kandi nibo ntandaro nyamukuru yo kwishora muri Kongo kuko yari abujijwe amahwemo yokejwe igitutu akajya guteza akavuyo ngo abe ahumetse ariko nta bundi buhumekero agifite uretse kwemera akava ku izima naho ubundi inzira za bagenzi be Ben Ali, Mubarak na Kadafi na we atazihejwemo igihe yaba akomeje kwinangira umutima. Tubitege amaso.
Ubwanditsi

==
Izindi nkuru bijyanye (http://www.kigalitoday.com).

EU yageneye u Rwanda inkunga yo kubaka imihanda mu gukemura ibura ry'ibiryo

Yanditswe ku itariki ya: 15-03-2013
Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) wateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z'amayero, azakoreshwa mu kubaka imihanda mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza imyaka ku masoko kugira ngo (...)

Banki y'isi yemereye u Rwanda impano y'amadolari miliyoni 50 zo kugabanya ubukene

Yanditswe ku itariki ya: 15-03-2013
Banki y'isi yataganje ko yageneye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z'amadolari y'Amerika, agenewe gufasha igihugu mu ngamba zo guhangana n'ingaruka ziterwa n'indwara, kubura imirimo (...)


Friday, 15 March 2013

Rwanda: Ambassaderi w’Ubuholandi, Nyiricyubahiro Madamu Margarita Leoni Cuelenaere, yasuye Madamu Victoire Ingabire Umuhoza muri gereza nkuru ya Kigali


Rwanda: Ambassaderi w'Ubuholandi, Nyiricyubahiro Madamu Margarita Leoni Cuelenaere, yasuye Madamu Victoire Ingabire Umuhoza muri gereza nkuru ya Kigali

Kigali, tariki ya 14 Werurwe 2013.
Ejo, Ambasaderi w'Ubuholandi, Nyiricyubahiro Madamu Margarita Leoni Cuelenaere, yasuye Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, imfungwa ya politiki akaba n'umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, aho afungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Umubonano wabo wibanze ku bujurire bw'urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire mu Rukiko rw'Ikirenga buzatangira tariki ya 25 Werurwe 2013.
Madamu Victoire Ingabire ahoza ku mutima uburyo leta y'Ubuholandi ihangayikishijwe n'ikibazo cy'ubwisanzure bwa politiki n'ubutabera mu Rwanda. Nubwo bwose ari mu gihome muri gereza nkuru ya Kigali, Madamu Ingabire aratashya cyane Abaholandi n'Umwamikazi wabo, Nyiricyubahiro Umwamikazi Beatrix w'Ubuholandi, watangaje mu minsi ishize ko agiye kwegura akarekera ingoma umuhungu we Willem-Alexander.
Mu Rwanda, abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse n'abanyamakuru bigenga bakomeje kuborera mu munyururu bazira ibitekerezo byabo bya politiki : Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe igifungo cy'imyaka umunani tariki ya 30 Ukwakira 2012; Bwana Deogratias Mushayidi, Umuyobozi wa PDP Imanzi yatiwe gufungwa burundu mu w'i 2010; naho  Bwana Bernard Ntaganda, Perezida-Fondateri wa PS Imberakuri akatirwa imyaka ine mu w'i 2010.
FDU-Inkingi
Kigali, Rwanda.

Thursday, 14 March 2013

Rwanda: Aba GP nabo ngo bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi...


Aba GP nabo ngo bashyigikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari mu Rwanda n'ubwo ngo nta bwisanzure bafite bwo kubigaragaza

mars 12th, 2013 by rwanda-in-liberation
kagames-bg.jpg
Abasirikari barinda Kagame cyangwa barinda umukuru w'igihugu mu Rwanda bazwi ku izina rusange ry'aba GPs bisobanura Gardes Présidentielles cyangwa Presidential Unity Guards  cyangwa nanone bakitwa ba Republican Guards. Bene aba basirikari baba ari indobanure ku buryo budasanzwe kandi kwa Kagame ho banahembwa ku buryo budahuye n'ubw'ahandi ku buryo umu GP ugereranyije n'umusirikari usanzwe bahuje ipeti usanga amukubye inshuru zigera kuri zirindwi mu mishahara bahabwa ya buri kwezi.
N'ubwo ibintu bimeze bityo ariko ngo ntibibuza bamwe mu ba GP cyangwa ndetse hafi ya bose guhora binuba kubera uburyo bafatwa nk'aho buri gihe ari abacakara, bakabura ubwinyagamburiro ndetse bamwe bajya banahasiga agatwe iyo hari utungiye agatoki Kagame ko kanaka w'umu GP yavuze atya cyangwa yagize atya. Ibi ngo bituma aba GP bahora bumva bameze nk'imfungwa ku buryo kubyigobotora bibagoye cyane bagahitamo kuruca bakarumira ariko ngo hari bamwe bajya babwira abatavuga rumwe na Kagame ko babashyigikiye n'ubwo ngo batabona inzira byanyuramo kuko nabo ngo nta buhumekero na busa bifitiye.
Ibi twabikuye muri bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi ubwabo aho ngo ku italiki 17 Ukwakira 2012 bakoreye imyigaragambyo mitoya ku biro by'uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda hanyuma bakaza kwitahira. N'ubwo ngo bamwe muri bo batahiriwe n'iyo myigaragambyo kuko ngo batatu mubagera hafi kuri 60 ngo bari bitabiriye iyo myigaragambyo ngo barafashwe barafungwa nyuma bza gufungurwa babawira ko ngo ibintu barimo by'ubugizi bwa nabi ngo bakwiye kubivamwo. Abo ariko ngo iryo terabwoba bakaba bararirenze kera ngo ni nacyo cyatumye bajya kuri Ambassade y'Ubwongereza mu Rwanda.
N'ubwo ariko abo byabagendekeye gutyo hari n'abandi ngo baje guhura nyuma na bamwe mu ba GP maze ngo bababwira ko bahoze babareba mu gikorwa bakoze ndetse ko ngo banabashyigikiye muri bene ibyo bikorwa ngo ni uko bo ntaho bafite bavugira ngo nta n'aho bahera ariko ngo nibakomeze batere imbere wenda ngo igihe kizagera nabo babone aho binyagamburira. Aya magambo y'aba ba GP ngo bayavuze nta kindi cyihishe inyuma kuko ngo banagaragazaga ko bababajwe no kutagira ubuhumekero bagahitamo kwongorera bamwe mu bagerageza kubwishakira bababwira ko ngo babashyigikiye.
Maze kumva ibi nibajije igituma abantu benshi cyane abakora mu nzego z'umutekano bakoreshwa ibikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame ariko nsanga bishoboka ko abenshi baba babikora bigura ngo batamererwa nabi ariko nanone nibaza igituma aba bantu badakura inyigisho mu mateka ya vuba y'intambara na jenoside byayogoje u Rwanda ngo bitandukanye n'ibikorwa byo kwibasira abaturage ariko nsanga binakwiye ko abantu bakongera imbaraga mu bikorwa byo kwibohoza bityo n'ababashyigikiye bakabona uko bigobotora igitugu cya Kagame.
Cyakora ubwo nanditse iyi nkuru noneho buracya abashinga amashyaka iyo za Burayi bucya buri wese ashinga irye ngo hato atazabura imyanya mu butegetsi bibwira ko ngo bugiye guhinduka bakamera nka wa wundi ngo waciriye inka itarabagwa atazi niba iri buanabagwe.
Gusa u Rwanda mu minsi iri imbere rushobora kumera nka Misiri
Nkunda L.
Kigali City

Rwanda: Izamuka ry’ibiciro bituruka kuri peteroli bitumye ubukungu bugera aharindimuka


Izamuka ry'ibiciro bituruka kuri peteroli bitumye ubukungu bw'u Rwanda bugera aharindimuka

Bakomeje kuryoha hirya no hino mu ngendo bakorera mu mahanga mu gihe ubuzima ku baturage basanzwe mu Rwanda bugenda burushaho kujya i rudubi
Mu gihe perezida Kagame akomeje kugenda aryoha hirya no hino mu ngendo akorera mu mahanga, ari na ko akomeza gusesagura umutungo w'abanyarwanda, dore ko ingendo ze ziba zihenze umuntu akurikije iz'abandi ba perezida bo mu karere, ubuzima ku baturage basanzwe mu Rwanda buragenda burushaho kujya i rudubi, dore ko ibiciro bya lisansi na mazutu bigenda birushaho gutumbagira, mu gihe na none izamuka ryabyo rigira ingaruka ku isoko ry'ibisanzwe bitunze abantu mu gihugu.
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko abanyarwanda bakomeje guhangayika cyane bibaza aho ubukungu bw'igihugu cyacu bugana, dore ko kuva tariki ya 12/03/2013 ibiciro bya lisansi na mazutu byiyongereye ku buryo budasanzwe, bikava ku mafaranga 1000frw bikagera ku mafaranga 1500 kuri litiro imwe, aho usanga hirya no hino mu giturage ho ibi biciro biri hejuru cyane, dore ko ba nyiri ama «stations» ya lisansi akenshi baba ari abacuruzi bakorana n'ishyaka riri ku butegetsi rya FPR, ahandi bakaba bakorana na perezida Kagame ubwe.
Nubwo Leta ya Kagame iherutse gusobanura ko izamuka ry'ibyo biciro bya lisansi na mazutu ryatewe n'impinduka yabaye ku isoko mpuzamahanga, amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko izamuka ryabyo riterwa n'ihungabana ry'ubukungu bw'u Rwanda ahanini riterwa n'ibihano abaterankunga baherutse gufatira u Rwanda kubera kurema no gushyigikira umutwe w'inyeshamba za M23, umutwe umaze guhitana imbaga y'inzira karengane y'abanyekongo, ukaba waranasize abandi bangara hirya no hino mu bihugu bituranye n'u Rwanda.
Ibi bihano byafatiwe igihugu cyacu, ari na byo byatumye ubukungu bwacyo buhungabana, byatewe n'uburyo perezida Kagame yakoreshaga amafaranga y'abaterankunga batandukanye babaga bageneye u Rwanda, akayashora mu bikorwa byo gufasha inyeshyamba za M23 n'indi mitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro muri Kongo, ibi akabikora na none akoresheje ako kayabo mu guhiga impunzi z'abanyarwanda zahungiye hirya no hino mu mahanga, aziziza gusa ko ngo zinenga igitugu ayoboresha abaturage, ari na ko atanga akandi kayabo gaturutse mu misoro y'abanyarwanda mu kumwamamaza hirya no hino mu bihugu by'amahanga.
Itangazo dukesha minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda mu Rwanda ryemeza ko ibiciro ku isoko ry'ibituruka kuri peteroli byiyongereye ku kigero cy'10% hirya no hino mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye habaho ingaruka ku biciro by'ibiribwa by'ibanze byatungaga abaturage n'ibyo bagemuriraga amasoko.
Andi makuru dukura mu kigo cy'ibaruramibare (National Institute of Statistics) yerekana ko ibiciro ku isoko mu migi itandukanye yo mu Rwanda biziyongera ku kigero cya 5%, wagerekaho n'ibiciro by'ibiribwa ndetse n'ibinyobwa, bigatuma ihungabana ry'ubukungu bw'u Rwanda rishobora kuziyongera cyane muri uku kwezi kwa gatatu, rikava ku 8% aho ryari rigeze muri kwezi gushize, rikaba ryagera kuri 12%.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi akaba yemeza ko nubwo izamuka ry'ibituruka kuri peteroli nta ngaruka ryari ryagira ku mamodoka ashinzwe gutwara abagenzi, nyamara amakuru dufite yemeza ko n'ibyo biciro byo gutwara abagenzi bisanzwe biri hejuru ugereranyije n'ibyo mu bihugu duturanye byo mu karere, bikaba na byo bishobora kuziyongera inshuro zirenze ebyiri mu minsi iri imbere.
Umwe mu bahanga mu by'ubukungu wavuganye n'Umuvugizi ku bijyanye n'izamuka ry'ibituruka kuri peteroli, yabidutangarije muri aya magambo : "Izamuka ry'ibituruka kuri peteroli rishobora kugira ingaruka zigaragara ku biribwa kubera izamuka ry'ibiciro mu ngendo, ariko na none hakaba hari n'igihe biterwa n'ihungabana ry'ubukungu bw'igihugu akenshi riba ritewe n'abayobozi b'igitugu nka Kagame baba barabaye ba rusiha rusahuzi, aho amafaranga y'igihugu yakagiriye akamaro abaturage bayashora mu bucuruzi bwabo bwite, bityo abantu bacye bakarushaho gukira, mu gihe rubanda cyangwa indi mbaga y'abanyarwanda igenda irushaho gutindahara, ari na ko abacuruzi bananirwa gukora akazi kabo, kubera ko amasoko hafi ya yose yo mu gihugu aba yarikubiwe na perezida Kagame n'agatsiko k'abatoni be".
Gasasira,Sweden

Rwanda: Imbunda yashyizwe hejuru y’inzu y’inteko ishinga amategeko ishobora kuba yitegura ibihe bidasanzwe


Imbunda yashyizwe hejuru y'inzu y'inteko ishinga amategeko ishobora kuba yitegura ibihe bidasanzwe

mars 13th, 2013 by rwanda-in-liberation
imbunda-kuri-cnd1.JPG
Iyo uturutse imbere y'inteko ishinga amategeko iri ku Kimihurura ubona umunwa w'imbunda nini iteretse hejuru y'inzu ureba mu mujyi wa Kigali ndetse n'abasirikari bayicayeho ukibaza icyo bisobanuye bikagushobera dore ko abantu batari bake bamaze kumenya ko iyo mbunda yashyizwe aho hejuru y'inzu y'inteko ariko ntibakunze kuyivugaho byinshi kubera ko mu Rwanda nta muntu ufite uburenganzira bwo kugira icyo avuga atinya ko yagerekwaho ibyaha byamucisha umutwe.
Bamwe babanje kwibaza ko yaba ari ishusho yahateretswe yo kwibutsa ibyo mu 1994 igihe ingabo za FPR Inkotanyi zabaga muri CND ariko byaje kumenyekana ko iyo mbunda yashyizwe hejuru ya CND ireba mu mujyi wa Kigali ari iyo kurinda kwa Kagame no kuba yamurwanaho igihe ibintu byaba bikomeye, ikaba ikorwaho n'abashinzwe kumurinda b'inkoramutima n'ubwo binazwi ko n'abitwa inkoramutima nta n'umwe wizerwa ndetse ko muri iki gihe hari umwuka mubi mu gisirikari na bamwe mu bamurinda bakaba basigaye bavuga ko barambiwe igitugu n'agahato. Ibi bituma Kagame akomeza guhangayika kugeza n'aho yohereza indege mu kirere mu masaha ya nimugoroba ngo ikomeze icunge ko ntaho baba bategura umugumuko ariko nabyo nyine ni amatakirangoyi y'umuntu wabuze amahoro mu mutima.
Ikindi gishobora kuba ari nyirabayazana wo kumanika imbunda ya rutura hejuru y'inzu y'inteko ishinga amategeko ni umwiryane ubu uvugwa mu gisirikari cyane cyane mu bafite amapeti yo hejuru bo mu rwego rw'abajenerali ubu bivugwa ko ubwumvikane ari buke amakimbirane akaba ari menshi ku buryo ubu ngo baba baracitsemo ibice bibiri : igice gikorera Kagame n'ikindi kitamwumva kandi ngo ikitamwumva kikaba aricyo kinini ku buryo ngo yamaze kubona ko ubu bwumvikane buke bushobora kubyara amakimbirane bikaba byazana imidugararo mu gihugu none ngo harakorwa ibishoboka byose ngo birinde ko havuka akavuyo nyamara ngo biranagaoye iyo urebye uko ibintu bimeze ubu ku buryo ngo n'abanyemari ubu bahisemo kwifata banga kugura imigabane mu mabanki kubera kuba batizeye umutekano w'amafaranga yabo.
Iby'aya makimbirane turakomeza kubikurikiranira hafi ngo tumenye neza imvano yabyo ndetse tunamenye ibice bishyamiranye n'ingaruka bishobora kuba bifite ku butegetsi bwa Kagame tukazabibagezaho uko tuzagenda tubona amakuru asobanutse dukura mu buyobozi bukuru bw'ingabo ndetse no mu basirikari batishimiye ubutegetsi bwa Kagame.
Aya makimbirane aramutse akomeje uko bimeze ubu byaba bigaragara ko u Rwanda rwaba rwerekeza inzira zitoroshye ariko bishobora no kubyara revolisiyo nk'uko twabibonye mu bihugu by'abarabu byo muri Afurika y'Amajyaruguru kuko mu Rwanda bigaragara ko benshi batishimiye ubutegetsi bwa Kagame. Tubitege amaso.
mu-ruhande-rwa-cnd2.JPG
Nkunda L.
Kigali City

Kenya: Itorwa rya Uhuru Kenyatta ntiryaguye neza umunyagitugu wacu Paul Kagame


Itorwa rya Uhuru Kenyatta ntiryaguye neza umunyagitugu wacu Paul Kagame

Ikimwaro gikomeye kuri Kagame, Uhuru Kenyatta niwe watorewe kuyobora Kenya mu gihe Perezida Kagame yari ashyigikiye Raila Odinga.
Mu gihe ibihugu byinshi by'amahanga n'ibyo mu karere k'Ibiyaga bigari birimo koherereza telegaramu z'ishimwe Uhuru Kenyatta, umaze gutorerwa kuyobora igihugu cya Kenya, Perezida Kagame we ari mu gahinda kadashira kubera ko muri aya matora yari yarashyigikiye ku buryo bwimazeyo Raila Odinga, wari uhanganye mu matora n'uwayatsinze. Uhuru Kenyatta, umaze gutsinda aya matora n'amajwi mirongo itanu n'ibice birindwi ku ijana (50,07%), uwo bari bahanganye, wari na minisitiri w'Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko atishimiye ibyayavuyemo, akaba yarahise atangaza ko yabayemo ubujura, bityo anatanga ikirego mu rukiko rw'ikirenga kugirango arebe ko rwamurengura.
Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya, akaba yemeza ko umunyagitugu wacu, Perezida Paul Kagame, yashyigikiye cyane Raila Odinga mu kumwamamaza, akoresheje ingufu ze zose zirimo n'amafaranga. Kuba Kagame yarashyigikiye cyane Odinga si ku busa gusa, ahubwo byatewe n'amasezerano bari bagiranye yuko naramuka abaye Perezida wa Kenya, azamufasha kwirukana Kabila ku butegetsi, bagafatanya no gusahura umutungo kamere wa Kongo ntawe ubakoma imbere; ibi Uhuru Kenyatta akaba we atabikozwa kuko ashaka kugera ikirenge mu cya se waharaniye cyane ko ibihugu byose byo mu karere birangwa n'umutekano, bikagendera no kuri demukarasi ishingiye ku cyo abaturage bazaba bahisemo, hakoreshejwe amatora adafifitse.
Ugutsinda kwa Uhuru Kenyatta kukaba kuzanabyarira Kagame ibibazo kubera ko umutungo mwinshi yasahuraga muri Kongo, igice kimwe cyawo yakibikaga muri Kenya, uyu mutungo ukaba urimo amazu n'umurundo w'amafaranga yahunikaga mu mabanki yo muri icyo gihugu. Si ibyo gusa kuko ubutegetsi bwa Kagame bwari bwaramaze gushishikariza abanyemari benshi bo muri Kenya gushora imitungo yabo mu Rwanda, imitungo irimo no kugura imigabane myinshi muri Banki ya Kigali, izwiho kuba yarabohojwe na Perezida Kagame.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi akaba ari uko Perezida Kagame yari yarohereje muri Kenya «délégation» nini yari iyobowe na minisitiri we w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, na ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, iyi «délégation» ikaba yari iyo gushyigikira no gushimira Raila Odinga iyo aramuka atsinze aya matora. Perezida Kagame yari yanateganije ingabo zo gutera ingabo mu bitugu Raila Odinga mu gihe yari gutsinda amatora bigatuma wenda uwo bari bahanganye ateza imvururu mu gihugu nk'izabaye mu matora ashize yo muri 2007.
Umwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, wavuganye n'Umuvugizi, ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye, yadutangarije ko «Kagame yaguye muri «coma» amaze kumva ko Uhuru Kenyatta yatsinze amatora»; ngo «Kagame yari afitanye amasezerano na Odinga yo kuzirukana abanyarwanda bose bahungiye muri Kenya iyo aramuka abaye umukuru w'igihugu, ibi Uhuru Kenyatta we akaba atabikozwa kuko ngo yemera ko abanyarwanda bose bahungiye mu gihugu cye, baba abahakorera politiki yo kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame, yaba n'abandi basanzwe, bose bafite uburenganzira bahabwa n'amasezerano y'i Genève yo gutura ku butaka bwa Kenya nk'impunzi».
Niba urukiko rw'ikirenga rwa Kenya rwemeje ibyavuye mu matora, rukemeza ko ikirego cya Raila Odinga nta shingiro gifite, biteganijwe ko taliki ya 26 z'uku kwezi kwa gatatu, kuri stade ya Kasarani, ari bwo Uhuru Kenyatta azarahirira imbere y'imbaga y'abanya Kenya bamutoye n'abataramutoye kubayobora mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Uhuru Kenyatta, ufite ubu imyaka 52 y'amavuko, ni umuhungu w'uwahoze ari umukuru w'igihugu wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta, akaba aturuka mu bwoko bw'abakikuyu, bayoboye igihugu cya Kenya kuva kibonye ubwigenge.
Amiel Nkuliza, Sweden.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.