Pages

Saturday 16 March 2013

Rwanda: Leta ya Kagame iragenda isubizwa udufaranga buhoro buhoro kuko itagiteza akaduruvayo muri Kongo kumugaragaro...

Leta ya Kagame iragenda isubizwa udufaranga buhoro buhoro kuko itagiteza akaduruvayo muri Kongo kumugaragaro ariko nta muti urambye w'ubutegetsi bwe uhari uretse kurangiza nka bagenzi be

mars 15th, 2013 by rwanda-in-liberation
Muri iyi minsi leta ya Kagame imerewe nabi bikabije kubera kubura inkunga yahabwaga n'ibihugu by'amahanga yaje guhagarikwa kuko Kagame n'agatsiko ke batezaga akavuyo n'ubwicanyi mu burasirazuba bwa Kongo byatumye ibintu bimera nabi ku buryo byageze aho leta ibona ko nta wundi muti uretse gucisha make no kwiyorobeka bya nyirarureshwa kugirango ireshye amahanga ayisubize imfashanyo ibeshya ko yaretse gukomeza guteza intugunda mu karere kose.
Kubera rero ko leta itari ikibasha guhemba abakozi ibintu bikaba byari bitangiye kuyiyobera, yahisemo kuba icecetse gato bikaba byaratumye abaterankunga bayo batangira kugenda bayivunguriraho duke ariko natwo tukaza ari utwo gukora igikorwa runaka ariko abenshi icyo bahurizaho mu gutanga n'utwo duke ni uguha abaturage b'abakene ubushobozi butuma bashobora guhangana n'ubukene n'ibura ry'ibiribwa mu gihe leta yo yirirwa ibeshya ko ibintu ngo bimeze neza.
Nyamara ariko ikibazo si imfashanyo zahagaritswe zigenda zisubizwa gato gato ahubwo ikibazo ni icyatumye izo mfashanyo zihagarikwa na n'ubu kikiriho kandi amahanga azi neza ko kigihari ndetse igihugu nka Leta Zunze ubumwe z'Amerika zikaba ziri ku isonga mu gusaba Kagame ko yahindura politiki y'imitegekere y'igitugu hakaboneka ubwisanzure mu gihugu bitaba ibyo agatakaza ubutegetsi nk'uko byageze ku bandi banyafurika b'abanyagitugu bamubanjirije barimo n'uwahoze ari inshuti ye magara ariwe Kadafi wayoboraga igihugu cya Libiya.
Kub Kagame atiteguye kubahiriza ibyo asabwa bizamubera imbogamizi ikomeye cyane ndetse mu gihe abatavugarumwe n'ubutegetsi bwe baba bashyizemo imbara zihagije bakaba bashobora kumuhirika nta kabuza kuko gufatirwa ibihano kwari kugamije gupima imbaraga Kagame afite mu kuba yahangana n'ibibazo ariko byaragaragaye ko ntazo afite n'ubwo yahoraga yidoga ku bazungu ko ntacyo bamaze ndetse aza no kwerura avuga ko ngo azicwa no kutabemera aho kwicwa no kubemera.
Kuba Kagame yarakomeje kwikoma amahanga no kuyishongoraho akageza n'ubwo ateje akaduruvayo mu karere kose byamuviriyemo kwamaganwa n'isi yose, ibihugu bimufatira ibihano kandi kugeza magingo aya ibi bihano biracyariho n'ubwo hari abagenda bafungura agatonyanga ka ronibet. Kagame kugeza ubu ntaravuga niba ako gatonyanga atagashaka ngo agasubize abakamuha kuko aragakeneye cyane kuko ubukungu bugeze habi agapfa kwemera agasinziriza agafata ako gatonyanga. Ibi rero ni ukwicwa no kubemera kuko iyo biza kuba kutabemera aba yarahakanye ko n'ako kaza dore ko abacuti be bahagurutse bagatakamba kugirango n'ako gatonyanga kaboneke.
Kagame rero narekere aho kwiyemera kuko biboneka ko imbaraga ze ari uburakari budafite ishingiro kuko iyo aba yishoboye ntaba yaratumye abamuhakirwa bavuga ko ngo yakoresheje inkunga yahawe neza, abandi ngo nibatazigarura ubukungu bw'akarere buzahazaharira, abandi ngo nyamara twiteguraga gusinya amasezerano y'amahoro aribyo bisobanuye ko bemeye kutazongera guteza akavuyo muri Kongo no mu karere kose. Nyamara Kagame yarabeshye kuko kugeza magingo aya ingabo ze ziracyari mu burasirazuba bwa Kongo aho zikomeje gushakisha inzira zo gukomeza guteza akavuyo.
Icyo umuntu atabura kwibaza ni uko Kagame niba yarabaye yiyorobetse bivuze ko amahoro yagarutse burundu mu karere ku buryo abamufatiye ibihano bakwirara ko ngo yasinye amasezerano y'amahoro? Ese icyatumye ashoza iriya ntambara cyaba cyararangiye ku buryo noneho ibintu byaba bigiye gusubira mu buryo? Uwaduha igisubizo cyiza ni Kagame wenyine ariko ikigaragara ni uko igisubizo ari oya kuko abamurwanya baracyahari kandi nibo ntandaro nyamukuru yo kwishora muri Kongo kuko yari abujijwe amahwemo yokejwe igitutu akajya guteza akavuyo ngo abe ahumetse ariko nta bundi buhumekero agifite uretse kwemera akava ku izima naho ubundi inzira za bagenzi be Ben Ali, Mubarak na Kadafi na we atazihejwemo igihe yaba akomeje kwinangira umutima. Tubitege amaso.
Ubwanditsi

==
Izindi nkuru bijyanye (http://www.kigalitoday.com).

EU yageneye u Rwanda inkunga yo kubaka imihanda mu gukemura ibura ry'ibiryo

Yanditswe ku itariki ya: 15-03-2013
Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) wateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z'amayero, azakoreshwa mu kubaka imihanda mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza imyaka ku masoko kugira ngo (...)

Banki y'isi yemereye u Rwanda impano y'amadolari miliyoni 50 zo kugabanya ubukene

Yanditswe ku itariki ya: 15-03-2013
Banki y'isi yataganje ko yageneye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z'amadolari y'Amerika, agenewe gufasha igihugu mu ngamba zo guhangana n'ingaruka ziterwa n'indwara, kubura imirimo (...)


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.