Pages

Thursday 14 March 2013

Rwanda: Imbunda yashyizwe hejuru y’inzu y’inteko ishinga amategeko ishobora kuba yitegura ibihe bidasanzwe


Imbunda yashyizwe hejuru y'inzu y'inteko ishinga amategeko ishobora kuba yitegura ibihe bidasanzwe

mars 13th, 2013 by rwanda-in-liberation
imbunda-kuri-cnd1.JPG
Iyo uturutse imbere y'inteko ishinga amategeko iri ku Kimihurura ubona umunwa w'imbunda nini iteretse hejuru y'inzu ureba mu mujyi wa Kigali ndetse n'abasirikari bayicayeho ukibaza icyo bisobanuye bikagushobera dore ko abantu batari bake bamaze kumenya ko iyo mbunda yashyizwe aho hejuru y'inzu y'inteko ariko ntibakunze kuyivugaho byinshi kubera ko mu Rwanda nta muntu ufite uburenganzira bwo kugira icyo avuga atinya ko yagerekwaho ibyaha byamucisha umutwe.
Bamwe babanje kwibaza ko yaba ari ishusho yahateretswe yo kwibutsa ibyo mu 1994 igihe ingabo za FPR Inkotanyi zabaga muri CND ariko byaje kumenyekana ko iyo mbunda yashyizwe hejuru ya CND ireba mu mujyi wa Kigali ari iyo kurinda kwa Kagame no kuba yamurwanaho igihe ibintu byaba bikomeye, ikaba ikorwaho n'abashinzwe kumurinda b'inkoramutima n'ubwo binazwi ko n'abitwa inkoramutima nta n'umwe wizerwa ndetse ko muri iki gihe hari umwuka mubi mu gisirikari na bamwe mu bamurinda bakaba basigaye bavuga ko barambiwe igitugu n'agahato. Ibi bituma Kagame akomeza guhangayika kugeza n'aho yohereza indege mu kirere mu masaha ya nimugoroba ngo ikomeze icunge ko ntaho baba bategura umugumuko ariko nabyo nyine ni amatakirangoyi y'umuntu wabuze amahoro mu mutima.
Ikindi gishobora kuba ari nyirabayazana wo kumanika imbunda ya rutura hejuru y'inzu y'inteko ishinga amategeko ni umwiryane ubu uvugwa mu gisirikari cyane cyane mu bafite amapeti yo hejuru bo mu rwego rw'abajenerali ubu bivugwa ko ubwumvikane ari buke amakimbirane akaba ari menshi ku buryo ubu ngo baba baracitsemo ibice bibiri : igice gikorera Kagame n'ikindi kitamwumva kandi ngo ikitamwumva kikaba aricyo kinini ku buryo ngo yamaze kubona ko ubu bwumvikane buke bushobora kubyara amakimbirane bikaba byazana imidugararo mu gihugu none ngo harakorwa ibishoboka byose ngo birinde ko havuka akavuyo nyamara ngo biranagaoye iyo urebye uko ibintu bimeze ubu ku buryo ngo n'abanyemari ubu bahisemo kwifata banga kugura imigabane mu mabanki kubera kuba batizeye umutekano w'amafaranga yabo.
Iby'aya makimbirane turakomeza kubikurikiranira hafi ngo tumenye neza imvano yabyo ndetse tunamenye ibice bishyamiranye n'ingaruka bishobora kuba bifite ku butegetsi bwa Kagame tukazabibagezaho uko tuzagenda tubona amakuru asobanutse dukura mu buyobozi bukuru bw'ingabo ndetse no mu basirikari batishimiye ubutegetsi bwa Kagame.
Aya makimbirane aramutse akomeje uko bimeze ubu byaba bigaragara ko u Rwanda rwaba rwerekeza inzira zitoroshye ariko bishobora no kubyara revolisiyo nk'uko twabibonye mu bihugu by'abarabu byo muri Afurika y'Amajyaruguru kuko mu Rwanda bigaragara ko benshi batishimiye ubutegetsi bwa Kagame. Tubitege amaso.
mu-ruhande-rwa-cnd2.JPG
Nkunda L.
Kigali City

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.