Pages

Wednesday, 8 May 2013

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira abanyarwanda bahatuye kuzajya kuramya Kagame uzagirira uruzinduko mu Bwongereza mu minsi iri imbere

Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje guhatira abanyarwanda bahatuye kuzajya kuramya Kagame uzagirira uruzinduko mu Bwongereza mu minsi iri imbere

Nkurunziza William ,uhagarariye uRwanda mu Bwongereza
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ikomeje gukoresha insoresore zayo zirimo Maneko Jimmy Uwizeye, ukomeje gukorana na bamwe mu bamotsi ba Kagame bari barahungiye mu Bwongereza, bavuga ko bahunze ingoma ya Kagame, ariko mu gihe gito kubera ubunebwe bwo kudakora aho bahungiye no kutihanganira inzara, byatumye bataha mu Rwanda, bagenda bagenerwa udushimwe dutandukanye, ari na bo bakoreshwa mu bikorwa nk'ibi byo guhatira abanyarwanda kujya kuramya perezida Kagame kugirango ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza itabigaragaramo, cyane cyane ko ari yo irimo gutera ubwoba impunzi z'abanyarwanda zahahungiye.
Ufatanyije n'abakozi ba ambasade mu guhatira abanyarwanda kujya gucyeza Kagame mu Bwongereza, ari we Mugabo Iginitius, twashoboye kumenya ko Leta ya Kagame yamugororeye akazi ko kuneka Ubwongereza, ku bw'umwihariko ibi akaba abikora yihishe inyuma ya minisiteri y'ububanyi n'amahanga.
Ni muri urwo rwego, kubera ko Perezida Kagame azaba yazindukiye mu Bwongereza, Mugabo yaje mbere kimwe na bamwe muri za maneko za Kagame zihishe mu bacuruzi kugirango afatanye n'abakozi ba ambasade gushakisha abanyarwanda aho bari hose mu Bwongereza kugirango bazaze kuramya perezida Kagame, mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko umunyagitugu Kagame agikunzwe.
Igiteye agahinda muri ibi byose, nuko umubare munini w'abazaza kuramya Kagame ari impunzi z'abanyarwanda bageze mu Bwongereza bavuga ko bahunze Leta y'umunyagitugu Kagame, none mu gihe gito kitarenze n'imyaka icumi bakaba ari bo bakoreshwa mu kujya mu bikorwa bya politiki nk'ibyo birimo no kuneka impunzi nyazo zahungiye mu Bwongereza.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda na bo bahatiwe na Leta ya Kagame kujya kumushagara mu Bwongereza.
Andi makuru agera ku Umuvugizi na none yemeza ko bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda bahatiwe kuza mu Bwongereza, bashagaye Perezida Kagame, bakaba barabeshye ambasade y'Ubwongereza mu Rwanda ko bagiye mu bikorwa byo gushaka ubucuruzi bakora mu Bwongereza, ariko mu by'ukuri bakaba barategetswe kuvuga gutyo kugirango bahabwe visa, mu rwego rwo kujya gusingiza umunyagitugu Kagame mu Bwongereza, aho ateganyije gusura ku itariki 18/5/2013.
Icyiciro cya mbere cya bamwe muri abo bacuruzi bahatiwe kujya mu Bwongereza kikaba cyaramaze gusesekara i London ku wa gatanu taliki 03/05/2013, abakigize bakaba barazanywe na Kenya Airways. Abo bacuruzi bakaba baraje mu ndege imwe n'abamaneko ba Kagame bigize abacuruzi.
Bayobowe na maneko Mugabo Iginitius, abo bacuruzi bakigera ku kibuga cy'indege cya Heathrow Airport, bakiriwe n'abakozi ba ambassade y'u Rwanda mu Bwongereza kugirango babageze mu mahoteli bari bateguriwe kuraramo, akaba ari aho bita Islington na Camden, bakaba ariho ubu bacumbikiwe kugeza taliki 18/05/13.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on May 6 2013. Filed under AhabanzaAmahangaAmakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Tuesday, 7 May 2013

Rushyashya vol. 163 [1 pièce jointe]


Begin forwarded message:

From: Patrick Bahizi <bahizi.patrick@yahoo.fr>
Date: May 7, 2013, 2:28:38 PM EDT
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Tr : Fwd: Tr : Rushyashya vol. 163 [1 pièce jointe]
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 
[Pièces jointes envoyées par Patrick Bahizi incluses ci-dessous]












__._,_.___

Pièce(s) jointe(s) de Patrick Bahizi

1 sur 1 fichier(s)

Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Rwanda:Abatavugarumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi batangiye no kwimwa uburenganzira bwo kujya imbere y’umucamanza.


Rwanda:Abatavugarumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi batangiye no kwimwa uburenganzira bwo kujya imbere y'umucamanza.

Kigali kuwa 07 Gicurasi 2013

Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI na Bwana Shyirambere Dominique batawe muri yombi nyuma yo guhohoterwa n'abapolisi ba Leta ya Kigali bazira kuba bari bitabiriye urubanza rw 'umuyobozi mukuru w'Ishyaka FDU-Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Tariki ya 10 Mata 2013 Umucamanza w'Urukiko Rukuru rwa Gasabo abisabwe n'ubushinjacyaha yategetse ko bafungirwa by'agateganyo muri gereza ya Kimironko mu gihe cy'iminsi 30 ,ubu ngo bukaba aribwo buryo bwonyine bwashobokaga bwo guhagarika burundu ibikorwa  byo kugumura,guteza imvururu muri rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho ngo byakorwarwa n' izi mpirimbanyi za Demukarasi. Icyi cyaha ubu gisigaye ari intwaro ikomeye y'ubushinjacyaha mu guhashya uwariwe wese wanze kuba inkomamashyi ya FPR .

Nkuko ubundi bisanzwe iki cyemezo cyo gufungwa by'agateganyo kirajurirwa kandi izi nzirakarengane zahise zikijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ariko kugeza uyu munsi uru rukiko rwafunze amaso rurituramira.

Bwana Sibomana Sylvain kandi yaje guhabwa urupapuro rumuhamagaza kuburana tariki ya 02 Gicurasi 2013 mu Rukiko Rukuru rwa Karongi (aha ni mu rubanza kandi ubushinjacyaha buregamo barindwi bo mu karere ka Rutsiro bazira kuba barahuye n'umunyamabanga mukuru wa FDU tariki ya 15 Nzeri 2012 bakagirana ibiganiro)  nubwo bitumvikana ukuntu umuntu yahamagazwa kuburana urubanza mu mizi atarigeze abazwa haba mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha,uyu munsi warageze gereza ya Kimironko ntiyamuha uburenganzira bwo kwitabira urwo rubanza.

-Mu ntangiro za  Werurwe 2013 nibwo hagombaga kuba urubanza mu mizi rwa Mutuyimana Anselme,Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Leonille  banshinjwa kuba abayoboke ba FDU-Inkingi no guhura bakaganira n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka Bwana Sibomana Sylvain. Icyi gikorwa cyo guhura bakaganira, ubushinjacyaha bucyita icyaha cy'ubugome cyo guteza imvururu muri rubanda niyo mpamvu batawe muri yombi ubu bakaba mamaze hafi amezi icyenda mu buroko bwa gereza ya Muhanga. Mu gihe uru rubanza rwari rutangiye Umunyamategeko Bimenyimana Emmanuel ubunganira yasobanuriye  umucamanza inzitizi zarimo uburyo Urukiko Rukuru rutari rufite uburenganzira bwo kuburanisha uru rubanza kuko yabonaga ko bagombaga kuburanira mu rukiko rw'ibanze. Urukiko Rukuru rwa Karongi nyuma yo gusuzuma izi mpungenge rwaje kwemeza ko muri bariya barindwi ruzaburanisha gusa umwe ariwe Mutuyimana Anselme ngo kubera ko  we ari nk'umufatanyacyaha naho ngo abandi bakaburanishwa n'urukiko rw'ibanze.

Ikibabaje rero mubi ibi ni uko aba basore n'inkumi batandatu (Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens,Nahimana Marcel,Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Léonille ) ubu bafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubushinjacyaha bwarituramiye ntibwabatangire ikirego mu rukiko rw'ibanze, bagerageje kwandika basaba ko ibyabo byasobanuka nabo bakaburana cyangwa bakarekurwa ariko nta gisubizo bigeze bahabwa. Tariki ya 24 Mata 2013 Umunyamategeko Emmannuel Bimenyimana ubunganira yandikiye ikirego Perezida w'urukiko Rukuru rwa Karongi amumenyesha iki kibazo cy'aba bana bafunze mu buryo butubahirije amategeko ariko iyi barwa yanze kwakirwa ngo ku mpamvu zuko itari kumwe n'umwanzuro w'icyemezo cy'umucyamanza watandukanyije abaregwaga. Nubwo byagaragaraga ko ibi yari amacenga ariko ntibyabujije ko  hashakwa uwo mwanzuro maze ngo Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Karongi abone kugira icyo akora kuri aka karengane maze tariki ya 2 Gicurasi 2013  hitabazwa ubwanditsi bukuru bwuru rukiko ngo rutange icyi cyemezo 'copie de jugement',icyatangaje ni uko ubwanditsi bwahakanye bukavuga ko nubwo icyo cyezo cyasomwe mu ruhame  mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2013  ngo ntabwo kiranonosorwa n'umucamanza ngo agisinyeho.

Uku gukomeza guheza abantu mu gihirahiro, bateragiranwa ni umugambi muremure  w'ubushinjacyaha ndetse bigaragara ko bunakingirwa ikibaba n'abacamanza mu gukora ibishoboka byose ngo izi nzirakarengane zikomeze zisiragizwe, zinaborere mu munyururu igihe kirekire gishoboka hatitawe ku burenganzira bwabo bwo kubona ubutabera bwihuse.

Ishyaka FDU-Inkingi  rirasaba ko  ikibazo cya  bariya bantu batandatu ubu babitswenkana muri gereza ya Muhanga ko cyasuzumwa, kuko ntibyumvikana ukuntu wafunga umuntu ukicecekera gusa mu gihe nta rukiko rwiteguye kumva ibye.

Ishyaka FDU-Inkingi nkuko ridahwema guhangayikishwa n'ubutabera busesuye,ribabajwe n' uburyo bikomeje kugaragara ko abacamanza batabasha no kwiyumanganya kuburyo  bafata ibyemezo bisa naho ari ibishyigikira gusa buri gihe imigambi y'ubushinjacyaha hatitawe ku biteganywa n'amategeko,no ku nyungu z 'abaregwa. Ibi bikunze kubaho cyane cyane mu manza z'abatavugarumwe na Leta aho usanga bibasirwa nk'abatagira uburenganzira bugenerwa abandi baturage, ni ikimenyetso simusiga ko inzira y'ubutabera bwigenga ikiri ndende mu Rwanda.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agategenyo

Saturday, 4 May 2013

Umuryango RSF washyize ahagaragara uburyo Perezida Kagame yagiye yivuga ibigwi mu kwica, gufunga no kumenesha abanyamakuru mu gihugu


Umuryango RSF washyize ahagaragara uburyo Perezida Kagame yagiye yivuga ibigwi mu kwica, gufunga no kumenesha abanyamakuru mu gihugu

RSF Iranenga igitugu cya Kagame kivanze n'ubwicanyi,gufunga abanyamakuru hamwe no kubameneshereza mu buhungiro
Ku wa 03 gicurasi buri mwaka, hizihizwa isabukuru y'umunsi w'itangazamakuru ku isi. Mu Rwanda, haribukwa abanyamakuru bagiye bahura n'ihohoterwa rikabije kubera umwuga wabo, bamwe muri bo barafungwa, baricwa, abandi ubutegetsi bw'igitugu bwa perezida Kagame, bubacira i Shyanga.
Kuri iyi sabukuru kandi, umuryango uharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru ku isi(Reporters Sans Frontières-RSF), washyize ahagaragara amagambo yivugiw en'umukuru w'igihugu, Paul Kagame, yigamba ko bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda yabafunze, yabishe, abandi akabameneshereze mu buhungiro .
«Abashaka kumparabika, bavuga ukomeze n'indeshyo yanjye, indorerwamo ntoya nambara zigaragaza umunyabwenge,n'amasuti yanjye atagira inenge, binyerekana
nk'umugabo w'igihagararo, ubereye politikiy'iki gihe, ariko ntibikuraho na none cyangwa ngo bihishe ko nahoze ndi umukuru w'inyeshyamba. Ibi nyine, ni byo bituma nkiri ya nyeshyamba ihutaza, itagira icyo yitayeho. None se ? Kubera itsemba bwoko ryabaye mu mwaka w'1994, inzira y'ubwiyunge yatangijwe na Leta yange, ituma nicara ngatuza ku butegetsi bwange;iyi nzira ni na yo ituma mbona uko nkanda abandwanya, abo ari bo bose. None se?»
«Ibyo ari byo byose, yaba itangazamakauru, yaba Umuryango w'Abibumbye, yaba abiyita ko barengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ntaburenganzira na buke bwo ukunenga igitugu cyange bafite . Aba ngo baharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ? Nzi neza ko batanazi aho bashakira u Rwanda,iyo barebye ku ikarita y'isi ! »
«Na ho se ibitangazamakuru. Ah,ibinyamakuru na ko da. Ibitinyuka kumparabika, bimeze nka «Radio RTLM»! Ndavuga iyi radiyo y'ivangurakoko, yakoze uko ishoboye kugirango ishyushye imitwe mbere ya jenoside n'igihe yari irimo kuba. Abanyamakuru b'abanyarwanda,bamaze kurenga nk'icumi, bahunze igihugu, ni abacanshuro . Mu kiganiro n'abanyamakuru, ushaka wese kugira icyo ambaza, ntahezwa, apfa kutambaza ibibazo bintesha umutwe, gusa. Minisiteri y'itangazamakuru n'Inama nkuru y'itangazamakuru, bazi neza uko bampa ibitotsi. Bazi uburyo babona ko hariabanyamakuru bibasira izina rya Perezida wa Repubulika !».
«Mu ntangiriro y'umwaka wa 2011, abagore babiri badafite uburere babanyamakuru,Agnès Uwimana Nkusi na Saidati Mukakibibi, bakatiwe imyaka 17, n'irindwiy'igifungo. Nyuma y'umwaka, twasanze tugomba kubagabanyiriza ibihano, kuva kumyaka ine n'itatu.
Naho se Jean-Léonard Rugambage? Umwanditsi mukuru w'ungirije wicyo gikoropesho ngo n'Umuvugizi . Ibye byararagiye. Muri kamena 2010 basanze umurambo we mumodoka ye bamwikiyemo imbere y'irembo ry'ahoyari atuye i Kigali. Numva ko yari arimo gukora amaperereza ku nzego z'ubutasi,zari zagerageje kwica umujenerali wahungiye muri Afurika y'Epfo! Niryo perereza yakoraga ryatumye yicwa bitunguranye »
Amiel Nkuliza, Sweden.
Byashyizweho na editor on May 3 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,ItangazamakuruPolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Rwanda: Ukubarira akubeshya agira ati nupfa tuzajyana.


Paul Kagame ati twiheshe agaciro naho John Rwangombwa ati tuvuye ku nkunga: Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana.

Rwangombwa
 
Abanyarwanda baca umugani ngo Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo. Ngaho namwe Banyarwanda nimwerebere ibyo Rwangombwa yadukanye, nonese igihugu cyacu amadeni ariyongera ariko akavuga ko u Rwanda rugiye kuva ku nkunga burundu? Ntanumwaka urashira Rwangombwa na shebuja Paul Kagame bavuye kuzerera mu mahanga aho basabaga amafaranga impunzi za banyarwanda bitaga agaciro fund. Ntagihugu cyu mu gabane wu burayi U Rwanda rudafitiye ideni, none ngaho namwe  nimwisomere aho Rwangombwa atamayanjwa.
Guverineri wa Banki Nkuru y'igihugu (BNR) John Rwangombwa yihereranye umunyamakuru wa BBC maze aramutendeka byanyabyo, amubwira ko ngo  asanga mu gihe imigambi yose Leta irimo yo kuzamura ubukungu itanze umusaruro nk'uko biteganijwe, byanze bikunze mu myaka itanu u Rwanda ruzaba ari igihugu cya Afurika kidashingiye ku nkunga z'amahanga. Rwangombwa yibagiwe imyaka itanu ukuntu iba ingana, ntanubwo yakwibukira kuri manda ya Paul Kagame yi myaka irindwi? Birutana ho imyaka ibiri gusa.
Guverineri John Rwangombwa avuga ko muri iki gihe hari byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo kuzamura ubukungu n'iterambere by'u Rwanda. Ubukungu buzamuka buri munsi mumagambo nama etage mumugi Kigali yego, arikose umuturage usanzwe abaye uwande muhungu mwiza? Ko uwo muturage ariwe rubanda nyamwinshi.
Rwangombwa yabwiye BBC ko u Rwanda rwishimira inkunga ruhabwa n'abafatanyabikorwa barwo ariko batizera ko ari byo byazarugeza ku iterambere rirambye rwifuza.
Niyo mpamvu ngo rwafashe ingamba nyinshi zigamije kuzamura ubukungu bw'igihugu, kuzamura iterambere no kubyaza umusaruro umutungo kamere kugira ngo iryo terambere rirambye ryifuzwa rigerweho.
Ati "Twagize ukwiyongera kw'imisoro ku kigereranyo cya 20%  ku mwaka kandi twizeye neza tudashidikanya ko mu myaka itanu iri imbere tuzaba tutagishingiye ku nkunga."
Twabibutsa ko u Rwanda ruherutse gushyira ku isoko impapuro z'agaciro faranga rukabona miliyoni 400 z'amadolari y'Amerika, ruzishyura mu myaka icumi, akaba azashorwa mu bikorwa byo kuzamura iterambere ry'igihugu by'umwihariko ibikorwa remezo. Iyo nguzanyo ikaba yaraje ikurikira iyavuye China yo izishyurwa ikubye inshuro ebyiri kunyungu nukuvuga 40% kandi ahoho bigurije amadorali arenga miliyoni 30 zamadolari.

Tuesday, 30 April 2013

MENYA NEZA UMWANZI W’U RWANDA


MENYA NEZA UMWANZI W'U RWANDA.

IMG_0239[1]Igitondo cyiza bavandimwe banyarwanda, mbanje kwisegura ku basomyi b'inyandiko zanjye kuko nsa n'uwahinduye gato umurongo nkaba ngiye gukoresha amagambo akakaye, atari ukubakura umutima ahubwo nshaka kubereka ibinyoma, amafuti ndetse n'ubuswa bw'abiyita abanyapolitiki, aho ibikorwa byabo aribyo birio kuvutsa amahirwe igihugu cyacu twahawe n'Imana. U Rwanda rero nkuko mubizi, ni igihugu cy'igihangange cyane cyahawe impano yo kugira amaboko, kuva na kera imwe mu mpano twiyiziho nk'abanyarwanda ni ukuba tugira ingabo zikomeye mu karere dutuyemo, uwabihakana yaba atazi amateka yarwo, uko rwagiye rwagurwa n'abami kugeza ubwo abakoloni badusubirishijemo imipaka, murebe ukuntu agahugu gato kahangamuye igihangange Zaire ya Mobutu, zifasha Museveni wa Uganda gufata ubutegetsi, mwibuke uburyo EX-FAR zahinduye ubutegetsi mu bihugu byinshi aho bivugwa ko zafashije Mugabe kuguma ku butegetsi, zigafasha Perezida Sassou wa Congo Brazaville gufata ubutegetsi, zigafasha uwahoze ari Perezida ca Centre Afrique gufata ubutegetsi, Ingabo za RDF zikaba zifasha kugarura amahoro hirya no hino kw'Isi nka Darfour, Khartoum, Haiti n'ahandi henshi.
Ikintangaza kandi kikantera kwibaza byinshi, nukuntu twambaye ikirezi tukaba tutaziko cyera, aho usanga tugira ibyago byo kutagira abayobozi bafite impano nziza yo guhuriza hamwe abanyarwanda ngo buri wese mu mpano yahawe n'Imana atange umusanzu we twiyubakire igihugu, ahubwo abo bayobozi b'abanyepolitike ugasanga bo bashishikajwe no guducamo ibice, nk'aho ariho ubushobozi bwabo bugarukira, iyi nyandiko ndende nkaba ngerageza gusobanura uburyo u Rwanda rwategetswe n'ikinyoma kuva kera kugeza ubu aho ruhora rwubakiye kuri politike ishingiye kwivuna umwanzi, ugasanga mu bushobozi bwacu buke dushishikajwe no kugira igisirikare kigizwe n'umubare mwinshi, imbunda za rutura, maneko nyinshi cyane mpamyako ziba zigizwe na 2/3 by'abaturage batuye u Rwanda, imitwe yitwara gisirikare myinshi cyane, ubutabera budakorera abaturage ahubwo bukorera ubutegetsi, kwambura ububasha abaturage bugahabwa umutegetsi aho asigara yitiranya inyungu ze bwite n'inyungu za rubanda, ugasanga ubwisanzure bw'abaturage buhazaharira, ndetse uwihaye kwerekana ko ibyo bidakwiye akitwa umwanzi kuburyo ubuzima bwe bujya mu kaga, akaba ashobora no kwicwa ataburanye, kuko ubutabera buba buri mu biganza by'umutegetsi mukuru, aho icyo ategetse ntawukigamburuza kabone n'iyo cyaba gishyira igihugu mu kaga. Ubwo bamwe wasanga batangiye kubangura imijugujugu ngo Kanyarwanda arimo kwikoma Kagame, hoya sibyo ibi byahozeho, biriho kandi mfite impungenge z'uko bizakomeza nihatagira igikorwa.
Mbibutse gato ko kuva twabona ubwigenge muri 1959, nyuma y'uko habayeho gusubiranamo kw'amoko ibi bikatuzanira Revolisiyo yari yuzuyemo icuraburindi n'umwiryane, ubutegetsi bwagiyeho, bwirengagije cyangwa bwakoze nkana politike ishingiye ku MWANZI W'IGIHUGU, ibi bihinduka inkingi nyamukuru bubakiyeho inzego za Leta, ibi bigenda bikomera, aho kubonako umwanzi w'u Rwanda ari ubujiji bwuzuye mu banyarwanda, ari amatiku, amacakubiri ashingiye ku moko, irondakarere no kwihimura, kwigwizaho no kwimika akazu, bo babonako igice kimwe cy'abanyarwanda aribo mwanzi w'u Rwanda, aha niho politiki yo kwanga, kwangisha, kumenesha, kujujubya no kwica umututsi yatangiye, ubutegetsi buyishyiramo ingufu bwubaka igisirikare cy'ubwoko bumwe, abatutsi bahezwa mu nzego zose za Leta, bararenganywa, baravangurwa karahava, kandi ibi bishimangirwa na gahunda zimwe na zimwe Leta yashyiragaho ikoresheje inzego zayo bwite nk'inteko ishinga amatageko, ubutabera n'inzego z'umutekano. Byarakomeje birakura byigishwa mu mashuri, politiki y'iringaniza irashimangirwa, ubwoko bushyirwa mu ndangamuntu hagamijwe kubusenya, baratotezwa bishyirakera, habaho intambara abari baratotejwe, baciriweho iteka bagizwe abanzi b'igihugu igihe kirekire bumvako ntayindi nzira, begura intwaro, bishyira hamwe kubera bose bumvaga ko bugarijwe biyahura kuri Leta yari ifite igisirikare gikomeye n'ibikoresho n'inkunga z'ibihugu by'inshuti ariko byose bihinduka ubusa kuko BARWANAGA n'umujinya kandi hari impamvu ituma abatutsi barwana nk'abiyahura, Leta ibonyeko isumbirijwe ihitamo kubamaraho burundu niho habaga Itsembabwoko ryo muri 1994 ryamaze igihe kirekire ritegurwa, ibyo ni amateka.
Igitangaje kandi giteye agahinda nuko, FPR mw'ikubitiro yaje ishaka gukosora ibyakozwe na MRND ya Habyarimana kimwe n'andi mashyaka ashingiye ku bwoko bw'abahutu, izana agashya ko yo yigishaga ko hagomba kubaho guhuriza hamwe abanyarwanda bose hatitawe ku bwoko, ibi byari byiza kandi byayifashije kugera ku ntego yayo yo gufata ubutegetsi, ariko aho babufatiye ko habayeho amakosa utatandukanya n'ayo abahutu bakoze? Uti aho urakabije Kanyarwanda we… Hoya sugukabya, habayeho urwango, wenda twavuga ko rwatewe n'amateka, habaho ubwicanyi buteguwe, habaho guheza abahutu kuko abatutsi bumvaga bagomba guhabwa byose nk'uko bavunikiye gufata ubutegetsi, habaho guheza abahutu bari bafatanyije ibi bigenda bikorwa buhoro buhoro, Seth SENDASHONGA agerageza kubyamagana uko byamugendekeye nuko atishwe n'urupfu rusanzwe, ndavuga indwara, ahubwo yararashwe, abaminisitiri b'abahutu batangira kubonako bibeshye ibyakurikiye kwari uguhunga igihugu, abanyepolitike bakomeye barishwe, abatutsi bagerageje kwamagana aya mahano ya FPR bahindutse abanzi b'u Rwanda, abanyakibuye baribasirwa ngo ngaho bagira imitwe minini, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi ntibarokotse ABAGIZI BA NABI, Kabera Assiel araraswa, abasirikare bakuru bagenda bicwa, abandi bigizwayo, Pasteur Bizimungu w'umuhutu arananizwa, ndetse agerekwaho ibyaha arahanwa, Sebarenzi arahunga, FPR abayishinze hafi ya bose barayihunga, abayiyoboye mugihe gikomeye bahindurwa indorerezi, Kanyarengwe w'umuhutu yigizwayo aracunaguzwa karahava, ubwicanyi burimakazwa, nyuma yo kurimbura imbaga za Gakurazo, Kibeho, n'ahandi henshi aho abantu bakusanyirizwaga mu manama bagaterwamo za grenades n'urufaya rw'amasasu ubwicanyi bwimukiye muri Congo ahabarurwa abantu ibihumbi byinshi cyane byishwe na Leta ya Kagame.
Ngarutse rero ku mutwe w'inkuru ndashaka ko twicara buriwese agasesengura yibaza ati umwanzi w'u Rwanda ninde? Ese ko tuziko igihugu kigira ingabo ngo zizarinde ubusugire bwacyo, kikagira polisi icunga umutekano w'abanyagihugu imbere kugirango hatagira ubangamira undi, hakabaho ubutabera kugira ngo burenganure abarenganya abandi bunahane abitwara nabi, mu Rwanda ibi byose musanga bikora icyo bigomba gukora? Ese iyo amafaranga menshi y'ingengo y'imari ashiriye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mwumva ariko byakabaye bigenda? Ntabundi buryo twabungabungamo umutekano? Aha niho isesengura ryanjye rigiye kwibanda.
Nkurikije amateka yacu, nsanga umwanzi w'u Rwanda yarakomeje kuba umunyarwanda, uburyo arwanywamo byakabaye bikorwa hatabayeho guhuruza ingabo ibihumbi byinshi, ngo dusesagure amafaranga muri ba maneko hirya no hino, kuko byagaragaye ko aba bahembera inzangano babiba amatiku adashira kugirango bashimishe shebuja, uyu nawe agahora yokamwe n'ubwoba kuko ahora yikanga guhirikwa ku butegetsi igihe cyose, umwanzi w'u Rwanda ni UBUJIJI kuko kutamenya igikwiye ngo abanyepolitike bategure politike ziteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage banababanisha neza ubwabyo ari imbogamizi izakomeza guteza intambara mu banyarwanda. Umwanzi w'u Rwanda kandi ni INDA nini ituma umuntu yumvako ibyiza byose byaba ibye, bikamutera ubuhumyi buterwa n'uko akora ibitemewe byose ngo akunde arambe ku butegetsi, noneho hakabaho kwikanyiza no gushaka gushuka rubanda arwubakiraho ingabo nyinshi yitwaje UMUTEKANO muke aho umuntu umubwira uti FDLR ni abanyarwanda, kuba bateza umutekano muke mu Rwanda hari uko byakemuka mu mahoro, bagataha, kuko buriya ibyo bakora ninko gukanga bashaka kwerekana ko barambiwe ishyamba no kuba mu mahanga, nk'uko nawe wayabayemo, bacyure ku neza, ureke ubutabera bukore akazi kabwo, bityo uwishe muri Jenoside azahanwe n'ubutabera umwere asubire mu buzima busanzwe, umutegetsi akinangira, kuko icyitwa ingabo uzasanga azikoresha mu nyungu ze aho zikora ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage akabatwara uburenganzira bwabo bwose, kuko ntabundi bushobozi aba afite bwo kuyobora uretse gukoresha igitugu. Niyo mpamvu uzasanga habaho gutinya guhangana muri demokarasi, kuko abanyepolitike dufite nta bushobozi bafite, kandi aha mbivuze nshimitse abenshi ni politike YO GUCAMO IBICE KUGIRANGO BATEGEKE (Divide to rule).
Niba Kagame yitwaza ko umwanzi w'igihugu ari FDLR, byaba arukwijijisha kuko n'abatutsi biswe abanzi b'igihugu, burya nta mwenegihugu wanga igihugu cye iyo gifite INZEGO ZIKOMEYE KANDI ZIKORA, DEMOKARASI, UBWISANZURE BWO KUBAHO NO GUKORA ICYO USHAKA ndetse igihugu kizira AKARENGANE AKO ARIKO KOSE. Ntabwo umwanzi w'igihugu ari umunyarwanda wifuzako ibintu byahinduka bikaba byiza, umwanzi w'igihugu ni uwo wese ukandamiza abandi, akumvako ibitekerezo bye ari kamara, ni uwo wese wumvako INTAMBARA ariwo muti w'ibibazo, uwo wese ubeshya ko abanyarwanda bariho neza kandi hari abari mu mashyamba ya Congo, hari ababuze ibyo kurya, ababuze ababo ku maherere bazize abagizi ba nabi (akenshi usanga ari inzego z'iperereza zabhitanye), ababona ba se bicwa urw'gashinyaguro nka Rwisereka Leta ikitwara nkaho ntacyabaye, umwanzi ni uvutsa u Rwanda Demokarasi, akiba ububasha bw'abaturage bwo kwitorera uwo babonamo ubushobozi, akababuza kwisanzura mu bitekerezo abahatira gutekereza ibyo ashaka, ni uwo uhindura abana b'u Rwanda abicanyi, ababibamo urwango, amatiku ashingiye ku moko, uturere, ururimi inkomoko ndetse agaheza bamwe ku byiza by'igihugu nkaho aribye, ni umuntu wumvako abari beza b'u Rwanda n'abategarugori bagahekeye u Rwanda bagomba gukoreshwa UBUSAMBANYI kugirango bahabwe akazi keza, ibi bikadusenyera umuryango, ndetse bikaba bimaze kuba umuco aho abantu bagera igihe cyo gushaka bakabura abari bazima kuko bashukishijwe ibyo bafitiye uburenganzira, umwanzi w'u Rwanda si igipinga nkuko bivugwa si Kanyandekwe uvuga ko u Rwanda rukeneye itegeko nshinga rishya riha abaturage ububasha bwo gutora UMUDEPITE uhagarariye inyungu z'akarere yatorewemo, kuko aba yahawe ubutumwa n'abaturage ndetse igihe cyose atakoze ibyo bamutumye bakaba abafite ububasha bwo kumuvanaho, si Kanyanyarwanda usabako UBUTABERA bugomba gukorera rubanda, abacamanza bakagira uburenganzira busesuye bwo kwitorera ababuyobora, kugirango ejo hatazinjiramo abadashoboye bakabuhindura akarima k'umutegetsi kubera ariwe uba washyizeho abacamanza, bityo mugutinya kuvanwa ku mugati nkuko byitwa agakora ibitandukanye n'ibyo yemera, umwanzi si Nzabandora usaba uburenganzira bw'itangaza makuru aho tuzaba twifitiye ibinyamakuru bitubwira amafuti ya Leta aho kugira za Newtimes, Igihe, Imvaho na Orinfor ziduhatira kwemera ibinyoma no kutwoza ubwonko. Umwanzi w'u Rwanda ni uwo wese urwanya Kagame akoresheje iturufu y'ubwoko, ashaka gusenya ibyo Kagame yubatse bike, nyamara nawe afite gahunda yo gukandamiza ubwoko Kagame abarizwamo. Reka ndekere aho, mugire icyumweru cyiza munibaza aho tugana.
Kanyarwanda.

Ingabire yashimangiye ko kuvuga ibitajyenda atari ugukwirakwiza ibihuha. | FDU Rwanda


Ingabire yashimangiye ko kuvuga ibitajyenda atari ugukwirakwiza ibihuha.


Kigali 30 Mata 2013,

 

Ubwo Madame Ingabire Victoire Umuhoza  ,umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe azira ibitekerezo bye bya politiki yongeraga guhabwa ijambo n'Urukiko rw'Ikirenga ngo agire icyo avuga ku bujurire bw'ubushinjacyaha yabwiye urukiko ati : «  umurongo wa FDU-Inkingi ni ukugaragariza ubutegetsi buriho ibitagenda kugirango bikosorwe, gufunga umuntu kubera ko yanenze ni ikintu kibabaje cyane,birakwiye ko abatavugarumwe na Leta batakomeza kwitwa abanzi b'igihugu kuko natwe twifuza kubaka igihugu cyacu. Ibibazo byose byugarije u Rwanda byakemurwa n'ibiganirompaka,kuba ubutegetsi buriho butemera ko habaho ibyo biganiro ahubwo bukamfunga nzakomeza kubwita  ubw'igitugu»

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n'Urukiko Rukuru  ku ngingo eshatu z'ingenzi arizo :Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo ,Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no kuba Urukiko Rukuru rwaramugabanyirije igihano.

Ku bijyanye n'ingingo ya mbere yo kurema umutwe w'ingabo witwa CDF , Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye urukiko ko yaba abareganwa nawe ari nabo bamushinjaga kurema uwo mutwe  bemeza ko uwo mutwe utigeze ubaho kuburyo ndetse n'ubushinjacyaha butabasha kwereka urukiko ibimenyetso byaho uwo mutwe uba ,icyo wakoze n'uruhare rwa Ingabire mu gusembura(incite its creation) no gushinga uwo mutwe. Ingabire yabwiye urukiko ko akurikije ibimenyetso bitandukanye yeretse urukiko, uyu mutwe ari uwahimbwe n'ubushinjacyaha,ubugenzacyaha bufatanyije na Major Vital Uwumuremyi .Ibi Ingabire akaba abishingira cyane ku kuba bwarakoreshaga ibintu bwahawe na Vital kandi yari atarafatwa. Icyi cyaha Urukiko Rukuru rwaragihanaguyeho Ingabire kubera ko narwo rwabonye ibimenyetso byacyo bidafatika.

Ku cyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, ibimenyetso byari byatanzwe kuri icyi cyaha byari, ibiganiro bitatu Ingabire yagiranye n'abanyamakuru batandukanye,inyandiko zagiye zitangazwa ,ijambo yavugiye ku kibuga cy'indege n'ibindi. Kuri ibi bimenyetso byose bitandukanye ikibazo cyagiye kibamo ni uko ubushinjacyaha bwagiye bufatamo akajambo kamwe akaba ariko buha inyito itariyo aho gufata ubutumwa bwose uko bwakabaye . Ingabire yabwiye urukiko ko ibibazo abanyarwanda bafite aribyo byahagurukije FDU-Inkingi ikaza gukorera mu gihugu kandi ubushinjacyaha ntibwigeze bubivuguruza ,ibi yabivuze muri aya magambo «  kuba urukiko rwaragendeye ku bisobanuro natanze rukampanaguraho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ,ni uko ibyo navugaga nanengaga ibitajyenda ariko nta mugambi wo kwangisha abanyarwanda ubutegesti buriho nari mfite kuko buri gihe turanenga ariko tukanatanga  uko twe tubona ibintu byakosorwa » 

Ku byerekeranye n'impamvu ya gatatu y'ubujurire bw'ubushinjacyaha aho buvuga ko Urukiko Rukuru rwagabanyirije  Ingabire ibihano,Umuyobozi wa FDU-Inkingi yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko impamvu umucamanza yatanze zigabanya ibihano azemererwa n'amategeko kandi bimwe mubyo yagendeyeho ni ubushinjacyaha bwabyitangiye mu rukiko. Ingabire yanavuze ko ibaruwa ubushinjacyaha buvuga yandikiye umukuru w'igihugu ko ntaho ihuriye no gusaba imbabazi kuko yari ifite intego yo gusubiza abantu bo munzego nkuru z'igihugu bari bamaze iminsi bamushaka ngo bashyikirane ariko akababwira ko niba bashaka imishyikirano batayigirana nawe kandi agifunze.

Urabanza ruzasubukurwa tariki ya 8 Gicurasi 2013 humvwa abunganzizi ba Ingabire Victoire.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agateganyo

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.