Pages

Tuesday 30 April 2013

MENYA NEZA UMWANZI W’U RWANDA


MENYA NEZA UMWANZI W'U RWANDA.

IMG_0239[1]Igitondo cyiza bavandimwe banyarwanda, mbanje kwisegura ku basomyi b'inyandiko zanjye kuko nsa n'uwahinduye gato umurongo nkaba ngiye gukoresha amagambo akakaye, atari ukubakura umutima ahubwo nshaka kubereka ibinyoma, amafuti ndetse n'ubuswa bw'abiyita abanyapolitiki, aho ibikorwa byabo aribyo birio kuvutsa amahirwe igihugu cyacu twahawe n'Imana. U Rwanda rero nkuko mubizi, ni igihugu cy'igihangange cyane cyahawe impano yo kugira amaboko, kuva na kera imwe mu mpano twiyiziho nk'abanyarwanda ni ukuba tugira ingabo zikomeye mu karere dutuyemo, uwabihakana yaba atazi amateka yarwo, uko rwagiye rwagurwa n'abami kugeza ubwo abakoloni badusubirishijemo imipaka, murebe ukuntu agahugu gato kahangamuye igihangange Zaire ya Mobutu, zifasha Museveni wa Uganda gufata ubutegetsi, mwibuke uburyo EX-FAR zahinduye ubutegetsi mu bihugu byinshi aho bivugwa ko zafashije Mugabe kuguma ku butegetsi, zigafasha Perezida Sassou wa Congo Brazaville gufata ubutegetsi, zigafasha uwahoze ari Perezida ca Centre Afrique gufata ubutegetsi, Ingabo za RDF zikaba zifasha kugarura amahoro hirya no hino kw'Isi nka Darfour, Khartoum, Haiti n'ahandi henshi.
Ikintangaza kandi kikantera kwibaza byinshi, nukuntu twambaye ikirezi tukaba tutaziko cyera, aho usanga tugira ibyago byo kutagira abayobozi bafite impano nziza yo guhuriza hamwe abanyarwanda ngo buri wese mu mpano yahawe n'Imana atange umusanzu we twiyubakire igihugu, ahubwo abo bayobozi b'abanyepolitike ugasanga bo bashishikajwe no guducamo ibice, nk'aho ariho ubushobozi bwabo bugarukira, iyi nyandiko ndende nkaba ngerageza gusobanura uburyo u Rwanda rwategetswe n'ikinyoma kuva kera kugeza ubu aho ruhora rwubakiye kuri politike ishingiye kwivuna umwanzi, ugasanga mu bushobozi bwacu buke dushishikajwe no kugira igisirikare kigizwe n'umubare mwinshi, imbunda za rutura, maneko nyinshi cyane mpamyako ziba zigizwe na 2/3 by'abaturage batuye u Rwanda, imitwe yitwara gisirikare myinshi cyane, ubutabera budakorera abaturage ahubwo bukorera ubutegetsi, kwambura ububasha abaturage bugahabwa umutegetsi aho asigara yitiranya inyungu ze bwite n'inyungu za rubanda, ugasanga ubwisanzure bw'abaturage buhazaharira, ndetse uwihaye kwerekana ko ibyo bidakwiye akitwa umwanzi kuburyo ubuzima bwe bujya mu kaga, akaba ashobora no kwicwa ataburanye, kuko ubutabera buba buri mu biganza by'umutegetsi mukuru, aho icyo ategetse ntawukigamburuza kabone n'iyo cyaba gishyira igihugu mu kaga. Ubwo bamwe wasanga batangiye kubangura imijugujugu ngo Kanyarwanda arimo kwikoma Kagame, hoya sibyo ibi byahozeho, biriho kandi mfite impungenge z'uko bizakomeza nihatagira igikorwa.
Mbibutse gato ko kuva twabona ubwigenge muri 1959, nyuma y'uko habayeho gusubiranamo kw'amoko ibi bikatuzanira Revolisiyo yari yuzuyemo icuraburindi n'umwiryane, ubutegetsi bwagiyeho, bwirengagije cyangwa bwakoze nkana politike ishingiye ku MWANZI W'IGIHUGU, ibi bihinduka inkingi nyamukuru bubakiyeho inzego za Leta, ibi bigenda bikomera, aho kubonako umwanzi w'u Rwanda ari ubujiji bwuzuye mu banyarwanda, ari amatiku, amacakubiri ashingiye ku moko, irondakarere no kwihimura, kwigwizaho no kwimika akazu, bo babonako igice kimwe cy'abanyarwanda aribo mwanzi w'u Rwanda, aha niho politiki yo kwanga, kwangisha, kumenesha, kujujubya no kwica umututsi yatangiye, ubutegetsi buyishyiramo ingufu bwubaka igisirikare cy'ubwoko bumwe, abatutsi bahezwa mu nzego zose za Leta, bararenganywa, baravangurwa karahava, kandi ibi bishimangirwa na gahunda zimwe na zimwe Leta yashyiragaho ikoresheje inzego zayo bwite nk'inteko ishinga amatageko, ubutabera n'inzego z'umutekano. Byarakomeje birakura byigishwa mu mashuri, politiki y'iringaniza irashimangirwa, ubwoko bushyirwa mu ndangamuntu hagamijwe kubusenya, baratotezwa bishyirakera, habaho intambara abari baratotejwe, baciriweho iteka bagizwe abanzi b'igihugu igihe kirekire bumvako ntayindi nzira, begura intwaro, bishyira hamwe kubera bose bumvaga ko bugarijwe biyahura kuri Leta yari ifite igisirikare gikomeye n'ibikoresho n'inkunga z'ibihugu by'inshuti ariko byose bihinduka ubusa kuko BARWANAGA n'umujinya kandi hari impamvu ituma abatutsi barwana nk'abiyahura, Leta ibonyeko isumbirijwe ihitamo kubamaraho burundu niho habaga Itsembabwoko ryo muri 1994 ryamaze igihe kirekire ritegurwa, ibyo ni amateka.
Igitangaje kandi giteye agahinda nuko, FPR mw'ikubitiro yaje ishaka gukosora ibyakozwe na MRND ya Habyarimana kimwe n'andi mashyaka ashingiye ku bwoko bw'abahutu, izana agashya ko yo yigishaga ko hagomba kubaho guhuriza hamwe abanyarwanda bose hatitawe ku bwoko, ibi byari byiza kandi byayifashije kugera ku ntego yayo yo gufata ubutegetsi, ariko aho babufatiye ko habayeho amakosa utatandukanya n'ayo abahutu bakoze? Uti aho urakabije Kanyarwanda we… Hoya sugukabya, habayeho urwango, wenda twavuga ko rwatewe n'amateka, habaho ubwicanyi buteguwe, habaho guheza abahutu kuko abatutsi bumvaga bagomba guhabwa byose nk'uko bavunikiye gufata ubutegetsi, habaho guheza abahutu bari bafatanyije ibi bigenda bikorwa buhoro buhoro, Seth SENDASHONGA agerageza kubyamagana uko byamugendekeye nuko atishwe n'urupfu rusanzwe, ndavuga indwara, ahubwo yararashwe, abaminisitiri b'abahutu batangira kubonako bibeshye ibyakurikiye kwari uguhunga igihugu, abanyepolitike bakomeye barishwe, abatutsi bagerageje kwamagana aya mahano ya FPR bahindutse abanzi b'u Rwanda, abanyakibuye baribasirwa ngo ngaho bagira imitwe minini, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi ntibarokotse ABAGIZI BA NABI, Kabera Assiel araraswa, abasirikare bakuru bagenda bicwa, abandi bigizwayo, Pasteur Bizimungu w'umuhutu arananizwa, ndetse agerekwaho ibyaha arahanwa, Sebarenzi arahunga, FPR abayishinze hafi ya bose barayihunga, abayiyoboye mugihe gikomeye bahindurwa indorerezi, Kanyarengwe w'umuhutu yigizwayo aracunaguzwa karahava, ubwicanyi burimakazwa, nyuma yo kurimbura imbaga za Gakurazo, Kibeho, n'ahandi henshi aho abantu bakusanyirizwaga mu manama bagaterwamo za grenades n'urufaya rw'amasasu ubwicanyi bwimukiye muri Congo ahabarurwa abantu ibihumbi byinshi cyane byishwe na Leta ya Kagame.
Ngarutse rero ku mutwe w'inkuru ndashaka ko twicara buriwese agasesengura yibaza ati umwanzi w'u Rwanda ninde? Ese ko tuziko igihugu kigira ingabo ngo zizarinde ubusugire bwacyo, kikagira polisi icunga umutekano w'abanyagihugu imbere kugirango hatagira ubangamira undi, hakabaho ubutabera kugira ngo burenganure abarenganya abandi bunahane abitwara nabi, mu Rwanda ibi byose musanga bikora icyo bigomba gukora? Ese iyo amafaranga menshi y'ingengo y'imari ashiriye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mwumva ariko byakabaye bigenda? Ntabundi buryo twabungabungamo umutekano? Aha niho isesengura ryanjye rigiye kwibanda.
Nkurikije amateka yacu, nsanga umwanzi w'u Rwanda yarakomeje kuba umunyarwanda, uburyo arwanywamo byakabaye bikorwa hatabayeho guhuruza ingabo ibihumbi byinshi, ngo dusesagure amafaranga muri ba maneko hirya no hino, kuko byagaragaye ko aba bahembera inzangano babiba amatiku adashira kugirango bashimishe shebuja, uyu nawe agahora yokamwe n'ubwoba kuko ahora yikanga guhirikwa ku butegetsi igihe cyose, umwanzi w'u Rwanda ni UBUJIJI kuko kutamenya igikwiye ngo abanyepolitike bategure politike ziteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage banababanisha neza ubwabyo ari imbogamizi izakomeza guteza intambara mu banyarwanda. Umwanzi w'u Rwanda kandi ni INDA nini ituma umuntu yumvako ibyiza byose byaba ibye, bikamutera ubuhumyi buterwa n'uko akora ibitemewe byose ngo akunde arambe ku butegetsi, noneho hakabaho kwikanyiza no gushaka gushuka rubanda arwubakiraho ingabo nyinshi yitwaje UMUTEKANO muke aho umuntu umubwira uti FDLR ni abanyarwanda, kuba bateza umutekano muke mu Rwanda hari uko byakemuka mu mahoro, bagataha, kuko buriya ibyo bakora ninko gukanga bashaka kwerekana ko barambiwe ishyamba no kuba mu mahanga, nk'uko nawe wayabayemo, bacyure ku neza, ureke ubutabera bukore akazi kabwo, bityo uwishe muri Jenoside azahanwe n'ubutabera umwere asubire mu buzima busanzwe, umutegetsi akinangira, kuko icyitwa ingabo uzasanga azikoresha mu nyungu ze aho zikora ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage akabatwara uburenganzira bwabo bwose, kuko ntabundi bushobozi aba afite bwo kuyobora uretse gukoresha igitugu. Niyo mpamvu uzasanga habaho gutinya guhangana muri demokarasi, kuko abanyepolitike dufite nta bushobozi bafite, kandi aha mbivuze nshimitse abenshi ni politike YO GUCAMO IBICE KUGIRANGO BATEGEKE (Divide to rule).
Niba Kagame yitwaza ko umwanzi w'igihugu ari FDLR, byaba arukwijijisha kuko n'abatutsi biswe abanzi b'igihugu, burya nta mwenegihugu wanga igihugu cye iyo gifite INZEGO ZIKOMEYE KANDI ZIKORA, DEMOKARASI, UBWISANZURE BWO KUBAHO NO GUKORA ICYO USHAKA ndetse igihugu kizira AKARENGANE AKO ARIKO KOSE. Ntabwo umwanzi w'igihugu ari umunyarwanda wifuzako ibintu byahinduka bikaba byiza, umwanzi w'igihugu ni uwo wese ukandamiza abandi, akumvako ibitekerezo bye ari kamara, ni uwo wese wumvako INTAMBARA ariwo muti w'ibibazo, uwo wese ubeshya ko abanyarwanda bariho neza kandi hari abari mu mashyamba ya Congo, hari ababuze ibyo kurya, ababuze ababo ku maherere bazize abagizi ba nabi (akenshi usanga ari inzego z'iperereza zabhitanye), ababona ba se bicwa urw'gashinyaguro nka Rwisereka Leta ikitwara nkaho ntacyabaye, umwanzi ni uvutsa u Rwanda Demokarasi, akiba ububasha bw'abaturage bwo kwitorera uwo babonamo ubushobozi, akababuza kwisanzura mu bitekerezo abahatira gutekereza ibyo ashaka, ni uwo uhindura abana b'u Rwanda abicanyi, ababibamo urwango, amatiku ashingiye ku moko, uturere, ururimi inkomoko ndetse agaheza bamwe ku byiza by'igihugu nkaho aribye, ni umuntu wumvako abari beza b'u Rwanda n'abategarugori bagahekeye u Rwanda bagomba gukoreshwa UBUSAMBANYI kugirango bahabwe akazi keza, ibi bikadusenyera umuryango, ndetse bikaba bimaze kuba umuco aho abantu bagera igihe cyo gushaka bakabura abari bazima kuko bashukishijwe ibyo bafitiye uburenganzira, umwanzi w'u Rwanda si igipinga nkuko bivugwa si Kanyandekwe uvuga ko u Rwanda rukeneye itegeko nshinga rishya riha abaturage ububasha bwo gutora UMUDEPITE uhagarariye inyungu z'akarere yatorewemo, kuko aba yahawe ubutumwa n'abaturage ndetse igihe cyose atakoze ibyo bamutumye bakaba abafite ububasha bwo kumuvanaho, si Kanyanyarwanda usabako UBUTABERA bugomba gukorera rubanda, abacamanza bakagira uburenganzira busesuye bwo kwitorera ababuyobora, kugirango ejo hatazinjiramo abadashoboye bakabuhindura akarima k'umutegetsi kubera ariwe uba washyizeho abacamanza, bityo mugutinya kuvanwa ku mugati nkuko byitwa agakora ibitandukanye n'ibyo yemera, umwanzi si Nzabandora usaba uburenganzira bw'itangaza makuru aho tuzaba twifitiye ibinyamakuru bitubwira amafuti ya Leta aho kugira za Newtimes, Igihe, Imvaho na Orinfor ziduhatira kwemera ibinyoma no kutwoza ubwonko. Umwanzi w'u Rwanda ni uwo wese urwanya Kagame akoresheje iturufu y'ubwoko, ashaka gusenya ibyo Kagame yubatse bike, nyamara nawe afite gahunda yo gukandamiza ubwoko Kagame abarizwamo. Reka ndekere aho, mugire icyumweru cyiza munibaza aho tugana.
Kanyarwanda.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.