Ingabire yashimangiye ko kuvuga ibitajyenda atari ugukwirakwiza ibihuha.
Kigali 30 Mata 2013,
Ubwo Madame Ingabire Victoire Umuhoza ,umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe azira ibitekerezo bye bya politiki yongeraga guhabwa ijambo n'Urukiko rw'Ikirenga ngo agire icyo avuga ku bujurire bw'ubushinjacyaha yabwiye urukiko ati : « umurongo wa FDU-Inkingi ni ukugaragariza ubutegetsi buriho ibitagenda kugirango bikosorwe, gufunga umuntu kubera ko yanenze ni ikintu kibabaje cyane,birakwiye ko abatavugarumwe na Leta batakomeza kwitwa abanzi b'igihugu kuko natwe twifuza kubaka igihugu cyacu. Ibibazo byose byugarije u Rwanda byakemurwa n'ibiganirompaka,kuba ubutegetsi buriho butemera ko habaho ibyo biganiro ahubwo bukamfunga nzakomeza kubwita ubw'igitugu»
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n'Urukiko Rukuru ku ngingo eshatu z'ingenzi arizo :Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo ,Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no kuba Urukiko Rukuru rwaramugabanyirije igihano.
Ku bijyanye n'ingingo ya mbere yo kurema umutwe w'ingabo witwa CDF , Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye urukiko ko yaba abareganwa nawe ari nabo bamushinjaga kurema uwo mutwe bemeza ko uwo mutwe utigeze ubaho kuburyo ndetse n'ubushinjacyaha butabasha kwereka urukiko ibimenyetso byaho uwo mutwe uba ,icyo wakoze n'uruhare rwa Ingabire mu gusembura(incite its creation) no gushinga uwo mutwe. Ingabire yabwiye urukiko ko akurikije ibimenyetso bitandukanye yeretse urukiko, uyu mutwe ari uwahimbwe n'ubushinjacyaha,ubugenzacyaha bufatanyije na Major Vital Uwumuremyi .Ibi Ingabire akaba abishingira cyane ku kuba bwarakoreshaga ibintu bwahawe na Vital kandi yari atarafatwa. Icyi cyaha Urukiko Rukuru rwaragihanaguyeho Ingabire kubera ko narwo rwabonye ibimenyetso byacyo bidafatika.
Ku cyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, ibimenyetso byari byatanzwe kuri icyi cyaha byari, ibiganiro bitatu Ingabire yagiranye n'abanyamakuru batandukanye,inyandiko zagiye zitangazwa ,ijambo yavugiye ku kibuga cy'indege n'ibindi. Kuri ibi bimenyetso byose bitandukanye ikibazo cyagiye kibamo ni uko ubushinjacyaha bwagiye bufatamo akajambo kamwe akaba ariko buha inyito itariyo aho gufata ubutumwa bwose uko bwakabaye . Ingabire yabwiye urukiko ko ibibazo abanyarwanda bafite aribyo byahagurukije FDU-Inkingi ikaza gukorera mu gihugu kandi ubushinjacyaha ntibwigeze bubivuguruza ,ibi yabivuze muri aya magambo « kuba urukiko rwaragendeye ku bisobanuro natanze rukampanaguraho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ,ni uko ibyo navugaga nanengaga ibitajyenda ariko nta mugambi wo kwangisha abanyarwanda ubutegesti buriho nari mfite kuko buri gihe turanenga ariko tukanatanga uko twe tubona ibintu byakosorwa »
Ku byerekeranye n'impamvu ya gatatu y'ubujurire bw'ubushinjacyaha aho buvuga ko Urukiko Rukuru rwagabanyirije Ingabire ibihano,Umuyobozi wa FDU-Inkingi yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko impamvu umucamanza yatanze zigabanya ibihano azemererwa n'amategeko kandi bimwe mubyo yagendeyeho ni ubushinjacyaha bwabyitangiye mu rukiko. Ingabire yanavuze ko ibaruwa ubushinjacyaha buvuga yandikiye umukuru w'igihugu ko ntaho ihuriye no gusaba imbabazi kuko yari ifite intego yo gusubiza abantu bo munzego nkuru z'igihugu bari bamaze iminsi bamushaka ngo bashyikirane ariko akababwira ko niba bashaka imishyikirano batayigirana nawe kandi agifunze.
Urabanza ruzasubukurwa tariki ya 8 Gicurasi 2013 humvwa abunganzizi ba Ingabire Victoire.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.