Pages

Sunday, 7 July 2013

CIA Operatives And The Assassination of Habyarimana.




CIA Operatives and the Targeted Assassination of Foreign Leaders
By Stephen Lendman
Global Research, July 06, 2013
Theme: Crimes against Humanity, Intelligence

No one's safe from America's long arm. From inception, CIA operatives
developed skills to kill.



Fidel Castro survived hundreds of assassination attempts. He knows
best how Washington operates.

Other leaders weren't as lucky.

In April 1994, CIA surface-to-air missiles killed Rwandan President
Juvenal Habyarimana and Burundi President Cyprien Ntaryamira.

Downing their plane put Paul Kagame in power. He became Washington's
man in Rwanda. Ethnic slaughter continued what began earlier. It's
longstanding US policy. It advances America's imperium.

Mobutu replaced Lumumba in Congo. Pinochet followed Allende in Chile.
Saddam's gone. So is Gaddafi. William Blum documented 50 CIA foreign
leader assassination attempts. Half or more times were successful.
Chavez perhaps was the latest.

He succumbed to cancer. For decades, America experimented with cancer
causing substances. Expert technologies exist.

Assassination this and many other ways claimed lives of foreign
leaders. Washington eliminated ones it wanted removed. Sometimes it
was by unexplained plane crashes. Every time was state-sponsored
murder.

Evo Morales had just cause to worry. EU allies yielded to US pressure.
They obstructed his safe passage home from Moscow. He made an
emergency landing. He had to.

He was running out of fuel. He might have crash landed. He could have
died. Perhaps a CIA missile's planned next time. Chavez knew
Washington wanted him dead. Perhaps his final thought was they
succeeded.

John Pilger called forcing down Morales' plane "an act of air piracy
and state terrorism." It reflects flagrant lawlessness.
"(G)angsterism" rules the world, said Pilger. Cowards and hypocrites
"dare not speak its name."

Bolivia formally complained to UN authorities. It cited EU aggression.
It claimed a high altitude kidnapping. Washington was largely silent.

No explanation worth hearing was forthcoming. State Department
spokesperson Jennifer Psaki said:

"We have been in contact with a range of countries that had a chance
of having Snowden land or travel through their country but I am not
going to outline what those countries were or when (these contacts)
happened."

Obama bears full responsibility. He pressured EU nations to comply.
Another article said they operate like US colonies. They do so
disgracefully in the process.

On July 3, Bolivia Rising headlined "Faced with US aggression against
Bolivian President Evo Morales, UNASUR and ALBA hold emergency
meetings," saying:

France, Spain, Italy and Portugal revoked airspace passage rights.

Morales' plane was originally routed Moscow – Lisbon. It was done so
for refueling. Hours before takeoff, Portugal revoked landing rights.

An alternate route was Moscow – Canary Islands for refueling. Doing so
required overflying France and Spain.

While airborne, both countries denied use of their airspace. So did
Italy. An emergency Vienna landing followed.

Austrian authorities demanded permission to search Morales' plane.
Doing so violates Vienna Convention international law. It's
fundamental. It's inviolable. It protects diplomatic immunity.

Morales refused to comply. "I am not a delinquent," he said. "I am a
president and I learned to know and respect international law. It
seems that other presidents don't do so."

In Vienna, he added:

"We won't be threatened. We are a small country but with dignity."

"I tell the European countries, we are not in times of colonization
and we won't be intimidated. This is the time of the peoples."

Bolivian Vice President Garcia Linera added:

"(W)e saw the most shameful page of the political history of some
European countries, not only because they violated international
agreements but also because they have violated their own dignity as
countries."

It's "verified that the colonies are not in America and Africa. Rather
sadly, (they're) in Europe."

Bolivia's UN envoy Sacha Llorenti blamed Washington. Orders came from
the White House, she suggested.

"By no means should a diplomatic plane with the president aboard be
diverted from its route and forced to land in another country."

On Tuesday, angry peaceful protesters gathered outside France's La Paz embassy.

Latin American leaders cried foul. Shakespeare explained best. They
"doth protest too much, methinks."

Public anger conceals business as usual. Affairs of state matter most.
Bristling comments make good headlines.

Venezuelan Foreign Minister Elias Jaua called it "an abuse to have put
Evo Morales' life in danger."

"We call on all countries, above all those in Latin America and the
Caribbean…to make declarations regarding this abuse."

"The least important thing is if Snowden was on board or not. We're
talking about a presidential plane, with special licenses"

"Portugal and France should take responsibility (for their actions).
They're a "real violation of all the norms of…immunity of a president
of a republic and of the sovereignty of countries and of official
flights."

Venezuela "holds the United States government, and all the governments
who have denied flight permission to the presidential plane of brother
president Evo Morales accountable, for the life of president Evo
Morales, for his dignity as president."

Snowden faces an "empire which tries to control the world."

Argentinian President Christina Kirchner called what happened "madness."

The Havana Times headlined "Cuba Denounces Affront to Evo Morales." It
published a Ministry of Foreign Affairs Statement. It said in part:

Refusal to grant Morales overflight and landing rights "constitutes an
inadmissible, unfounded and arbitrary act, an offense to all of Latin
America and the Caribbean."

It "cannot be tolerated for any reason whatsoever, an act which
damages all of Our America and deserves international repudiation."

"Cuba calls on the international community to mobilize against these
violations of international law and human rights."

Venezuelan President Nicolas Maduro twittered solidarity with Morales, saying:

"(F)rom Venezuela we will respond to this dangerous, disproportionate
and unacceptable aggression."

"I am in contact with Evo. They have violated all the international
immunities that protect heads of state, because of the imperial
obsession."

Ecuador's Foreign Minister Ricardo Patino said "(w)e will not allow
this affront against a Latin American leader."

Organization of American States (OAS) secretary general Jose Miguel
Insulza expressed "profound displeasure.Nothing justifies an action as
disrespectful to the highest authority of a country."

OAS operates out of Washington. Its members include 35 countries.
Their deference to America is longstanding. They largely serve
capital, not populist interests. They value multilateral trade
relations.

They're beholden to Washington's economic leverage. It's eroding. It
hasn't ended. It remains significant. It's losing influence. Imperial
dominance fades slowly.

It's shelf life has a long way to go. Its markets are too valued to
lose. Its capital has divine rights, but less so. Its military might's
too formidable to ignore.

Latin leaders rail about interventionist America. They recall earlier
dark times. Despots replaced democrats. Territories were annexed.
Nations became colonies.

Latin America no longer is Washington's back yard. One day perhaps
it'll be entirely free. Maybe later. Not now. Nations able to bully
others to comply have power. Changing things take unity to resist.

Breaking free matters. Countries exerting sovereign rights over
subservience inspire others. Fidel did and survived. Raul's 82.

Chavez did. He's gone. Maduro, Morales, Correa, Cuba's next
generation, and others matter. It's their job to free Latin America
from Washington's scourge.

Doing so involves more than rhetorical posturing. It takes fortitude.
It requires supporting right over wrong. It takes action, not words.
Hopefully enough regional leaders are up to the challenge.

Hopefully others will join them. Change requires they do so. Sovereign
freedom's its own reward.

Stephen Lendman lives in Chicago. He can be reached at
lendmanstephen@sbcglobal.net.

http://www.globalresearch.ca/cia-operatives-and-the-targeted-assassination-of-foreign-leaders/5341839

---------------------
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel:
http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
<http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D>
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
__._,_.___


Saturday, 6 July 2013

Perezida Polo Kagame yaba anuganuga indi JENOSIDE?


Perezida Polo Kagame agiye gukora indi JENOSIDE

Taliki ya 30 Kamena, perezida w`u Rwanda, Paul Kagame yakoresheje inama idasanzwe bamwe mu rubyiruko. Mu batumirwa b'imena bari muri iyo nama, harimo na padiri Ubalidi Rugirangoga w'i Cyangugu, uzwi cyane mu bakoresha ibiterane by'amasengesho, akaba anavugwa ho kugira uruhare mu imenwa ry'amaraso y'inzirakarengane mu bihe byakurikiye jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkimara kumva ijambo rya perezida Kagame n'ubuhamya budasanzwe bw'urubyiruko ruyobowe n'umukuru w'intore Rucagu Bonifasi, ibyo byose nabihuje n'iryo vanga ry'amasaka n'amasengesho, bintera ubwoba, dore ko ijambo rya perezida Kagame ryumvikanaga nko guhamagarira urubyiruko rw`Abatutsi kumenya ko bagenzi babo b`Abahutu ari abicanyi kabuhariwe, bagomba guhozwa ku jisho. Niyo mpamvu niyemeje kwandika iyi nyandiko, ngamije guhururiza abanyarwanda bose, ku bw'umwihariko, amatsinda y'abanyapolitiki kimwe n'avugira ikiremwa-muntu, ngo nyamune duhagurukire rimwe, kuko perezida Kagame n`Agatsiko ke, bagiye gusoreza mu mivu y'amaraso jenoside zinyuranye batangiye guhera taliki ya 1 ukwakira 1990.

Perezida Polo Kagame agiye gukora indi JENOSIDE dans Politiki abana_2

Imvugo mbi kurusha iy'Interahamwe n'Abasederi

Perezida Kagame yakoresheje amagambo akakaye mu kumvisha urubyiruko rw`Abatutsi ko bagomba kwirinda bagenzi babo b`Abahutu. Ariko icyanteye ubwoba kurusha ibindi, ni aho avuga ko kuba yakira abantu bo mu bwoko bw'Abahutu mu gihugu cy'u Rwanda, ari ukubera impuhwe abafitiye. Mu yandi magambo, kuba hari Umuhutu ugihumeka mu Rwanda rwa Kagame, ni ukubera impuhwe z'Abatutsi muri rusange. Icyo Kagame atatinyutse kwerura ariko yemera, ni bimwe ingabo ze zavugaga mu mashyamba yo muri Congo, ubwo zabaga ziri kwica Abahutu. Zabwiraga Abanyekongo ngo ziri kwica ingurube. Muri make, uwitwa Umuhutu, nta burenganzira afite bwo kwitwa umuntu, habe n`ubwo kuba mu Rwanda, keretse kuba umugererwa. Ikimenyimenyi ni aho perezida Kagame ubwe yivugira koAbahutu bishe "Abanyarwanda" (Abatutsi) nk`aho bo bari abanyamahanga.  Kagame  n`Agatsiko bafatanije gutsemba u Rwanda, ubwicanyi babugize umwuga. Baba bavuga ibyo bazi kandi barambyemo.

Iyi mvugo ya Kagame, yibutsa byinshi bibi byo mu mateka y'U Rwanda. Nta Munyarwanda uzi amateka, utazi ko ku ngoma ya cyami Abahutu bafatwaga nk'abacakara ba shebuja bacoca uko biboneye. Aha niho haturutse wa mugani ngo "Ugutegeka agukubita aryamye". Ntawe uyobewe ko mu itangwa ry'amarangamuntu ryo mu w'i 1931, Abatutsi bumvaga ngo ko baje kwigisha umuco « ibikoko ». Mu w'i 1958, Abagaragu bakuru b'i bwami batangaje ku mugaragaro ko ari nta sano n'imwe iba hagati y'Abatutsi n'Abahutu uretse iy'ubugaragu. Muri make, bemezaga ko Abahutu baremewe kuba abagaragu b'Abatutsi. Ibyo byagaragaye ubwo Inkotanyi zateraga, zibanje kumvisha urubyiruko rw`Abatutsi ko mu Rwanda hari ibikoko (bya majigo) byigaruriye igihugu cyazo. Akaba bagomba gukura umwanda mu nzira (kuondosha vumbi, kufagia). Ibyo zarabikoze mu karere intambara yatangiriyemo.

Mu rundi ruhande ariko, iyo intagondwa z`Abahutu zabaga zishaka kwikiza Abatutsi, zabitaga amazina y`ibikoko, nk`inzoka n`ibindi. Mu w'i 1994, igihe Abasederi baririmbaga bagira bati : "Hanyuma nidutegeka dutsembe Abatutsi Sederi we ramba !", benshi twibwiraga ko ari ibikino, cyane ko twe abari mu Rwanda, twari tutarabona abantu bica abandi nk'amatungo. Keretse nanone mu karere k'intambara y'Inkotanyi. Nyamara muri 94, ubwo imibiri y'abantu yahindurwaga za bariyeri ku mihanda, twumvise ko za ndirimbo zitari amagambo. Mbere y'uko abo bicanyi batangira kurimbagura Abatutsi, babanje kubambura ubumuntu nk`uko maze kubivuga. Ku buryo kwica Umututsi byari nko kwikiza igisimba kiryana. Ikindi kandi, abenshi mu bitabiriye inyigisho nk`izi, nabo bari urubyiruko.

Kagame aciye iteka ko Abahutu bagiye kwicwa !

Dore ikibazo rero : Uretse Abagaragu bakuru b`ibwami bari abayobozi bakuru mu gihugu, nta na rimwe umutegetsi mukuru wo mu gihe cya repubulika (Kayibanda na Habyalimana) yigeze avuga ngo "Abatutsi bose ni abicanyi". Nyamara twese tuzi ibyabaye, kandi ari nta mutegetsi mukuru wigeze ashishikariza Abahutu kumara Abatutsi. Ubu rero, ibintu ni insobe : Perezida wa repubulika ubwe, ni we uri kubwira urubyiruko rw`Abatutsi ko umwana w`umuhutu aho ari hose, abeshejweho n`impuhwe z`umwana w`umututsi, ku buryo Umuhutu wese agomba kubunda agasaba imbabazi Umututsi wese. Ibi ni uburyo bwo gutegura imitwe n`imitima y`Abatutsi ko igihe Kagame yagennye nikigera, Abatutsi bose bazahaguruka, bakikiza « Abajenosideri » batunzwe n`impuhwe za Kagame. Yivugiye ubwe ko kugeza ubu ari we ubuza Abatutsi kwica Abahutu. Muri make, n`Abatutsi ubwabo bameze nk`imbwa z`amakari Kagame ashumitse, kugira ngo zitarya Abahutu. Igihe azakuriraho ishumi ibafashe, kazaba kabaye : ubu bose yabahaye imbunda bibitsheho !

Iyi mvugo iteye ubwoba, kandi Kagame icyo avuze cy`ubugome cyose, aragikora. Uyu mugabo kwica kuri we ni nk`umukino w`igisoro! Si ngombwa kurondora ubugome Kagame yashyize mu bikorwa. Ibigaragara byo, ni uko amaze kubona ko icyemezo yari yafashe cyo guhindura "nyamwinshi nyamuke", kiri gutinda kugerwaho, kabone n`ubugome bunyuranye agenda akoresha, we n`abacurabwenge be: buri munsi baba bavumbuye ububisha bushya. Perezida muzima utinyuka akavuga ko uziha kugira icyo avuga atazamenya ikimuhitanye ? Ibi akabivuga mu gihe hari umwe mu bajenerali be (Dan Gapfizi) wari umaze ngo « kwicwa n`impanuka «  kandi ntajye no kumushyingura ? Akabivuga perezida Obama ari muri Tanzaniya iyobowe na perezida Kikwete, ari nawe wabwiye Kagame ko agomba gushyikirana n`abatavuga rumwe na we ? Abamaze « gukubitwa » kuri ubwo buryo ni benshi…guhera kuba perezida 4 bo mu karere, ukanyura ku bayobozi ba Kiliziya, ukageza kuri rubanda.

Jye rwose ndabona ibi bintu Kagame yavuze atabitewe no gutera ubwoba nk`uko bamwe babivuga. Ahubwo abitewe n`uko abona abantu bose bamaze kumuhagurukira, kandi akaba atari wa muntu wavuga ngo ngiye kurengera amagara yanjye. Afite gahunda yo kwiyahura,abanje kwisasira amaraso y`Abanyarwanda, cyane cyane Abahutu. Ukurikiye imvugo ye, Kagame yeruye ko yaje mu Rwanda agamije guhorera mushiki we wakuruwe amazuru n`Abahutu. Amaze imyaka makumyabiri abikora, ariko Abahutu ntibashira ! Arashaka rero gukoresha uburyo butaziguye. Icyo yibagirwa ni uko : "Urucira mukaso, rukabanza nyoko".

Padiri Ubalidi Rugirangoga agaragara mu mvugo nk`izi !

Kimwe mu byantunguye muri iki kiganiro cya perezida Kagame n`urubyiruko rwe, ni ukubona  mu bapadiri bose bari muri Kiliziya y' u Rwanda ari padiri Ubalidi watorewe umurimo wo gutoza urwo rubyiruko uburyo bwo kwihorera. Uyu mupadiri muri jenoside yakuwe i Nyamasheke na perefe Bagambiki Emmanuel ubwe, amukiza abaturage bamubonagamo umugambanyi, kuko atashoboraga kuvugisha umuntu wese wari muri MRND (Abahutu n`Abatutsi), akaba kandi yari afite imvugo ivangura. Padiri Ubalidi yahungishijwe n`Abahutu bamugeza muri Congo, n`ubwo bari bazi neza ingengabitekerezo y`irondakoko imuranga. Nyuma y`ibyo byose, Ubalidi yiyuburuye mo "umukiza" n`icyigenge, kandi afite amaraso y`Abahutu ku biganza. Sinirirwa ngaruka ku kuba yarishe umukirisitu w'i Mwezi witwa Yohani Sindayigaya, akaba abishinjwa ku mugaragaro n'abakirisitu bamwiboneye.

Abonye atangiye kwamaganwa, none ahindutse"umuvugabutumwa" wa FPR-Inkotanyi. Kuki nyuma ya jenoside atumva ko ari ubuntu yagiriwe, bikamutera gushimira Imana aho kwirirwa yigisha irondakoko ? Ubwo yari muri paruwasi ya Mushaka, mu myaka yakurikiye uw`i 2000, yigishaga ko Abahutu bose bagomba gusaba imbabazi Abatutsi barokotse. None dore iyo mvugo idafite aho ihuriye n'iyobokamana ry'ukuri, niyo perezida Kagame, afatanije na padiri Ubalidi, ariho atsindagira mu mitima y`urubyiruko.

Ariko se, kuki musenyeri w`i Cyangugu yikoma abantu nka padiri Tomasi Nahimana bamagana ikibi n'akarengane gakorerwa rubanda, ntatinyuke kwamagana  padiri Ubalidi Rugirangoga wicanye ku buryo buzwi na bose kandi ntamubuze gukora politiki y`ivangura ? Abazi neza ibya Kiliziya muzansobanurire niba hari abapadiri bemerewe gukora politiki n`abandi babizizwa bitewe n`ubwoko bwabo !

Ingamba zikwiye gufatwa

 Nyuma y`imvugo nk`iyi ya perezida Kagame, njye ndumva abantu badakwiye kwicara gusa, cyangwa ngo bahagararire ku kwandika ku mbuga. Kagame afite umugambi mubisha agiye gushyira mu bikorwa. Ni ngombwa rwose gutabariza u Rwanda n`Abanyarwanda. Wenda amabi azabe ariko isi yose yaramaze kumenya ko Kagame yari yarabiteguye mbere.

Dore ibintu bitatu mbona byari bikwiye gukorwa :

1.Nta munyarwanda n`umwe utabona ko Kagame ageze aharembera. Agomba kuba yararangije gutegura ubwicanyi bwa nyuma (apocalypse). Ubu igice kimwe cy` urubyiruko rw`u Rwanda cyagizwe nk`imitwe y`iterabwoba, anyanyagiza intwaro hirya no hino mu gihugu, ku buryo Abahutu bari mu Rwanda basigaye bameze nk`imyamaswa y`umuhigo yarangije kugotwa n`abahigi (insoresore z`Abatutsi zifite intwaro kandi zatojwe ubuhezanguni). Ni ngombwa rero kwamagana iri shyano hakiri kare, ariko abantu bakabikora bashyize hamwe, ari nta gutatanya imbaraga.

2.Amatsinda y`abanyapolitiki kimwe n`andi mashyirahamwe ari hanze y`u Rwanda akwiye gutegura igikorwa cy`imyigaragambyo simusiga, igamije gusobanurira isi yose ko u Rwanda rwicariye ikirunga kiri kubira, kandi ko perezida Kagame ari we rutwitsi warwo.

3.Igihe kirageze kugira ngo abasirikari n`abapolisi bo mu gihugu cyacu bumve ko inshingano yabo ya mbere atari ukugumya gushyigikira umunyagitugu n`inkoramaraso Kagame Polo. Icyo bashinzwe ni ubusugire bw`igihugu no kurengera abenegihugu. Uko biri kose, Abanyarwanda bamaze kwibonera ko imigambi yo kurimbura abantu bose ukabamara idashoboka. Kwitandukanya n`umugiranabi, ni ukwiteganyiriza. Nizeye ko abo bireba banyumva neza ! Ibi kandi ndabibwira na padiri Ubalidi kimwe n`abandi bose bafatanije, kuko abo bashumba babi aribo bahora bakururira ibyago intama zose.

Umwanzuro

Abanyarwanda tumaze kubona ibibi byinshi bikurikira imvugo mbi z`abayobozi babi. Byaba rero ari ukwibeshya gukabije amagambo mabisha ya Kagame adateye abanyarwanda gutekereza, no gushakira hamwe icyakorwa, kandi bakagikorera hamwe. Abari mu gihugu bo, ubu barafunzwe. Ariko abari hanze babona uruvugiro. Igihe kirageze ngo ibibi bya Kagame bijye ahagaragara, atari yacura inkumbi ku buryo budasubirwaho. Byaba ari n`uburyo bwo kugumya gushyigikira benshi mu banyamahanga, nka perezida wa Tanzaniya na perezida Obama, batangiye kumva ikibazo cy`u Rwanda. Igihe cyo gutanga impuruza kiri kuturengana, mu gihe Kagame we yikomereje ubugome bwe.

Mugire amahoro.

Byiringiro Animadab, Bukavu. 

Thursday, 4 July 2013

CLIIR: ITANGAZO KU BIHERUTSE KUVUGWA MU NAMA YO KUWA 30 KAMENA 2013 YAHUJE PAUL KAGAME N’URUBYIRUKO RW’U RWANDA


ITANGAZO KU BIHERUTSE KUVUGWA MU NAMA YO KUWA 30 KAMENA 2013 YAHUJE Paul Kagame N'URUBYIRUKO RW'U RWANDA

Umuryango CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda) wamaganye byimazeyo, ibyavugiwe mu Inama  yateguwe na Minisiteri y'urubyiruko ifatanije n'umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeanette Kagame, umufasha w'umukuru w'iguhugu cy'u Rwanda.
Umuryango CLIIR, ntabwo wishimiye namba, ibyavugiwe muri iyo nama yahuje urubyiruko n'umukuru w'igihugu nyakubahwa Paul Kagame. Kuko ibyayivugiwemo byari bigizwe n'amagambo akarishye yuzuye ikinyoma, ubushotoranyi n'agasuzuguro ku banyarwanda b'ingeri zose bumva igihugu cyabo cyayoborwa mu buryo bwa Demokarasi isesuye, izira igitugu n'akarengane, urugomo n'ikinyoma.
Muri iyo nama umukuru w'igihugu, Paul Kagame, yongeye kwihanukira ahimbira ibyaha abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Leta ayoboye, ataretse no kongera kwikoma mu magambo akarishye abo aribo bose bashaka kwimakaza UKURI, UBUTABERA, amahoro ; ubumwe n'ubwiyunge ku banyarwanda no mu karere k'ibiyaga bigari muri rusange.
Byumwihariko umuryango CLIIR wamaganye igikorwa kigayitse cyakozwe  nk'umuhango wo kwihana ibyaha, ibyo bikozwe n'abana bamwe bo mu rubyiruko rw'Abahutu batoranijwe bakemezwa ko bagomba kwihana bakanasaba imbabazi kandi bakabikora mu izina ry'ubwoko bw'Abahutu, nkuko mw'ijambo rye, Perezida Kagame nk'umukuru w'igihugu, yaramaze kubibakangurira. Nabo nk'urubyiruko rw'Abahutu bakabikora batabanje kureba ingaruka za hafi cyagwa za kure zuwo muhango. Twibutse ko Leta ya Perezida Kagame itahwemye kwibasira abanyeshuri b'abahutu ibashinja kurangwa no gukwirakwiza « ingengabitekerezo ya jenoside » mu bigo byinshi by'amashuri. Guhera muri 2004, hafunzwe abanyeshuri n'abarimu benshi bakomoka mu bwoko bw'abahutu bazira icyo cyuka cy'uko abana n'abarezi b'abahutu batozwa kandi bakwirakwiza iyo ingengabitekerezo mu mashuli no mu gihugu. Bityo, umwana w'umuhutu akazajya ahohoterwa, igihe icyo aricyo cyose, ashinjwa kuba yaravukanye cyangwa yaratojwe n'abarezi be cyangwa ababyeyi be « ingengabitekerezo ya jenoside ». Iryo honyorabahutu rigashimangirwa mu gihe abaregwa ubwicanyi mu ngabo n'abakada ba FPR-Inkotanyi badahwema kongererwa AMAPETI mu gisirikare no kuzamurwa mu ntera mu butegetsi bwa Leta ya Perezida Paul Kagame.
Aha twakwibutsa ko umukuru w'igihugu Paul Kagame we ubwe, muri iyo nama, yari yaciriye urubyiruko amarenga avuga ko we hagize umwitakana ko yishe abantu ahawe amategeko na Perezida Kagame, ko we ubwe atazuyaza kumwihakana. Birababaje kuba we cyangwa abamwungirije barahatiye urubyiruko kwirega no kwihana ibyaha mu izina ry'Abahutu. Biragaragara ko nta mahoro yifuriza urwo Rubyiruko, mu gihe arutegeka gukora ibyo we atakwihanganira gukora. Ni ukuvuga ko yateguye kandi yategetse urwo rubyiruko kwikorera UMUSARABA w'icyaha cya GENOCIDE kandi ubwo bwicanyi bwarabaye bamwe muri urwo Rubyiruko bakiri bato cyangwa bataravuka.
Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa ko icyaha ari gatozi, uwakoze ibyaha agomba kubisabira imbabazi ku giti cye byaba ngombwa ko abihanirwa akabihanirwa ku giti cye kandi ibyo bigakorwa mu butabera busesuye ntawe urenganijwe nkuko byagiye bibaragara mu manza z'ikinamico zaciwe n'inkiko gacaca. Twibutse ko za gacaca zagizwe igikoresho cyo guhonyora abahutu b'inzirakarengane bari bararokotse ubwicanyi bw'ingabo z'inkotanyi no gufungirwa ubusa bagapfira cyangwa bakaborera muri za gereza.
Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa abayobozi n'abanyarwanda muri rusange, ko bakwitondera kuyobya urubyiruko barushora mu (bitabafitiye akamaro) bitabahaye rwamugambi no mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, CLIIR iboneyeho no gukangurira nanone urubyiruko, kudakurikira ababayobya kuko aribo rwanda rw'ejo, akaba ntawundi mugabane (Munani) urubyiruko rufite atari u Rwanda rwabo bagomba kubungabunga barushakira amahoro, ubumwe, amajyambere n'ubwiyunge birambye. Ibyo kubigeraho bakaba bagomba kugendera ku mateka y'u Rwanda mazima ; atagoramye ;kandi bakirinda abashaka kubafatirana bayagoreka ari nako bashaka kubahanaguramo amateka  nyayo y'ukuri.
 
Bikorewe i Buruseli kuwa 4 Nyakanga 2013
 
Joseph MATATA, umuhuzabikorwa wa CLIIR 
- See more at: http://www.cliir.org/detail/itangazo-ku-biherutse-kuvugwa-mu-nama-yo-kuwa-30-kamena-2013-yahuje-paul-kagame-nurubyiruko-rwu-rw.html#sthash.8G3al0At.dpuf

Fw: *DHR* Uruhare rwa Paul KAGAME muri génocide (par Radio Itahuka)



 
HOST: SERGE NDAYIZEYE
GUESS: JACKSON MUNYERAGWE
TOPIC: PRESIDENT PAUL KAGAME AGOMBA KWEMERERA ABACITSE KWICUMU RYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUSTI KO NAWE YABIGIZEMO URUHARE.
IBI BYOSE TURABISANGA MW'ITANGAZO IHURIRO RY'INYABUTATU NYARWANDA "RPRK"RIHARANIRA GUSUBIZAHO UBWAMI BUGENDERA KW'ITEGEKONSHA MU RWANDA RYASHYIZE AHAGARAGARA MURI IKI GIHE TWIBUKA KUNSHURO YA 19 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
 
 


Paul Kagame yatangaje ko ateganya kwica na Perezida KIKWETE wa Tanzaniya !


DISIKURU Y'URUKOZASONI : Paul Kagame yatangaje ko ateganya kwica na Perezida KIKWETE wa Tanzaniya !



Parution: Tuesday 2 July 2013, 20:51 
Par:Padiri Thomas Nahimana 



Taliki ya 30/6/2013, aho kwizihiza isabukuru y'ubwigenge bw'u Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ijambo rikwiye kwitabwaho, rigasesengurwa, rikamaganwa n'abantu bose bashyira mu gaciro. Iryo jambo yaribwiye urubyiruko rwari mu Ihuriro ryiswe « Youth Konnect » ryateguwe  mu buryo bw'igitaraganya, ku bufatanye bw'ishyirahamwe Imbuto Foundation ya Madame Jeannette Kagame na Ministeri y'urubyiruko. Ngo ryitabiriwe n'urubyiruko rubarirwa hagati ya 800 n'1000.

 

Ni ubuhe butumwa Kagame yashakaga gutambutsa ?

 

Nk'uko bisanzwe, iyo Perezida Kagame ateruye  Disikuru, umenya aho atangiririra ariko na we ubwe ntaba azi aho aza gusozereza ! Gusa, n'iyo yabanza kuzenguruka bigatinda, amaherezo agusha ku ntego ! Niyo mpamvu muri iyi nyandiko ngufi tugiye kugerageza guhandura muri menshi yahavugiye,« message » y'ingenzi yashakaga gutanga, twerekane  n'abo yari igenewe !

 

1. « Muri ubu bwenge bw'urubyiruko turashyiramo iki ? »

 

Iki ni ikibazo Kagame ubwe yibajije ku munota wa 7 wa disikuru ye ! Nk'uko yakomeje abisobanura, iri huriro ryari ryateguriwe KOZA UMUTWE w 'urubyiruko no kubacengezamo ingengabitekerezo ijyanye n'ibihe bikomeye ubutegetsi bw'Agatsiko  burimo !

 

Agatsiko kamaze kubona ko urubyiruko « rufite inzara, ku mubiri no mu bwonko »bityo kakaba kiteze ko ibikorwa by'uru rubyiruko rushonje  bishobora kuba bigiye kwigaragaza. Kagame n'abe baratinya ko urubyiruko rumaze imyaka 20 ruvangurwa kandi rukorerwa akarengane gakabije (kwimwa akazi, kwicishwa inzara, kuvutswa kwiga kubera kwimwa buruse- inguzanyo n'imfashanyo) rushobora kwivumbura, rugatangira ya Revolisiyo imaze iminsi ivugwa. Niyo mpamvu Agatsiko kahisemo kurutumira hagamijwe KURUTERA UBWOBA, hifashishijwe kurugerekaho umuzigo w'amateka rutagizemo uruhare !

 

2. Amateka y'u Rwanda atangirira kandi akagarukira kuri jenoside yakorewe Abatutsi ?

 

Mu isomo Paul Kagame yahaye urubyiruko, yari agamije  kurwumvisha ko amateka y'u Rwanda  ahiniye muri iyi « formule » :

 

Abahutu  BOSE ni  Interahamwe z'abicanyi ; Repubulika ya mbere n'iya kabiri(1959-1994) ntizabayeho, icyo gihe u rwanda ntirwari ruriho ; kuva babaho Abahutu nta kindi bakoze uretse gutsemba Abatutsi ; niyo mpamvu umwana uvuka ku bajenosideri na we aba ari umujenosideri ! Bityo rero n'utarakoze icyaha ku giti cye akaba agomba kugenda yubitse umutwe nk'igihwagari,  agahora abundabunda,ntacogore gukoma amashyi, gusaba imbabazi z'ibyaha byakozwe n'abasokuruza be ! « Kuba twemera Umuhutu nk'umunyarwanda, abikesha gusa IMPUHWE tumugirira » !

 

Ku rundi ruhandeAbatutsi nka Kagame nibo Rwanda, nibo baremye u Rwanda  kandi ni  ABAMALAYIKA nta muhutu n'umwe bigeze kugirira nabi ; ntibigeze kwihorera kuko nyine ari abatagatifu !  Nta n'umwe muri bo ukwiye gusaba Abahutu imbabazi !

 

Twibaze kandi twisubize :

 

Ese ko urubyiruko rwari rumaze imyaka itari mike rwigishwa ko bose ari Abanyarwanda, ko nta moko abaho , aya moko y'Abahutu ,Abatutsi n'Abatwa , Perezida Kagame yayavuze ayakuye he ? Ni irihe somo yashakaga gutanga ?

 

Abashaka kumva, nibamenye ko ubutegetsi bwa Kagame bwemeza ko nta moko abaho iyo bushaka KWIKUBIRA ibyiza by'igihugu ! Icyo gihe hasigara ubwoko bumwe gusa bw'ABATUTSI bwanditse mu Itegeko Nshinga, ingingo ya 14. Andi moko ntaho azwi mu mategeko y'u Rwanda !

 

Abahutu bongera kuvugwa no gushyirwa kuri« Parade »iyo bagomba kwitwa abicanyi, iyo bagomba kwemera ko bafite ipfunwe n'ikimwaro cyo kwitwa ABAHUTU ! Mbese nk'uko byagenze mu ihuriro « Youth Konnect » !

 

3. Ngo Jenoside  yakorewe Abatutsi ni« icyaha rusange cy'Abahutu »

 

Iki gitekerezo cy'umwimerere wa FPR kinyuranye n'amategeko mpanabyaha yo mu bihugu byose byo ku isi,  ateganyako icyaha ari gatozi !  Nta handi umuntu abazwa  icyaha cy'undi kereka Umuhutu gusa wo mu Rwanda ruyobowe na Kagame ! Kagame arashaka ko Abahutu bose bakomeza gufatwa nk'abicanyi,  ntibahabwe agahenge, arifuza rwose  ko Abahutu bahererekanya icyo cyaha kuva mu gisekuru kugera mu kindi !

 

Ariko Kagame ntabigarukaho mu mbwirwahume ku busa, afite icyo agambiriye gusobanura : ntashaka ko hari uwatinyuka KUVUGIRA ABAHUTU, yaba umunyamahanga, yaba umunyarwanda ! Nibyo yita ngo « icyaha cyahindutse politiki » ! Mu yandi magambo iyo hagize utobora ukavuga ko, muri iki gihe,  Abahutu bo mu Rwanda bavangurwa, ko barengana, aba aciye inka amabere, aba ari guhindura icyaha(Abahutu) politiki ! Aha niho ahera yikoma abantu bose bagerageza gutunga agatoki akarengane kagirirwa Abahutu  mu Rwanda, Kagame yita INTERAHAMWE, n'ABAJENOSIDERI ! 

 

Ijambo nk'iri rivuzwe n'umukuru w'igihugu risobanuye ko igihugu cy'u Rwanda kiri mu kaga gakomeye, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abahutu bagomba kumva neza ko bicaye ku kirunga cyaka, nibatimenya ejo cyangwa ejobundi Kagame azabarimbagura abarangize !

 

Igitangaje kurushaho  ni uko iki gitegerezo cyo guhindura jenoside yakorewe Abatutsi « icyaha rusange ku bahutu bose » atari Kagame wenyine ucyemera akanacyigisha ! Tumaze iminsi twumva umugore ngo wabonekewe( na Shitani ?) witwa ESTHERA yisararanga  avuga amagambo nk'ayo, ko Abahutu bose ari abanyacyaha, ko bose bagomba gusaba imbabazi ! Ibi kandi ntibitandukanye n'ibyo bamwe mu banyapolitiki ba Opozisiyo  baherutse gutangaza bavuga ko mu Bahutu nta badafite amaraso ku biganza babarimo, ko ibihumbi byinshi by'Abahutu b'abasivili biciwe n'ingabo za FPR mu Ruhengeri na Gisenyi bicwaga mu rwego rwa « stratégie militaire » kuko bacumbikiraga umwanzi bakamuha n'ibyo kurya, bityo akaba ntawe ukwiye kubaririra cyangwa KUBAVUGANIRA !

 

Padiri Ubald Rugirangoga , Umupfumu n'Umucurabwenge w'Agatsiko

 

Biragaragara ko akarasisi urubyiruko ruri gukoreshwa mu Rwanda, n'abakuru baragakoreshwa mu Rwanda (Rucagu, Rwarakabije, Bazivamo, Bamporiki…) no mu mahanga !

 

Muri Kiliziya gatolika, umucurabwengew'ICYAHA RUSANGE CY'ABAHUTUn'Ubumalayika bw'Abatutsi bose (na Kagame arimo !) yitwa Padiri Ubald Rugirangoga ! Si ku busa asigaye ari ku ibere ibukuru, aho asigaye yarahindutse nk'Umupfumu w'ubutegetsi bw'Agatsiko ! Twibuke ko Padiri Ubald ubwe yivuganye umukirisitu w'i Mwezi witwa Yohani Sindayiheba, tutakaba tutarahwemye kumwamagana ku mugaragaro nyamara nta wigeze anamubaza niba abeshyerwa ! Nta yindi Vanjiri acyigisha uretse kuvuga ko Abahutu bose ari abicanyi, ko bagomba gusaba imbabazi, bagagafatanya guheka (reba ku ifoto imyitozo akoresha urubyiruko)  icyaha cya jenoside!

 

Aba « Barimu » ba « Jenoside nk'icyaha rusange cy'Abahutu » bahuriye kuki ? Bapfana iki ? Abanyarwanda nibataba maso, baracyicwa !

 

4. Icyo iri huriro ry'urubyiruko ryari rigamije ni iki ?

 

Reka tuvuge muri make impamvu z'ingenzi z'iri huriro :

 

(1)Kagame yashakaga kwifatira abana bakiri bato kugira ngo ababwire ibyo yishakiye, ariko mu by'ukuri kwari ukubagira ikiraro kugira ngo asohore umujinya, ikimwaro n'ipfunwe  bimurimo nyuma yo kubona ko abanyarwanda baciye akenge kimwe n'amahanga barangije gutahura ibinyoma yubakiyeho ubutegetsi bwe !

 

(2) « Frustration » ikomeye Paul Kagame  arayiterwa n'ibyo Perezida wa Tanzaniya yatangaje ko igihe cyo gukomeza kwitwaza FDLR kirangiye, ko Kagame n'Agatsiko ke bagomba kwemera kuganira n'abo batavuga rumwe aho gukomeza kwigira Nyamukubitwa(victime) hagamijwe KWIKUBIRA ibyiza byose by'igihugu no guteza akavuyo mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

 

(3)Kagame afite ipfunwe rikomeye atewe n'uko yarangije gutahurwa nk'Uwagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'Abatutsi (Kagame a sacrifié les Tutsi), ko jenoside bakorewe yayibereye Nyirabayazana ubwo  yatobaga imishyikirano ya Arusha, agahitamo gutezaga intambara yarimbuye benshi mu Bahutu n'Abatutsi  agamije kwifatira ubutegetsi BWOSEwenyine !

 

(4)Kagame afite ikintu cy'umujinya w'umuranduranzuzi aterwa n'uko hari Abataripfana barimo n'Abatutsi batangiye guhaguruka bakavugira imbere y'amahanga ko  Abahutu bo mu Rwanda bavangurwa, bakaba barigijwe kure y'ubutegetsi bwikubiwe n'Agatsiko k'Abatutsi b'Abasilikare babyirukiye Uganda, bakaba bayobora igihugu mu nyungu zabo n'imiryango yabo gusa, mu kinyoma gikabije n'iterabwoba riteye inkeke.

 

(5)Nyuma y'imyaka 20 amaze ku butegetsi, Kagame yatangiye kumva ubutaka busukumwa munsi y'ibirenge bye none aritabaza urubyiruko nk'akabingo uwarohamye yizirikaho ! Nyamara si aho igisubizo kiri !

 

(6) Kagame yeruye atangaza ko nibimukomerana « abicanye mu izina rye »azabigurutsa cyangwa we « ubwe akabiyicira », kandi mu by'ukuri kubarimbura yabitangiye kera . Murabe mwumva ba mutimamuke wo murutiba !

 

5. Iyi disikuru ya Kagame igenewe nde ?

 

Iyo ubisesenguye neza usanga :

 

*Iyi disikuru ya Kagame ntiyari igenewe Abanyamahanga, n'ubwo yabashotoyeho gato ariko yavuze byose mu kinyarwanda !

 

*Kagame ntabwo yari azinduwe no kubwira  Abahutu ; kwitwa abicanyi si bishya kuri bo, kuvangurwa byahindutse umuco  wakiriwe na benshi; mu by'ukuri Kagame ntacyo afite cyo kubwira Abahutu uretse kubabwira ngo "Muri imbwa, nimujye mukomeza mumoke, ntakindi kibakwiye!" Maze ba Rucagu (umujeune!)  na Bamporiki Edouard (umucukuzi w'imisarani !)  si ukurushanwa kumoka,  biva inyuma, bibwira ko ahari aribyo bituma barebwa neza ! Iby'imbwa z'i bwami ntawabyivangamo !

 

*Mu by'ukuri iyi Disikuru ya Kagame yari igenewe ABATUTSI bo mu Rwanda:

 

Kagame akeneye ko Abatutsi BOSE bo mu Rwanda bakomeza kumwibonamo nk'UMUCUNGUZI wabo! Yabigaragaje mu buryo 2 :

 

(1)Kugira ngo yumvishe Abatutsi ko ari umwe muri bo, yavuze inkuru mpimbano ya mushiki we ngo wigaga i Butare muri za 73, ngo bakajya bamushyira imbere y'abandi (parade), bakabwira abandi banyeshuri  ngo nibaze barebe uko izuru ry'umututsi rimera, ngo nta gufa ribamo ! Mu kuvuga iyi nkuru, Kagame aragerageza guhembera umujinya w'Abatutsi ngo abibutse ko barenganye cyane mu mateka ! Ariko mu by'ukuri icyo ashaka kubereka ni uko yarenganye nka bo !

 

(2) Kugira ngo yumvishe Abatutsi ko abitayeho, ko ari we ubagize, yahimbye inkuru (abeshya) y'umwana w'i Murambi ngo warokowe n'ingabo za FPR, nyuma bahurira i Murambi Kagame "akamubaza" ngo « uriho ute ? », umwana akamusubiza  ngo « turiho kubera ko utubwira ngo tubeho »bishatse kuvuga ngo Kagame atariho Abatutsi ntibabaho !  Le point est là !

 

Kagame azi neza ko urugogwe rwenda kumugwa hejuru ; amaze kumenya neza ko adashobora kuguma ku butegetsi Abatutsi baramutse bamwigaritse, babitewe ahanini n'uko barangije gusobanukirwa n'uruhare Kagame yagize mu irimburwa ryabo ! Ikindi gituma Abatutsi bagomba kumwigarika ni uko babona neza ko ubutegetsi bw'Agatsiko budakorera mu by'ukuri inyungu z'Abatutsi barokotse, ko ahubwo Agatsiko kabahinduye IGIKORESHO! Nabo baricwa, bagatorongezwa, ntibitabweho ! Uretse impumyi, Abatutsi bashishoza barangije kubona ko akarengane ubu butegetsi bukorera Abahutu katazatinda kubagaruka bityo bakaba bakongera kuhagirira ingorane. Bakeneye ko hajyaho ubutegetsi bushyira mu gaciro, butarenganya igice kimwe cy'Abanyarwanda, kugira ngo bizere ko ejo hazaza batazongera kwicwa bazira akamama. Abatutsi bazi ubwenge bamaze kubona ko AMAHANGA yarangije gukura Kagame ho amaboko, politiki ye y'ivangura (Apartheid) ikaba idashobora gukomeza kubakirwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi : Icyo gipindi garantie yacyo yararangiye, mu maso y'amahanga.

 

Kagame na we ku ruhande rwe, afite UBWOBA bwinshi ko ejo cyangwa ejobundi azasigara wenyine, akabazwa UBWICANYI yakoze, WENYINE, dore ko n'abo babufatanyije batangiye kumwigurutsa no kumushinja imbere y'inkiko mpuzamahanga ! Niyo mpamvu ashaka kongera kwitwaza Abatutsi, akabagira nk'ingabo yikingira…ariko ubanza bitagishobotse kuko iminsi y'igisambo ari 40 gusa ! 

 

Umwanzuro

 

Muri make twavuga ko iyi disikuru ya Kagame  igamije ibintu bitatu by'ingenzi :

 

(1)Iyi disikuru y'iterabwoba igamije kurindagiza urubyiruko rw'u Rwanda ibibagiza uruhare Abatutsi b'Abahezanguni bagize mu mateka mabi y'u Rwanda guhera ku kwikubira ubutegetsi ku ngoma ya Cyami, gutsindwa amatora yo mu 1960 bakitabaza kugaba ibitero bisesa amaraso, (Abiyitaga Inyenzi) ; guteza intambara yo 1990 ari nayo NYIRABAYAZANA y'aka kaga kose kagwiriye u Rwanda ; kurasa indege y'uwahoze ari umukuru w'igihugu, Perezida Yuvenali Habyarimana , icyo gikorwa cy'iterabwoba akaba aricyo Loni yafashe nk'imbarutso ya jenoside yarimbuye Abatutsi …..

 

(2)Iri terabwoba rya Kagame rigamije kwibagiza urubyiruko AKARENGANE bo ubwabo bariho bakorerwa, bavangurwa mu ishuri, mu kazi : hari umukobwa watinyutse avuga uko yashatse kwinjira mu ngabo z'igihugu no muri polisi, hose bakamuvudukana ! Kagame yamushubije ko« hari ikibazo » : ubwoko bwe ! Kuba umuhutu ni IKIBAZO mu Rwanda ruyobowe na Kagame ! Umwana wimwe buruse waje muri ririya huriro acyuye iki kindi uretse inzara yazanye ? Ahawe buruse se ngo bigire inzira ?

 

 (3) Iyi disikuru iracira amarenga  abanyarwanda n'amahanga ko ubutegetsi bw'Agatsiko bugeze mu marembera. Uzi gushishoza yatangira akabwitaza ngo hato adahirimana nabwo. Uw'Intwari yakwegera abiyemeje kuburwanya kugira ngo ejo bitazagaragara ko nta muganda yatanze mu gukiza ishyano mu Rwanda bityo akaba yazaryozwa kuba yaragize uruhare rutindi mu gushyigikira ingoma ngome.

 

(4)Iyi disikuru ishyize hanze INKOMAMASHYI zisohotse  kaminuza , zidaterwa ipfunwe no gukomera amashyi umwicanyi uvuze ku mugaragaro ko yiteguye kumena amaraso y'umukuru w'ikindi gihugu ! U Rwanda ruragana he bagenzi ?

 

(5)Iyi disikuru yerekanye ko Kagame yibwira ko ari SUPERMAN, aribwira ko uko yishe abaperezida Melchior Ndadaye, Habyarimana, Ntaryamira, Kabila, ari nako azica Perezida Kikwete wa Tanzaniya; kurya atagira isoni akanabitangaza  mu ruhame : « I will wait for him at the right place and hit him ! ».  Ba Gashozantambara baragwira ! Harya Kagame we ntava amaraso ? Perezida wa Tanzaniya azatugirire ubuntu adusubize iki kibazo !

 

Kagame yashoje disikuru ye yibaza ikibazo nanjye nibaza : Abakora ibibi (nka Kagame) batsinda bate abakora ibyiza ?

 

Mbifurije mwese kuzirikana cyane iri jambo.

 

Padiri Thomas Nahimana

Umutaripfana wo mu  Ishema Party.

 

Iyumvire nawe iryo jambo rutwitsi :
 

Bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda barashimira ibihugu byabakiriye ko bitabacyuye ku ngufu


Bamwe mu mpunzi z'abanyarwanda barashimira ibihugu byabakiriye ko bitabacyuye ku ngufu

Impunzi z"abanyarwanda zirashimira Ibihugu bahungiyemo ko kugeza ubu bitarabasubiza mu Rwanda ku ngufu nkukwo leta ya Kagame yabishakaga ikoresheje ba maneko bazo babarizwa muri ibyo bihugu
Nyuma y'umunsi nyirizina wateganyijwe mu masezerano yabaye hagati ya Leta y'u Rwanda na UNHCR, amasezerano yiswe "Cessation Clause", yateganyaga ko kuva ku itariki ya 30/06/2013 impunzi z'abanyarwanda zahunze kuva mu mwaka wa 1959 kugera muri 1998, zizaba zatakaje uburenganzira bwazo bwo kwitwa impunzi.
Kubera iki kibazo, Umuvugizi wavuganye na zimwe mu mpunzi z'abanyarwanda zibarizwa mu nkambi y'ahitwa Nyakivare muri Uganda, zikaba zaradutangarije ko uretse abiyandikishije ku bushake , abandi batabishatse babongereye igihe cyo ukuguma muri Uganda .
Nyuma yo kuvugana n'izi mpunzi z'abanyarwanda zibarizwa muri Uganda, twanavuganye n'izindi mpunzi z'abanyarwanda ziba muri Tanzaniya zidutangarizako nta n'umwe mu bashinzwe impunzi muri Tanzania wigeze ubahatira gutaha ku ngufu mu Rwanda cyeretse ababishatse ku giti cyabo.
Twananyarukiye muri Afurika y'epfo, aho bamwe mu mpunzi zaho na bo badutangarije ko kugeza ubu nta gahato barashyirwaho, ariko bamwe mubo twavuganye babarizwa muri Cape Town na Johannesberg badutangarije ko bakoze inyandiko ijyanye n'amashusho ndetse n'amafoto hamwe na video, babinyujije mu ishyaka RNC ribarizwa muri Afurika y'epfo kugirango basabe Leta y'icyo gihugu kudacyura izo mpunzi ku ngufu, berekana impamvu zikomeye zatuma izo mpunzi ziramutse zicyuwe ku ngufu mu Rwanda zahagirira ibibazo bikomeye.
Ibihugu bya Malawi, Mozambique, Congo Brazaville na Zambiya, byabaye isibaniro rya FDLR na Leta ya Kagame mu kurwanira abayoboke.
Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n'Umuvugizi, aho twagiye tuvugana na zimwe mu mpunzi zituye muri ibyo bihugu, zagiye zidutangariza ko kugeza ubu ama Leta yabyo atarafata icyemezo cyo kubacyura ku ngufu, bityo bakaba bafite icyizere ko ibi bihugu bahungiyemo bitazapfa kubashushubikanya ku ngufu, cyokora banadutangarije ko abashaka gutaha ku bushake bwabo nta n'umwe babuza gutaha, dore ko bamwe muri bo batangiye kwitabira cya gikorwa cya Leta ya Kagame cyiswe "Come and See'.
Bamwe mu mpunzi twavuganye babarizwa muri Congo Brazzaville, badutangarije ko Leta ya Kagame yahateye cyera amatako, ikangurira izo mpunzi gutaha , bakaba bafite ubwoba kubera ukuntu perezida wa Kongo Brazzaville afitanye umubano udasanzwe na perezida Kagame, bityo bakaba bafite impungenge z'uko bamwe mu mpunzi z'abanyarwanda zahatuye kuva cyera, zanahawe ubwenegihugu bwaho, zishobora na zo gucyurwa ku ngufu.
Umuvugizi wanashoboye kuvugana n'abanyarwanda batandukanye, tubabaza ibibavugwaho ko bamwe muri bo baba ari abayoboke ba FPR na Leta ya Kagame, abandi bakaba bakorana n'umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Bamwe mu bayoboke ba Leta ya Kagame barabitwemereye, batubwira ko bakorera mu mutaka wa Diaspora ibarizwa muri Zambiya, Malawi, Mozambique, Tanzaniya na Kongo Brazzaville. Uwo mutaka wa Diaspora akaba ari na wo Leta ya Kagame yitwikira ikabahatira gutaha, abawuyoboye bakaba bakorana na ambasade za Kagame muri ibyo bihugu.
Twanavuganye na bamwe mu bavugwaho kuba abayoboke ba FDLR, tubabaza nimba koko FDLR irimo gukorera ibikorwa by'ubukangura mbaga muri ibyo bihugu, niba koko irwanira abayoboke na Leta ya Kagame; bamwe muri bo barabiduhakaniye ariko abandi barabitwemereye, bemeza ko ari abayoboke ba FDLR.
Umwe muri bo yabidutangarije muri aya magambo : "Jye ndi umwe mu bayobozi ba FDLR ubarizwa muri aka gace; navuye mu Rwanda ndi lieutenant, ubu nkaba ndi Colonel; nyuma yo guhunga u Rwanda nanyuze mu bihugu birukikije, mpaka ngeze hano".
Tumubajije niba yaba azi irengero rya mugenzi wabo uherutse gushimutwa n'inzego z'ubutasi z'u Rwanda zimukuye muri Tanzaniya, yabidutangarije muri aya magambo : "Kugeza ubu nta rengero rye turashobora kumenya; twibazaga ko afungiwe muri Tanzaniya ariko tuza kumenya ko afungiwe mu Rwanda tubisomye mu Umuvugizi, cyokora ni byo afungiwe mu Rwanda ukurikije amakuru yandikwa n'itangazamakuru rya Kagame, nubwo ibyo bandika biba atari byo ijana ku ijana, ariko bigaragara ko baba bafite ubaha amakuru yo muri FDLR, iyo ikaba ari imwe muri gihamya ko bashobora kuba bakimufite cyangwa yarayobotse kimwe na ba afande be Gen Rwarakabije na Lt Gen Jerome Ngendahimana".
Twanamubajije nimba yaba yarakoranye na Gen Rwarakabije bakimara guhunga, maze adutangariza ko "Gen Rwarakabije ari we wari umuyobozi we, ko n'ipeti rya gisirikare rya colonel afite ubu yarihawe na Gen Rwarakabije, amukuye ku ipeti rya lieutenant, ari na bwo nyuma yaho Gen Rwarakabije akimara kuyoboka Gen James Kabarebe yahavuye agana mu bindi bihugu byo muri Afurika akoreramo akazi ke ko kunekera FDLR n'ubukangura mbaga ".
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jul 2 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

M23 ngo yaba yasatiriye Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuyigarurira

M23 ngo yaba yasatiriye Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuyigarurira

Nk'uko tubikesha urubuga africareview.com, umutwe wa M23 waba wongeye gusatira Umujyi wa Goma mu rwego rwo gushaka kongera kuwigarurira.
M23 Goma
Africareview.com ikomeza ivuga ko ibi ikinyamakuru Xinhua cyabitangarijwe kuri uyu wa Kabiri n'umusirikare w'umuoffocier wo ku rwego rwo hejuru mu mutwe wa M23 ariko akaba atashatse ko izina rye rimenyekena.
Uyu musirikare kaba yagize ati : « Tugiye kongera gufata Goma kubera ko Leta ya Kinshasa idashaka kumva ibyo tuyisaba ».
Yakomeje agaragaza ko aho kumva no gusubiza ibyo uyu mutwe wa M23 usaba, Leta ya Kinshasa yiyemeje gushyigikira igitekerezo cya Brigade d'intervention igizwe n'ingabo za Onu aha ngo Leta ikaba yumva ko iyi Brigade ariyo izakemura ibibazo by'abatuye Kongo Kinshasa
Uyu musirikare kandi yagize ati : Kuva Brigade d'intervention yagera i Goma, Kinshasa yatangiye kutwumvisha ko tugomba gushyira intwaro hasi dusinya amasezerano tutaganiriyeho ngo tuyemeranyweho.
Umuvugizi wa sosiyeti sivile muri Kivu y'Amajyaruguru, Omar Kavota, yatangaje ko afite amakuru y'uko umutwe wa M23 wamaze kurunda abasirikare n'ibitwaro mu duce twa Kibati, Buvira na Mutaho mu rwego rwo kwitegura urugamba rwo gufata Goma.
Brigade d'intervention igizwe n'ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye, ariko yo ikaba ifite ubutumwa butandukanye n'ubw'ingabo za Onu zisanzwe muri Kongo Kinshasa zifite kuko igomba gusiga nta mutwe witwaje intwaro ukirangwa muri iki gihugu
Nyuma y'uko impande zombi ariko zari zemeye gusubira mu biganiro bya Kampala kugirango hasinywe amasezerano y'amahoro n'uburyo buhamye bwo kurangiza intambara muri iki gihugu, bigaragara ko kuva iyi mishyikirano yakongera gutangira ntakigeze kigerwaho, kugeza aho bitangiye kuvugwa ku gushaka kongera kwigarurira Goma kwa M23.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.