Pages

Thursday 4 July 2013

Bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda barashimira ibihugu byabakiriye ko bitabacyuye ku ngufu


Bamwe mu mpunzi z'abanyarwanda barashimira ibihugu byabakiriye ko bitabacyuye ku ngufu

Impunzi z"abanyarwanda zirashimira Ibihugu bahungiyemo ko kugeza ubu bitarabasubiza mu Rwanda ku ngufu nkukwo leta ya Kagame yabishakaga ikoresheje ba maneko bazo babarizwa muri ibyo bihugu
Nyuma y'umunsi nyirizina wateganyijwe mu masezerano yabaye hagati ya Leta y'u Rwanda na UNHCR, amasezerano yiswe "Cessation Clause", yateganyaga ko kuva ku itariki ya 30/06/2013 impunzi z'abanyarwanda zahunze kuva mu mwaka wa 1959 kugera muri 1998, zizaba zatakaje uburenganzira bwazo bwo kwitwa impunzi.
Kubera iki kibazo, Umuvugizi wavuganye na zimwe mu mpunzi z'abanyarwanda zibarizwa mu nkambi y'ahitwa Nyakivare muri Uganda, zikaba zaradutangarije ko uretse abiyandikishije ku bushake , abandi batabishatse babongereye igihe cyo ukuguma muri Uganda .
Nyuma yo kuvugana n'izi mpunzi z'abanyarwanda zibarizwa muri Uganda, twanavuganye n'izindi mpunzi z'abanyarwanda ziba muri Tanzaniya zidutangarizako nta n'umwe mu bashinzwe impunzi muri Tanzania wigeze ubahatira gutaha ku ngufu mu Rwanda cyeretse ababishatse ku giti cyabo.
Twananyarukiye muri Afurika y'epfo, aho bamwe mu mpunzi zaho na bo badutangarije ko kugeza ubu nta gahato barashyirwaho, ariko bamwe mubo twavuganye babarizwa muri Cape Town na Johannesberg badutangarije ko bakoze inyandiko ijyanye n'amashusho ndetse n'amafoto hamwe na video, babinyujije mu ishyaka RNC ribarizwa muri Afurika y'epfo kugirango basabe Leta y'icyo gihugu kudacyura izo mpunzi ku ngufu, berekana impamvu zikomeye zatuma izo mpunzi ziramutse zicyuwe ku ngufu mu Rwanda zahagirira ibibazo bikomeye.
Ibihugu bya Malawi, Mozambique, Congo Brazaville na Zambiya, byabaye isibaniro rya FDLR na Leta ya Kagame mu kurwanira abayoboke.
Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n'Umuvugizi, aho twagiye tuvugana na zimwe mu mpunzi zituye muri ibyo bihugu, zagiye zidutangariza ko kugeza ubu ama Leta yabyo atarafata icyemezo cyo kubacyura ku ngufu, bityo bakaba bafite icyizere ko ibi bihugu bahungiyemo bitazapfa kubashushubikanya ku ngufu, cyokora banadutangarije ko abashaka gutaha ku bushake bwabo nta n'umwe babuza gutaha, dore ko bamwe muri bo batangiye kwitabira cya gikorwa cya Leta ya Kagame cyiswe "Come and See'.
Bamwe mu mpunzi twavuganye babarizwa muri Congo Brazzaville, badutangarije ko Leta ya Kagame yahateye cyera amatako, ikangurira izo mpunzi gutaha , bakaba bafite ubwoba kubera ukuntu perezida wa Kongo Brazzaville afitanye umubano udasanzwe na perezida Kagame, bityo bakaba bafite impungenge z'uko bamwe mu mpunzi z'abanyarwanda zahatuye kuva cyera, zanahawe ubwenegihugu bwaho, zishobora na zo gucyurwa ku ngufu.
Umuvugizi wanashoboye kuvugana n'abanyarwanda batandukanye, tubabaza ibibavugwaho ko bamwe muri bo baba ari abayoboke ba FPR na Leta ya Kagame, abandi bakaba bakorana n'umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Bamwe mu bayoboke ba Leta ya Kagame barabitwemereye, batubwira ko bakorera mu mutaka wa Diaspora ibarizwa muri Zambiya, Malawi, Mozambique, Tanzaniya na Kongo Brazzaville. Uwo mutaka wa Diaspora akaba ari na wo Leta ya Kagame yitwikira ikabahatira gutaha, abawuyoboye bakaba bakorana na ambasade za Kagame muri ibyo bihugu.
Twanavuganye na bamwe mu bavugwaho kuba abayoboke ba FDLR, tubabaza nimba koko FDLR irimo gukorera ibikorwa by'ubukangura mbaga muri ibyo bihugu, niba koko irwanira abayoboke na Leta ya Kagame; bamwe muri bo barabiduhakaniye ariko abandi barabitwemereye, bemeza ko ari abayoboke ba FDLR.
Umwe muri bo yabidutangarije muri aya magambo : "Jye ndi umwe mu bayobozi ba FDLR ubarizwa muri aka gace; navuye mu Rwanda ndi lieutenant, ubu nkaba ndi Colonel; nyuma yo guhunga u Rwanda nanyuze mu bihugu birukikije, mpaka ngeze hano".
Tumubajije niba yaba azi irengero rya mugenzi wabo uherutse gushimutwa n'inzego z'ubutasi z'u Rwanda zimukuye muri Tanzaniya, yabidutangarije muri aya magambo : "Kugeza ubu nta rengero rye turashobora kumenya; twibazaga ko afungiwe muri Tanzaniya ariko tuza kumenya ko afungiwe mu Rwanda tubisomye mu Umuvugizi, cyokora ni byo afungiwe mu Rwanda ukurikije amakuru yandikwa n'itangazamakuru rya Kagame, nubwo ibyo bandika biba atari byo ijana ku ijana, ariko bigaragara ko baba bafite ubaha amakuru yo muri FDLR, iyo ikaba ari imwe muri gihamya ko bashobora kuba bakimufite cyangwa yarayobotse kimwe na ba afande be Gen Rwarakabije na Lt Gen Jerome Ngendahimana".
Twanamubajije nimba yaba yarakoranye na Gen Rwarakabije bakimara guhunga, maze adutangariza ko "Gen Rwarakabije ari we wari umuyobozi we, ko n'ipeti rya gisirikare rya colonel afite ubu yarihawe na Gen Rwarakabije, amukuye ku ipeti rya lieutenant, ari na bwo nyuma yaho Gen Rwarakabije akimara kuyoboka Gen James Kabarebe yahavuye agana mu bindi bihugu byo muri Afurika akoreramo akazi ke ko kunekera FDLR n'ubukangura mbaga ".
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jul 2 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.