Pages

Thursday 4 July 2013

Paul Kagame yatangaje ko ateganya kwica na Perezida KIKWETE wa Tanzaniya !


DISIKURU Y'URUKOZASONI : Paul Kagame yatangaje ko ateganya kwica na Perezida KIKWETE wa Tanzaniya !



Parution: Tuesday 2 July 2013, 20:51 
Par:Padiri Thomas Nahimana 



Taliki ya 30/6/2013, aho kwizihiza isabukuru y'ubwigenge bw'u Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ijambo rikwiye kwitabwaho, rigasesengurwa, rikamaganwa n'abantu bose bashyira mu gaciro. Iryo jambo yaribwiye urubyiruko rwari mu Ihuriro ryiswe « Youth Konnect » ryateguwe  mu buryo bw'igitaraganya, ku bufatanye bw'ishyirahamwe Imbuto Foundation ya Madame Jeannette Kagame na Ministeri y'urubyiruko. Ngo ryitabiriwe n'urubyiruko rubarirwa hagati ya 800 n'1000.

 

Ni ubuhe butumwa Kagame yashakaga gutambutsa ?

 

Nk'uko bisanzwe, iyo Perezida Kagame ateruye  Disikuru, umenya aho atangiririra ariko na we ubwe ntaba azi aho aza gusozereza ! Gusa, n'iyo yabanza kuzenguruka bigatinda, amaherezo agusha ku ntego ! Niyo mpamvu muri iyi nyandiko ngufi tugiye kugerageza guhandura muri menshi yahavugiye,« message » y'ingenzi yashakaga gutanga, twerekane  n'abo yari igenewe !

 

1. « Muri ubu bwenge bw'urubyiruko turashyiramo iki ? »

 

Iki ni ikibazo Kagame ubwe yibajije ku munota wa 7 wa disikuru ye ! Nk'uko yakomeje abisobanura, iri huriro ryari ryateguriwe KOZA UMUTWE w 'urubyiruko no kubacengezamo ingengabitekerezo ijyanye n'ibihe bikomeye ubutegetsi bw'Agatsiko  burimo !

 

Agatsiko kamaze kubona ko urubyiruko « rufite inzara, ku mubiri no mu bwonko »bityo kakaba kiteze ko ibikorwa by'uru rubyiruko rushonje  bishobora kuba bigiye kwigaragaza. Kagame n'abe baratinya ko urubyiruko rumaze imyaka 20 ruvangurwa kandi rukorerwa akarengane gakabije (kwimwa akazi, kwicishwa inzara, kuvutswa kwiga kubera kwimwa buruse- inguzanyo n'imfashanyo) rushobora kwivumbura, rugatangira ya Revolisiyo imaze iminsi ivugwa. Niyo mpamvu Agatsiko kahisemo kurutumira hagamijwe KURUTERA UBWOBA, hifashishijwe kurugerekaho umuzigo w'amateka rutagizemo uruhare !

 

2. Amateka y'u Rwanda atangirira kandi akagarukira kuri jenoside yakorewe Abatutsi ?

 

Mu isomo Paul Kagame yahaye urubyiruko, yari agamije  kurwumvisha ko amateka y'u Rwanda  ahiniye muri iyi « formule » :

 

Abahutu  BOSE ni  Interahamwe z'abicanyi ; Repubulika ya mbere n'iya kabiri(1959-1994) ntizabayeho, icyo gihe u rwanda ntirwari ruriho ; kuva babaho Abahutu nta kindi bakoze uretse gutsemba Abatutsi ; niyo mpamvu umwana uvuka ku bajenosideri na we aba ari umujenosideri ! Bityo rero n'utarakoze icyaha ku giti cye akaba agomba kugenda yubitse umutwe nk'igihwagari,  agahora abundabunda,ntacogore gukoma amashyi, gusaba imbabazi z'ibyaha byakozwe n'abasokuruza be ! « Kuba twemera Umuhutu nk'umunyarwanda, abikesha gusa IMPUHWE tumugirira » !

 

Ku rundi ruhandeAbatutsi nka Kagame nibo Rwanda, nibo baremye u Rwanda  kandi ni  ABAMALAYIKA nta muhutu n'umwe bigeze kugirira nabi ; ntibigeze kwihorera kuko nyine ari abatagatifu !  Nta n'umwe muri bo ukwiye gusaba Abahutu imbabazi !

 

Twibaze kandi twisubize :

 

Ese ko urubyiruko rwari rumaze imyaka itari mike rwigishwa ko bose ari Abanyarwanda, ko nta moko abaho , aya moko y'Abahutu ,Abatutsi n'Abatwa , Perezida Kagame yayavuze ayakuye he ? Ni irihe somo yashakaga gutanga ?

 

Abashaka kumva, nibamenye ko ubutegetsi bwa Kagame bwemeza ko nta moko abaho iyo bushaka KWIKUBIRA ibyiza by'igihugu ! Icyo gihe hasigara ubwoko bumwe gusa bw'ABATUTSI bwanditse mu Itegeko Nshinga, ingingo ya 14. Andi moko ntaho azwi mu mategeko y'u Rwanda !

 

Abahutu bongera kuvugwa no gushyirwa kuri« Parade »iyo bagomba kwitwa abicanyi, iyo bagomba kwemera ko bafite ipfunwe n'ikimwaro cyo kwitwa ABAHUTU ! Mbese nk'uko byagenze mu ihuriro « Youth Konnect » !

 

3. Ngo Jenoside  yakorewe Abatutsi ni« icyaha rusange cy'Abahutu »

 

Iki gitekerezo cy'umwimerere wa FPR kinyuranye n'amategeko mpanabyaha yo mu bihugu byose byo ku isi,  ateganyako icyaha ari gatozi !  Nta handi umuntu abazwa  icyaha cy'undi kereka Umuhutu gusa wo mu Rwanda ruyobowe na Kagame ! Kagame arashaka ko Abahutu bose bakomeza gufatwa nk'abicanyi,  ntibahabwe agahenge, arifuza rwose  ko Abahutu bahererekanya icyo cyaha kuva mu gisekuru kugera mu kindi !

 

Ariko Kagame ntabigarukaho mu mbwirwahume ku busa, afite icyo agambiriye gusobanura : ntashaka ko hari uwatinyuka KUVUGIRA ABAHUTU, yaba umunyamahanga, yaba umunyarwanda ! Nibyo yita ngo « icyaha cyahindutse politiki » ! Mu yandi magambo iyo hagize utobora ukavuga ko, muri iki gihe,  Abahutu bo mu Rwanda bavangurwa, ko barengana, aba aciye inka amabere, aba ari guhindura icyaha(Abahutu) politiki ! Aha niho ahera yikoma abantu bose bagerageza gutunga agatoki akarengane kagirirwa Abahutu  mu Rwanda, Kagame yita INTERAHAMWE, n'ABAJENOSIDERI ! 

 

Ijambo nk'iri rivuzwe n'umukuru w'igihugu risobanuye ko igihugu cy'u Rwanda kiri mu kaga gakomeye, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abahutu bagomba kumva neza ko bicaye ku kirunga cyaka, nibatimenya ejo cyangwa ejobundi Kagame azabarimbagura abarangize !

 

Igitangaje kurushaho  ni uko iki gitegerezo cyo guhindura jenoside yakorewe Abatutsi « icyaha rusange ku bahutu bose » atari Kagame wenyine ucyemera akanacyigisha ! Tumaze iminsi twumva umugore ngo wabonekewe( na Shitani ?) witwa ESTHERA yisararanga  avuga amagambo nk'ayo, ko Abahutu bose ari abanyacyaha, ko bose bagomba gusaba imbabazi ! Ibi kandi ntibitandukanye n'ibyo bamwe mu banyapolitiki ba Opozisiyo  baherutse gutangaza bavuga ko mu Bahutu nta badafite amaraso ku biganza babarimo, ko ibihumbi byinshi by'Abahutu b'abasivili biciwe n'ingabo za FPR mu Ruhengeri na Gisenyi bicwaga mu rwego rwa « stratégie militaire » kuko bacumbikiraga umwanzi bakamuha n'ibyo kurya, bityo akaba ntawe ukwiye kubaririra cyangwa KUBAVUGANIRA !

 

Padiri Ubald Rugirangoga , Umupfumu n'Umucurabwenge w'Agatsiko

 

Biragaragara ko akarasisi urubyiruko ruri gukoreshwa mu Rwanda, n'abakuru baragakoreshwa mu Rwanda (Rucagu, Rwarakabije, Bazivamo, Bamporiki…) no mu mahanga !

 

Muri Kiliziya gatolika, umucurabwengew'ICYAHA RUSANGE CY'ABAHUTUn'Ubumalayika bw'Abatutsi bose (na Kagame arimo !) yitwa Padiri Ubald Rugirangoga ! Si ku busa asigaye ari ku ibere ibukuru, aho asigaye yarahindutse nk'Umupfumu w'ubutegetsi bw'Agatsiko ! Twibuke ko Padiri Ubald ubwe yivuganye umukirisitu w'i Mwezi witwa Yohani Sindayiheba, tutakaba tutarahwemye kumwamagana ku mugaragaro nyamara nta wigeze anamubaza niba abeshyerwa ! Nta yindi Vanjiri acyigisha uretse kuvuga ko Abahutu bose ari abicanyi, ko bagomba gusaba imbabazi, bagagafatanya guheka (reba ku ifoto imyitozo akoresha urubyiruko)  icyaha cya jenoside!

 

Aba « Barimu » ba « Jenoside nk'icyaha rusange cy'Abahutu » bahuriye kuki ? Bapfana iki ? Abanyarwanda nibataba maso, baracyicwa !

 

4. Icyo iri huriro ry'urubyiruko ryari rigamije ni iki ?

 

Reka tuvuge muri make impamvu z'ingenzi z'iri huriro :

 

(1)Kagame yashakaga kwifatira abana bakiri bato kugira ngo ababwire ibyo yishakiye, ariko mu by'ukuri kwari ukubagira ikiraro kugira ngo asohore umujinya, ikimwaro n'ipfunwe  bimurimo nyuma yo kubona ko abanyarwanda baciye akenge kimwe n'amahanga barangije gutahura ibinyoma yubakiyeho ubutegetsi bwe !

 

(2) « Frustration » ikomeye Paul Kagame  arayiterwa n'ibyo Perezida wa Tanzaniya yatangaje ko igihe cyo gukomeza kwitwaza FDLR kirangiye, ko Kagame n'Agatsiko ke bagomba kwemera kuganira n'abo batavuga rumwe aho gukomeza kwigira Nyamukubitwa(victime) hagamijwe KWIKUBIRA ibyiza byose by'igihugu no guteza akavuyo mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

 

(3)Kagame afite ipfunwe rikomeye atewe n'uko yarangije gutahurwa nk'Uwagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'Abatutsi (Kagame a sacrifié les Tutsi), ko jenoside bakorewe yayibereye Nyirabayazana ubwo  yatobaga imishyikirano ya Arusha, agahitamo gutezaga intambara yarimbuye benshi mu Bahutu n'Abatutsi  agamije kwifatira ubutegetsi BWOSEwenyine !

 

(4)Kagame afite ikintu cy'umujinya w'umuranduranzuzi aterwa n'uko hari Abataripfana barimo n'Abatutsi batangiye guhaguruka bakavugira imbere y'amahanga ko  Abahutu bo mu Rwanda bavangurwa, bakaba barigijwe kure y'ubutegetsi bwikubiwe n'Agatsiko k'Abatutsi b'Abasilikare babyirukiye Uganda, bakaba bayobora igihugu mu nyungu zabo n'imiryango yabo gusa, mu kinyoma gikabije n'iterabwoba riteye inkeke.

 

(5)Nyuma y'imyaka 20 amaze ku butegetsi, Kagame yatangiye kumva ubutaka busukumwa munsi y'ibirenge bye none aritabaza urubyiruko nk'akabingo uwarohamye yizirikaho ! Nyamara si aho igisubizo kiri !

 

(6) Kagame yeruye atangaza ko nibimukomerana « abicanye mu izina rye »azabigurutsa cyangwa we « ubwe akabiyicira », kandi mu by'ukuri kubarimbura yabitangiye kera . Murabe mwumva ba mutimamuke wo murutiba !

 

5. Iyi disikuru ya Kagame igenewe nde ?

 

Iyo ubisesenguye neza usanga :

 

*Iyi disikuru ya Kagame ntiyari igenewe Abanyamahanga, n'ubwo yabashotoyeho gato ariko yavuze byose mu kinyarwanda !

 

*Kagame ntabwo yari azinduwe no kubwira  Abahutu ; kwitwa abicanyi si bishya kuri bo, kuvangurwa byahindutse umuco  wakiriwe na benshi; mu by'ukuri Kagame ntacyo afite cyo kubwira Abahutu uretse kubabwira ngo "Muri imbwa, nimujye mukomeza mumoke, ntakindi kibakwiye!" Maze ba Rucagu (umujeune!)  na Bamporiki Edouard (umucukuzi w'imisarani !)  si ukurushanwa kumoka,  biva inyuma, bibwira ko ahari aribyo bituma barebwa neza ! Iby'imbwa z'i bwami ntawabyivangamo !

 

*Mu by'ukuri iyi Disikuru ya Kagame yari igenewe ABATUTSI bo mu Rwanda:

 

Kagame akeneye ko Abatutsi BOSE bo mu Rwanda bakomeza kumwibonamo nk'UMUCUNGUZI wabo! Yabigaragaje mu buryo 2 :

 

(1)Kugira ngo yumvishe Abatutsi ko ari umwe muri bo, yavuze inkuru mpimbano ya mushiki we ngo wigaga i Butare muri za 73, ngo bakajya bamushyira imbere y'abandi (parade), bakabwira abandi banyeshuri  ngo nibaze barebe uko izuru ry'umututsi rimera, ngo nta gufa ribamo ! Mu kuvuga iyi nkuru, Kagame aragerageza guhembera umujinya w'Abatutsi ngo abibutse ko barenganye cyane mu mateka ! Ariko mu by'ukuri icyo ashaka kubereka ni uko yarenganye nka bo !

 

(2) Kugira ngo yumvishe Abatutsi ko abitayeho, ko ari we ubagize, yahimbye inkuru (abeshya) y'umwana w'i Murambi ngo warokowe n'ingabo za FPR, nyuma bahurira i Murambi Kagame "akamubaza" ngo « uriho ute ? », umwana akamusubiza  ngo « turiho kubera ko utubwira ngo tubeho »bishatse kuvuga ngo Kagame atariho Abatutsi ntibabaho !  Le point est là !

 

Kagame azi neza ko urugogwe rwenda kumugwa hejuru ; amaze kumenya neza ko adashobora kuguma ku butegetsi Abatutsi baramutse bamwigaritse, babitewe ahanini n'uko barangije gusobanukirwa n'uruhare Kagame yagize mu irimburwa ryabo ! Ikindi gituma Abatutsi bagomba kumwigarika ni uko babona neza ko ubutegetsi bw'Agatsiko budakorera mu by'ukuri inyungu z'Abatutsi barokotse, ko ahubwo Agatsiko kabahinduye IGIKORESHO! Nabo baricwa, bagatorongezwa, ntibitabweho ! Uretse impumyi, Abatutsi bashishoza barangije kubona ko akarengane ubu butegetsi bukorera Abahutu katazatinda kubagaruka bityo bakaba bakongera kuhagirira ingorane. Bakeneye ko hajyaho ubutegetsi bushyira mu gaciro, butarenganya igice kimwe cy'Abanyarwanda, kugira ngo bizere ko ejo hazaza batazongera kwicwa bazira akamama. Abatutsi bazi ubwenge bamaze kubona ko AMAHANGA yarangije gukura Kagame ho amaboko, politiki ye y'ivangura (Apartheid) ikaba idashobora gukomeza kubakirwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi : Icyo gipindi garantie yacyo yararangiye, mu maso y'amahanga.

 

Kagame na we ku ruhande rwe, afite UBWOBA bwinshi ko ejo cyangwa ejobundi azasigara wenyine, akabazwa UBWICANYI yakoze, WENYINE, dore ko n'abo babufatanyije batangiye kumwigurutsa no kumushinja imbere y'inkiko mpuzamahanga ! Niyo mpamvu ashaka kongera kwitwaza Abatutsi, akabagira nk'ingabo yikingira…ariko ubanza bitagishobotse kuko iminsi y'igisambo ari 40 gusa ! 

 

Umwanzuro

 

Muri make twavuga ko iyi disikuru ya Kagame  igamije ibintu bitatu by'ingenzi :

 

(1)Iyi disikuru y'iterabwoba igamije kurindagiza urubyiruko rw'u Rwanda ibibagiza uruhare Abatutsi b'Abahezanguni bagize mu mateka mabi y'u Rwanda guhera ku kwikubira ubutegetsi ku ngoma ya Cyami, gutsindwa amatora yo mu 1960 bakitabaza kugaba ibitero bisesa amaraso, (Abiyitaga Inyenzi) ; guteza intambara yo 1990 ari nayo NYIRABAYAZANA y'aka kaga kose kagwiriye u Rwanda ; kurasa indege y'uwahoze ari umukuru w'igihugu, Perezida Yuvenali Habyarimana , icyo gikorwa cy'iterabwoba akaba aricyo Loni yafashe nk'imbarutso ya jenoside yarimbuye Abatutsi …..

 

(2)Iri terabwoba rya Kagame rigamije kwibagiza urubyiruko AKARENGANE bo ubwabo bariho bakorerwa, bavangurwa mu ishuri, mu kazi : hari umukobwa watinyutse avuga uko yashatse kwinjira mu ngabo z'igihugu no muri polisi, hose bakamuvudukana ! Kagame yamushubije ko« hari ikibazo » : ubwoko bwe ! Kuba umuhutu ni IKIBAZO mu Rwanda ruyobowe na Kagame ! Umwana wimwe buruse waje muri ririya huriro acyuye iki kindi uretse inzara yazanye ? Ahawe buruse se ngo bigire inzira ?

 

 (3) Iyi disikuru iracira amarenga  abanyarwanda n'amahanga ko ubutegetsi bw'Agatsiko bugeze mu marembera. Uzi gushishoza yatangira akabwitaza ngo hato adahirimana nabwo. Uw'Intwari yakwegera abiyemeje kuburwanya kugira ngo ejo bitazagaragara ko nta muganda yatanze mu gukiza ishyano mu Rwanda bityo akaba yazaryozwa kuba yaragize uruhare rutindi mu gushyigikira ingoma ngome.

 

(4)Iyi disikuru ishyize hanze INKOMAMASHYI zisohotse  kaminuza , zidaterwa ipfunwe no gukomera amashyi umwicanyi uvuze ku mugaragaro ko yiteguye kumena amaraso y'umukuru w'ikindi gihugu ! U Rwanda ruragana he bagenzi ?

 

(5)Iyi disikuru yerekanye ko Kagame yibwira ko ari SUPERMAN, aribwira ko uko yishe abaperezida Melchior Ndadaye, Habyarimana, Ntaryamira, Kabila, ari nako azica Perezida Kikwete wa Tanzaniya; kurya atagira isoni akanabitangaza  mu ruhame : « I will wait for him at the right place and hit him ! ».  Ba Gashozantambara baragwira ! Harya Kagame we ntava amaraso ? Perezida wa Tanzaniya azatugirire ubuntu adusubize iki kibazo !

 

Kagame yashoje disikuru ye yibaza ikibazo nanjye nibaza : Abakora ibibi (nka Kagame) batsinda bate abakora ibyiza ?

 

Mbifurije mwese kuzirikana cyane iri jambo.

 

Padiri Thomas Nahimana

Umutaripfana wo mu  Ishema Party.

 

Iyumvire nawe iryo jambo rutwitsi :
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.