Pages

Friday, 6 September 2013

RWANDA: ABA BAGABO BAZASOBANURA RYARI AHO BASHYIZE IVARISI YUZUYE AMADORARI KABILA YABAHAYE?

ABA BAGABO BAZASOBANURA RYARI AHO BASHYIZE IVARISI YUZUYE AMADORARI KABILA YABAHAYE?

images

UBURYO BIBYE IVARISI YUZUYE AMADORARI MU CYUMBA KWA KABIRA.

Nyuma yo gufata Kinshasha, ingabo za Kabarebe zasahuye banki nkuru ya Congo cyane cyane za zahabu zakoreshwaga nka reserve kuko amafaranga menshi yo Mobutu yari yayahunganye. Reserve zimwe zapakiwe indege zizanwa i Kigali. Aho Kabila agereye i Kinshasa utwari dusigaye yaragurishije amafaranga menshi akabika mu nzu iwe. Umunsi umwe uwitwa Capt Gakwerere Jean Marie Vianney wari chief escort wa Laurent Désiré Kabila akaba ariwe muntu wenyine washoboraga kwinjira mu cyumba cya Perezida Kabila, uyumugabo yaje guterura ivarisi yuzuye amadorali arayarigisa. Aho Perezida Kabila aziye arayibariza Gakwerere ayishakisha byanyirarureshwa ariko irabura. Arangije afata abasirikare barinda ho bose arabafunga.

Byabindi ngo ntawuyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe; Kabila byaramubabaje abona ko ari Gakwerere wamwibye ahita amutegeka ko afungura abo bana bose. Kabila yamubwiye ko nta mwana n'umwe washoboraga gutinyuka kwinjira mu cyumba cye. Muri abo bana bari bafunzwe harimo uwitwaga Hakizimana bakundaga kwita "Kirenge".Tubibutse ko uyu Capt Gakwerere ariwe wari uyoboye umugambi mubisha wo kurasa Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y'uko ubutabera bw'Afrika y'epfo bumurekuye by'agateganyo akaba yarahise atorongerera I Kigali.

UBURYO KABAREBE YANYEREJE IMISHAHARA Y'ABASIRIKARE BARWANYE KONGO

Ingeso mbi za Gakwerere, Kabarebe no gukomeza gusuzugura Kabila, biri mu byatumye abazinukwa aniyemeza kubamenesha mu gihugu cye. Leta ya Kabila imaze gutegeka abasirikare b'u Rwanda bose gutaha, Kabila yafashe ivarisi yuzuye amadorari tutarabasha kumenya umubare wayo, maze ayiha Gen James Kabarebe amubwira ko ayo mafaranga ari agomba guhemba abasirikare b'u Rwanda bamufashije gufata ubutegetsi. Iyo varisi yaje itwawe n'aba escort ba Kabarebe barimo uwitwa RENE. Uyu RENE akaba ariwe uherutse kwinjira muri Hoteli i Kampala afite imbunda ayoboye abari  mu mugambi wo gushimuta Lt Yoweri Mutabazi.

Tugarutse ku bya Kongo, Indege yajemo ayo mafaranga irimo na Kabarebe niyo ya nyuma yageze i Kanombe. Ikibabaje n'uko ayo mafaranga yose nta n'urupfumuye rwahawe abo basirikare kuko yigiriye mu mufuka wa Kabarebe na shebuja. Bamwe mu basirikare bagerageje kubaza ibyayo barabifungiwe cyokora ku mpamvu z'umutekano wabo tukaba tudashobora gutangaza amazina yabo. Abo basirikare bari bamaze Kongo imyaka irenga ibiri uwahembwe menshi ntiyarengerejwe amezi atandatu. Nyamara umururumba wa Kagame na Kabarebe ntiwatumye barekeraho kuko kugeza ubu bagisirisimba muri Congo bashaka ibyo basahura ngo bakomeze badamarare batitaye ku bitambo by'abana b'igihugu bahagwa.

UKO TUBIBONA

Kuva 1990, hari abasirikare batari baruhuka na gato kubera intambara z'urudaca bahoramo, nyamara zikiriza Kagame na Kabarebe. Nko mu ntambara ya kabiri ya Kongo yo gushaka guhirika Kabila, yatwaye abana b'igihugu batagira ingano. Urugamba rwabereye ahantu nka Pueto cyangwa Kitona, abana baguye Kisangani barwana n'abagande. Muri make, abasore ibihumbi byinshi bahabereye ibitambo. Abasirikare b'u Rwanda nibo basirikare kw'isi bakora akazi kenshi ariko kandi ni nabo basirikare babayeho nabi ndetse bahembwa nabi. Ikindi kibabaje n'uko abasirikare b'u Rwanda badafatwa nk'ingabo z'igihugu ahubwo bafatwa nk'abasirikare ba Kagame.

Igihe kikaba kigeze ngo bazibukire, bagire ubutwari bareke gukomeza kugaraguzwa agati no kwijandika mu kumena amaraso ariko nabo batiretse kuko nk'ubu abari kugwa muri M23 n'imiryango yabo ibihomberamo.

Ngabo z'u Rwanda, buri wese aho uri gerageza wibaze kuki muhora muri Kongo? Ibuka bagenzi bawe bose bahasize ubuzima uyu munsi imiryango yabo ibayeho gute? Leta yabohereje yo ibamariye iki? Abahakomerekeye buzuye mu bitaro Rwinkwavu na Kanombe ubu babayeho bate? Ingabo z'u Rwanda ntimukwiye gukomeza kubaho nk'abacakara ba Kagame na Kabarebe ngo mukomeze kubapfira bo bazamura amagorofa bagura amato mu Nyanja.

Bishoboka bite ko soldat wirirwa muri Nyungwe imvura imuri ku mutwe, imbunda imushengura urutugu, ukwezi kwashira agahembwa ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) mu gihe mugenzi we banganya ipeti w'umu GP ahembwa ibihumbi Magana abiri (200.000 FRW)? Ngaboz'u Rwanda namwe banyarwanda mufite abana cyangwa abavandimwe muri RDF, ibi bisaba ko muba mwambaye amadarubindi cyangwa mwarize kaminuza kugira ngo mubone ko murengana? Hanyuma se ninde uzabarenganura? Nimwebwe mugomba kwihesha agaciro mwanga gukomeza gufatwa nk'abaja mu gihugu cyanyu murushwa guhembwa neza n'abazamu.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIO ITAHUKA  PRETORIA- AFRIKA Y'EPFO

INKINGI Y'AMAHORO, KUWA MBERE, TARIKI YA 9 NZELI 2013

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Nzeli 2013, Dr. Nkiko Nsengimana, Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, azatuganirira ku ngingo ikurikira:

"Dusobanukirwe n'impamvu Leta ya Kigali ikomeje kwatsa umuriro muri Congo".

Muzabe muri benshi.

Ni kuwa mbere, tariki ya 9 Nzeli 2013:
·        saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Kuwa kabiri, tariki ya 10 Nzeli  2013:
·        saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
·        saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
·        saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
·        saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
·        saa kumi n'imwe n'igice zo mu rukerera (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
·        saa yine zo mu gitondo (10:00am) i Sydney muri Australia.

Ohereza ibibazo n'ibitekerezo byawe kuri email: radioitahuka@gmail.com cyangwa kuri facebook:
https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda

Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.

Kagame yahuye na Kabila na Kikwete i Kampala


Kagame yahuye na Kabila na Kikwete i Kampala

ICGLR
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame yabonanya na ba Perezida Kikwete na Kabila i Kampala kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeli 2013.
Twabibitsa ko i Kampala harimo kubera inama y'ibihugu byo mu biyaga bigari yatumijwe na Perezida Museveni wa Uganda nyuma y'aho imirwano yubuye muri Congo hagati ya M23 n'ingabo za Congo ndetse n'iraswa ry'ibisasu ku mijyi ya Goma na Gisenyi ibyo bikaba byaratumye Leta y'u Rwanda ikora igikorwa kimeze nko kwerekana ingufu irunda ibitwaro biremereye ku mupaka w'u Rwanda na Congo.
Uretse n'ikibazo cyo muri Congo nyirizina, Perezida Kikwete yasabye Perezida Museveni kumwumvikanisha na Perezida Kagame nyuma y'umwuka mubi hagati y'ibihugu by'u Rwanda na Tanzaniya byaturutse ku nama Perezida Kikwete yagiriye Perezida Kagame yo kuganira n'abo batavuga rumwe muri politiki barimo na FDLR. Ariko na none kuba Tanzaniya yarohereje abasirikare muri Congo ntabwo u Rwanda rwabyishimiye kuko byabujije umutwe wa M23 kugera ku ntego zawo ndetse bituma ucika intege ku rugamba.
Kuri uyu wa kane mbere y'inama y'abakuru b'ibihugu bose Perezida Kagame yabonanye na Perezida Kabila ku buryo imibonano yabo yamaze igihe ndetse bisa nk'ibikereza inama n'abandi bakuru b'ibihugu.
Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Kikwete imbona nkubone nyuma y'igihe kinini cy'iterana ry'amagambo hagati yabo cyangwa bakoresheje abandi bayobora. Ntawamenya niba babonanye bonyine cyangwa bari kumwe n'umuhuza.
Umubonano w'aba bagabo bombi uje mu gihe ikibazo hagati y'ibihugu byombi kimaze gufata intera kuko hari byinshi bibigaragaza nk'iyirukanwa ry'abanyarwanda muri Tanzaniya, kongera amahoro ku modoka zizana imizigo mu Rwanda zivuye muri Tanzaniya benshi babona ko bigamije gutuma abatumiza cyangwa abohereza ibintu mu mahanga b'abanyarwanda bakoresha icyambu cya Mombasa bakareka Dar es Salaam.
kikwete Kagame
Uko bigaragara amahanga arashaka ko ikibazo cyo muri Congo kirangizwa n'imishyikirano izatuma umutwe wa M23 ugira ibyo ugenerwa ariko udafite ingufu zo kwaka byinshi cyangwa udasuzuguwe ngo ushyirwe ku ruhande. Ibi ariko bishobora kutagira icyo bigeraho kuko mu gihe Leta y'u Rwanda izaba itarareka kwivanga mu bibera muri Congo nta mahoro azabaho muri Congo. Ingero za AFDL, RCD, CNDP zirahari kandi iyi mitwe yose yashyizwe mu buyobozi kandi intambara zarakomeje.
Tugarutse kuri Perezida Kagame na Perezida Kikwete ntawe uramenya niba bashoboye kumvikana bagacoca ibibazo biri hagati yabo ariko ababikurikiranira hafi basanga hakiri kare kuko ikibazo cyafashe indi ntera ku buryo kitakemurwa umunsi umwe.
Iyo nama ya Kampala kandi yitabiriwe na Perezida wa Sudani y'amajyepfo, Bwana Salva Kiir, Nkosazana Dlamini-Zuma umukuru w'umuryango w'Afrika yunze ubumwe na Mary Robinson, intumwa idasanzwe ya ONU ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo.
Marc Matabaro
The Rwandan

RAIS JAKAYA KIKWETE ANA KWA ANA NA RAIS KAGAME JIJINI KAMPALA LEO

http://www.sufianimafoto.com/2013/09/rais-jakaya-kikwete-ana-kwa-ana-na-rais.html

*RAIS JAKAYA KIKWETE ANA KWA ANA NA RAIS KAGAME JIJINI KAMPALA LEO

Rais Dkt.Jakaya Mrisho Kikwete akisalimiana na Rais Paul Kagame wa Rwanda wakati walipokutana faragha sambamba na mkutano wa wakuu wa nchi za Maziwa Makuu uliofanyika katika Hoteli ya Munyonyo Commonwealth Resort, jijini Kampala,Uganda, leo.
*******************************

Rais wa Jamhuri ya Muungano wa Tanzania, Mheshimiwa Jakaya Mrisho Kikwete leo, Alhamisi, Septemba 5, 2013, amekutana kwa faragha na Rais wa Rwanda, Mheshimiwa Paul Kagame katika mazungumzo yaliyokwenda vizuri na kuwaridhisha viongozi hao wawili wa nchi jirani. 

Viongozi hao wamekutana kwa zaidi kidogo ya saa moja katika mkutano uliofanyika kwenye Hoteli ya Munyonyo Commonwealth Resort, nje kidogo ya mji wa Kampala, Uganda. 
Katika mazungumzo hayo, Rais Kikwete na Rais Kagame wamekubaliana kuendelea kushirikiana katika kujenga uhusiano mzuri na wa kihistoria uliopo kati ya nchi hizo mbili. 
Viongozi hao wawili wako nchini Uganda kuhudhuria Mkutano wa Nchi Wanachama wa Umoja wa Kimataifa wa Maziwa Makuu – "International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR)" unaofanyika leo Hoteli ya Munyonyo Commonwealth Resort. 
Viongozi wengine ambao wanahudhuria Mkutano huo ni pamoja na Rais Yoweri Museveni wa Uganda ambaye ni Mwenyekiti wa ICGLR na mwenyeji wa Mkutano huo, Rais Silva Kiir wa Sudan Kusini, Rais Joseph Kabila wa Jamhuri ya Kidemokrasia ya Congo (DRC) na Mwenyekiti wa Kamisheni ya Umoja wa Afrika (AU). 
Rais Kikwete na ujumbe wake amewasili Kampala asubuhi ya leo akitokea mjini Dodoma ambako aliwasili jana jioni kwa ajili ya hafla ya kuwaapisha Makatibu Wakuu watatu na Naibu Makatibu Wakuuu wawili iliyofanyika Ikulu Ndogo, Dodoma. 
 Rais Kikwete aliwasili Dodoma akitokea Mwanza ambako alihudhuria mazishi ya Kiongozi Mkuu wa Kanisa la Evangelistic Assemblies of God Tanzania (EAGT) Askofu Mkuu Dkt. Moses Samwel Kulola yaliyofanyika kwenye Kanisa la Bugando Calvary Temple, mjini Mwanza. 
 Imetolewa na;
 Kurugenzi ya Mawasiliano ya Rais, 
Ikulu, 
DAR ES SALAAM. 

Tuesday, 3 September 2013

Rwanda: ICT-Ikoranabuhanga mu Makuru no Gutumanaho


Rwanda: ICT-Ikoranabuhanga mu Makuru no Gutumanaho

Ikiganiro kuri ICT-Ikoranabuhanga mu Makuru no Gutumanaho
Radiyo itahuka
Tariki ya 2 Nzeli 2013
Cyatanzwe na:
Bwana Eric Bahembera, Ingenieur-Informaticien, Umuvugizi wa FDU-Inkingi mu Budage
1.   Icyo ICT bivuga
ICT aribyo Ikoranabuhanga mu Makuru no Gutumanaho (Information Communications Technology [[1]]) ni ubumenyi bwifashisha imashini mu guhunika (to store), gusaba (to retrieve), guhindura (to manipulate), guhererekanya (to transmit) no kwakira (to receive) amakuru aciye mu mashanyarazi yoroheje (electronically) mu buryo bw'ibarisharutoki (digital form).
Mu yandi magambo yoroshye ICT ni ubuhanga mu  gukoresha mudasobwa (computer) mu bijyanye n'amakuru. Amakuru avugwa muri ICT si nka ya yandi tubaza ngo "amakuru ki gusa". Kuri mudasobwa icyo wayinjizamo cyose gifitanye isano n'ibidukikije, ni amakuru. Tuvuge ko nko kubika umwirondo w'umuntu ari ukubika amakuru akomeye yatuma abantu bayagezeho batamuzi bamumenya.
Impamvu "Gutumanaho" byiyongera mu izina  kandi  nabyo bigakoresha amakuru.
Mu myaka ya vuba ubuhanga mu guhererakanya amakuru bwateye imbere cyane ku buryo kuvuga IT (Information Technology) bitumvikanaga neza ko hari igice kinini gitandukanye na za mudasobwa cyane cyane ubuhanga mu kwubaka imiyoboro no gukoresha ibindi byuma mu guherekanya amakuru. Muri ibyo byateye imbere bitari bimenyerewe ni nka murandasi (internet) na za telefoni zigendanwa (mobile/smart phones) zisigaye atari izo kuvugiraho gusa aho zinakora byinshi byaharirwaga mudasobwa.
Ako kajambo Gutumanaho kiyongera mu izina akenshi iyo abategeka u Rwanda biyamamaza ngo barashaka guhindura u Rwanda Singapour ugasanga ari ko bibandaho gusa.  Nk'uko ndi bubigarukeho nyuma  ako kajambo ntigahagije konyine. Murandasi na Twitter ntibyateza imbere igihugu byonyine cyane cyane iyo bikoreshwa gusa mu kubeshya isi ngo nta ntambara batera muri Kongo kandi bigaragarira buri wese ushaka kubona. Twibukiranye ko bimwe mu biteza izo ntambara ari ugusahura amabuye acurwamo ibyuma byinshi mu bikenerwa muri ICT. Burya mudosobwa nyinshi n'izo za telefoni zigendanwa zirimo amaraso ya bene wacu. Gupfuka amaso kuri za "mapping report" nta kindi  kindi kibitera: ni ayo mabuye basahuranwa.
2.   Ibyiciro by'ingenzi biranga ICT
ICT igabanywamo ibyiciro bibiri ari byo: Icyiciro cy'ibyuma (Hardware) n' icyiciro cy'ubufindo (Software).  Bibaye ngombwa kuvuga kuri ibyo bice ngo umuntu abone uko atekereza aho duhagaze n'aho igihugu cyacu gihagaze. Byadufasha kubona aho dufite amahirwe manini yo kuba twatera imbere.
Duhere mu cyiciro cy'ibyuma bikoreshwa muri ICT (Hardware). Ibyo byuma ni za mudasomwa n'ibice byazo cyangwa ibyinjiza cyangwa biyisohoramo amakuru. Twavuga nk'akaho k'inyuguti (keybord) cyangwa se imashini zicapa (printers) . Turebye mu byerekeye gutumanaho hari nyine za telefoni, insinga mu butaka cyangwa iminara ituma amakuru aca mu kirere bikagenda bikagera no mu byogajuru. Muri ibyo byose ni ikihe kiva iwacu, ni ikihe ducura cyangwa twashobora kwicurira usibye gutoragura amabuye babicuramo kandi nabwo tumaze kuyarwaniramo nk'imbwa zirwanira mu mayezi? Ikigaragara kugeza ubu kw'isi ni uko ntawe ucura byose wenyine; akenshi abantu bagenda bateranya ibice baguze ahandi cyangwa bashushanyirijwe n'abandi. N'u Rwanda ruri ku isi wenda hari urundi ruhare usibye urwo gusahura abaturanyi rwabigiramo.
Reka turebe no ku cyiciro cy'ubufindo (Software). N'ubwo abubaka ibyuma twavuze hejuru  bagerageza kwigana ubwonko ntibikora bidahawe ubwenge. Uko bikora ni ubufindo mu bundi. Niyo mpamvu twita ubwo bumenyi ubufindo. Ni ubufindo koko bushobora gufata icyuma kimwe kigakoreshwa imirimo (Applications) itandikanye, bugafata amakuru bukayavanga n'andi akabyara ayo n'umuntu atatekeraza atarata umutwe.
Ingero z'ubufindo bworoheje kubukoresha:
-         Kwandika (office software) bikoreshwa mu biro cyangwa mu ngo.
-         Kwandika ibitabo cyangwa ibinyamakuru (Desktop publishing).
-         Imbuga kuri murandasi.
Hari n'ubufindo buhanitse akenshi abanyapolitiki bavuga ko bateza imbere ICT mu Rwanda badatekerezaho mbere yo kwishyira mu rwego rwa Sengapour mu myaka itarenze icyumi.
Ingero ni:
-         Business Software: Zifasha isosiyeti mu kurangura, gucuruza, kubara umutungo no kwiteganyiriza.
-         Computer Aided Design (CAD) : Zifasha mu kwubakwa kw'amazu, imashini, imihanda.
-         Ubufindo bukoreshwa mu nganda (industrial software): Akenshi hano biterwa n'icyo uruganda rukora, imashini zirimo n'imitere y'akazi hakaba hakwandikwa ubufindo bwabigenewe.
Ku bufindo naho mpibazeho ikibazo cyo kumenya uruhare u Rwanda rufite mu guteza ubufindo imbere. Mu Rwanda hakenewe ubuhe bufindo, hakorewa ubuhe? Ko kwubaka ubufindo byo bitagombera inganda zabuhariwe ahubwo bisaba imitwe itekereza, ntibyaba byoroshye gutera imbere muri urwo rwego? Igihugu mbese gitanga uburyo bwatuma umuntu atekereza (conditions)? Amashuri yaba atanga ubumenyi buhagije bubikenewemo?
3. ICT mu Rwanda na gahunda "Vision 2020"
Iyo u Rwanda rwifuza kuba nka Singapour [[2]] mu myaka mike umuntu yumva ko ari ukurota. Ni ukurota mu by'ubukungu. Ku bya politiki ho ibihugu byombi biragereka. Mu Rwanda no muri Singapour hategekeshwa igitugu. Abayobora u Rwanda babona nabo ko mu bukungu ari ukwisumbukuruza umuntu agakabya gutekereza kumera mu myaka icumi nka Singapour. Ariko bazi neza impamvu babikora: kwitwaza icyo kigereranyo ni uburyo bwo gucecekesha abarwanya igitugu bavuga ko hari abo gikura mu bukene. Nyamara uko tugiye kubibona politiki y'u Rwanda mu bya ICT abatekereza ko izadukura mu bukene ni abibwira ko Kigali ari yo Rwanda yonyine.
ICT muri Singapour yinjiza amafaranga si iyo kuyasohora gusa nko mu Rwanda. Bafite inganda za ICT zisagurira amasoko yo mu mahanga. Urugero ni uko mudasomwa nyinshi cyane mu myaka ishize igice gisohora amajwi (sound card "Sound Blaster") cyakorwaga n'isosiyeti yitwa "Creative Technology". Iyo sosiyeti yo muri Singapour n'ubu ni imwe mu zikomeye zikora utwuma two kwumva imiziki tugendanwa (MP3 Player).
Mu Rwanda hari isosiyeti zingahe zubaka ibyuma bikoreshwa muri ICT ko hasigaje imyeka 6 gusa vision 2020 ikaba icyuye igihe? Hari isosiyeti zingahe zishobora gukora ubufindo bukenewe na za mudasobwa?  Icyakora ntawabura gushima abasore n'inkumi zaho zubaka imbuga za internet ziteye amabengeza. Byerekana ko imitwe ihari (le potentiel); harabura ukwishyira ukizana kwatuma abantu batekereza ibindi bitari ugusingiza icyama gusa.  Nta hantu ba rwiyemezamirimo babona ikiraka batagabanye n'abashyira mu bigega byo kunyunyuza rubanda gusa. Ngo nako ni ukwihesha agaciro!
Minisiteri y'ikorabuhanga yanditse [[3]] ko ICT yatanze akazi ku bantu ibihimbi bine (4000). Ukuyemo abacukura imiyoboro yo gucishamo insinga "fibres optiques" ntacyaba gisigaye. Iyo miyoboro yakwirakwijwe mu Rwanda hose ngo izatuma u Rwanda ruba indiri ya ICT (ICT hub) muri afrika y'uburasirazuba yose. Nyamara iyo miyoboro ifata agace ko gutumanaho muri ICT ukoresheje murandasi. Kugira ngo yo miyoboro ikore, igomba guca muri Tanzaniya na Uganda, maze ikabona kujya mu nyanja y'abahinde, aho ihera igera ku isi yose. Kuba iyo miyoboro ari yo abantu bacungiraho gusa byakagombye kuba intandaro yo gushaka umubano mwiza n'ibyo bihugu aho kubyiteruraho. Ibyo aribyo byose umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Tanzaniya ntutuma ako twacungiragaho muri ICT gatera imbere? Ni gute nk'umuntu washakaga kwiyemeza imirimo mu rwego rwa murandasi yabitangira mu Rwanda kandi abona ishyamba atari ryeru? Tuzatera imbere gusa ari uko mu karere hagarutsemo amahoro.
Kuba ariko iyo miyoboro ihari ni ibyo gushima kuko ari intangiriro. Iyo miyoboro n'ubwo ihari icyakora hari ikibazo cyo kwubaka imetero za nyuma (last miles) kugirango serivise igere ku baturage. I Kigali ho ngo bigeze kure mu mushinga wiswe "Metropolitan Network". Ahandi se bite ko Kigali atari yo Rwanda yonyine? Kigali ituwemo ugereranyije na 10% by'abanyarwanda. Imijyi yose nk'uko byanditswa na ministeri ishyinzwe ICT ituwemo na 14,8% by'abanyarwanda. Iyo ministeri iradutangariza ko n'ubundi mu Rwanda abatunze mudasobwa ari 2% by'abanyarwanda bisa nko kuvuga ko twaba turetse no kubitaho igihe mu gihe 98% by'abanyarwanda basigaye ari bo umuntu yari akwiye gutekerezaho. Kubabeshya ko mu myaka 6 iri imbere bazaba babaho nko muri Singapour ni ukwikirigita ugaseka!
Icyakora uwatekereza neza mu rwego rwa za telefoni zigendanwa yakora ubufindo bwagera ku bantu benshi. Nkurikije ijanisha ryatanzwe na ministeri yavuzwe hejuru, 53% z'abanyarwanda bafite telefoni igendanwa. Igiteye isoni ni ingo zifite telefoni zitimukanwa: Ibice bine (0,4%) gusa! Tuzi ko akenshi izi telefoni zitimukanwa arizo zifatirwaho umurongo wa murandasi bihendutse.
Telefoni zigendanwa rero zikeneye ko habaho ubufindo bukoresha SMS bwatuma ziteza abantu imbere. Kwibwira ko umuntu yabugura nk'uko u Rwanda rubugura gusa ntibyoroshye kubera ko ababwubaka akenshi bo bakoresha ubuhanga bushingiye kuri murandasi izakomeza guhenda igihe cyose nta telefoni zitimukanwa zihari kandi na ya metero yanyuma yo kwuzuza insinga "fibres obtiques" itarubakwa. Aha ha SMS niho abafite ubumenyi mu kwubaka ubufindo mu Rwanda bakwihangira imirimo. Na leta aho kwirirwa ihanga amategeko yo kwumviriza abantu yagombye guhanga ayo kurinda umwimerere mu byaba byavumbuwe mu bushakashatsi bw'ikorabuhanga; yagombye kwiga uko yakworohereza abahanga mu bushakashatsi bwatuma inganda zijyanye na ICT zivuka.
Iyo urebye ibyagezweho kugeza ubu, usibye iyo miyoboro itaragira icyo imara, usanga leta ishishikajwe n'imisoro gusa. Imishinga myishi ya ICT mu Rwanda usanga ari igusha ku misoro gusa. Mbese ko mbona bisa nk'umururumba! Mbere yo gutekeza imisoro umuntu yakagombye gutekereza ko umuntu abanza kubasha kwinjiza amafaranga mbere yo gusora. Ahandi hatejwe imbere mu Rwanda ni aho leta ibasha kuneka abenegihugu: Indangamuntu (National-ID), permis zo gutwara ibinyabiziga, abinjira n'abasohoka: Simvuze ko izo servisi atari ngombwa ariko kuba ari zo zaje mbere hagakubitiraho n'itegeko rishishikariza kwumviriza bituma umuntu yibaza niba ICT igomba gukoreshwa gusa nk'intwaro yo gukumira abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Koko  umutungo muke igihugu gifite ntiwari ukwiye gushorwa mu bikorwa by'ingirakamaro ko bitabuze?
Ibyo bikorwa by'ingirakamaro mu gihe abanyarwanda benshi bagitunzwe n'ubuhinzi byakagombye kugaragara aho, hatekerezwa uko ICT yabafasha mu mirimo yo kwongera umusaruro. Kubera ko ubunini bw'igihugu butatuma gikomeza gucungira ku buhinzi gusa hatekerezwa icyabusimbura buhoro buhoro bitewe n'ubumenyi n'ubushobozi abenegihugu bagezeho. Guhita umuntu yisumbukurza akubaka ibirenze kure cyane ibyo akeneye ni ugupfusha ubusa cyane cyane ko bishobora gusaza nta n'icyo arashobora kubikoresha. Tuzi twese ko muri ICT buri myaka nk'itanu haza ibintu bishya.
Mu rwego rw'ubuhinzi mureke dushimire MINAGRI yagerageje mu mushinga wayo witwa e-Soko gutekereza uko abahinzi bakoresha ICT ngo bamenye ibiciro bagurishirizaho umusaruro wabo badahenzwe kandi biciye kuri telefoni igendanwa. Kuba byose icyakora biri mu cyongereza sinamenya umubare w'abahinzi mu Rwanda bashobora kubyumva. Twizere ko bitakorewe kwereka gusa abaterankunga ngo batange cash abayobozi birire!
4. ICT mu ishyaka ryacu FDU-Inkingi no mu rugamba rwa demokasi muri rusange
FDU-Inkingi ifite abayoboke n'abayobozi ku isi hose; ntiyabasha rero gukora hadakoreshejwe itumanwaho rigezweho: VoIP, Teleconference, Fora (imbuga zo kwunguraniraho ibitekerezo), CRM (Customer Relationship Management), Homepages/sites internet (imbuga zo kuri murandasi), email umuntu atayibagiwe n'ibindi n'ibindi… Mu gihe abayobozi, nta kundi byagenda, babikoresha cyane, usanga abarwanashyaka benshi bo barayobotse inzira ya Facebook na Twitter. FDU-Inkingi naho irimo kugerageza kuhashinga imizi ngo abantu bajye babona amakuru ya politiki ku buryo bwihuse. Tugerageza no gusanga abantu aho bari. Niyo mpamvu twohereraza abantu email ngo tuborohereze gushakisha amakuru.
Izo nzira zose kuzikoresha umuntu ahanganye n'ingoma y'igitugu biragora. Nk'ubu service yacu yo kwohereza SMS ku barwanashyaka bose  mu Rwanda zisohotse kuri murandasi imenya ururimi umuntu yumva n'ubwoko bw'amakuru yarahagaze kubera impamvu z'umutungo, kubera ko mu Rwanda bashaka/baca amafaranga uwakiriye ubutumwa, no kubera ko itegeko rihana usoma ibyo leta itifuza ritarasobanuka ngo umuntu amenye ibyo ari byo.
Mvuze impamvu z'umutungo kuko dukeneye imfashanyo. Mbahamagariye kudufasha mukoresheje ICT, Ni ukuvuga muciye kuri site yacu: http://www.fdu-rwanda.com  (murebe neza ko irangizwa na .com).
Ibyo bya site bitumye ngera ku bibazo twagize mw'ishyaka hakagira abarivamo bakajyana na site yindi. Iyo site niyo bakwirakwizaho impuha babizi neza kuberako ko binyomozwa bakanga kubikuraho cyangwa ngo banerekane n'inyandiko zinyomoza ibyo bihuha.
ICT kuyikoresha uhanganye n'igitugu uri ishyaka rimwe ntibyahaza. Niyo mpamvu nabwira abantu bose ko mu rugamba rwo kwishyira ukizana ari ngombwa kwitabira za social media networks (imbuga nkoranyambaga) bagakwirakwiza inkuru nziza y'abatavugarumwe n'ubutegetsi za Twitter ntiziharirwe Mushikiwabo na Kagame gusa. Uwo Kagame we yarantangaje asaba abanyarwanda bose kwitabira Twitter. Yibagiwe ko yabwiraga 2% gusa z'abo ayobora nako ategeka! Ikindi abo bategetsi birengangiza ni uko hari uburyo bwo kukureba mu bwonko (Humor analysis) bahereye kubyo wandikanye cyangwa wavuganye amarangamutima. Iyo za NSA zo muri Amerika zumvirije isi yose nta muntu uba uhari wo kwumva ibyo wavuze: ni mudasobwa zibivangura mu gihe gito cyane. Zizi rero ko Kagame ari umubeshyi kuko byanze bikunze zamurebye mu bwonko.
5. ICT n'umutekano w'amakuru
Ibigezweho muri ino minsi byo kwumviriza isi yose byakozwe na NSA n'itegeko ryo mu Rwanda ryo kwumviriza, byerekana ko akenshi umutekano muri ICT uhungabanywa n'inzego zakagombye kuba iz'umutekano. Izo nzego zirarengera, zikibagirwa ko umutekano w'amakuru zakagombye kuwubahiriza nawo. Mu bihugu bitegekwa ku gitugu ibi bituma abantu batizera gukoresha ibyuma bishobora gukoreshwa n'izo nzego zihindura ubutumwa zabonye. Ibyo byagaragaye mu rubanza rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi. Aha inzego za Kagame  zamwitiriye inyandiko atanditse cyakora zibikorana ubuswa ku buryo byoroshye kubivumbura. Ubwo bukozi bw'ibibi bw'abanyagitugu butuma igihugu kidatera imbere kuko nta muntu uba wemerewe gutekereza ikintu gishya ngo kititwa ko kitari mu migambi ya leta. Ndashimira umuyobozi wungirije wa FDU, Bwana Boniface Twagirimana, wamaganye ku mugaragaro itegeko ryimakaza ingeso mbi yo kwumviriza no kujajwa [[4]].
Ikindi kandi utekereza umushinga we ntaba ashaka ko abamwumviriza bawushyira mu bikorwa we agishakisha amafaranga yo kuwushoramo. Ibyo nibyo bihangayikishije inganda mu bihugu byateye imbere kuko hari ababa bashaka kumenya ibyo bahugiyemo bavumbura. Mbese umupolisi mu Rwanda amenye umushinga mwize umuntu ateganya ntiyabizimurira bene w'abo nyir'umushinga agataha amara masa? No muri Business rero amategeko yo kwumviriza ni mabi.
Ikindi ntawamenya icyo leta y'u Rwanda yatekerezaga ihitamo ko National Data Center ibika amakuru ku benegihugu n'ay'abikorera ku giti cyabo (Public and Private sector applications and services) mu bicu (cloud computing). Kubikora ni uguha icyanzu abumviriza. Niba bakeka ko ari abapolisi babo gusa ni ukwibeshya. Bibuke ko za nsinga zica za Uganda na Tanzaniya zigera muri NSA iyo za Amerika ziciye mu nyanja.
Ku bantu ku giti cyabo tujye twibuka ko ibanga nyabanga ari irya babiri, imbonankubone. ICT yo ni iyi isi yose, icyo ukozeho cyose hari abashobora kucyumviriza. Abarwanya ingoma z'ibitugu ubwo bumvireho. Nimutekereze neza ibijya kuri mudasobwa mbere yo kubishyiraho. Mutagira ubwoba iyo muvuga ukuri kuko kwo guca muziko ntigushye. Umuntu ashobora kugabanya impanuka (risks) ashyira ubufindo burwanya imigera kuri mudasobwa ye (anti-virus). Zituma abamviriza babanza kwiyuha akuya mbere yo kubigeraho.
6. Umwanzuro
ICT ikoreshejwe neza yatuma dutera imbere tukanateza n'igihugu cyacu imbere. Ishobora gutuma twongera umusaruro mu bindi dukora bitandukanye ndetse hakavuka n'indi mirimo mishya. Kubera ko hari abashobora kuyikoresha ibihemukira abandi tugomba kubamagana tugaharanira ukwishyira ukizana n'amahoro. Nta mahoro ku mutima no mu gihugu nta mwanya wo gutekereza uko twabyaza ICT umusaruro. Na bike igihugu cyashoyemo amafaranga menshi bishobora guta agaciro ntacyo biramara kubera ko iryo koranabuhanga rifite umuvuduko uhambaye.
Inyandiko zifashishijwe
[1] Hifashishijwe inyandiko mwasanga kuri: http://en.wikipedia.org/wiki/Information_technology
[2] Iby'ingenzi umuntu yasoma ngo abashe kugereranya Singapur n'u Rwanda mwabisoma hano:http://fr.wikipedia.org/wiki/Singapour
[3] Inyandiko ya ministri ushinzwe ICT igaragaze mu maso ya leta uko byari byfashe mu mwaka wa 2012:http://admin.theiguides.org/Media/Documents/Rwanda-ICT-Profile-2012.pdf
[4] Itangazo ry'umukuru wungirije ry'ishaka FDU-Inyingi ryamagana itegeko ryo kwumviriza mu itumanaho:http://www.victoire2010.info/?DocID=0000000791

Monday, 2 September 2013

Fw: *DHR* KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B’URWANDA


----- Forwarded Message -----
From: INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 2 September 2013, 16:49
Subject: Re: *DHR* KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B'URWANDA

 
Bwana Twagiramungu,
Analyse yawe niyo 100% ariko amateka ntajya yigisha abanyarwanda. Politike ya ba Nsekalije niyo yatumye FPR igira abarwanyi babarakare, ku rugamba badatinya amasasu. Banarutsinze baratsembatsemba batababarira n'ihaka! Ibizu mu gihugu hose ibyinshi barabihenesha. Abatahaga za miliyari barawunera, bitahira batayariye. Muri make rero, nta mahoro ashobora kuboneka mu gihugu kibogeka! L'injustice produit toujours l'injustice! Ikindi ntiwakwishimira ko ufite ibigega biniha, mu gihugu hose ingarisi zirimo ziniha!Ingoma zose kuva ku bwami kugera kuri Kagame, habuzemo nimwe yashyira imbere izindi valeurs zitari ubwoko.
Ikindi iriya turufu yo gupyinagaza abahutu, bashatse bayihorera kuko abahutu ni nk'intsina ya kivuvu! Hazapyinagara abo mu gihugu imbere ariko hanze yacyo barimo bariga! Byabindi babeshyaga ngo nta mpunzi bashaka hanze ibanga ryabyo ryaramenyekanye! " Nibaze haboneke  abana babahutu benshi bazajya bakoma amashyi, basaba imbabazi z'ibyaha batakoze".  Nuko abana biki gihe nabo batumva, naho ubundi bari bakwiye kumenya iri banga, bakagabanya inzoga bakihata za sciences (sans modération) kuko ubwenge butagira ubwoko n'umupaka. Uri Docteur ushobora no kujya mu Bushinwa ukirwanaho.
 

De : Twagiramungu Innocent <itwagira@yahoo.fr>
À : democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; asvp02@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Lundi 2 septembre 2013 16h48
Objet : *DHR* KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B'URWANDA
 

Par NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
Radio Itahuka Afurika y'Epfo



Umunyagitugu Kagame ati " hari umurongo mutazarenga"
Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza bana b'imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w'abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b'abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mugiheza bourse ziri gukurwaho? Kuki bibaye mugihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n'amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe ibyihishe inyuma y'iki gikorwa.

POLITIKI Y'IRINGANIZA NKIYA  COL Nsekarije Aloys?
Muri za kaminuza n'andi mashuri makuru byo mu Rwanda nka: UNR,KIST,KHI,KIE,ISAE BUSOGO n'ahandi usanga kenshi higa mo abana b'ibimene b'abahutu ariko ba bakene barangije za petit seminari, n'andi mashuri yisumbuye akomeye nka GSOB,St ANDRE, LYCE NOTRE DAME,n'ayandi kenshi y'abihaye Imana. Byumvikane neza ko hari n'abana b'abatutsi ba banyabwenge cyane biga muri ayamashuri . imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe murizo za kaminuza kandi mfite bourse ya leta ndi n'umututsi. Kuva 2011, leta ya tangiye gahunda yo kwambura abana za bourse ngo kuko igihugu gikennye. Mugukora ibi bashingira ku gushyira abantu mu byiciro ngo by'udehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza abakene cyane aba bahutu. Mfite ingero nyishiz'abana ba bahutu ubu bacikirije amashuri. Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011, bakuwe kurutonde rw'abahabwa bourse nyamara abo bana n'imfubyi kubabyeyi bombi, ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaura undi aturamye mu cyaro iwabo za kibuye. Muribuka neza kandi undi mwana w'umusore EUGENE Uwambajimana wigaga KIE wiyahuye taliki 31 mutarama 2011 kubera ko yakuwe kurutonde rw'abahabwaga bourse.  Icyogihe no kumushyingura byabaye ikibazo kuko umuryango we utari ufite n'ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.
Uku kuvangura abana b'u Rwanda bimeze nkaya politiki y'iringaniza ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buriyose itsindisha nk'abana 250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y'Ibutare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije abana 15. Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry'"abashiru" (aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge igihugu gifite yasanga bangana iki?  FPR naKagame barishuka abana b'abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango ari kubiba mu banab'uRwanda  rushobora kuzagera kubana be cyangwa abuzukuru be kuko ubutegetsibwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.

KAGAME ARI GUTINYA IKI?
"Kuva aho Gen  Kayumba ahungiye muri 2010,  bwana Kagame yataye umutwe cyane kuburyo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda byahafi, kuva icyogihe yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko yabasha kubona agatotsi".
Ubwoba bwinshi kagame afite n'uko abatutsi benshi barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare n'abapolisi mu mihanda nk'aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya bariya basirikare kenshi imbunda zabo ntamasasu aba arimo kuko akeka kubera kurambirwa bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mugufata perezidansi.
Paul  yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyompamvu akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikaritay'amoko imibareye iteye itya: Kwigaragaza nk'umucunguziw'abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye ndetse abone n'uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo kumushyigikira. Kurundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko arabanyacyaha bakwiye kurimburwa kuburyo kuba atarabishe arimpuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b'abahezanguni nka GEN IBINGIRA ( ngon'umutseti) ba biraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arikwiyegereza aba babacitse kwicumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko yibutse ibitereko yasheshe.

AERG IYOBORERWA HE?

Gen Fred Ibingiraniwe mu byeyiwa AERG
Umuryango w'abanyeshuri bacitse kw'icumu rya genoside yakorewe abatutsimuri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw'ibanga na minisiteriy'ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw'iperereza, n'ikimenyimenyi imodokaya TOYOTA HILUX y'igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG kurwego rw'igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye.  Ntibigarukiraho kuko GEN FRED IBINGIRA ariwe mubyey iw'icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo pere wa AERG.Murako kazi ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya AERG akorerwa muri MINADEF inshuronyishi aba ayobowena Gen IBINGIRA cyangwa Gen NZIZA.
JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa byo kwiba amatora,aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzegoz'iperereza nka NSS (National Security Service)  zinjiza muri NSS umubare munini wabacikacumu barangije za kaminuza aho usanga abenshi bakora mu rwego rw'abinjira n'abasohoka (immigration and emigration). Abandi bakoherezwa kuri cadet zagipolisi n'igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti rya sous lietenat mu gisirikare cg inspector of polisi.Ngirango abasoma iyinkuru bakora ako kazi baba abahamya b'ukuntu uwitwa Major KARIBATA wa immigration adashobora gupfa guha akazi abana b'abahutu.
Ikindi na none tutaburakuvuga n'uko mu mutwe ushinzwe kurinda kagame ugizwe n'abasirikare barenga ibihumbi bitatu n'ubwo washakamo umuhutu n'umwe ntushoborakumubona.

UTO TUBIBONA

Mu byukuri kurihira abana bacitse kwicumurya genocide ntakibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko kandi kuvangura impfubyi n'ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse warangiza ukongera umubare wabandi nabyo nikibazo. Kagame akomeje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumirizwa na bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n'abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose kagame abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye cyane cyane mungabo no mu bana bacitse kw'icumu rya genoside.

Abanyarwanda ntibakwiye kugwa mu ruyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamwe, "by'umwihariko nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d'Assistance aux VulnerablesRwandais) ikigega kigenewe gufasha imbabarez'abanyarwanda".  Kuburyo abana b'imfubyi biciwe n'interahamwe ndetse n'abiciwen'inkotanyi bosehamwe bitabwaho kuko imbabare ntigira ubwoko.Leta igakora kuburyo igabanya amafaranga isesagura mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina "INGAGI" abana b'igihugu bicira isazi mu maso abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse. Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi"utopist" Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n'amacakubiri. Abatutsi bashyira mugaciro bakwiye kwamagana irivangura FPR naKagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera bituma dufatwa nk'abafatanyacyaha. " Le silence face au mal fait son temoin et sacomplice". Kand ina none "L'injustice quel'onvoit et qu'onl'assiste on la commet par soi-meme".

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
Radio Itahuka Afurika y'Epfo

Envoyé de mon iPhone
Innocent Twagiramungu
__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.