|
Umunyagitugu Kagame ati " hari umurongo mutazarenga" |
Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza bana b'imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w'abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b'abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mugiheza bourse ziri gukurwaho? Kuki bibaye mugihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n'amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe ibyihishe inyuma y'iki gikorwa.
POLITIKI Y'IRINGANIZA NKIYA COL Nsekarije Aloys?
Muri za kaminuza n'andi mashuri makuru byo mu Rwanda nka: UNR,KIST,KHI,KIE,ISAE BUSOGO n'ahandi usanga kenshi higa mo abana b'ibimene b'abahutu ariko ba bakene barangije za petit seminari, n'andi mashuri yisumbuye akomeye nka GSOB,St ANDRE, LYCE NOTRE DAME,n'ayandi kenshi y'abihaye Imana. Byumvikane neza ko hari n'abana b'abatutsi ba banyabwenge cyane biga muri ayamashuri . imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe murizo za kaminuza kandi mfite bourse ya leta ndi n'umututsi. Kuva 2011, leta ya tangiye gahunda yo kwambura abana za bourse ngo kuko igihugu gikennye. Mugukora ibi bashingira ku gushyira abantu mu byiciro ngo by'udehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza abakene cyane aba bahutu. Mfite ingero nyishiz'abana ba bahutu ubu bacikirije amashuri. Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011, bakuwe kurutonde rw'abahabwa bourse nyamara abo bana n'imfubyi kubabyeyi bombi, ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaura undi aturamye mu cyaro iwabo za kibuye. Muribuka neza kandi undi mwana w'umusore EUGENE Uwambajimana wigaga KIE wiyahuye taliki 31 mutarama 2011 kubera ko yakuwe kurutonde rw'abahabwaga bourse. Icyogihe no kumushyingura byabaye ikibazo kuko umuryango we utari ufite n'ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.
Uku kuvangura abana b'u Rwanda bimeze nkaya politiki y'iringaniza ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buriyose itsindisha nk'abana 250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y'Ibutare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije abana 15. Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry'"abashiru" (aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge igihugu gifite yasanga bangana iki? FPR naKagame barishuka abana b'abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango ari kubiba mu banab'uRwanda rushobora kuzagera kubana be cyangwa abuzukuru be kuko ubutegetsibwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.
KAGAME ARI GUTINYA IKI?
"Kuva aho Gen Kayumba ahungiye muri 2010, bwana Kagame yataye umutwe cyane kuburyo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda byahafi, kuva icyogihe yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko yabasha kubona agatotsi".
Ubwoba bwinshi kagame afite n'uko abatutsi benshi barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare n'abapolisi mu mihanda nk'aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya bariya basirikare kenshi imbunda zabo ntamasasu aba arimo kuko akeka kubera kurambirwa bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mugufata perezidansi.
Paul yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyompamvu akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikaritay'amoko imibareye iteye itya: Kwigaragaza nk'umucunguziw'abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye ndetse abone n'uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo kumushyigikira. Kurundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko arabanyacyaha bakwiye kurimburwa kuburyo kuba atarabishe arimpuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b'abahezanguni nka GEN IBINGIRA ( ngon'umutseti) ba biraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arikwiyegereza aba babacitse kwicumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko yibutse ibitereko yasheshe.
AERG IYOBORERWA HE?
|
Gen Fred Ibingiraniwe mu byeyiwa AERG |
Umuryango w'abanyeshuri bacitse kw'icumu rya genoside yakorewe abatutsimuri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw'ibanga na minisiteriy'ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw'iperereza, n'ikimenyimenyi imodokaya TOYOTA HILUX y'igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG kurwego rw'igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye. Ntibigarukiraho kuko GEN FRED IBINGIRA ariwe mubyey iw'icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo pere wa AERG.Murako kazi ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya AERG akorerwa muri MINADEF inshuronyishi aba ayobowena Gen IBINGIRA cyangwa Gen NZIZA.
JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa byo kwiba amatora,aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzegoz'iperereza nka NSS (National Security Service) zinjiza muri NSS umubare munini wabacikacumu barangije za kaminuza aho usanga abenshi bakora mu rwego rw'abinjira n'abasohoka (immigration and emigration). Abandi bakoherezwa kuri cadet zagipolisi n'igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti rya sous lietenat mu gisirikare cg inspector of polisi.Ngirango abasoma iyinkuru bakora ako kazi baba abahamya b'ukuntu uwitwa Major KARIBATA wa immigration adashobora gupfa guha akazi abana b'abahutu.
Ikindi na none tutaburakuvuga n'uko mu mutwe ushinzwe kurinda kagame ugizwe n'abasirikare barenga ibihumbi bitatu n'ubwo washakamo umuhutu n'umwe ntushoborakumubona.
UTO TUBIBONA
Mu byukuri kurihira abana bacitse kwicumurya genocide ntakibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko kandi kuvangura impfubyi n'ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse warangiza ukongera umubare wabandi nabyo nikibazo. Kagame akomeje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumirizwa na bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n'abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose kagame abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye cyane cyane mungabo no mu bana bacitse kw'icumu rya genoside.
Abanyarwanda ntibakwiye kugwa mu ruyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamwe, "by'umwihariko nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d'Assistance aux VulnerablesRwandais) ikigega kigenewe gufasha imbabarez'abanyarwanda". Kuburyo abana b'imfubyi biciwe n'interahamwe ndetse n'abiciwen'inkotanyi bosehamwe bitabwaho kuko imbabare ntigira ubwoko.Leta igakora kuburyo igabanya amafaranga isesagura mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina "INGAGI" abana b'igihugu bicira isazi mu maso abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse. Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi"utopist" Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n'amacakubiri. Abatutsi bashyira mugaciro bakwiye kwamagana irivangura FPR naKagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera bituma dufatwa nk'abafatanyacyaha. " Le silence face au mal fait son temoin et sacomplice". Kand ina none "L'injustice quel'onvoit et qu'onl'assiste on la commet par soi-meme".
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.