Pages

Friday 6 September 2013

RWANDA: ABA BAGABO BAZASOBANURA RYARI AHO BASHYIZE IVARISI YUZUYE AMADORARI KABILA YABAHAYE?

ABA BAGABO BAZASOBANURA RYARI AHO BASHYIZE IVARISI YUZUYE AMADORARI KABILA YABAHAYE?

images

UBURYO BIBYE IVARISI YUZUYE AMADORARI MU CYUMBA KWA KABIRA.

Nyuma yo gufata Kinshasha, ingabo za Kabarebe zasahuye banki nkuru ya Congo cyane cyane za zahabu zakoreshwaga nka reserve kuko amafaranga menshi yo Mobutu yari yayahunganye. Reserve zimwe zapakiwe indege zizanwa i Kigali. Aho Kabila agereye i Kinshasa utwari dusigaye yaragurishije amafaranga menshi akabika mu nzu iwe. Umunsi umwe uwitwa Capt Gakwerere Jean Marie Vianney wari chief escort wa Laurent Désiré Kabila akaba ariwe muntu wenyine washoboraga kwinjira mu cyumba cya Perezida Kabila, uyumugabo yaje guterura ivarisi yuzuye amadorali arayarigisa. Aho Perezida Kabila aziye arayibariza Gakwerere ayishakisha byanyirarureshwa ariko irabura. Arangije afata abasirikare barinda ho bose arabafunga.

Byabindi ngo ntawuyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe; Kabila byaramubabaje abona ko ari Gakwerere wamwibye ahita amutegeka ko afungura abo bana bose. Kabila yamubwiye ko nta mwana n'umwe washoboraga gutinyuka kwinjira mu cyumba cye. Muri abo bana bari bafunzwe harimo uwitwaga Hakizimana bakundaga kwita "Kirenge".Tubibutse ko uyu Capt Gakwerere ariwe wari uyoboye umugambi mubisha wo kurasa Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y'uko ubutabera bw'Afrika y'epfo bumurekuye by'agateganyo akaba yarahise atorongerera I Kigali.

UBURYO KABAREBE YANYEREJE IMISHAHARA Y'ABASIRIKARE BARWANYE KONGO

Ingeso mbi za Gakwerere, Kabarebe no gukomeza gusuzugura Kabila, biri mu byatumye abazinukwa aniyemeza kubamenesha mu gihugu cye. Leta ya Kabila imaze gutegeka abasirikare b'u Rwanda bose gutaha, Kabila yafashe ivarisi yuzuye amadorari tutarabasha kumenya umubare wayo, maze ayiha Gen James Kabarebe amubwira ko ayo mafaranga ari agomba guhemba abasirikare b'u Rwanda bamufashije gufata ubutegetsi. Iyo varisi yaje itwawe n'aba escort ba Kabarebe barimo uwitwa RENE. Uyu RENE akaba ariwe uherutse kwinjira muri Hoteli i Kampala afite imbunda ayoboye abari  mu mugambi wo gushimuta Lt Yoweri Mutabazi.

Tugarutse ku bya Kongo, Indege yajemo ayo mafaranga irimo na Kabarebe niyo ya nyuma yageze i Kanombe. Ikibabaje n'uko ayo mafaranga yose nta n'urupfumuye rwahawe abo basirikare kuko yigiriye mu mufuka wa Kabarebe na shebuja. Bamwe mu basirikare bagerageje kubaza ibyayo barabifungiwe cyokora ku mpamvu z'umutekano wabo tukaba tudashobora gutangaza amazina yabo. Abo basirikare bari bamaze Kongo imyaka irenga ibiri uwahembwe menshi ntiyarengerejwe amezi atandatu. Nyamara umururumba wa Kagame na Kabarebe ntiwatumye barekeraho kuko kugeza ubu bagisirisimba muri Congo bashaka ibyo basahura ngo bakomeze badamarare batitaye ku bitambo by'abana b'igihugu bahagwa.

UKO TUBIBONA

Kuva 1990, hari abasirikare batari baruhuka na gato kubera intambara z'urudaca bahoramo, nyamara zikiriza Kagame na Kabarebe. Nko mu ntambara ya kabiri ya Kongo yo gushaka guhirika Kabila, yatwaye abana b'igihugu batagira ingano. Urugamba rwabereye ahantu nka Pueto cyangwa Kitona, abana baguye Kisangani barwana n'abagande. Muri make, abasore ibihumbi byinshi bahabereye ibitambo. Abasirikare b'u Rwanda nibo basirikare kw'isi bakora akazi kenshi ariko kandi ni nabo basirikare babayeho nabi ndetse bahembwa nabi. Ikindi kibabaje n'uko abasirikare b'u Rwanda badafatwa nk'ingabo z'igihugu ahubwo bafatwa nk'abasirikare ba Kagame.

Igihe kikaba kigeze ngo bazibukire, bagire ubutwari bareke gukomeza kugaraguzwa agati no kwijandika mu kumena amaraso ariko nabo batiretse kuko nk'ubu abari kugwa muri M23 n'imiryango yabo ibihomberamo.

Ngabo z'u Rwanda, buri wese aho uri gerageza wibaze kuki muhora muri Kongo? Ibuka bagenzi bawe bose bahasize ubuzima uyu munsi imiryango yabo ibayeho gute? Leta yabohereje yo ibamariye iki? Abahakomerekeye buzuye mu bitaro Rwinkwavu na Kanombe ubu babayeho bate? Ingabo z'u Rwanda ntimukwiye gukomeza kubaho nk'abacakara ba Kagame na Kabarebe ngo mukomeze kubapfira bo bazamura amagorofa bagura amato mu Nyanja.

Bishoboka bite ko soldat wirirwa muri Nyungwe imvura imuri ku mutwe, imbunda imushengura urutugu, ukwezi kwashira agahembwa ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) mu gihe mugenzi we banganya ipeti w'umu GP ahembwa ibihumbi Magana abiri (200.000 FRW)? Ngaboz'u Rwanda namwe banyarwanda mufite abana cyangwa abavandimwe muri RDF, ibi bisaba ko muba mwambaye amadarubindi cyangwa mwarize kaminuza kugira ngo mubone ko murengana? Hanyuma se ninde uzabarenganura? Nimwebwe mugomba kwihesha agaciro mwanga gukomeza gufatwa nk'abaja mu gihugu cyanyu murushwa guhembwa neza n'abazamu.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIO ITAHUKA  PRETORIA- AFRIKA Y'EPFO

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.