Pages

Monday, 14 October 2013

RWANDA: UBUHAMYA K’UBWICANYI BWABEREYE I KIBEHO

RADIYO INYABUTATU: UBUHAMYA K'UBWICANYI BWABEREYE I KIBEHO.

12 octobre 2013

Amakuru

LT NKURANGA GASTON WAHOZE MU NGABO ZA FPR  N'UWAROKOTSE UBWICANYI BW'IMPUNZI I KIBEHO BWANA MUGABO ERIC BAZATANGA UBUHAMYA KU BWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI MU MAKAMBI YA KIBEHO (GENERAL FRED IBINGIRA ATI: « MWICE IGIHOMEKA CYOSE NIHINGIRE  ITABI »).

Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 12/10/2013 guhera saa (19h00-20h00) z'umugoroba i Kigali mu Rwanda.

RADIYO INYABUTATU: UBUHAMYA K'UBWICANYI BWABEREYE I KIBEHO. logo-for-radio-inyabutatu1

Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki  12/10/2013 izabagezaho ikiganiro gifite ibice  bibiri: IGICE CYAMBERE:

UBUHAMYA KU BWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU  MU MAKAMBI YA KIBEHO, NI LT NKURANGA GASTON WAHOZE MU NGABO ZA FPR  N'UWAROKOTSE UBWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI I KIBEHO WITWA BWANA MUGABO ERIC BAZATANGA UBUHAMYA.  BAZAVUGA UKO GENERAL FRED IBINGIRA YATANZE AMABWIRIZA YARI AHAWE NA PAUL KAGAME YO KWICA IGIHOMEKA CYOSE MU NKAMBI YA KIBEHO IMIRAMBO Y'IMPUNZI IKAVAMO IFUMBIRE AKIHINGIRA ITABI.

 IGICE CYA KABIRI: NI IKIGANIRO KIZIBANDA KU  UBWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA MU RWANDA. JOSEPH MUTARAMBIRWA NA JACKSON MUNYERAGWE BAZEREKANA KO UBWAMI INYABUTATU-RPRK ISHAKA KO BUGERAGEZWA MU RWANDA ARI UBWAMI BUSHYASHYA BUDAFITE AHO BUHURIYE NAGATO N'UBWAMI BWA KERA.

Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z'i Kigali. Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w' 17870 kHz muri meter band 16. Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.comRadio Inyabutatu ikorera kuri shortwave  yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n'andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z'umugoroba.

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n'abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w'Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y'amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z'Amerika na Kanada). Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station, bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: editor@radioinyabutatu.com

Skype: radioinyabutatu

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Ibiyaga bigari bya Africa

PADIRI THOMAS ASHAKA IKI KU IKAZE IWACU?

PADIRI THOMAS ASHAKA IKI KU IKAZE IWACU?

13 octobre 2013

Amakuru

Nyuma yo gutukana cyane mu nyandiko yasohoye ku rubuga rwe rwa Internet, leprophete.fr, padiri Thomas Nahimana yongeye kwerekana ubushishozi buke, aho yongeye gusohora indi nyandiko bigaragara ko igamije gusenya urubuga rwacu. Abasomyi b'Ikaze Iwacu bihanganire kuba urubuga rwabo ruri kugabwaho ibitero nk'ibi. Ntabwo bitangaje, kubera ko urugamba niko rugenda habamo abatera amacumu n'abajomba udukwasi. Ntabwo ariko tuzacika intege!!! Padiri Thomas Nahimana we twamubwira ko isasu rye yarirashe ahatari umwanzi, kubera ko yibeshye cyane kandi bizagaragara mu minsi iri imbere.

Ubwanditsi

——————————————————————————————————————–

Ngiyi inyandiko ya Padiri Thomas Nahimana

Inyuma y' « ikinyabihuha » cyitwa Ikazeiwacu.unblog.fr hihishe « un Escrot International ».

PADIRI THOMAS ASHAKA IKI KU IKAZE IWACU? kwemera-no-kwiyemeza-ni-rwo-rufunguzo

Mbere yo gutangaza iyi nkuru twakoze uko dushoboye ngo tuvugane na Nyirubwite ariko afunga umutwe ahitamo kwigumira mu ndaki ye no gukomeza kohereza ku rubuga Umuhanuzi za « Commentaires » z'iterabwoba n'ubushotoranyi.

Hashize iminsi mike, twari twabasezeranyije ko tugiye gushyira ahagaragara « Umunyabuvumo » wihishe inyuma y'Ikinyabihuha ( dore ko ikinyamakuru kigira uko kigenda)Ikazeiwacu cyadukanye intumbero yo kwivanga mu bya politiki, gukwirakwiza impuha mu bantu, gusebanya no kurangaza rubanda . 

Koko rero biratangaje ukuntu hashobora kubaho ibinyamakuru bitagaragaza bene byo nk'uko amategeko agenga itangazamakuru abiteganya, hanyuma bikajya byirirwa biharabika abantu badashobora gusubiza no kwirenganura kuko nyir'ikinyamakuru aba atazwi! Kandi rero byaragaragaye ko aba bantu bakora bufuku baba bafite ibyo bishinja, dore ko ngo« uwihishahisha aba afite icyo ahisha » : bagambiriye guhahira inda zabo bateranya abanyapolitiki ba Opozisiyo . Uwo bakorera ni nde ? Nibyo bikwiye gusobanuka.

1. Ni nde wihishe inyuma y'ikinyabihuha Ikazeiwacu ? 

Iki kinyabihuha Ikazeiwacu gikorera kuri interneti cyashinzwe n'umugabo wiyita izina ry'irihimbano rya GASIGWA Norbert, utagaragaza aho abarizwa. 

Mu by'ukuri izina rye ry'ukuri ni NZEYIMANA Ignace, ufite imyaka 35 , wavukiye ahitwa i MUTIMASI (hafi y'i Mibirizi) ho muri Cyangugu, akaba umuhererezi wa KABWANA Karori. Amashuri yisumbuye yayize i Save, intambara ya 1994 isanga atangiye umwaka wa kane.

Byumvikane neza ko uyu « Nyirandabizi »ushaka kwerekana ko arusha Ishyaka Ishema kumenya umushinga waryo; uyu« Mushinjacyaha » wihaye misiyo yo kumenya kurusha beneyo amashyaka yibanye imishinga; uyu Muvugizi  »autoploclamé » w'amashyaka ya politiki atamutumye…yari akwiye gufata umwanya uhagije wo kubanza kurangiza nibura amashuri yisumbuye mbere yo kwigira umu « spécialiste » w'ibyo ubwonko bwe butamwemerera gushyikira Uyu Ignace

2. Nzeyimana ni « Umutekamutwe mpuzamahanga » (Escrot International ».

Nyuma yo gusohoka mu Rwanda mu 1994, Ignace Nzeyimana yahungiye muri Kongo na Kenya….nyuma aza kujya muri Danemark mu 1998 ajyanye n'umuryango wa mushiki we Nyiramujyambere Imakulata washakanye na Sagahutu , aba bombi bakaba bari aba Kapiteni mu ngabo za EX-FAR. Gutangaza amazina y'aba bavandimwe ntibyari bikwiye kuko ntaho bahuriye n'ibikorwa by'uyu mutekamutwe wikundira gukorera amarorerwa mu mwijima. Batwihanganire , ikinyoma nk'icya Ignace Nzeyimana kigomba gukubitirwa ahakubuye !

Muri ibyo bihugu binyuranye yabayemo, Ignace Nzeyimana yaranzwe n'ingeso ikomeye yo « GUTEKA UMUTWE », agashuka abantu ababeshya ko ari umucuruzi wo mu rwego rwo hejuru (Importateur/ Exportateur) bakamuguriza amafaranga bamwizeye ntayabishyure (escroquerie, recel), hakaba n'ubwo abasahura cyangwa akabiba ibyabo (banditisme) . Buri gihe asahura byinshi ntajya anyurwa na duke. Iyo yaranguraga ibicuruzwa ku ideni, benebyo bategerezaga ko abishyura bagaheba, hanyuma ababishoboye bakitabaza inzego z'umutekano n'ubutabera, abatazi kwirwanaho bakabura ihene n'ibiziriko.

Muri Danemark yaje kuvayo amaguru adakora hasi ahunze « affaires » nyinshi z'abari bamukurikiranye kubera kubambura ibyabo, nibwo ahungiye mu gihugu cyo ku mugabane w'Afurika cyitwa Djibuti (abandi bahunga afurika , uyu we ahunga Ubulayi!) .

Ageze muri Djibuti ho yahasize umugani :yahoraga yambura abantu ibyabo ariko nabo ntibamworohere agatabwa muri yombi . Kenshi yabaga yibereye mu buroko. Iyo bamaraga kumucakira bakamuterera mu kagozi, yitabazaga abo mu muryango we n'inshuti zose yigeze kumenya , akabatesha umutwe ngo nibaterateranye bamwishyurire arebe ko yava mu buroko. Ibyo byabayeho incuro nyinshi. Abavandimwe be nibo bagowe kubera guhora bamuhagarikiye umutima ! Ni umuhererezi wabo ! 

Kandi rero amakuru azwi na benshi ni uko atambuye abanyamahanga gusa ahubwo yatetse imitwe no ku Banyarwanda batari bake, ndetse ntiyatinye no gucuza abo mu muryango we. 

Muri Djibuti yahavuye atorotse Gereza ahunze n'ubutabera, ushaka amakuru arambuye azayabaze abo mu muryango we, bazi imbaraga byabatwaye kugira ngo atorokeshwe  asubire muri Danemark mu 2011. Gusa aho asubiriye muri Danemark, nkaho yakwicaye ngo atuze, ahubwo yakomeje ingeso « y'ubunyoni, gutekinika no guteka imitwe » agamije kwambura abantu  ibyabo : n'ubu ari mu manza z'amafaranga yasahuye umugabo witwaErasto ukomoka ku Kibuye, ufite umudamu w'umurundikazi !

3. Uko Ignace Nzeyimana yatetse imitwe no kuri FDLR akayihindura igishoro cy'ubucuruzi ! 

Ibintu bimaze kumukomerana muri Djibuti , nibwo Ignace Nzeyimana yicaye aratekereza asanga FDLR yayibyaza umusaruro, mbese akayiriraho . Ubwo yahise YIGIRA umunyapolitiki ukorera mu mwobo , yihindura « Umuvugizi n'Umuterankunga udasanzwe  » wa FDLR ! Mu by'ukuri icyari kimushishikaje si ugufasha abana b'abanyarwanda bangirikira mu mashyamba ya Kongo , ahubwo we yari mu bucuruzi , bwe bwite,yishakira amaramuko n'icyanzu cyo kwambura rubanda.

(1)Dore uko yagurishaga aba FDLR

Yashukaga bamwe mu basore babaga muri FDLR akabatandukanya n'ubuyobozi bwabo. Ababyemeye akabanza akaboherereza udufaranga duke kugira ngo abereke ko abitayeho. Nyuma akabashuka ngo nibave mu mashyamba bajye kubonanira n'abaterankunga muri kimwe mu bihugu bituranye n'u Rwanda : i Bugande, Kenya, Tanzaniya cyangwa Uburundi. Nuko bagerayo akicira Inkotanyi ijisho zikabacakira, zikabajyana mu Rwanda.Bagerayo bagahatwa ikiboko(namwe mushobora kwiyumvisha uko Inkotanyi zibabaza umuhutu nk'uwo zifatiye mu cyuho , zikaba zimwifitiye mu majanja yazo !) ; bakumva amagara abariye bakemera gukora ibyo FPR ishaka byose  :ngabo abiswe aba FDLR twabonye bashinja Abanyapolitiki nka Ingabire Victoire ; ngabo abo tweretswe bishinja ubwabo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere tw'u Rwanda….

Ubwo kandi ntimugire ngo kugambanira aba FDLR yabikoraga ku buntu ! Hari abemeza ko ngo abahungu ba Jack Nziza bamuhaga agahimbazamuskyi, hanyuma akazenguruka no mu bantu bikundira FDLR (babaho) ngo nibamuhe amafaranga arebe uko yatanga za ruswa akarwana ku « bana bacu » bafashwe na Nziza bari muri « opérations » ! Ifaranga akarikoma umufuka, « abana »  Nziza akabahonda akandoya mu mutwe, abandi akabamugaza, hakaba abajyanwa mu nkiko bagakatirwa, abo Nziza agiriye impuhwe akabarekura bakitahira . Ngayo nguko !

(2) N'akataraza kari inyuma

Ubu aho Inyasi Nzeyimana agarukiye muri Danemark yatangiye umushinga witwaIkazeiwacu, abonamo umuyoboro yizeye gukoresha kugira ngo akomeze« escroquerie » ye: abanza gukwikwiza impuha mu bantu basoma ikinyamakuru cye , nyuma akabanyuramo ngo nibamuhe amafaranga yo gufasha FDLR, hanyuma akayirira bikarangirira aho.

Icyo rubanda igomba kumenya ni uko uyu mutekamutwe yakomanze kenshi ku miryango y'abanyapolitiki ba Opozisiyo ngo ashaka « GUFATANYA NABO » ariko bose bagahita babona ko uwo mugabo « afite indimi nyinshi» bityo bagahita bamutera utwatsi . Abo rero barangije kumutahura nibo ashaka kugerageza kwangisha rubanda no kubateranya hagati yabo , kugira ngo hato batazamuganiraho bakamushyira hanze !

Niyo mpamvu ameze nk'uwafashe ikiraka cya RWIYEMEZAMIRIMO wo kwirirwa asebya abanyapolitiki ba Opozisiyo, abakwizamo ibihuha, agira ngo abateshe ubutumwa biyemeje bajye mu byo gusubiranamo !

Arabashinja ibyo yishakiye ntacyo ashingiyeho, akabigisha uko bagomba gukora politiki ishingiye ngo «  ku bikorwa bifatika » nyamara we yituramiye mu buvumo. 

Aririrwa akwiza impuha ngo z'imitwe ya gisilikari mishya yaraye ivutse(Indatsimburwa….!)agamije guheza Abanyarwanda ku cyizere kidafite aho gishingiye, no KUBAMBURA UTWABO ! 

Inyasi Nzeyimana yirirwa ku matelefoni atuka Abanyarwanda baba mu bindi bihugu cyane cyane abanyarwanda baba mu Bubiligi ngo ni ibigoryi ntacyo bakora ….ngo kuko batamuha amafaranga yo kohereza mu Ndatsimburwa (byahe byo kajya!) ngo kandi arizo zonyine zifite ingufu  zahashya Kagame !

Muri gahunda ye yo gutera inkunga FPR, ntashaka ko hari undi munyapolitiki wa Opozisiyo ubaho, ngo bose nibarambike hasi ingirwa-mashyaka yabo, bareke ibyo barimo bamusange, bamuhe amafaranga we ufite « ibikorwa bifatika » azabereka ! Mu by'ukuri ubona ko afite gahunda yo kwitwaza FDLR kugira ngo yambure rubanda, ariko ukabona harimo n'ubushake bwo guteranya FDLR n'abanyapolitiki  ba opozisiyo! Niwe ufite ububasha bwo kugena umwanzi n'umukunzi, umunyapolitiki ukora neza n'udafite ibikorwa ! Ubu bubasha Ignace Nzeyimana yabuhawe na nde ? Ahagarariye nde ?

Maze byose yajya kubihuhura akagerekaho iterabwoba rifashe ku busa, agamije gucecekesha bamwe mu banyapolitiki, …..ngo yabaca udutwe, reka ntiwareba ! Banyarwanda Banyarwandakazi, « umuteroriste » nk'uyu ntakwiye gukorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera  mu maguru mashya ?

(3) IKIBAZO  twibaza ni iki : ubuyobozi bwa FDLR bwaba buzi uyu mugabo ? Ese bwaba bwibona mu bikorwa bye ?

Iby'uyu mutekamutwe ni birebire cyane….ibyo dutangaje ni ibivugika.

Umwanzuro

1. Ntabwo abanyapolitiki bahebye byose bakajya ahagaragara ngo bahangane n'akarengane k'ingoma ya FPR bashobora kwihanganira gukomeza kuvangirwa n'Abatekamutwe bihishe mu buvumo , baza gutoba « le débat public » bakwirakwiza impuha n'inyandiko-mpimbano (« tracs ») zisebanya ! Umunyarwanda wese ushaka kugira uruhare muri politiki ni uburenganzira bwe, ariko rero bene uwo arangwa n'ubutwari bwo kujya ahagaragara akagaragaza ibitekerezo bye, abandi bakabijora badasebanya (niko demokarasi ikora).Utabishoboye niyicecekere ntawe uzamwenderanya : ariko politiki yo mu myobo yo nta kindi yavumbukana uretse iterabwoba, ubusambo, ubwicanyi n'ubukozi bw'ibibi bw'amoko yose.

2.Kubera iyo mpamvu, ibinyamakuru bitagira benebyo bazwi bigomba kumenyekana, ibikwiza impuha,ibinyoma n'iterabwoba bigashyirwa ku kabonabose, abatekamutwe bagakubitwa intahe mu gahanga.

3. Iki kibuga cya politiki ya opozisiyo gikeneye « Umukubuzo »(un coup de balai)  kikareka gukomeza kuba nka «ruhurura ya rusange » (« Poubelle »), aho inkonkobotsi zose ziza kumena ibishingwe : abanyapolitiki babyiyemeje bakwiye kuba maso, bakibyaramo amahaane akarishye ariko yubaka, bagatahura kare kandi bakamaganira kure « inyaryenge » zizanwa no kubavangira zibashora mu mpaka zo hasi cyane (« débat de caniveau »), zidafite aho zihuriye n'inyungu za politiki ifitiye igihugu cyacu akamaro .

4.Iterabwoba ry'abatekamutwe rikwiye kwamaganwa mu ruhame, bakazibukira ikibuga cya politiki shishi itabona, bakagiharira abiyemeje kuvugira rubanda rushengurwa n'ingoyi.

Muri uwo murongo, muri buri shyaka hari hakwiye kujyaho urwego rukora umurimo usa no « kurinda izamu » (Vigilence Républicaine) , rukajya rutunga agatoki za Kidobya hakiri kare, bityo abanyapolitiki ba Opozisiyo bagafata umwanya wo gutekereza ku kibazo kivutse no kugishakira umuti.

5.Bitabaye ibyo FPR n'abambari bayo bazakomeza bifashishe bene aba ba« Gatumwa », bateze akaduruvayo muri opozisiyo, imishinga mizima iteshwe agaciro, abafite ibitekerezo n'umurava byagirira akamaro Abanyarwanda bacike intege cyangwa bahunge urubuga rwa politiki kubera ko rwigaruriwe n'Abatekamutwe bafite uburambe mu kinyoma n' iterabwoba bataretse no kuba ba Rusahuriramunduru !

Turacyakurikirana hafi ibyerekeye « réseau » y'uyu mutekamutwe witwa Inyasi Nzeyimana n'abo bakorana bose. Andi makuru tuzayabagezaho bidatinze.

Naho ubundi dukomeje kwituramira twaba twujurijweho ubuhanuzi bwa wa mugani wa Kinyarwanda ngo « iyo inzu yashizemo inyana , imbeba zikinagura mu kirambi »

Muragahorana ishema !

Padiri Thomas Nahimana.


Sunday, 13 October 2013

Rubavu: Umugeni yashyikirijwe umusore ahetswe mu ngobyi ya Kinyarwanda


Rubavu: Umugeni yashyikirijwe umusore ahetswe mu ngobyi ya Kinyarwanda

Yanditswe: 7/10/2013 saa 13:50:59


Mu mpera z' icyumweru gishize mu karere ka Rubavu habereye ubukwe bw' akataraboneka ubwo Rukabu Kamali wari wagiye gusaba no gukwa umugeni we witwa Umubyeyi Nadia benshi bibukijwe umuco nyarwanda ubwo uyu mugeni yashyikirizwaga umusore atwawe mu ngobyi ya Kinyarwanda.

Ntibyari bikunze gukoreshwa muri iki gihe, aho usanga abenshi bigana imico y' amahanga cyane bayita ibigezweho dore ko ubu baharaye kwigana iyo mu Buhinde cyangwa se muri Nijeriya cyane cyane mu myambarire, ariko aba bo bahisemo kwibutsa abanyarwanda umurage basigiwe n' abakuru.

Umugeni mu ngobyi

Umuhango wo gusaba no gukwa kw' aba bageni wararanzwe no kwimakaza umuco nyarwanda, aho umusore yari agaragiwe n' abandi basore bakenyeye Kinyarwanda, maze umukobwa akaza kuzanwa ahetswe na basaza be mu ngobyi ya kinyarwanda nk' uko bizwi mu mihango ya Kinyarwanda y' ubukwe bwa kera nk' uko tubikesha Ireme.

Aba basaza b' umukobwa nibo bamushyikirije muramu wabo Rukabu Kamali nk' uko umuco nyarwanda ubitegeka.



Umukwe yakira umugeni

Imiryango yombi yahuje urugwiro mu misango imenyerewe mu bukwe, maze baratarama karahava, ingoma za kinyarwanda ziravuzwa, abahungu n' abakobwa baririmba indirimo z' igitaramo maze bahogoza umukobwa nawe ararira karahava.

Ibi birori byashimishije ababyitabiriye bataha bifuza ko buri munyarwanda yajya akora ubukwe yimakaza umuco gakondo ngo utazimira.

Rwaka Gaston -Imirasire.com


Saturday, 12 October 2013

U Rwanda ntirukiri igihugu umuntu yakwizera ngo ashoremo imari ye


Ifatirwa ry'umutamenwa w'umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa ni ikimenyetso cy' uko u Rwanda rutakiri igihugu umuntu yakwizera ngo ashoremo imari ye.

Perezida Kagame akomeje gusaya mu guhuguza Isoko rya Kijambere "UTC Shopping mall" akoresheje inzego za leta mu nyungu ze bwite.
Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza kugira ngo umenye ibyihishe inyuma y'ifatirwa ry'inzu y'umuherwe AYABATWA Rujugiro Tribert ibarizwa hagati mu mujyi wa Kigali izwi kw'izina rya Union Trade Center. Ifatirwa ryabaye ku itariki 01 ukwakira 2013 .
Mu itohoza Umuvugizi wakoze ryemeza ko ifatirwa ry'umutamenwa ubarizwamo isoko rya kijyambere "Shopping Mall" twashoboye kubona amakuru atangaje ahamya ko perezida Kagame ariwe wapanze ubwo busahuzi akoresheje komisiyo ishinzwe Imitugo y'abantu bataye kugira ngo isiragize abacungamutungo ba Union Trade Center kugira ngo babatere ubwoba babaza ibibazo bitandukanye, ibi bikaba nanone byari bigamije kubakuramo amakuru y' uburyo perezida Kagame yahuguza iyo nzu bitagoranye cyangwa amakuru amenyekane ko ariwe wihishe inyuma yukwo guhuguza.
Igitangaje muri ibyo nuko perezida Kagame hamwe niyo Komisiyo iri mu biganza bye ntibigeze bagira isoni zo gufatira umutungo w'umunyemari Tribert RUGIRO AYABATWA uhwanye miliyoni makumyabiri y'amanyamerika (20$ million USD) bavugako nyirawo yawutaye nkaho buri mushoramari agomba kuba mu Rwanda kugira ngo ubucuruzi bwe budafatirwa , ibi bikaba bibabaje kubona abantu bize kandi bavugako borohereza abashora mari gushora imari yabo mu Rwanda, batigeze batinya guhuguza uwo mutungo batanga impanvu zidasobanutse. Ibi bakaba barabikoze nyuma yaho bategekeye abapangayi ba Union Trade Center gushyira amafaranga y'ubukode kuri compte ya Fina bank , compte ikoreshwa mu bucuruzi bwa Kagame nanone akoresheje inzira zitaziguye .
Uku guhuguza perezida Kagame akomeje gusayamo yitwaje umunya w'umukuru w'igihugu sibwo bwa mbere abukoze dore ko mu myaka ibiri ishize sosiyete icuruza amamodoka mumahanga yitwa Akagera motors nanone perezida Kagame afitemo imigabane binyuze mu bandi bantu nkuko asanzwe abigenza yagurishije Uruganda rw'itabi rw'umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert rubarizwa kuri Goma muri Kongo, irugurisha amamodoka agera ku 8 , amaze kwishuraho amadorali $150.000(USD) ahwanye na 90% aribwo perezida Kagame yakoresheje inzego z'umutekano ayobora nkuko yishakiye kugira ngo zifatire ayo mamodoka mu rwego nk'inzira y'ubusamo yo kwiba ayo mamodoka yo mu ruganda rwa Rujugiro hamwe n'amafaranga yishyuye akagera motors .
Ubusahuzi bwa perezida Kagame bw'ugukoresha ingupfu ahabwa n'amategeko nk'umukuru w'igihugu ntibutangaje kubera ko yagiye yibasira uwo mutamenwa ukoreramo isoko rya kijyambere Union Trade Center kubera uburyo amaduka akubiyemo ahendutse ugereranyije ni biciro byo ku isoko mu gihe perezida Kagame yarwaniraga abakiriya na UTC kugira ngo abone abakiriya bajya mu mutamenwa we nanone uzwi ku izina rya LAGUNA Towel, ucungwa n'igikoresho Hatali SEKOKO wanditse mu mazina ya sosiyete yitwa DOYELCY.
Gasasira,Sweden
Byashyizweho na editor on Oct 10 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Your Yahoo! password was changed.

Your Yahoo! ID is: mugishamugisha


The password for your Yahoo! ID was recently changed. You don't need to do anything - this message is simply a notification to protect the security of your account. Your new password will be activated in a few seconds. If it does not work on your first try, please try again later.


- Didn't change your password?
1. Someone changed your password on 12 October 2013 at 14:08. Please sign in to your Yahoo! account to confirm you still have access after the change.

2. Reset your password (https://edit.yahoo.com/forgot?intl=uk&partner=) from any sign-in screen by clicking the forgotten password link.

3. Visit the Yahoo! Security Centre (http://security.yahoo.com) to learn how to protect yourself from phishing attacks.


Regards,
Yahoo! Member Services

********************************************************

Please do not reply to this message. Mail sent to this address cannot be answered.

Reset your Yahoo! password

You recently requested a password reset for your Yahoo! account. To create a new password, click on the link below:

Reset my password

This request was made on 12 October 2013 at 14:05.

Regards,
Yahoo! Member Services

********************************************************

Please do not reply to this message. Mail sent to this address cannot be answered.

Friday, 11 October 2013

Urararitswe kugira uruhare mu Urubuga Rwa Twese rwa none tariki ya 11/10/2013.

----- Forwarded Message -----
From: Simeon <ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>
To: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com
Sent: Friday, October 11, 2013 10:20 AM
Subject: Urararitswe kugira uruhare mu Urubuga Rwa Twese rwa none tariki ya 11/10/2013.

Komera.
Nagiraga ngo nkurarikire mu Urubuga Rwa Twese rwa none kuwa gatanu tariki 11/10/2013. Iratangira saa 18h isaha y'i London, ni ukuvuga saa 19h isaha y'i Kigali.
 
Guhuriza hamwe ibitekerezo bya twese nibyo bizadufasha kwubaka u Rwanda twifuza.
 
Ni aho mu kanya rero.
 
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
 
- Ibiganiro byahise: http://ijwiryarubanda.com
- Urubuga Rwa Twese: http://ijwiryarubanda.com/urubuga/ (ushobora guhita uhatangariza inyandiko yawe. Nta censure.)
========================
 


“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.