Rubavu: Umugeni yashyikirijwe umusore ahetswe mu ngobyi ya Kinyarwanda
Yanditswe: 7/10/2013 saa 13:50:59
Mu mpera z' icyumweru gishize mu karere ka Rubavu habereye ubukwe bw' akataraboneka ubwo Rukabu Kamali wari wagiye gusaba no gukwa umugeni we witwa Umubyeyi Nadia benshi bibukijwe umuco nyarwanda ubwo uyu mugeni yashyikirizwaga umusore atwawe mu ngobyi ya Kinyarwanda.
Ntibyari bikunze gukoreshwa muri iki gihe, aho usanga abenshi bigana imico y' amahanga cyane bayita ibigezweho dore ko ubu baharaye kwigana iyo mu Buhinde cyangwa se muri Nijeriya cyane cyane mu myambarire, ariko aba bo bahisemo kwibutsa abanyarwanda umurage basigiwe n' abakuru.
Umugeni mu ngobyi
Umuhango wo gusaba no gukwa kw' aba bageni wararanzwe no kwimakaza umuco nyarwanda, aho umusore yari agaragiwe n' abandi basore bakenyeye Kinyarwanda, maze umukobwa akaza kuzanwa ahetswe na basaza be mu ngobyi ya kinyarwanda nk' uko bizwi mu mihango ya Kinyarwanda y' ubukwe bwa kera nk' uko tubikesha Ireme.
Aba basaza b' umukobwa nibo bamushyikirije muramu wabo Rukabu Kamali nk' uko umuco nyarwanda ubitegeka.
Umukwe yakira umugeni
Imiryango yombi yahuje urugwiro mu misango imenyerewe mu bukwe, maze baratarama karahava, ingoma za kinyarwanda ziravuzwa, abahungu n' abakobwa baririmba indirimo z' igitaramo maze bahogoza umukobwa nawe ararira karahava.
Ibi birori byashimishije ababyitabiriye bataha bifuza ko buri munyarwanda yajya akora ubukwe yimakaza umuco gakondo ngo utazimira.
Rwaka Gaston -Imirasire.com
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.