RADIYO INYABUTATU: UBUHAMYA K'UBWICANYI BWABEREYE I KIBEHO.
12 octobre 2013
LT NKURANGA GASTON WAHOZE MU NGABO ZA FPR N'UWAROKOTSE UBWICANYI BW'IMPUNZI I KIBEHO BWANA MUGABO ERIC BAZATANGA UBUHAMYA KU BWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI MU MAKAMBI YA KIBEHO (GENERAL FRED IBINGIRA ATI: « MWICE IGIHOMEKA CYOSE NIHINGIRE ITABI »).
Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 12/10/2013 guhera saa (19h00-20h00) z'umugoroba i Kigali mu Rwanda.
UBUHAMYA KU BWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU MU MAKAMBI YA KIBEHO, NI LT NKURANGA GASTON WAHOZE MU NGABO ZA FPR N'UWAROKOTSE UBWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI I KIBEHO WITWA BWANA MUGABO ERIC BAZATANGA UBUHAMYA. BAZAVUGA UKO GENERAL FRED IBINGIRA YATANZE AMABWIRIZA YARI AHAWE NA PAUL KAGAME YO KWICA IGIHOMEKA CYOSE MU NKAMBI YA KIBEHO IMIRAMBO Y'IMPUNZI IKAVAMO IFUMBIRE AKIHINGIRA ITABI.
IGICE CYA KABIRI: NI IKIGANIRO KIZIBANDA KU UBWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA MU RWANDA. JOSEPH MUTARAMBIRWA NA JACKSON MUNYERAGWE BAZEREKANA KO UBWAMI INYABUTATU-RPRK ISHAKA KO BUGERAGEZWA MU RWANDA ARI UBWAMI BUSHYASHYA BUDAFITE AHO BUHURIYE NAGATO N'UBWAMI BWA KERA.
Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z'i Kigali. Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w' 17870 kHz muri meter band 16. Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com. Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n'andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z'umugoroba.
Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n'abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w'Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y'amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z'Amerika na Kanada). Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station, bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.
Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:
Telephone: +44 20 8123 3482
Email: editor@radioinyabutatu.com
Skype: radioinyabutatu
Mugire Imana.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
Ibiyaga bigari bya Africa
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.