Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Saturday, 26 October 2013
Perezida Kagame, a "born again" christian?!
"Umukuru w'igihugu ariko ntiyabuze no gukangurira aba baturage ko ibyo bakora byose bagomba kubiragiza Imana, ariko byose bakabikorera hamwe ntagisigaye inyuma.
Yagize ati "Mujye mukora ariko musenge kugira ngo mubone imbaraga kandi ibyo mwakoze birambe. Abantu badatera imbere bagiye gusenga, ni abajyayo ntibakore, ariko iyo ukora ugasenga ibyo ukora biriyongera. Mukore hanyuma musenge, mu masengesho harimo inyigisho nyinshi ariko ubwabyo ntibihagiye, burya n'abiga iyo batashyize mu bikorwa ibyo biga, biba impfabusa. Amasomo agira akamaro iyo uyashingiraho ugakora.""
http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifatanyije-n
__._,_.___
Fw: Perezida Kagame yasinye itegeko rigena imikorere y’urwego rw’iperereza
Perezida Kagame yasinye itegeko rigena imikorere y'urwego rw'iperereza
Posted by Rwanda newsPerezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yamaze gusinya itegeko rigena ububasha, inshingano, imiterere n'imikorere by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS – National Intelligence and Security Service).Ingingo ya 6 y'iryo tegeko ivuga ko NISS ishinzwe muri rusange gukora iperereza imbere no hanze y'Igihugu no gusuzuma ibijyanye n'abinjira n'abasohoka hagamijwe kurinda no gukumira icyahungabanya umutekano w'Igihugu. Ingingo ya 7 yo ivuga izindi nshingano zihariye za NISS zirimo kugira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma ku ngamba zo kurengera inyungu z'umutekano w'Igihugu haba mu bya politiki, ubukungu, umuco, imibereho y'abaturage n'igisirikari; kurinda Leta ibyahungabanya ubusugire bwayo, ibikorwa by'ubutasi, ibitero binyujijwe mu ikoranabuhanga, ibikorwa bigamije kuyibangamira n'iterabwoba n'ibindi.NISS igizwe n'Ubunyamabanga Bukuru; Ubuyobozi Bukuru bw'Ubutegetsi n'Imari; Ubuyobozi Bukuru bw'Iperereza n'Umutekano imbere mu Gihugu; Ubuyobozi Bukuru bw'Iperereza n'Umutekano hanze y'Igihugu; Ubuyobozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka mu Gihugu. NISS ikorana n'izindi nzego zose zishinzwe umutekano ndetse n'izindi nzego za Leta n'izigenga zayifasha kugera ku nshingano zayo zijyanye no kubungabunga umutekano w'Igihugu.NISS ifite ububasha bwo kugenzura itumanaho mu gihe ari ngombwa hakurikijwe amategeko abigenga.Yaba ikigo cya Leta cyangwa icyigenga cyangwa umuntu ku giti cye, bafite inshingano yo guha NISS amakuru yose baba bamenye yerekeranye n'umutekano w'Igihugu kandi bakaba bagaragaza icyizere bafitiye inkomoko y'ayo makuru. Gusa ingingo ya 25 yo ivuga ko NISS ifite uburenganzira bwo kudatanga amakuru y'ibanga ku bo atagenewe.Ingingo ya 11 ivuga ko NISS ifite ububasha bwo kubika mu byiciro raporo z'iperereza n'umutekano n'ibindi bikoresho by'iperereza n'umutekano ifite. Amategeko ngengamikorere ya NISS agena uburyo amakuru ashyirwa cyangwa akurwa mu byiciro by'ibanga.NISS iyoborwa n'Umunyamabanga Mukuru wayo nawe uyoborwa na Perezida wa Repubulika. Muri rusange NISS ni urwego rurebererwa na Perezidansi ya Repubulika [ndetse rugatanga raporo muri Perezidansi].Ingingo ya 8 ivuga ko abakozi ba NISS bafite uburenganzira bwo gutunga no gukoresha imbunda mu gihe bakora imirimo bashinzwe, iya 9 ikavuga ko bakora akazi k'iperereza bafite ububasha bw'Ubugenzacyaha mu gihe bakora imirimo yabo.Ingingo ya 14 ivuga ko Umunyamabanga Mukuru, Umunyamabanga Mukuru wungirije n'Abayobozi Bakuru muri NISS bashyirwaho n'iteka rya Perezida. Abandi bakozi bashyirwa mu myanya hakurikijwe Sitati yihariye igenga abakozi ba NISS ishyirwaho n'iteka rya Perezida.Ingingo ya 18 ivuga ko abahoze ari abakozi bakora iperereza muri NISS barangije imirimo yabo neza, bafatwa nka "intelligence reserve personnel" kandi bashobora guhamagarwa bagakora imirimo ya NISS bibaye ngombwa.NISS ni urwego rwa Leta, ibyo bikaba bivuga ko umutungo n'ibikoresho n'imari ikoresha byose ibigenerwa n'ingengo y'imari ya Leta; nabyo bikaba bivuga ko bigenzurwa n'Umugenzunzi Mukuru w'imari ya Leta.Ingingo ya 23 ivuga ko Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta agenzura imicungire n'imikoreshereze y'imari n'umutungo bya NISS. Icyakora ntihirengagizwe umwihariko w'ibigomba kugirirwa ibanga bijyanye n'iperereza n'umutekano w'Igihugu ariko Iteka rya Perezida akaba ari ryo rigena ibintu bigomba kugirirwa ibanga bijyanye n'iperereza n'umutekano w'Igihugu.Iri tegeko N° 73/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n'imikorere by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS) rigizwe n'ingingo 30 rikaba ryarasohotse mu Igazeti ya Leta No Special yo kuwa 18/10/2013.__._,_.___
Rwanda warns DRC of deadly retaliation
Rwanda warns DRC of deadly retaliation |
Ambassador to UN says Rwanda will strike DR Congo if cross-border firing continues, after peace talks break down. |
Fw: [uRwanda_rwacu] Umupolisi mukuru wari ukurikiranyweho uruhare mu bwicanyi yagizwe umwere
Umupolisi mukuru wari ukurikiranyweho uruhare mu bwicanyi yagizwe umwere
AuthorNiyigena Faustin027025/10/2013Nyakwigendera Safari Jean Claude (Ifoto/Interineti)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umupolisi mukuru ushinzwe iperereza, Supt Vincent Habintwari, hamwe n'abandi bantu 4 yari akurikiranywe hamwe nabo, badahamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umusore w'imyaka 26 witwa Jean Claude Safari.
Uko gukubitwa kwa Safari kwabereye mu Kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa 15 Gashyantare 2013.
Safari yitabye Imana ku wa 9 Mata 2013 mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.
Umwanzuro w'urukiko rwari ruhagarariwe n'umucamanza witwa Murebwayire I. Alphonsine wanategetse ko abari bafunzwe mu gihe cy'iburanisha bahita bafungurwa ndetse amagarama y'urubanza ahwanye n'amafaranga 102,150 aherera ku isanduku ya Leta.
Imyanzuro y'urukiko igaragaza ko Supt. Habintwari yari akurikiranywe n'ubushinjacyaha afatanyije n'undi mupolisi witwa Hakizamungu Ephron (Mu gihe cyo kuburana yarazwi nk'Umusivili) washinjwaga kuba icyitso cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, ndetse n'inkeragutabara enye, eshatu ari zo Bimenyimana Christophe, Halleluya Emmanuel alias Gasongo na Munyaneza Théogène.
Intandaro y'ikibazo
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira iya 16 Gashyantare 2013 hagati ya saa saba na saa munani ubwo Halleluya, Munyaneza na Bimenyimana bari ku irondo bahuye na Safari avuye mu kabari; bamusangana retroviseur y'imodoka batangira kumukubita bavuga ko ari igisambo. Bagejeje saa cyenda z'ijoro bamujyana kwa Hakizamungu (umupolisi) bamubaza niba yaba yibwe retroviseur arahakana maze Bimenyimana na Munyaneza barongera baramukubita, Hakizamungu (Umupolisi) abahagarikiye.
Hakizamungu yaje kujyana Safari kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo nyuma yo kubyemererwa na Supt Habintwari kuko yari amaze kubwirwa ko bafashe igisambo.
Ubushinjacyaha buvuga ko Supt Habintwari yakubitiye Safari kuri iyo sitasiyo mbere y'uko ku wa 21 Gashyantare 2013 bamwimuriye i Gikondo kwa Kabuga (Transit Center) aho yaje kuvanwa kuwa 25 ashyirwa mu bitaro by'i Nyamirambo nyuma akimurirwa muri King Faisal Hospital aho yaje gupfira ku wa 9 Mata 2013.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko Safari yakiriwe na Polisi kandi yari yamaze kuba intere ndetse akongera akahakubitirwa byamuviriyemo ububabare mu gituza n'amabya (testicules) ari nayo mpamvu yajyanywe mu bitaro bya Faisal. Raporo ya muganga yerekanaga ko Safari yishwe n'icyo umuganga yise traumatisme phyisique violente (kwicwa n'ihungabana riturutse ku gukubitwa).
Abaregwaga muri uru banza bose uko ari batanu baburanye bahakana icyaha cyo gukubita Safari bikamuviramo urupfu ariko bakemera ko bamubonye.
Uko urubanza rwarangijwe
Murebwayire I. Alphonsine waburanishaga uru rubanza avuga ko urukiko rwasanze ibimenyetso by'ubushinjacyaha hamwe n'iby'abatangabuhamya bahamagajwe n'urukiko, atari ibimenyetso byemeza icyaha buri wese waregwaga muri uru rubanza.
Bamwe mu batangabuhamya ngo bagaragaje ukwisubiraho mu byo bavugiye mu rukiko ugereranyije n'ibyo bari bavugiye mu iperereza.
Umwe mu batangabuhamya yavuze ko ubwo yumvaga urusaku rwa nyakwigendera akubitirwa kuri Brigade yanze kujyayo kuko asanzwe azi ko Supt Habintwari ari umunyamujinya n'uburakari.
Me Zitoni Pierre Claver hamwe n'abandi 2 bunganira abaregwa bavuze ko ubushinjacyaha bugamije gusiga icyaha abakiliya babo kuko ubuhamya bubashinja butangwa n'abafite amarangamutima ndetse n'abafitiye "image" mbi (abadakunda) Supt Habintwari.
Umucamanza yatesheje agaciro raporo za muganga n'ibindi bimenyetso byose byavugwaga n'ubushinjacyaha kuko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Nyinawumuntu ngo butashoboye kwemeza urukiko uburyo buhamya icyaha cyo gukubita bibyara urupfu abaregwa bose muri uru rubanza mu gihe uruhande rw'abaregwa bashoboye kwisobanura imbere y'umucamanza.
Icyo mama wa Nyakwigendera avuga
Epiphanie Mukakimenyi, nyina wa nyakwigendera avuga ko agiye kujurira kuko ubushinjacyaha butashyize intenge muri uru rubanza bitewe n'uko abakoze icyaha ari abakozi ba Leta ndetse n'ubushinjacyaha bukaba ari ubwa Leta.
Ati "Jye ndashaka kwiburanira kuko sinshaka kuguma mburanirwa na parike kuko ikorana n'ubucamanza. Abavoka batatu bose bampagarariraga ntabwo babonekaga ku munsi wo kuvuga kandi jye ntabwo nemererwaga kuvuga mu rukiko."
Mukakimenyi avuga ko nta butabera yabonye ariko ko azakomeza kubushakisha byanaba ngombwa akagera muri Transparency Rwanda, Urwego rw'Umuvunyi no kwa Perezida wa Repubulika kuko ngo afite ibimemyetso bifatika bigaragaza ko abamwiciye umwana ari bo bagizwe abere, kandi abantu bose baturanye nawe bakaba bahamya uburyo bumvise umwana we akubitwa n'abashinzwe umutekano.
Ati "Ibizamini byakorewe ku murambo (autopsy) w'umwana wanjye mu bitaro bya Muhima hamwe na raporo ya muganga wo mu bitaro bya Faisal byose bigaragaza ko umwana wanjye yishwe n'inkoni yakubiswe ariko umucamanza byose arabifata arabyirengagiza."
Twagerageje kuvugana n'umuvugizi w'ubushinjacyaha bukuru, Alain Mukurarinda ariko ntibyadukundira.Epiphanie Mukakimenyi, umubyeyi wa Safari Jean Claude (Ifoto/Niyigena F.)__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1) Recent Activity:.
__,_._,___
Fw: [uRwanda_rwacu] Kinyarwanda:Urutonde rw’abaofisiye bakuru 16 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Urutonde rw'abaofisiye bakuru 16 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
AuthorKizza E. Bishumba056725/10/2013Minisitiri w'ingabo James Kabarebe aha impamyabumenyi y'ishimwe Jenerali Marcel Gatsinzi, Umugaba mukuru w'ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba hagati ( Ifoto Kisambira T.)
Jenerali Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w'ingabo ashimira Col. Murisa John Bosco ku kazi keza bakoze we na bagenzi be ( Ifoto/Kisambira T).Inama y'abaminisitiri yo kuwa 23 Ukwakira 2013, yemeje ko abasirikari bato basaga Magana atandatu basezererwa, abaofisiye 79 bo bagahabwa ikiruhuko cy'izabukuru.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu nzu abasirikari bakuru biyakiriramo ku Kimihurura, niho habereye umuhango wo gusezera ku mugaragaro abasirikari bakuru 16 bahagarariye abandi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe, wanabashyikirije impamyabumenyi z'ishimwe.
Abo basirikari ni aba bakururikira
1. Jenerali Marcel Gatsinzi
2.Brig. Jen. Andrew Rwigamba
3.Brig. Jen. Frank Rusagara
4. Brig. Jen. Alex Ibambasi
5. Brig. Jen. Geofrey Byegyeka
6. Brig. Jen. Steven Karyango
7.Col. Kamiri Karegye
8.Col. John Bosco Murisa
9. Brig. Je Wilson Kazungu
10.Col. Deogen Mudenge
11.Col. Mathias Murengerantwari
12.Lt.Col. Steven Rwabika
13.Lt. Col. Paul Semana
14.Col. Guido Rugumire.
15.Col. John Zigira
16.Lt. David Rwiyamirira
Minisitiri Kabarebe yabashimiye akazi keza bakoze bubuka igihugu ndetse n'igisirikare, abibutsa ko badatandukanye n'ishingano zo gukorera igihugu, ababwira ko bazakomeza kuzirikanwa kandi inama yabo n'inkunga ikaba igikenewe.
Yabashimiye ubwitange n'umurava bakoranye mu kazi kabo bashoje, ababwira ko ingabo n'abanyarwanda bazakomeza kubazirikana, abizeza ko bazaguma kubaba hafi, ndetse abifuriza kuzagira amahirwe mu buzima buri imbere.
Jenerali Gatsinzi wabaye Minisitiri w'ingabo, Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi ndetse akaba yaranabaye umuyobozi mukuru ushinzwe urwego rw'igihugu rw'iperereza (NISS) wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko mbere ya byose ashimira Imana yabarindiye ubugingo bagashobora gukorera igihugu.
Yashimiye igihugu n'ingabo by'umwihariko, ashimira umugaba mukuru w'ikirenga ku bufasha bahawe kugirango barangize ishingano zo kurinda abanyarwanda.
Yashimiye kandi abasirikare bose bakoranaga n'abagiye bajya ahandi, avuga ko bavuye mu kazi k'ingabo ariko ko bazakomeza inshingano zo guteza imbere igihugu bafatanya n'abandi banyarwanda.
Umugaba mukuru w'ingabo, Jenerali Patrick Nyamvumba, nawe yashimiye abo basirikare akazi keza no kugira uruhare mu kubaka igirikare giha isura nziza ingihugu n'ingabo by'umwihariko, avuga ko ingabo zizahora zibiyambaza mu kujya inama.
Uwo muhango witabiriwe n'abasirikare bakuru mu nzego zitandukanye, abasezerewe ku mugaragaro 16 bakaba bahagarirye abandi, kuko bose hamwe bari 79.
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1) Recent Activity:.
__,_._,___
Friday, 25 October 2013
Fw: [rwanda_revolution] Kagame sends top Generals home
Great Lakes Voice
Independent News for the Africa Great Lakes Region
Kagame sends top Generals home
By Robert Mugabe
newsdesk@greatlakesvoice.com
Four-Star-Gen. Gatsinzi, Lt Gen. Muhire, Brig Gumisiriza out of the army
Kigali, Rwanda- on Wednesday, Cabinet chaired by President Kagame
approved the retirement of 79 soldiers, including 33 commissioned
officers.
In a rare move, Kagame sent home several military generals citing age
limit to serve in the Rwanda Defence Forces.
Though cabinet deliberations indicated that the army officers have
been relieved from the army due to their age limit to serve in the
Rwanda Defence forces, according to the law, a soldier can be retired
on other grounds other than age.
The retired generals include, former Air force chief, Lt Gen Charles
Muhire, Former Western Province division Commander Brig. Gen Wilson
Gumisiriza who has been under house arrest, former Northern province
Commander Brig Gen. Gashaija.
Also sent home are Brig Gen. Andrew Rwigamba, Brig Gen. Steven
Karyango. Though the list is still kept and classified as
'confidential' in military circles, our security sources say
Four-star-General Marcel Gatsinzi, the former Minister of Defence who
later appointed as the Minister of Refugees and disaster preparedness
has also been relieved from the army.
Colonels
Former Marines chief Col. Bayingana Philemon, Col. Deogen Mudenge and
Col. Kazungu have been also sent home.
According to the RDF statute, retirement age is 55 years for a General
Officer (highest ranking category), 50 for a Senior Officer (middle
category), and 45 for a junior officer or senior non commissioned
officer.
Though defence analysts say that RDF statute is entirely theoretical,
only few elements of the law are implemented.
The retirement of some of these senior officers has long been overdue
since it had become impossible to deploy them. Analysts who follow
closely RDF issues say that President Kagame has finally solved
problems relating to top officers like Lt Gen Muhire and Brig
Gumisiriza who lost their command positions accused of indiscipline
cases and served time under house arrest. This is because since such
officers where never tried in military court, their legal status has
always been in limbo.
Also it is reported that many officers particularly those who have
accumulated wealth were always keen to retire to join the business
world.
This is the most significant retirement of senior officers who include
liberation war heroes since about a decade ago when General Kagame
sent home most of the RPA historical high command.
By editor on October 25, 2013 · Posted in News
1 Comment | Post Comment
timo says:
This strategy is puzzling in the wake of the persisting fighting in
DR.Congo. Even that age is jeopardizing.
Posted on October 25th, 2013
http://greatlakesvoice.com/kagame-sends-top-generals-home/
--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
Online Time: 7H30-20H00, heure de Montréal.
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis &
Canada (TU-05:00)
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1) Recent Activity:.
__,_._,___
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2024
(332)
-
▼
November
(35)
- [Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Na...
- [Rwanda Forum] Police Discover Skull Inside Nairob...
- [Rwanda Forum] A Kaaga kagwiriye u Rwanda!
- [Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Re: Watch "Paul Kagame & Yoweri Mus...
- [Rwanda Forum] Watch "Paul Kagame & Yoweri Museven...
- [Rwanda Forum] Genocide mu Rwanda yarateguye cyang...
- Re: [Rwanda Forum] Re: ISHAKWE yemera Jenoside yak...
- [Rwanda Forum] Re: URGENT SCANDAL ENTRE LE PREMIER...
- [Rwanda Forum] Financement des crimes de guerre, c...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Ikibazo cya Kagame na Victoire Inga...
- [Rwanda Forum] Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifa...
- [Rwanda Forum] Ubutumwa kuri Nyiramongi-Murute Uba...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Kagame muri Unity Club ati Ingabire...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Re: Re : Umu Triple i (Intore-Inyen...
- [Rwanda Forum] Federal Appeals Court Allows Most L...
- [Rwanda Forum] Trump Picks RFK Jr. as Secretary of...
- [Rwanda Forum] Qu’est-ce que l’élection de Donald ...
- [Rwanda Forum] Trump just started a war against th...
- [Rwanda Forum] NGO ITORWA RYA TRUMP RIVUGA ITSINDW...
- [Rwanda Forum] Voici pourquoi la diplomatie du Gou...
- [Rwanda Forum] Fw: 08/11/2024: 30 ans du TPIR- ? a...
- [Rwanda Forum] ITORWA RYA PRESIDA TRUMP WARI WANZW...
- [Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Agression de la RDC par...
- [Rwanda Forum] Kabarebe yaba Ategurwa Gusimbura Ka...
- [Rwanda Forum] Rwanda's Strained Relations with Ne...
- Re: [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eug...
- [Rwanda Forum] Abatutsi barirata, ni aho genocide ...
- [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eugène ...
- [Rwanda Forum] Comment Tshisekedi a été reçu au so...
- [Rwanda Forum] Kamala Harris and the revolt agains...
-
▼
November
(35)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|