Pages

Saturday, 26 October 2013

Fw: [uRwanda_rwacu] Kinyarwanda:Urutonde rw’abaofisiye bakuru 16 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru



On Saturday, 26 October 2013, 10:09, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> wrote:
 

Urutonde rw'abaofisiye bakuru 16 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru

alt 0
alt 567
25/10/2013
Minisitiri w'ingabo James Kabarebe aha impamyabumenyi y'ishimwe Jenerali Marcel Gatsinzi, Umugaba mukuru w'ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba hagati ( Ifoto Kisambira T.)


Inama y'abaminisitiri yo kuwa 23 Ukwakira 2013, yemeje ko abasirikari bato basaga Magana atandatu basezererwa, abaofisiye 79 bo bagahabwa ikiruhuko cy'izabukuru.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu nzu abasirikari bakuru biyakiriramo ku Kimihurura, niho habereye umuhango wo gusezera ku mugaragaro abasirikari bakuru 16 bahagarariye abandi. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe, wanabashyikirije impamyabumenyi z'ishimwe.

Abo basirikari ni aba bakururikira

1. Jenerali Marcel Gatsinzi

2.Brig. Jen. Andrew Rwigamba

3.Brig. Jen. Frank Rusagara

4. Brig. Jen. Alex Ibambasi

5. Brig. Jen. Geofrey Byegyeka

6. Brig. Jen. Steven Karyango

7.Col. Kamiri Karegye

8.Col. John Bosco Murisa

9. Brig. Je Wilson Kazungu

10.Col. Deogen Mudenge

11.Col. Mathias Murengerantwari

12.Lt.Col. Steven Rwabika

13.Lt. Col. Paul Semana

14.Col. Guido Rugumire.

15.Col. John Zigira

16.Lt. David Rwiyamirira

Minisitiri Kabarebe yabashimiye akazi keza bakoze bubuka igihugu ndetse n'igisirikare, abibutsa ko badatandukanye n'ishingano zo gukorera igihugu, ababwira ko bazakomeza kuzirikanwa kandi inama yabo n'inkunga ikaba igikenewe.

Yabashimiye ubwitange n'umurava bakoranye mu kazi kabo bashoje, ababwira ko ingabo n'abanyarwanda bazakomeza kubazirikana, abizeza ko bazaguma kubaba hafi, ndetse abifuriza kuzagira amahirwe mu buzima buri imbere.

Jenerali Gatsinzi wabaye Minisitiri w'ingabo, Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi ndetse akaba yaranabaye umuyobozi mukuru ushinzwe urwego rw'igihugu rw'iperereza (NISS) wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko mbere ya byose ashimira Imana yabarindiye ubugingo bagashobora gukorera igihugu.

Yashimiye igihugu n'ingabo by'umwihariko, ashimira umugaba mukuru w'ikirenga ku bufasha bahawe kugirango barangize ishingano zo kurinda abanyarwanda.

Yashimiye kandi abasirikare bose bakoranaga n'abagiye bajya ahandi, avuga ko bavuye mu kazi k'ingabo ariko ko bazakomeza inshingano zo guteza imbere igihugu bafatanya n'abandi banyarwanda.

Umugaba mukuru w'ingabo, Jenerali Patrick Nyamvumba, nawe yashimiye abo basirikare akazi keza no kugira uruhare mu kubaka igirikare giha isura nziza ingihugu n'ingabo by'umwihariko, avuga ko ingabo zizahora zibiyambaza mu kujya inama.

Uwo muhango witabiriwe n'abasirikare bakuru mu nzego zitandukanye, abasezerewe ku mugaragaro 16 bakaba bahagarirye abandi, kuko bose hamwe bari 79.

Jenerali Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w'ingabo ashimira Col. Murisa John Bosco ku kazi keza bakoze we na bagenzi be ( Ifoto/Kisambira T).
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.