Pages

Saturday 26 October 2013

Fw: Perezida Kagame yasinye itegeko rigena imikorere y’urwego rw’iperereza


Perezida Kagame yasinye itegeko rigena imikorere y'urwego rw'iperereza

Posted by Rwanda news
perezida-kagame-yasinye-itegeko-rigena-imikorere-y-urwego-rw-iperereza_52693a7e9fa12_l643_h643Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yamaze gusinya itegeko rigena ububasha, inshingano, imiterere n'imikorere by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS – National Intelligence and Security Service).
Ingingo ya 6 y'iryo tegeko ivuga ko NISS ishinzwe muri rusange gukora iperereza imbere no hanze y'Igihugu no gusuzuma ibijyanye n'abinjira n'abasohoka hagamijwe kurinda no gukumira icyahungabanya umutekano w'Igihugu. Ingingo ya 7 yo ivuga izindi nshingano zihariye za NISS zirimo kugira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma ku ngamba zo kurengera inyungu z'umutekano w'Igihugu haba mu bya politiki, ubukungu, umuco, imibereho y'abaturage n'igisirikari; kurinda Leta ibyahungabanya ubusugire bwayo, ibikorwa by'ubutasi, ibitero binyujijwe mu ikoranabuhanga, ibikorwa bigamije kuyibangamira n'iterabwoba n'ibindi.
NISS igizwe n'Ubunyamabanga Bukuru; Ubuyobozi Bukuru bw'Ubutegetsi n'Imari; Ubuyobozi Bukuru bw'Iperereza n'Umutekano imbere mu Gihugu; Ubuyobozi Bukuru bw'Iperereza n'Umutekano hanze y'Igihugu; Ubuyobozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka mu Gihugu. NISS ikorana n'izindi nzego zose zishinzwe umutekano ndetse n'izindi nzego za Leta n'izigenga zayifasha kugera ku nshingano zayo zijyanye no kubungabunga umutekano w'Igihugu.
NISS ifite ububasha bwo kugenzura itumanaho mu gihe ari ngombwa hakurikijwe amategeko abigenga.
Yaba ikigo cya Leta cyangwa icyigenga cyangwa umuntu ku giti cye, bafite inshingano yo guha NISS amakuru yose baba bamenye yerekeranye n'umutekano w'Igihugu kandi bakaba bagaragaza icyizere bafitiye inkomoko y'ayo makuru. Gusa ingingo ya 25 yo ivuga ko NISS ifite uburenganzira bwo kudatanga amakuru y'ibanga ku bo atagenewe.
Ingingo ya 11 ivuga ko NISS ifite ububasha bwo kubika mu byiciro raporo z'iperereza n'umutekano n'ibindi bikoresho by'iperereza n'umutekano ifite. Amategeko ngengamikorere ya NISS agena uburyo amakuru ashyirwa cyangwa akurwa mu byiciro by'ibanga.
NISS iyoborwa n'Umunyamabanga Mukuru wayo nawe uyoborwa na Perezida wa Repubulika. Muri rusange NISS ni urwego rurebererwa na Perezidansi ya Repubulika [ndetse rugatanga raporo muri Perezidansi].
Ingingo ya 8 ivuga ko abakozi ba NISS bafite uburenganzira bwo gutunga no gukoresha imbunda mu gihe bakora imirimo bashinzwe, iya 9 ikavuga ko bakora akazi k'iperereza bafite ububasha bw'Ubugenzacyaha mu gihe bakora imirimo yabo.
Ingingo ya 14 ivuga ko Umunyamabanga Mukuru, Umunyamabanga Mukuru wungirije n'Abayobozi Bakuru muri NISS bashyirwaho n'iteka rya Perezida. Abandi bakozi bashyirwa mu myanya hakurikijwe Sitati yihariye igenga abakozi ba NISS ishyirwaho n'iteka rya Perezida.
Ingingo ya 18 ivuga ko abahoze ari abakozi bakora iperereza muri NISS barangije imirimo yabo neza, bafatwa nka "intelligence reserve personnel" kandi bashobora guhamagarwa bagakora imirimo ya NISS bibaye ngombwa.
NISS ni urwego rwa Leta, ibyo bikaba bivuga ko umutungo n'ibikoresho n'imari ikoresha byose ibigenerwa n'ingengo y'imari ya Leta; nabyo bikaba bivuga ko bigenzurwa n'Umugenzunzi Mukuru w'imari ya Leta.
Ingingo ya 23 ivuga ko Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta agenzura imicungire n'imikoreshereze y'imari n'umutungo bya NISS. Icyakora ntihirengagizwe umwihariko w'ibigomba kugirirwa ibanga bijyanye n'iperereza n'umutekano w'Igihugu ariko Iteka rya Perezida akaba ari ryo rigena ibintu bigomba kugirirwa ibanga bijyanye n'iperereza n'umutekano w'Igihugu.
Iri tegeko N° 73/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n'imikorere by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS) rigizwe n'ingingo 30 rikaba ryarasohotse mu Igazeti ya Leta No Special yo kuwa 18/10/2013.
 
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.