Pages

Thursday, 15 May 2014

[RwandaLibre] RWANDA: UBUKENE BURENZE UKWEMERA

 


RWANDA: UBUKENE BURENZE UKWEMERA; HARERIMANA MICHEL NA UWINGABIRE CLAUDETTE BARARANA N'IHENE YABO KU BURIRI.

Mu gihe Paul Kagame yirirwa azenguruka isi abeshya ko u Rwanda rwateye imbere, ko leta ayoboye yakuye miliyoni y'abanyarwanda mu bukene, mu biturage hirya no hino ubukene buranuma. Iyo umuntu avuze ibintu nk'ibi intore za FPR zishaka kumwivugana ngo asebeje igihugu na perezida. Ariko hari ibintu bigoye guhisha, nk'iyo abantu baba mu nzu idasakaye, imvura ihora ibanyagira, izuba ryava, rikabacanaho, hanyuma bakaryamana n'matungo yabo ku buriri bumwe, kubera ko akazu ari gato cyane. Nimwisomere inkuru y'umuryango utuye i Nyamagabe wazonzwe n'ubukene:

Inzu ya Harerimana isakaye uruhande rumwe na rwo rurava

Inzu ya Harerimana isakaye uruhande rumwe na rwo rurava

Harerimana Michel na Uwingabire Claudette bari mu kigero cy'imyaka 37 baravuga ko babayeho mu buzima bubi ; mu nzu idasakaye, aho imvura ibanyagira bakava mu buriri bararanamo n'ihene bakajya hanze.

Uyu muryango utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Tare. Ubuyobozi bw'akagari n'ubw'Umurenge buremeza ko iki kibazo kigaragara, bukaba bagiye kuwutabara. Imbere y'inzu, Harerimana Michel yahasanzwe na IGIHE ari kumwe n'umugore we n'umuturanyi baganira. Uyu muryango utuye mu nzu ya metero nk'enye kuri eshatu, yubatswe n'ibiti n'icyondo bitandukanye n'izindi z'aho kuko inyinshi zubatse n'amatafari ya rukarakara.

Mu nzu imbere haretse amazi ku buryo hagizwe n'icyondo

Mu nzu imbere haretse amazi ku buryo hagizwe n'icyondo

Iyo winjiyemo utungurwa n'amazi aretse mu cyumba bacamo bajya aho barara. Iki gice kiva ni aharandishije ibiti ariko ntihabeho amategura na shitingi nk'uko biri hejuru y'icyumba bararamo, n'ubwo bavuga ko iyo imvura yaguye bakivamo bakajya kuyugama ku rukuta rw'inzu. Harerimana yagize ati " Amazi areka hano, nabuze amategura yo kuyisakara, nakagondagonze mu biti abaturage bampaye."

Bararana n'ihene ku buriri bumwe

Tubiherewe uburenganzira n'uyu muryango twinjiye mu nzu. Dusura ibyumba bibiri bitoya biyigize. Muri iyi nzu by'umwihariko mu cyumba bararamo, uburiri bwabo bwegeranye n'ahazirikwa ihene ku buryo ngo akenshi iyo itasinziriye ikunda kubaribata. Ubu buriri bwabo kandi bugizwe n'ibyatsi iyi hene iba yashigaje, ku buryo bigoranye kubutandukanya n'icyarire cy'iyi hene. Uwingabire yavuze ko bigeze gushaka imisambi ariko ikaza gucika. Yagize ati" Twararaga ku misambi ariko nyuma iza gucika, ubu turara ku byatsi."

Uyu muryango usanga rimwe na rimwe badasobanura neza ibibazo byabo. Abaturanyi bo bavuze ko yaba umugore ndetse n'umugabo bafite ibibazo byo mu mutwe. Abaturanyi basobanura ko iyi nzu bamaze igihe kirenze umwaka n'igice bayituyemo, nk'uko byemejwe n'umujyanama w'ubuzima. Bamwe mu baturanyi bavuze ko babasabiye amabati ku kagari ngo babashe gusakarirwa ariko ngo ntibyakozwe.

Icyenda gishaje bagikinze ku muryango w'icyumba

Icyenda gishaje bagikinze ku muryango w'icyumba

Umwe muri abo baturage yavuze ko amabati ahabwa abafite amikoro. Yagize ati " Numva ngo nk'amabati iyo atanzwe ahabwa abafite amafaranga batanga, abakene se hari amafaranga bagira !" N'ubwo uyu muryango waje kuba muri iyi nzu ngo mbere wabaga mu nzu nziza bakodeshaga imibyizi bahaga nyirayo, dore ko ngo ariyo bakoreyemo ubukwe ubwo bahuzwaga n'itorero ry' ADEPR ryaje kubasezeranya. Abandi baturage bavuga ko basanga iri torero ryarakoze ikosa ryo gushyingiranya abagize uyu muryango kandi bari baramaze kubona ko bafite ibibazo byo mu mutwe.

Umuryango wemeza ko uburara

Harerimana na Uwingabire bavuze ko bakunda kuburara mu gihe batabonye uwo bahingira. Harerimana yagize ati " Tuburara kenshi, n'ubu ntiturya." Muri iyi nzu hari isafuriya yari ku mashyinga irimo amazi ariko mu nzu ntacyo guteka kirimo.

Imisambi bafite yacitse n'ibikoresho bishaje

Imisambi bafite yacitse n'ibikoresho bishaje

Inzego z'ibanze zahagurukiye ibibazo by'uyu muryango

Nkuriza Aloys, ushinzwe iterambere mu kagari ka Gatovu yavuze ko bazi ko uyu muryango utishoboye, ariko ngo mu gihe gito bamaze muri aka kagari ngo bashyizwe ku rutonde rwahawe murenge rw'abazafashwa bakubakirwa. Uyu muyobozi kandi yavuze ko iyi nzu baje kuyibona nyuma, akagari kakekaga ko ari igikoni cyo kwa nyina w'umugabo mbere uyu muryango uyubaka dore ko izi nzu zituranye.

Aho ihene yabo irara, iruhande neza rw'uburiri

Aho ihene yabo irara, iruhande neza rw'uburiri

Umuryango ugiye gushakirwa icumbi byihuse

Bwaba ubuyobozi bw'akagari bwaba ubw'Umurenge wa Tare, uyu muryango utuyemo bwavuze ko bugiye gushakira uyu muryango icumbi. Kayumba Chance Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Tare yagize ati " Iki kibazo ni gishya. Hashize iminsi itatu tukimenye, tugiye kugikemura bashakirwe icumbi." Yongeyeho ati " Nta Munyarwanda ukwiye kuba ahantu nka hariya." Kayumba yanavuze ko inzu babamo itajyanye n'ibipimo by'izubakirwa abakene akaba ariyo mpamvu bateganya kumwubakira inzu nshya.

 

Source: Igihe.com

  •  
  •  
  •  

arrow1 commentaire

Laisser un commentaire

 

 

 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] AMATEKA YARIYANDITSE : NIBYO KOKO PADIRI YIMWE IKIRIZIYA MURI KIRIZIYA YAHEREWEMO UBUPADIRI NTABWO BYADUSHIMISHIJE NA GATO NDETSE NINAYO MPAMVU MBERE NTA NGORANE ZIRABA TWASABYE INSHURI NYINSHI KO NAHIMANA YAJYA MUMISHYIKIRANO NA RUTAYISIRE BONIFACE

 


AMATEKA YARIYANDITSE : NIBYO KOKO PADIRI YIMWE IKIRIZIYA MURI KIRIZIYA GATOLIKA YAHEREWEMO UBUPADIRI  NTABWO BYADUSHIMISHIJE NA GATO NDETSE NINAYO MPAMVU MBERE IBIBAZO BIGITANGIRA NTA NGORANE ZIRABA TWASABYE (INSHURO NYINSHI CYANE MURABIZI MWESE ) KO NAHIMANA YAJYA MUMISHYIKIRANO NA RUTAYISIRE BONIFACE RWOSE BAGAKORA ICYUNAMO BIGENGAMO ARIKO KIDASASIWE AMACAKUBIRI. 


Kuri cas ya Rutayisire Boniface na Padiri Nahimana, abanyarwanda bamwe babonye uburyo yafashe intera basabye ko hazagira ubyandikaho igitabo.

Barifuza ko hari umuntu ushoboye gukora analyse kandi utabogamye wazakora igitabo kuri iki kibazo cyabaye hagati ya Rutayisire Boniface na bagenzi be aribo Nahimana n'abo bafatanije.

Kuri twe uzabikora tuzamuha ubutumwa bwose bwacicikanye muri groupe kuko bukubiye kuri yahoogroupe yari yafunguwe. 
Tuzishingira kandi kuriha facture yo kumenya abandika mumazina y'amahimbano.

Iki gitabo nikiramuka gikozwe kizerekana neza icyangije u Rwanda kuko bizerekana ko iyo ari solidarité munzira mbi iraboneka naho ibihe byaba bisaba solidarité munzira nziza ifasha igihugu abantu bakabura.

Ikindi bizagaragaza n'uko ikinyoma no gushyigikira ikinyoma bigize umuco nyarwanda. Nk'ubu biragaragara ko groupe yari yiyise nouvelle generation yafashe umushinga yagejejweho na Rutayisire Boniface ndetse anabaha aho asanzwe awukorera (Hotel) ndetse basohora n'itangazo rimenyesha rubanda Rutayisire Boniface ariwe coordinateur. Nahimana na bagenzi be banabivuze inshuro nyinshi ko Rutayisire Boniface ariwe coordinateur. 
No mugusaba misa kuri Saint Roch, ntabwo byaturutse kuri Nahimana kuko atari afite contact n'imwe n'umukuru wa Paruwasi, ndetse ntiyari afite na contact za Padiri Athanase  ahubwo byaturutse kuri Rutayisire Boniface ndetse byakozwe bombi bari munama ya babiri kuko byari byashinzwe Rutayisire Boniface ariko ahitamo kubikorana na Nahimana kugirango Padiri abe intégré muri kiriziya yo mu Bubirigi. Ibi umukirisitu witwa Callixte yabibera umuhamya.  Abavuga ibyo batazi rero ni gute umushinga utari muri responsabilité za Rutayisire Boniface kuva kuri A kugeza kuri Z ndetse akaba ari nawe responsable wawo ?  Ndetse ni Rutayisire Boniface wari ushinzwe kumenyesha police kuko ntacyo ajya ategura atayimenyesheje kugirango nihavuka ibibazo babe bahari.
Abavuga ngo Rutayisire Boniface yasabuse nouvelle generation murumva mutarakoshereje abanyarwanda  mubabenshya?  Ubwo se abantu mushyigigikira ibinyoma mwumva muri abantu buzuye? 
Ntabwo muterwa isoni n'uko mubikora munyandiko kuburyo nibimara gukorerwa analyse bishobora kukubangamira mubuzima bwawe ?  Murika ko se nuwanditse mu izina ry'irihimbano azamenyekana? Mwe rero mwatukanye bizabaguma kugahanga kugeza mushaje kandi bizabagiraho ingaruka kuko mushyigikira ibinyoma. Mwibuke ko Rutayisire Boniface yababwiye ko ariwe ubwe wafashe iya mbere yo gukora contact kuri padiri Nahimana na Minani na Bonaventure Nyirigira wo muri MRP. Ndetse na Rutayisire Boniface yabwiye na Salehe ariko ntibyakomeje kuko ishyaka ryabo ryari rikiri rishyashya cyane byinshi bitarajya kumurongo.Nahimana na Minani baje munama, hanyuma Bonaventure arayikererwa kuko yari yakoze ntiyayizamo. Guhera uwo munsi nibwo baganiriye abagezaho igitekerezo cya mouvance nta gusinyana barakemera ndetse abagezaho n'uko bahurira mugikorwa cyo kwibuka bagifataniye na Tubeho Twese kuko ni igikorwa cyayo ikora buri mwaka. Ninaho havuye kumugira responsable wacyo. 

Bateguranye igikorwa bageze aho bagishishikariza n'abandi nibwo hajemo UDFRn'Urukatsa.  Ibyakurikiye rero mwabigejejweho kuko bamwe baciye inyuma bashaka kukiharira. Muribukako Rutayisire Boniface yasabye abo ko niba bahise gukora icyunamo cyabo bagomba kubikora kuyindi tariki cyangwa bakabikorera ahandi kugirango badakomeza kumugira responsable w'ibyo atarimo haba kubireba securité cyangwa ibindi bijyanye no kukimwitirira?   Barabwiwe barumva se ? Oya. Niyo mpamvu rero Rutayisire Boniface yasabye Kiriziya guhagarika igikorwa abagiteguye bose bakabanza bakumvikana cyangwa kigakorerwa ahandi kugirango nihaba ingorane kirimo gikorwa cyangwa nyuma yaho ye kuzabibarwaho.
Hari ikosa Rutayisire Boniface yakoze oya? 
Abatwaye uwo mushinga wari uwa bose bakawuhindura uwabo bitwaje igitugu kandi ntabwo gikora. Bari baziko ntawabahangara ariko buri wese agomba kumenya ko buri muntu afite imbaraga za politiki zo kubuza ko umuntu agerekwaho responsabilité z'imirimo adafitemo uruhare. Ibyo rero byarabaye kandi byinjiye mumateka. Byabaye nka byabindi by'umuturage usanzwe ushobora kurusha ububasha Colonel mungabo yabayemo. Niba aribyo muziza Rutayisire Boniface muramurenganya. Ikosa riri kubo yasabye kumvikana nabo baranga kandi yari yababwiye ko bishobora gutera ingaruka barabisuzugura. 
impamvu tuvuze ibi n'uko bishobora kuba ibintu bizagaruka inshuro nyinshi mumateka y'u Rwanda na opposition ndetse bikandikwa mubitabo kuko birimo amasomo menshi.
TUBEHOTWESE

-------------------------------------------------------------------------------


Re: RUTAYISIRE BONIFACE NI INKINGI NZIZA MURI OPPOSITION Re: Si les Rwandais se battent dans l'Eglise Saint Roch qui sera responsable ? 


On Thursday, May 15, 2014 12:31 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
Turamenyesha abantu ko tutarwanya abashaka kwibuka. Abo biyise nouvelle generation ntibagire impungenge kuko sibo bibuka bonyine. Hari groupe nyinshi zibuka (groupe Jambo, Groupe Cliir, Groupe RNC-Fdu-Amahoro,  Groupe Tubeho Twese-Banyarwanda Party ikunze kutiheza mucyunamo na kimwe uretse uyu mwaka yari yashatse gutera inkunga abo biyita NOuvelle generation.   Hari n'izindi groupe hari nababikorera mubindi bihugu. Kandi ibyo byose turabishyigikira. 
Ikibazo ariko kiri mubyateguwe na nouvelle geration n'uko basa n'abagamije kwitega imitego imeze nko gushaka kwandika amateka yabo ya mbere ashingiye kugutera ibibazo bitariho. 
Nk'ubu murabona ko bashaka gukora icyunamo bavugamo genocide hutu muri 2014 muruhame ari abahutu batanafite icyemezo cya police cyangwa se ngo nibura babe bari en contact nayo. Nta n'ubwo bumva impanuro. Nk'ubushize dutegura imyigaragambyo ya le 02/4/2014  twaratewe bashaka kumenagura camera no kurwana kandi byari ugutegura  imyigaragambyo nta n'ubwo byari biremereye nka genocide hutu uregamo abo uzi n'abo utazi. Uko kujenjeka ntuziko ushobora gutungurwa hakaba ingorane zikomeye cyane ugashyir ubuzima bw'abantu en danger ugasanga n'abandi bose nawe urimo barabayoye barabajyanye ibyari ukwibuka bikaba andi marira. Nta n'ubwo baziko umubirigi n'iyo avuze ngo musanzwe muvugana, iyo uhuye n'umuriro aragukwepa. Mwibuke ko kandi noneho ibihe by'ubu atari nk'ibya kera kuko kuri ubu ni Kagame witangira amategeko direct nta mpuhwe. Erega si Karegeya ukiyobora services zo hanze.  Hari amakuru yigeze kutugeraho kubitureba, ngo kera baramubwiraga ngo yice agaseka ngo nta menace abona zidasanzwe,  abamukuriye bakabyemera kuko yari yaragiye mumateka y'ubutegetsi nka nyirurugo wa services zo hanze.  Kumva ko noneho bitegurwa n'umupadiri wa Kiliziya gaturika nawe udashakwa n'igice kinini cya Kiliziya, akongeraho no kuba umunyagifaransa, nta numwe wumva risques zihari. Padiri na bagenzi be bagize ibibazo batabarwa na nde? Mwibuke ko n'abo mubona babeshya ko bamuvugira abenshi ari abayoboke ba Ingabire-FDU na RNC zimuzira kubi kuko bumva aje guhanaguraho Ingabire, RNC nayo akaba ayirega ndetse ikaba imuzira bihagije peeee. Padiri Nahimana aranzwe pe. Utamwagaga ni Rutayisire Boniface muri opposition.  

Jye nabibonye dutegura imyigaragambyo kuko amashyaka yose nta na rimwe ritamututse mba arijye jyenyine ushaka kumuvugira. 
Noneho kuri iyo statut yo kwanga asanganywe yamaze kongeraho genocide hutu abo mubutegetsi bwa kera bazira kubi, abatutsi n'amacuti yabo bikaba akarusho. Umu type na bagenzi be ntibaziko bashyize ikirenge mukibuga cy'umuriro. Barashaka gutegura icyunamo nk'abantu bitemberera byo gukina urusimbi. 
No mu Bubirigi igihugu kiri munziba cyuho kuko abantu bose bihangayikishijwe no kwiyamamaza. Na police kugirango ifate ibyemezo irabanza kujyana n'ibyo by'amatora, etc.
Njjye ariko option yanjye yari iy'uko bari bubitegure bitonze nta risques maze bagakora icyunamo cyiyubashye kitari inama y'amashyaka kucyunamo. Nk'uko hagize ababyitabira ba basazi ba Kagame bakabivuyanga cyangwa abazira Padiri n'abadashaka iyo genocide hutu bakabivuyanga biyita aba Kagame ninde wasobanukirwa? 
Padiri noneho numvise yazamuye iturufu y'ubwoko ngo Rutayisire Boniface ni umututsi, ubundi akongera ngo hari aho ahuriye na FPR, etc. Padiri we, ibyo rwose wibijyamo utazisebesha. Rutayisire Boniface arazwi bihagije ntawigeze amugerekaho iturufu y'ubwoko cyangwa ngo ibya FPR bifate.  Uzabaze mumateka ya opposition, iyo Rutayisire Boniface akubwiye akugiriye inama abikora n'umutima mwiza munyungu zawe n'iz'abanyarwanda. Aho ninaho usanga yaragumanye icyubahiro cye muri opposition.  Na babandi bambara amakanzu bakamutuka ntibyigeze bifata. Icyicaro cya Rutayisire Boniface muri opposition ninacyo gituma uyijemo kenshi adahita atabonye ko ahari kuko ntihabura ibintu runaka bahuriramo cyangwa haba hagiye kugira ibigenda nabi bakabihuriramo amugira inama. Rutayisire Boniface ari present muri opposition kandi n'umwanya ayifitemo ni umwanya mwiza wiyubashye agerageza kumurikira bose kandi akaba n'imbago z'abashaka kuyoba cyangwa gukora ibyasubiza opposition inyuma. 
Rwose namwe groupe yanyu nituze ntampamvu yo kurakara cyangwa guhangana ahubwo nimusabane nawe nibwo muzabyungukiramo. 
TUBEHO TWESE

 
----------------------------------------------------------------
Le Jeudi 15 mai 2014 11h27, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


Niyibizi,

Ndabona uheruka inzira mu ki, kuko nk'uko byanditse mu matangazo iryaguye  Rutaboni yashyize, ngo misa ba "Nouvelle génération" bari bateguye ntikibaye ndetse na Padiri wa St Roch yarabyemeje. Impamvu: ngo hari abari biteguye kurwanira muri iyo misa.

Ni akumiro.

---------------------------------------------------------


On Wednesday, May 14, 2014 6:26 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
Si les Rwandais se battent dans l'Eglise Saint Roch qui sera responsable ?^
 
Abantu barimo gukomeza gushuka ba Nahimana ngo be gusubika ibintu byabo bashobora kuba babifitemo inyungu na gahunda zihishe. 
Nka buriya ikizwi cyo n'uko bariya biyita nouvelle generation bafite abanzi benshi cyaneee ndetse bari mumashyaka yose uretse ishyaka Banyarwanda n'andi make. 
Nibakora ibintu kungufu ndetse bakaba baziko bitazanitabirwa bizaba bimaze iki?   kuki batabitegura neza bitonze barasiganwa n'iki?  Baramutse bakubitiwe mu kiriziya cyangwa abagiranabi boherejwe na FPR rwihishwa bakamenagura ibintu cyangwa bo bagahura n'ingorane mukuza cyangwa mukugenda cyangwa mugihe bari i Bruxelles ninde uzaba responsable ? Nihamenagurwa ibintu mukiriziya ko muziko abanyarwanda mugusenya amakiriziya no kuyiciramo abantu ari ba kabuhariwe ninde uzaba responsable ? 
Njye nk'umuntu responsable (coordinateur)  watangiye igikorwa sinifuza icyaba kibi kugeza kirangiye cyangwa se bigenzi ukundi kugenwe n'abagihuriyeho bose. Kuri ubu ndongera gusubiriramo bariya bagenzi banjye twari dufatanije igikorwa kumva ko nta nyungu yo gukora ibintu munduru. Kwibuka abantu bishwe ukabikora munduru ntabwo ari ukubaha abo wibuka.
Njye ndabasaba kuza kumeza y'ibiganiro hamwe nanjye tukagena uko dusoza ibintu. Rwose simbahatira gutegurana igikorwa nanjye kuko mfite byinshi cyaneeeee byari birindiriye ko kiriya kiva munzira. 
Niba ari nouvelle generation bumve ko kuyitangira bari nduru na bagenzi babo banicamo ibice atari ikintu cyiza mumateka y'u Rwanda.  
Rutayisire Boniface 

-------------------------------------------------------------
  • <ngangojul@...>

Generation y'amabandi n'ibigoryi
Burya koko igihe kigaragagaza ibigwari. Naringiye kuvuga imbwa ariko naba ntukanye
Aba bagabo bose rero biyita Nouvelle génération, batweretse icyo barico nicyo bashoboye

Le Mercredi 14 mai 2014 16h51, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@... [Democracy_Human_Rights]" 
-----------------------------------------------------------------

On Wednesday, May 14, 2014 4:50 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
COMMUNIQUE DE PRESSE: LE RESPONSABLE DE LA PAROISSE A DECIDE D'ANNULER LA MESSE DE CE SAMEDI LE 17/05/2014

J'informe le public que j'ai déjà contacté le Père Hugo qui est responsable de la Paroisse Saint Roch à Bruxelles.  Le Père Hugo a décidé que samedi il n'y aura pas de messe des Rwandais.  Le Père Hugo a dit qu'il ne donnera pas la clé suite aux divisions qui sont dans le groupe qui organise.   L'Eglise ne veut pas des divisions. 
J'ai transmis la décision  au Père Athanase Mutarambirwa qui devait célébrer la messe. Le Père Athanase est lui aussi conscient et ne veut pas des problèmes alors qu'il y a la possibilité de s'entendre. 

Je m'adresse à Monsieur  Nahimana Thomas  et d'autres partis politiques concernés pour les inviter dans une réunion dans le but de fixer une autre date ou décider la suite du projet.  
En tant qu'une personne responsable du projet (coordinateur)  j'ai informé les autorités de l'église et le public pour éviter le désordre que cette célébration de messe peut provoquer samedi et dans le futur s'il n'y a pas d'entente entre les personnes concernées. 
Fait à Bruxelles, le 14/05/2014
RUTAYISIRE Boniface
Président du Parti Politique Banyarwanda et Président de l'association des victimes TUBEHO TWESE-CIVHEMG
TEL (32) 488250305

Copie pour information: 
-Père Hugo
-Pere Athanase Mutarambirwa






__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Marie Rose Habyarimana: "Leur seule façon d’accéder au pouvoir était d’assassiner mon père et FPR/Kagame ont semé le chaos pour venir éteindre le feu qu’ils ont eux-mêmes allumé."

 


Yoo, bulya koko ibintu bilihuta, reka abashyiraho amategeko-nshinga bibwira ko bihaye igihe gihagije bagera aho babona ko bibeshye, maze bashake amayere yo kuyahindura!


Ndibuka uyu "Marie-Merci Habyarimana" akili akana, hagati ya za 1985-1987, ali hamwe na se na nyina basuye ahantu babatunguye. Nuko bashatse gutembera barora ibyaho, banga kugenda muli benz yabo yaliho ibendera na plaque P, ahubwo bahitamo kugendera mu kamodoka gato ka mazda 323 (bikitaga agakeri) gashaje, bene gusurwa bakoreshaga.


Ababyeyi rero (Habyarimana na Madamu) bicaye mu dutebe twinyuma twako "gakeri", aliko tubabera nyine infundanywe. Ka Marie-Merci babura aho bagasigatilira, nuko bagaha umugabo wali wicaye imbere iruhande rw'umushoferi aba aliwe ugenda agakikiye!


None dore kabaye umugore ushyitse, ukubise 40, wibereye mu ba canada!


Bulya koko inenge y'ubuzima ya mbere nuko ubusaza/ubukecuru bukunyaga ubushobozi n'ubuto buza vuba!


 

To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Wed, 14 May 2014 19:51:01 -0500
Subject: [fondationbanyarwanda] Marie Rose Habyarimana: "Leur seule façon d'accéder au pouvoir était d'assassiner mon père et FPR/Kagame ont semé le chaos pour venir éteindre le feu qu'ils ont eux-mêmes allumé."

 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

Wednesday, 14 May 2014

[RwandaLibre] erratum: COMMUNIQUE DE PRESSE: LE RESPONSABLE DE LA PAROISSE A DÉCIDE D'ANNULER LA MESSE DE CE SAMEDI LE 17/05/2014

 



 
COMMUNIQUE DE PRESSE: LE RESPONSABLE DE LA PAROISSE A DÉCIDE D'ANNULER LA MESSE DE CE SAMEDI LE 17/05/2014

J'informe le public que j'ai déjà contacté le Père Hugo qui est responsable de la Paroisse Saint Roch à Bruxelles.  Le Père Hugo a décidé que samedi il n'y aura pas de messe des Rwandais.  Le Père Hugo a dit qu'il ne donnera pas la clé suite aux divisions qui sont dans le groupe qui organise.   L'Eglise ne veut pas des divisions. 
J'ai transmis la décision  au Père Athanase Mutarambirwa qui devait célébrer la messe. Le Père Athanase est lui aussi conscient et ne veut pas des problèmes alors qu'il y a la possibilité de s'entendre. 

Je m'adresse à Monsieur  Nahimana Thomas  et d'autres partis politiques concernés pour les inviter dans une réunion dans le but de fixer une autre date ou décider la suite du projet.  
En tant qu'une personne responsable du projet (coordinateur)  j'ai informé les autorités de l'église et le public pour éviter le désordre que cette célébration de messe peut provoquer samedi et dans le futur s'il n'y a pas d'entente entre les personnes concernées. 
Fait à Bruxelles, le 14/05/2014
RUTAYISIRE Boniface
Président du Parti Politique Banyarwanda et Président de l'association des victimes TUBEHO TWESE-CIVHEMG
TEL (32) 488250305

Copie pour information: 
-Père Hugo
-Pere Athanase Mutarambirwa






__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)


=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-





.


__,_._,___

[RwandaLibre] COMMUNIQUE DE PRESSE: LE RESPONSABLE DE LA PAROISSE A DECIDE D'ANNULER LA MESSE DE CE SAMEDI LE 17/05/2014

 




Le monde entier est maintenant témoin des criminels COMME Sandra Munyana que nous avons dans la diaspora rwandaise. Regardez cette personne qui cache son et verse sa haine sur les forums avec des informations erronées.
Si le Rwanda est détruit, c'est ce genre de gens qui l'ont fait et continue à le faire. Nous demandons que cette personne soit enregistrée comme criminelle de haut niveau. Si Sandra Munyana trouve les moyens, il peut exterminer les gens.
Sandra Munyana, pourquoi tu es criminel jusqu'à ce que tu publie que Rutayisire est malade. Tu as la preuve médicale? Tu sais que nous avons droit de te poursuivre en justice? Kuba uri umwicanyi ukabura uko wica uwo udashatse wese ntabwo biguha uburenganzira bwo gucira ubumara bwawe kukarubanda. Ujye ujya mubwiherero uburukemo nurangiza uze uhe abanyarwanda amahoro.
Avec Rutayisire Boniface vous avez  toujours manifesté la haine et cette haine n'a jamais empêché Rutayisire Boniface de progresser.
C'est toi qui est malade d'extrémisme et de haine karande. Ariko ubwo utinyuka kujya munzira ukiyita umuntu nk'abandi. Nuzajya ujya munzira ujye umenya ko uri igisimba kikoreye ubumara n'ubugome et l'Etat doit prendre des mesures contre toi.  En plus uri n'ikigoryi kitazi gukominika kuko ntacyo ubeshyuza. Ukuriye ubusa. Nta n'ubwo uzi kugira inama abo witwa ko ushyigikiye. Ubwo se urabona ibi byakozwe bitabafitiye inyungu ? Urabona bakwiriye kwishorera i Bruxelles bakaza mubintu nka biriya bitazanitabirwa? Ubwo se ahubwo kuba Rutayisire Boniface yabigenje kuriya urabona atakoze akazi ke bari bamushinze. Muri bariya hagize uza agahura n'ibibazo munzira cyangwa ahari cyangwa nyuma urumva responsabilité ari iyande?  Padiri Athanase we yavuze ko atasoma misa bari burwaniremo mukiriziya. Nihaba abantu bashobora gushaka kugira nabi bagamije guteza akaduruvayo bakarwana mukiziriya bakamena ibintu bizarihwa na nde ?  Police izaza mukiriziya ? Nyamara mujye mukora ibintu birenga ubugome bubarimo maze mwe gushora abantu. Igihe mwahereye mugira nabi n'ubu ntimurashiramo ubumara? 
TUBEHO TWESE

----------------------------------------------------------------

Sandra Munyana sandra_munyana@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]

--------------------------------------------------------------

On Wednesday, May 14, 2014 4:50 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
 
COMMUNIQUE DE PRESSE: LE RESPONSABLE DE LA PAROISSE A DECIDE D'ANNULER LA MESSE DE CE SAMEDI LE 17/05/2014

J'informe le public que j'ai déjà contacté le Père Hugo qui est responsable de la Paroisse Saint Roch à Bruxelles.  Le Père Hugo a décidé que samedi il n'y aura pas de messe des Rwandais.  Le Père Hugo a dit qu'il ne donnera pas la clé suite aux divisions qui sont dans le groupe qui organise.   L'Eglise ne veut pas des divisions. 
J'ai transmis la décision  au Père Athanase Mutarambirwa qui devait célébrer la messe. Le Père Athanase est lui aussi conscient et ne veut pas des problèmes alors qu'il y a la possibilité de s'entendre. 

Je m'adresse à Monsieur  Nahimana Thomas  et d'autres partis politiques concernés pour les inviter dans une réunion dans le but de fixer une autre date ou décider la suite du projet.  
En tant qu'une personne responsable du projet (coordinateur)  j'ai informé les autorités de l'église et le public pour éviter le désordre que cette célébration de messe peut provoquer samedi et dans le futur s'il n'y a pas d'entente entre les personnes concernées. 
Fait à Bruxelles, le 14/05/2014
RUTAYISIRE Boniface
Président du Parti Politique Banyarwanda et Président de l'association des victimes TUBEHO TWESE-CIVHEMG
TEL (32) 488250305

Copie pour information: 
-Père Hugo
-Pere Athanase Mutarambirwa





__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)


=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-





.


__,_._,___

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Kwibuka utavangura abatabarutse byari bikwiye kuba mu cyubahiro koko

 

Madamu Mukandori,  mbabalira rwose ukosore aha ugira uti: 
4.Twamaganye iri hangana risebya umuhutu aho ari hose akazahora aterwa isoni n'amafuti ya bagenzi be."
 
Ili hangana ntaho lihuliye n'abatalilimo, baba abahutu, baba abatutsi cyangwa se baba abazungu: ni ilya benelyo bo bonyine. Umuntu uwo aliwe wese abaho ku giti cye ntaho rwose ahulira n'ibyo undi, iyo atabigizemo uruhare. Ntawugomba kubazwa amanyangaya, amazirantoki n'ibindi ngo nuko byakozwe n'uwo basa cyangwa se n'uwo baziranye. Ntawe ubaza urupfu rwa Yezu abatararugizemo uruhare nubwo bavuga ko yapfiliye abantu kandi akicwa n'abantu. Icyokora kuko umuntu agira uruhande runini rukoreshwa na shitani, urwo ruhande ntirubura gushora itiku ligerageza gusiga ikibi n'urwo rupfu abo bitareba, ibyo rero ntabwo aliby'umuntu usobanutse,  n'iby'abagome n'inyangabirama zikorera amashitani. 
 
Rwose nimureke izi nvugo ngo umuhutu, umututsi, umuzungu etc. bazabazwa amafuti ya bagenzi babo: ashwi daa!! chacun pour soi et Dieu pour tout -Each man for himself and God for all - buli muntu ku giti cye, naho  Immana irebe bose! 
Uzububa ashaka ubuhake n'imbehe, uzishora alya ibitalibwa, uzagira ubunebwe ntashake icyamutunga cyangwa se icyamuramira, etc. ibyo biramureba we ku giti cye, niwe uzapfa nabi wenyine,  ntawundi bigomba gushyirwaho. Kandi n'uzatwara igiti cye neza, akaba inyangamugayo, akiyuha akuya ngo abone imibereho adahemutse, yagira amahirwe agacyura igiti cye kidatewe inzarwe, niwe wenyine uzabigilira ishema n'isheja, ntawuzajya mu cyimbo cye. Mutagatifu Jean Paul 2 niwe wenyine, ntaho ubutagatifu bwe bwahawe ya mbaga yamushungeraga, nubwo yagize Immana iyo mbaga ikamubera nka cya plinth (socle) yasimbukiyeho, kandi yashoboraga no kugira ibyago ikamuroha. Ni aha honyine abantu bahulira, shenge!
 
Naho ubundi,  ugeretsweho iby'abandi, byaba ibyiza (baba babimwibiye) byaba ibibi (baba bamuhohoteye), aba arenganijwe, bimwe abagome bakora muli iyi si yavanwe muli paradizo. 
Umuhutu, umututsi, umwirabura, umuzungu etc. ntaho rero bihuliye n'amanyanganya n'ibyontazi cyangwa se ibyiza abantu ku giti cyabo birwa bacura, nubwo bibera ayo moko nk'uko umuhengeri ukereza cyangwa se ukihutisha ubwato aliko ntube ubwo ubwato cyangwa se ngo uce amato mu mazi.

 

Individuals and organisations  (i.e. Galilee, USSR) go, but people (i.e. scientists, German) do not move.

 





To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
CC: uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; rwanda_revolution@yahoogroups.com; netherlands_group@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Wed, 14 May 2014 05:02:28 +0100
Subject: [fondationbanyarwanda] Kwibuka utavangura abatabarutse byari bikwiye kuba mu cyubahiro koko

 

Banyarubuga,

Ibyo ngiye kwandika ntimubyite ibitekerezo bya Kigore, abubwo mubirebane ubushishozi mwikuriremo
icyabagirira akamaro cyonyine.

Nkurikije akababaro abanyarwanda batagira ingano bahuye nako, nkurikije urupfu rwagashinyaguro
rwambuye ubuzima imbaga y'inzirakarengane mu moko yose atuye u Rwanda namaganye ibibintu bikurikira:

1.Ntidukeneye abanyapolitiki bajya gukorana bahubutse batize ku mahame y'ingenzi yose byose bikarangirira mu nduru.
2.Turamagana abanyapolitiki bagishaka kugendera kukababaro b'abanyarwanda bishakira ubutegetsi.
3.Kwibuka abacu ntibikwiye kuba Campagne y'abiyamamariza ubutegetsi bafite cyngwa batanafite, aho bari hose.
4.Twamaganye iri hangana risebya umuhutu aho ari hose akazahora aterwa isoni n'amafuti ya bagenzi be.
5.Twamaganye amashyaka ashingwa n'abantu bagamije inyungu zabo bwite kandi ntacyo amariye abanyarwanda muri rusange , atanavugira abarengana n'abari mu buzima bubi bwa gihunzi.
6.Abarwanira ubutegetsi bataranabona, bakwiye kwiyamamaza kumugaragaro bakegera ufite ubwo butegetsi bagahangana muri demokarasi inyuze mu matora.
7.Abahemukiranye, niba mutabashije kongera kwegerana ngo mwiyunge, nimugane inkiko mwirangaza
abasigaye kuko bafite ibindi bibazo byo gukemura kurusha ibi bitutsi no gucyocyorana murimo.
8.Niba mu banyapolitiki bacu harimo abagendera ku mahame ya gikirisitu ( kuko ndeba mutegura amasengesho) nimubanze mwegere abashumba b'amatorero murimo babagire inama, naho ubundi izi ngiro za politiki yivanga mu kiriziya biravuguruzanya. Mu kiriziya mutuzaniremo Urukundo n'Imana menshi mu mashyaka ya Nouvelle génération aririmba ku munwa, mudukurire inzangano mu masengero, muturinde inzika, kandi mworohereze abashumba baza kiriziya baba bemeye kubasomera izo misa bagirango koko mubikuye kumutima utekereza abatabarutse.

Gukora mu mucyo nibibananira, mujye mureka abanyarwanda bibuke , baririre ababo ku giti cyabo , byo babikora
mu ituze izira gutukanira hejuru ya roho zigendeye.
Buri shyaka ryisuzume cyane akunze guhangana kuri murandasi yisubireho. Ntimundenganye gushyigikira amafuti birangora.

Umunsi mwiza

Mukandori

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.