Pages

Wednesday 14 May 2014

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Kwibuka utavangura abatabarutse byari bikwiye kuba mu cyubahiro koko

 

Madamu Mukandori,  mbabalira rwose ukosore aha ugira uti: 
4.Twamaganye iri hangana risebya umuhutu aho ari hose akazahora aterwa isoni n'amafuti ya bagenzi be."
 
Ili hangana ntaho lihuliye n'abatalilimo, baba abahutu, baba abatutsi cyangwa se baba abazungu: ni ilya benelyo bo bonyine. Umuntu uwo aliwe wese abaho ku giti cye ntaho rwose ahulira n'ibyo undi, iyo atabigizemo uruhare. Ntawugomba kubazwa amanyangaya, amazirantoki n'ibindi ngo nuko byakozwe n'uwo basa cyangwa se n'uwo baziranye. Ntawe ubaza urupfu rwa Yezu abatararugizemo uruhare nubwo bavuga ko yapfiliye abantu kandi akicwa n'abantu. Icyokora kuko umuntu agira uruhande runini rukoreshwa na shitani, urwo ruhande ntirubura gushora itiku ligerageza gusiga ikibi n'urwo rupfu abo bitareba, ibyo rero ntabwo aliby'umuntu usobanutse,  n'iby'abagome n'inyangabirama zikorera amashitani. 
 
Rwose nimureke izi nvugo ngo umuhutu, umututsi, umuzungu etc. bazabazwa amafuti ya bagenzi babo: ashwi daa!! chacun pour soi et Dieu pour tout -Each man for himself and God for all - buli muntu ku giti cye, naho  Immana irebe bose! 
Uzububa ashaka ubuhake n'imbehe, uzishora alya ibitalibwa, uzagira ubunebwe ntashake icyamutunga cyangwa se icyamuramira, etc. ibyo biramureba we ku giti cye, niwe uzapfa nabi wenyine,  ntawundi bigomba gushyirwaho. Kandi n'uzatwara igiti cye neza, akaba inyangamugayo, akiyuha akuya ngo abone imibereho adahemutse, yagira amahirwe agacyura igiti cye kidatewe inzarwe, niwe wenyine uzabigilira ishema n'isheja, ntawuzajya mu cyimbo cye. Mutagatifu Jean Paul 2 niwe wenyine, ntaho ubutagatifu bwe bwahawe ya mbaga yamushungeraga, nubwo yagize Immana iyo mbaga ikamubera nka cya plinth (socle) yasimbukiyeho, kandi yashoboraga no kugira ibyago ikamuroha. Ni aha honyine abantu bahulira, shenge!
 
Naho ubundi,  ugeretsweho iby'abandi, byaba ibyiza (baba babimwibiye) byaba ibibi (baba bamuhohoteye), aba arenganijwe, bimwe abagome bakora muli iyi si yavanwe muli paradizo. 
Umuhutu, umututsi, umwirabura, umuzungu etc. ntaho rero bihuliye n'amanyanganya n'ibyontazi cyangwa se ibyiza abantu ku giti cyabo birwa bacura, nubwo bibera ayo moko nk'uko umuhengeri ukereza cyangwa se ukihutisha ubwato aliko ntube ubwo ubwato cyangwa se ngo uce amato mu mazi.

 

Individuals and organisations  (i.e. Galilee, USSR) go, but people (i.e. scientists, German) do not move.

 





To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
CC: uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; rwanda_revolution@yahoogroups.com; netherlands_group@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Wed, 14 May 2014 05:02:28 +0100
Subject: [fondationbanyarwanda] Kwibuka utavangura abatabarutse byari bikwiye kuba mu cyubahiro koko

 

Banyarubuga,

Ibyo ngiye kwandika ntimubyite ibitekerezo bya Kigore, abubwo mubirebane ubushishozi mwikuriremo
icyabagirira akamaro cyonyine.

Nkurikije akababaro abanyarwanda batagira ingano bahuye nako, nkurikije urupfu rwagashinyaguro
rwambuye ubuzima imbaga y'inzirakarengane mu moko yose atuye u Rwanda namaganye ibibintu bikurikira:

1.Ntidukeneye abanyapolitiki bajya gukorana bahubutse batize ku mahame y'ingenzi yose byose bikarangirira mu nduru.
2.Turamagana abanyapolitiki bagishaka kugendera kukababaro b'abanyarwanda bishakira ubutegetsi.
3.Kwibuka abacu ntibikwiye kuba Campagne y'abiyamamariza ubutegetsi bafite cyngwa batanafite, aho bari hose.
4.Twamaganye iri hangana risebya umuhutu aho ari hose akazahora aterwa isoni n'amafuti ya bagenzi be.
5.Twamaganye amashyaka ashingwa n'abantu bagamije inyungu zabo bwite kandi ntacyo amariye abanyarwanda muri rusange , atanavugira abarengana n'abari mu buzima bubi bwa gihunzi.
6.Abarwanira ubutegetsi bataranabona, bakwiye kwiyamamaza kumugaragaro bakegera ufite ubwo butegetsi bagahangana muri demokarasi inyuze mu matora.
7.Abahemukiranye, niba mutabashije kongera kwegerana ngo mwiyunge, nimugane inkiko mwirangaza
abasigaye kuko bafite ibindi bibazo byo gukemura kurusha ibi bitutsi no gucyocyorana murimo.
8.Niba mu banyapolitiki bacu harimo abagendera ku mahame ya gikirisitu ( kuko ndeba mutegura amasengesho) nimubanze mwegere abashumba b'amatorero murimo babagire inama, naho ubundi izi ngiro za politiki yivanga mu kiriziya biravuguruzanya. Mu kiriziya mutuzaniremo Urukundo n'Imana menshi mu mashyaka ya Nouvelle génération aririmba ku munwa, mudukurire inzangano mu masengero, muturinde inzika, kandi mworohereze abashumba baza kiriziya baba bemeye kubasomera izo misa bagirango koko mubikuye kumutima utekereza abatabarutse.

Gukora mu mucyo nibibananira, mujye mureka abanyarwanda bibuke , baririre ababo ku giti cyabo , byo babikora
mu ituze izira gutukanira hejuru ya roho zigendeye.
Buri shyaka ryisuzume cyane akunze guhangana kuri murandasi yisubireho. Ntimundenganye gushyigikira amafuti birangora.

Umunsi mwiza

Mukandori

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.