Mu gihe Paul Kagame yirirwa azenguruka isi abeshya ko u Rwanda rwateye imbere, ko leta ayoboye yakuye miliyoni y'abanyarwanda mu bukene, mu biturage hirya no hino ubukene buranuma. Iyo umuntu avuze ibintu nk'ibi intore za FPR zishaka kumwivugana ngo asebeje igihugu na perezida. Ariko hari ibintu bigoye guhisha, nk'iyo abantu baba mu nzu idasakaye, imvura ihora ibanyagira, izuba ryava, rikabacanaho, hanyuma bakaryamana n'matungo yabo ku buriri bumwe, kubera ko akazu ari gato cyane. Nimwisomere inkuru y'umuryango utuye i Nyamagabe wazonzwe n'ubukene:
Harerimana Michel na Uwingabire Claudette bari mu kigero cy'imyaka 37 baravuga ko babayeho mu buzima bubi ; mu nzu idasakaye, aho imvura ibanyagira bakava mu buriri bararanamo n'ihene bakajya hanze.
Uyu muryango utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Tare. Ubuyobozi bw'akagari n'ubw'Umurenge buremeza ko iki kibazo kigaragara, bukaba bagiye kuwutabara. Imbere y'inzu, Harerimana Michel yahasanzwe na IGIHE ari kumwe n'umugore we n'umuturanyi baganira. Uyu muryango utuye mu nzu ya metero nk'enye kuri eshatu, yubatswe n'ibiti n'icyondo bitandukanye n'izindi z'aho kuko inyinshi zubatse n'amatafari ya rukarakara.
Iyo winjiyemo utungurwa n'amazi aretse mu cyumba bacamo bajya aho barara. Iki gice kiva ni aharandishije ibiti ariko ntihabeho amategura na shitingi nk'uko biri hejuru y'icyumba bararamo, n'ubwo bavuga ko iyo imvura yaguye bakivamo bakajya kuyugama ku rukuta rw'inzu. Harerimana yagize ati " Amazi areka hano, nabuze amategura yo kuyisakara, nakagondagonze mu biti abaturage bampaye."
Bararana n'ihene ku buriri bumwe
Tubiherewe uburenganzira n'uyu muryango twinjiye mu nzu. Dusura ibyumba bibiri bitoya biyigize. Muri iyi nzu by'umwihariko mu cyumba bararamo, uburiri bwabo bwegeranye n'ahazirikwa ihene ku buryo ngo akenshi iyo itasinziriye ikunda kubaribata. Ubu buriri bwabo kandi bugizwe n'ibyatsi iyi hene iba yashigaje, ku buryo bigoranye kubutandukanya n'icyarire cy'iyi hene. Uwingabire yavuze ko bigeze gushaka imisambi ariko ikaza gucika. Yagize ati" Twararaga ku misambi ariko nyuma iza gucika, ubu turara ku byatsi."
Uyu muryango usanga rimwe na rimwe badasobanura neza ibibazo byabo. Abaturanyi bo bavuze ko yaba umugore ndetse n'umugabo bafite ibibazo byo mu mutwe. Abaturanyi basobanura ko iyi nzu bamaze igihe kirenze umwaka n'igice bayituyemo, nk'uko byemejwe n'umujyanama w'ubuzima. Bamwe mu baturanyi bavuze ko babasabiye amabati ku kagari ngo babashe gusakarirwa ariko ngo ntibyakozwe.
Umwe muri abo baturage yavuze ko amabati ahabwa abafite amikoro. Yagize ati " Numva ngo nk'amabati iyo atanzwe ahabwa abafite amafaranga batanga, abakene se hari amafaranga bagira !" N'ubwo uyu muryango waje kuba muri iyi nzu ngo mbere wabaga mu nzu nziza bakodeshaga imibyizi bahaga nyirayo, dore ko ngo ariyo bakoreyemo ubukwe ubwo bahuzwaga n'itorero ry' ADEPR ryaje kubasezeranya. Abandi baturage bavuga ko basanga iri torero ryarakoze ikosa ryo gushyingiranya abagize uyu muryango kandi bari baramaze kubona ko bafite ibibazo byo mu mutwe.
Umuryango wemeza ko uburara
Harerimana na Uwingabire bavuze ko bakunda kuburara mu gihe batabonye uwo bahingira. Harerimana yagize ati " Tuburara kenshi, n'ubu ntiturya." Muri iyi nzu hari isafuriya yari ku mashyinga irimo amazi ariko mu nzu ntacyo guteka kirimo.
Inzego z'ibanze zahagurukiye ibibazo by'uyu muryango
Nkuriza Aloys, ushinzwe iterambere mu kagari ka Gatovu yavuze ko bazi ko uyu muryango utishoboye, ariko ngo mu gihe gito bamaze muri aka kagari ngo bashyizwe ku rutonde rwahawe murenge rw'abazafashwa bakubakirwa. Uyu muyobozi kandi yavuze ko iyi nzu baje kuyibona nyuma, akagari kakekaga ko ari igikoni cyo kwa nyina w'umugabo mbere uyu muryango uyubaka dore ko izi nzu zituranye.
Umuryango ugiye gushakirwa icumbi byihuse
Bwaba ubuyobozi bw'akagari bwaba ubw'Umurenge wa Tare, uyu muryango utuyemo bwavuze ko bugiye gushakira uyu muryango icumbi. Kayumba Chance Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Tare yagize ati " Iki kibazo ni gishya. Hashize iminsi itatu tukimenye, tugiye kugikemura bashakirwe icumbi." Yongeyeho ati " Nta Munyarwanda ukwiye kuba ahantu nka hariya." Kayumba yanavuze ko inzu babamo itajyanye n'ibipimo by'izubakirwa abakene akaba ariyo mpamvu bateganya kumwubakira inzu nshya.
Source: Igihe.com
1 commentaire
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.