Pages

Wednesday, 16 July 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Nyakatsi zikiri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava – MIDIMAR

 


Amakuru

Nyakatsi zikiri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava – MIDIMAR

Author : Habimana James

 1

 515

 15/07/2014
MIDIMAR ivuga ko amazu nk'aya akwiye gusenywa mu maguru mashya kuko iyo inzu imwe ihiye ikongeza indi, aha ni mu Biryogo (Ifoto/Interineti)


Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) irasaba ko amazu ateye nka 'nyakatsi' akigaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali asenywa byihutirwa.

"Muri make njye navuga ngo ziriya nyakatsi ziri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava, kuko inzu imwe ihiye ishobora gukongeza umujyi wose ugashya. Ni ngombwa ko ababishinzwe bakora ibyihuse bakimura abantu muri Quartier Matheus n'ahandi hose hakirangwa amazu nk'ariya."  

Aya ni amwe mu magambo Minisitiri Mukantabana Séraphine yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa 14 Nyakanga 2014.

Ishya ry'amaduka atanu yo muri Quartier Matheus ryaje rikurikira ishya rya Gereza ya Gitarama ndetse n'iya Rubavu.

Nta mpamvu n'imwe iramenyekana yateye izo nkongi, cyo kimwe n'izindi zikomeje kuba mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali, ariko hari abakeka ko biterwa n'ikibazo cy'insinga z'amashanyarazi.

By'umwihariko muri Quartier Matheus, Minisitiri Mukantabana avuga ko, "urebye ukuntu amazu yaho ashaje cyane, ubona akwiye kuhavanwa mu guha agaciro inzu nshya zirimo kuhazamuka, no guhesha agaciro abanyarwanda."

Kigali ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na Kigali y'ubu biratandukanye cyane, mu nzego zose muri rusange, no mu bikorwa remezo by'umwihariko.

Hari inyubako nshya zuzuye zahesheje uyu Mujyi isura nziza, ariko nanone hari utundi duce tukirimo amazu ashaje cyane, ari nayo Minisiteri y'ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yita nyakatsi.

Tumwe mu duce tukirangwamo akajagari k'amazu nk'ayo ni Cyahafi, Nyamirambo, Kimisigara, uduce tumwe two mu Murenge wa Muhima n'ahandi. 

 1

 515

 15/07/2014
Share on Facebook 

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Rwanda: Nyakatsi zikiri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava – MIDIMAR


Amakuru

Nyakatsi zikiri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava – MIDIMAR

Author : Habimana James

 1

 515

 15/07/2014
MIDIMAR ivuga ko amazu nk'aya akwiye gusenywa mu maguru mashya kuko iyo inzu imwe ihiye ikongeza indi, aha ni mu Biryogo (Ifoto/Interineti)


Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) irasaba ko amazu ateye nka 'nyakatsi' akigaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali asenywa byihutirwa.

"Muri make njye navuga ngo ziriya nyakatsi ziri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava, kuko inzu imwe ihiye ishobora gukongeza umujyi wose ugashya. Ni ngombwa ko ababishinzwe bakora ibyihuse bakimura abantu muri Quartier Matheus n'ahandi hose hakirangwa amazu nk'ariya."  

Aya ni amwe mu magambo Minisitiri Mukantabana Séraphine yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa 14 Nyakanga 2014.

Ishya ry'amaduka atanu yo muri Quartier Matheus ryaje rikurikira ishya rya Gereza ya Gitarama ndetse n'iya Rubavu.

Nta mpamvu n'imwe iramenyekana yateye izo nkongi, cyo kimwe n'izindi zikomeje kuba mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali, ariko hari abakeka ko biterwa n'ikibazo cy'insinga z'amashanyarazi.

By'umwihariko muri Quartier Matheus, Minisitiri Mukantabana avuga ko, "urebye ukuntu amazu yaho ashaje cyane, ubona akwiye kuhavanwa mu guha agaciro inzu nshya zirimo kuhazamuka, no guhesha agaciro abanyarwanda."

Kigali ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na Kigali y'ubu biratandukanye cyane, mu nzego zose muri rusange, no mu bikorwa remezo by'umwihariko.

Hari inyubako nshya zuzuye zahesheje uyu Mujyi isura nziza, ariko nanone hari utundi duce tukirimo amazu ashaje cyane, ari nayo Minisiteri y'ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yita nyakatsi.

Tumwe mu duce tukirangwamo akajagari k'amazu nk'ayo ni Cyahafi, Nyamirambo, Kimisigara, uduce tumwe two mu Murenge wa Muhima n'ahandi. 

 1

 515

 15/07/2014
Share on Facebook 

[RwandaLibre] Re: *DHR* Kigali: None iyi yaba ari imwe mu mpamvu zituma amazu y'ubucuruzi arimo gukongoka?

 

Cyakora ngo u Rwanda rutegereje umukiro kuri za conferences internationales. Ntawe conferences zacijije. Ahubwo zitarwara amafarnaga menshi kandi n'igihe cy'imyiteguro yazo no kwakira abaza muri izo conferences. Hakiyongeraho na depenses zindi nk'umulio , amazi, communications, n'ibindi bijyana nazo.

Conferences zituma abantu batitabira imilimo bari bazanzwe bakora ahubwo bagahugira mu myiteguro. Ibyo byose rero uyibabaze mu mafaranga usanga ko  conferences zitwara amafaranga mnshi kurusha ayo zizana


From: "nzeyifreddy@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Tuesday, 15 July 2014, 17:26
Subject: *DHR* Kigali: None iyi yaba ari imwe mu mpamvu zituma amazu y'ubucuruzi arimo gukongoka?

 

Gasabo : Bagujije akayabo k'amafaranga bubaka inzu z'ubucuruzi, none abakiriya ni mbarwa

Gasabo : Bagujije akayabo k'amafaranga bubaka inzu z'ubucuruzi, none abakiriya ni mbarwa
 

Yanditswe kuya 8-06-2014 - Saa 17:45' na Gasabo : Bagujije akayabo k'amafaranga bubaka inzu z'ubucuruzi, none abakiriya ni mbarwa
 

Mu gihe amafaranga menshi akomeje gushorwa mu bwubatsi bw'amazu manini mu Gakinjiro mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, hari abavuga ko batangiye kugerwaho n'igisa n'igihombo cyo kubura abakiriya, bibatera ikibazo cyo kubona ayo kwishyura bagujije muri banki.
Koperative Duhahirahe-Gisozi igizwe n'abahoze bacuruza mu mihanda bakunze kwitwa "Abazunguzayi", bari mu ba mbere bagize igitekerezo cyo kuzamura umuturirwa w'ubucuruzi muri aka gace, ntibatinzamo tariki ya 21 Kamena 2013 buzuza uwabatwaye miliyari na miliyoni 117.
Kubaka iyi nzu yubatswe n'inguzanyo ya banki, abagize iyi koperative babibonagamo igisubizo cyo kutitwa umutwaro kuri leta, ahubwo bakayifasha mu rugamba rw'iterambere bakoresheje amafaranga y'ubukode bw'iyi nzu ifite ibyumba 184.
Nta gitekerezo cy'uko iyi nzu yabura abakiriya cyariho mu gihe cy'inyigo y'umushinga, kuko aka gace kari gafite ikibazo cy'ubuke bw'amazu y'ubucuruzi, byanatumaga make yabonekaga yarahendaga ku buryo bukabije.
Shirubute Eric, Visi Perezida avuga ko bajya kubaka iyi nzu umuryango wari umaze kurenza ibihumbi 600 ku bubatse ku muhanda, bituma bo bubaka bizera ko bazamanura ibiciro bagahita babona abakiriya bayikodesha yose uko yakabaye, amafaranga bifuza akaboneka.
Yagize ati"Twatangiye gukora umushinga wo kubaka, tubona amazu ya hano mu Gakinjiro ari make, hari hakenewe andi mazu. Umuryango wari umaze kugera ku bihumbi 600 abari bafite imiryango hepfo ku muhanda, dukora iyi nyubako tuziko tuzahita tubona abapangayi tugashyira kuri magana atatu, noneho tukaba twabona abantu kuko atari kure y'umuhanda."
Bitandukanye n'ibyo batekerezaga, iyi nyubako imaze kuzura hahise haza umuvuduko wo kubaka batari biteze, indi miturirwa irazamurwa ndetse by'akarusho izamurwa ahegereye umuhanda ba bakiriya bari bizeye barayirangamira iyabo iterwa umugongo.
Yagize ati"Twagize ikibazo … abantu bose bahise bubaka kandi bubaka ku muhanda wa kaburimbo twebwe dusa n'aho dusigaye inyuma.Byatubereye imbogamizi cyane. Bituma abapangayi bacu bikanga bahita bajya hepfo ku muhanda. Inzu ziruzura zikajya zibona abapangayi kuko ari ku muhanda…bakodesha ibihumbi 470 na…mbese imbogamizi yabaye ni umuvuduko wahise uzamuka rimwe, ntabwo uwo muvuduko twigeze tuwutekereza ko bishoboka mu gihe gitoya, twumvaga ko niyo byabaho bizabaho kera twe twaramaze gufatisha amazu yacu, icyo nicyo kintu cyadukubise hasi."
Kwishyura inguzanyo ya banki byababereye umutwaro
Ubuyobozi bwa Koperative Duhahirane Gisozi buvuga ko mu gihe kingana n'umwaka inzu yuzuye, mu byumba 184 byifuzwagaho ibihumbi nibura 300 buri kimwe, magingo aya ibyumba 38 nibyo byabonye abakiriya kandi nabo bishyura ibihumbi 100 gusa ku kwezi.
Mu byumba bisaga 180 hamaze kuboneka abakiriya b'ibibarirwa muri 30 mu gihe cy'umwaka wose
Mu gihe kingana n'umwaka ushize batangiye kwishyura inguzanyo, ngo byabaye ngombwa ko abanyamuryango ba koperative bikora ku mufuka kugira ngo babashe kwishyura banki ibasaba miliyoni hafi 20 mu gihe bo bemeza ko inyubako yabo yinjiza abarirwa muri miliyoni eshatu buri kwezi.
Abafite inzu ku muhanda bo barabyinira ku rukoma
Ababaji biyjurije umuturirwa
Koperative y'abakora ububaji ADARWA, nayo ifite umuturirwa w'agaciro ka miliyari 2,5 bavuga ko uretse kuba bazafatamo icyumba kizajya kimurikirwamo ibikorwa byabo by'ububaji, ngo gahunda ni ugukodesha ibyuma byayo bisaga 160, kandi bo ngo nta mpungenge na mba bafite y'abakiririya kuko ikora ku muhanda wa kaburimbo.
Bitandukanye na bagenzi babo, umuhuzabikorwa wa ADARWA Nshimiyimana Gonzague we avuga ko kuba agace bakoreramo kubakwamo imiturirwa myinshi bo babibonamo igisubizo, kuko bizakurura abashoramari benshi bakaza kuhakorera, n'amafaranga akaba akaboneka.
Ese leta haricyo yafasha abafite impungenge zo guhomba ?
Abashoramari bubatse mu Gakinjiro batandukanye baganiriye na IGIHE, bavuga ko leta ikwiye kubafasha ikongera ibikorwa remezo bikurura urujya n'uruza muri aka gace.
Kubwa Eric Shirubute wo muri Koperative Duhahirane asanga hari henshi hakorerwa ubucuruzi cyangwa indi mirimo mu buryo bw'akajagari ku buryo habayeho kubyimurira muri aka gace nk'uko byagiye bigenda ahandi, byabagirira umumaro mu bijyanye no kubona amasoko y'inzu zabo, ati "Leta niyo dutezeho imbaraga nyinshi kuruta ahandi."
Uretse ibi bikorwa remezo nk'amasoko, imihanda myiza, gare bategeramo imodoka n'ibindi bikorwa bikurura abantu, abakorera mu gakinjiro basanga aka gace gakwiye no kugirwa agace k'ihariye gakorerwamo imyuga itandukanye, maze abasanzwe babikorera ahatemewe bose bagasabwa kuza kuhakorera kandi n'ababikeneye bose bakajya babikura hamwe.
Icyo leta ivuga kuri iki kibazo n'ibiteye nka cyo
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Francois Kanimba, ari nawe ufite gahunda zo kwihangira imirimo mu nshingano, yemeza ko mu buryo bw'umwihariko inyubako ya Koperative ishobora kuba yahura n'ikibazo cy'abakiriya bitewe n'uko aho iri nta bikorwaremezo byorohereza umushoramari kuhitabira, ariko icyo gihe leta irahagoboka.
Yagize ati "Ikibazo kijyanye no kubafasha ku byerekeye ibikorwaremezo kugira ngo hase neza n'abantu bashobore kuhayoboka, aha ngaha ndemera ko ari ikintu abantu bareba kuko narahasuye iyo nzu uvuga najye narayisuye ariko wareba no kugira ngo uhagere ugasanga ntibyoroshye iruhande rwayo hari hakiri amashantiye (bacyubaka) menshi ubona mu by'ukuri ishobora guhura n'icyo kibazo [kubura abakiriya]."
Kanimba yavuze ko ikibazo cya koperative Duhahirane Gisozi kihariye, ariko abandi bubaka muri aka gace yaganiriye nabo akumva nta kibazo cy'isoko ry'amazu yabo bazagira igihe azaba yuzuye.
Yavuze ko azasura iyi koperative akaganira nabo akabagira inama, ati "Nzanyarukirayo tuganire twumve neza uko biteye n'impungenge niba hari n'icyo umuntu yabagiramo inama."
Ku kibazo cy'uko iki kibazo cyaba rusange cyane ko Umujyi wa Kigali urimo uzamurwamo inzu nyinshi, Minisitiri yagize ati "Sinahakana ko ikibazo gishobora kuba kidahari."
Minisitiri Kanimba yavuze ko nawe ajya agira impungenge bigatuma abaza n'amabanki ndetse na ba nyir'amazu niba nta mpungenge zo kwishyura inguzanyo bigaragara ko ari nyinshi igendera kuri izi nyubako, gusa ngo igishimishije ni uko umubare w'abakeneye inzu ugaragaza ko zidashobora kubura abakiriya kuko hari n'izijya kurangira zaramaze gufatwa zose.
Minisitiri Kanimba kandi avuga ko ukurikije umuvuduko w'iterambere ry'u Rwanda ririho, hakiri kare ko umuntu yasaba abubaka kugenda gake, ahubwo ngo bakwiye gukomeza kuko icyerekezo cy'ubukungu bw'igihugu gitanga icyizere cy'isoko bityo n'abafite iki kibazo bakwiye kutagira impungenge.
Inyubako nyinshi zizamurwa mu mujyi wa Kigali ari iz'abantu baba bihurije hamwe, akenshi bakaba ari abasanzwe ari abacuruzi bashaka kuva mu nzu zitajyanye n'igishushanyo mbonera bimukira mu zijyanye n'icyerecyezo.
Inzu zikora ku muhanda wa kaburimbo ho abakiriya barabyigana
fabricefils@igihe.com



__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

BRUXELLES: ABAYOBOZI BA CPC, RNC, JAMBO, CLIIR, ...BARAHIGISHWA URUHINDU N’ABAMANEKO BA DMI


BRUXELLES: ABAYOBOZI BA CPC, RNC N'ANDI MASHYIRAHAMWE ATAVUGA RUMWE NA FPR, BARAHIGISHWA URUHINDU N'ABAMANEKO BA DMI.

15 juillet 2014

Umutekano

Muri iyi minsi ishize, cyane cyane, guhera mu kwezi kwa Werurwe, 2014, abanyarwanda batuye mu gihugu cy'Ububiligi, cyane cyane mu mugi wa Bruxelles na Anvers, bagiye babona urujya n'uruza rw'abantu bari batuye mu Bubiligi, ariko nyuma bamaze kubona ubwenegihugu, bagataha mu Rwanda, bavuga ko bagiye gukorerayo. Abenshi muri aba bantu usanga akenshi ari abahoze ari abasirikari, cyangwa se abapolisi, bagiye bavanwa mu tuzi twabo tuzwi bagashyirwa mu nzego z'iperereza, bigatangazwa ko bavuye ku rugerero.

Jack Nziza na Paul Kagame ngo bagomba kurimbura abarwanya mu Bubiligi

Jack Nziza na Paul Kagame ngo bagomba kurimbura ababarwanya mu Bubiligi

Abenshi muri abo ngabo rero bagiye boherezwa ku mugabane w'Uburayi, USA na Canada, bahagera bakavuga ko bahunze leta ya FPR, maze bagahabwa ubuhungiro. Mu gihe babaga bategereje guhabwa ibyangombwa, babaga bakora mw'ibanga ubutasi, aho bakusanyaga amakuru ku mpunzi z'abanyarwanda, cyane cyane ku barwanya leta ya FPR. Aka kazi k'ubutasi bagafashwamo buri gihe na za Ambasade z' u Rwanda ziba ziri mu bihugu barimo.

Kuva aho Paul Kagame aviriye mu Bubiligi, igihe yari yaje mu nama yari yahuje umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Iburayi na Afrika, yatanze amabwiriza akarishye, ko DMI igomba gukora ibishoboka byose,ikamukiza bamwe mu bayobozi b'amashyaka ya opozisiyo, agaragara ko akomeye mu Bubiligi. Si amashyaka gusa, Kagame ashaka kurimbura, ahubwo n'amashyirahamwe ya sosiyete sivile, ntashaka kuyumva.

Ubuhamya Major Micombero yatanze mu Bufaransa, intandaro yo guhiga abarwanya leta ya FPR i Bruxelles

Major Jean Marie Micombero

Major Jean Marie Micombero

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse ahantu hizewe cyane, avuga ko Paul Kagame agiye kuzarwara muzunga, kubera ubuhamya Major Jean Marie Micombero, wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ingabo, yahaye ba bacamanza b'abafaransaMarc Trévidic na mugenzi we, Nathalie Poux, bamaze igihe bakora iperereza ku wahanuye indege yari itwaye nyakwigendera, perezida Juvenal Habyalimana ku ya 06 Mata 1994. Impamvu ikomeye Kagame agomba kwica Micombero nuko ari we musirikari ukomeye mu bari muri CND, uzi neza ibyategurwaga, kubera ko no mu kazi ke yari ashinzwe iperereza muri batayo. Undi uzi neza iby'iriya ndege niCharles Karamba, ubu ni Général, ariko we aracyari i Kigali.

Ubwo rero Micombero ni we uri hanze uvuga neza ibintu yihagarariyeho, ku buryo kumuvuguruza bikomeye cyane. Abakurikirira hafi iriya dosiye y'indege, bemeza ko ubuhamya bwa Major Jean Marie Micombero, bwaba bwarabaye imbarutso yo kuba, abacamanza b'abafaransa barasobanukiwe neza ibinyoma leta ya FPR yari yababeshye igihe bajyaga i Kigali. Hatagize igihinduka, bariya bacamanza bashobora guzatangaza umwanzuro usa neza n'uwari watangajwe na Juge Brugière, wari wemeje ko ariFPR yahanuye indege yari itwaye Habyalimana, Ntaryamira w'Uburundi n'abo bari kumwe.

Gén Charles Karamba, nawe azi neza uko indege ya Habyalimana yahanuwe. Ubu niwe utegeka ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama

Gén Charles Karamba, nawe azi neza uko indege ya Habyalimana yahanuwe. Ubu niwe utegeka ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama

Abamaneko ba DMI bari kujagata i Bruxelles 

Kuva aho Gen Jack Nziza yiciye Col Patrick Karegeya muri Afrika y'epfo, ubu ibiraka byose byo kwivugana abanyarwanda niwe ubihabwa, agapanga uko bizagenda, agatoranya abazamufasha. Ku kibazo cyo mu Bubiligi ho, n'umwihariko kuri Jack Nziza, kubera ko yanga Major Jean Marie Micombero urunuka ngo akaba yicuza icyatumye atamuca umutwe igihe bamufungaga. Amakuru atugeraho, avuga ko Jack Nziza ubu yifashisha bya hafi cyane Dan Munyuza, nawe ufite ubunararibonye mu gukubita udufuni no kuroga ya marozi ahitana abantu ntibamenye indwara ibahitanye.

Amakuru kandi Ikaze Iwacu, ikesha umwe mu ba ofisiye bakuru ba RDF uzi neza iyi dosiye yo mu Bubiligi, avuga ko ku busanzwe Jack Nziza, ari gutegura ibikorwa bye by'ububisha afashijwe namuramu we utuye mu Bubiligi, witwa Joseph Uwamungu. Uyu Joseph Uwamungu asanzwe ari umuhuzabikorwa by'ubutasi bya DMI, mu Bubiligi, ndetse n'ibihugu bibwegereye (Hollande, Luxembourg ndetse na France).

Ni bande bagomba kwicwa?

Amabwiriza ya Kagame, nkuko twabivuze haruguru, nuko izi nkoramaraso ze, zigomba gukora uko zishoboye zikicha abatavuga rumwe na leta ye, cyane cyane, abanyapolitiki, babarizwa mu mpuzamashyaka ya CPC (Coaliton des Partis pour le Changement), iyobowe na Faustin Twagiramungu na Dr Paulin Murayi. Abandi bari guhigwa ni bamwe mu bayoboke ba RNC, cyane cyane abari muri komite ya Bruxelles, by'umwihariko Major Jean Marie Micombero, niwe uri ku isonga mu bagomba gucibwa umutwe byihutirwa.

Abandi bahigwa ni abayobozi b'amwe mu mashyirahamwe ya sosiyete sivile, aha abari imbere ku rutonde rwa Jack Nziza ni Jambo, ishyirahamwe ryiganjemo urubyiruko na CLIIR, ikigo giharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, kiyobowe na Joseph Matata. Aya mashyirahamwe ngo Jack Nziza na shebuja, bayaziza ko ngo yaba atangiye kugirana umubano mwiza n'abakozi bakorera mu biro bya Union Européenne.

Ni bande bari gukorana n'inkoramaraso za Jack Nziza?

Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu akomeza avuga ko, kuva aho Jack Nziza yumviye amajwi yafashwe, igihe yarimo aciririkanya ibiciro n'umuntu wagombaga guhitana Kayumba Nyamwasa, ubu ngo asigaye yarahinduye stratégie ye. Nta kivugira kuri telefoni ngo hatagira uwongera kumufata amajwi, ahubwo asigaye atanga ubutumwa, akabuha abantu bakabujyana, bakabugeza ku wo bugenewe. Iyi niyo mpamvu nyine, hari urujya n'uruza rw'abantu bahoze batuye mu Bubiligi bari barasubiye mu Rwanda.

Mu bushakashatsi Ikaze Iwacu yakoze muri iyi minsi bwerekana ko uwiyita Habinshuti Kayitani Rachid, ari we washinzwe gushaka abantu mu Bubiligi bagomba gukorana n'itsida ry'abicanyi bazajya bava mu Rwanda. Uretse gushakisha abazakora ubwicanyi, DMI yanamuhaye ubutumwa bwo gushakisha abandi bantu bayoboka leta ya FPR, mu bikorwa byo guhiga abatavuga rumwe na leta batuye mu Bubiligi, Holland na France. Uyu Habinshuti Kayitani Rachid yabaga mu Bubiligi, amaze kubona ubwenegihugu bw'Ububiligi, yahise asubira i Kigali, gukora Business yashingiwe na DMI.

Uyu Kayitani Rahid rero n'umwe muri ba bantu twababwiye haruguru baza batwaye ubutumwa bwa Jack Nziza ku mugabane w'Uburayi; mbese niwe wasimbuye telefoni za Jack Nziza. Iyo ageze mu Bubiligi, hari abandi bicanyi bahita bashyikirizwa ubwo butumwa. Mubo twashoboye kumenya harimo:Murahoneza Lewis bita Kigurube, Muramba Hamisi mwana Wamadjaliwa, uyu yari umukuru w'interahamwe i Nyamirambo, Maurice Rwambonera, ubusanzwe ushinzwe gushaka abajya muri Come and see, Birasa Claude, Majyambere Olivier, Gashumba Jean Claude coiffeur, Kimenyi Yves bita Richard Kaboko.

Aba bose bakaba bahora bakora amanama yo kugirira nabi abo muri opozisiyo cyangwa abandi batitabira ibikorwa bya FPR. Ayo manama yo gupanga ubwicanyi no guhotora, bayakorera kwa Kimenyi Yves bita Richard Kaboko, utuye kuri address ikurikira: RUE PLEISTER 33, 1050 BRUXELLES. 

Banyarwanda rero mutuye mu Bubiligi no hafi yaho, mube maso kandi muhagurukire kurwanya aba bicanyi mbere yuko bagarika ingogo. Nimwirinde akarimi gasize umunyu k'intore za Kagame, uhora abeshya ngo opozisiyo ikorana n'abakoze amarorerwa, kandi ahubwo ari we wa mbere ukorana n'interahamwe zizwi ko zishe abantu muri '94. Nimwirinde iminsi mikuru ya hato na hato, kubera ko mushobora kuzarogerwamo, abagira intege nke imbere y'abagore namwe, mwitonde, aba bicanyi, bazakoresha cyane abakobwa kugira ngo bagere ku muhigo.

Ubutaha tuzabagezaho abandi bicanyi bakorera Kagame i Burayi, harimo n'abo mu Bwongereza bakuriwe n'uwitwa Lt. Tom Ndahiro, mwishywa wa Jack Nziza. Uyu Lt. Tom Ndahiro aheruka mu Bubiligi mu kwezi gushize kwa Kamena, aho yahuye naCaptain Bertin Murera, umusirikari wo muri DMI/external departmentyari yavuye i Kigali azanye uburozi n'amafranga yo kuzahemba abicanyi, igihe bazaba bagaritse ingogo.

Mwihere amaso bamwe muri abo bicanyi, mujye mubavugiriza induru kandi mubimenyeshe inzego za polisi y'Ububiligi:

Mutaganda Alexis niwe ubanza ibumoso akaba ari chauffeur w'Ambasade i Bruxelles

Mutaganda Alexis, niwe ubanza ibumoso, akaba ari chauffeur w'Ambasade i Bruxelles.

Muvunyi Claude bita Kajisho. Yari umu GP kwa Kagame, akaba yarasabye ubuhunzi abeshya kandi yaratumwe na Kagame kuneka.

Muvunyi Claude bita Kajisho. Yari umu GP kwa Kagame, akaba yarasabye ubuhunzi abeshya kandi yaratumwe na Kagame kuneka.

Murahoneza Lewis bita Kigurube yari interahamwe muri '94, n'ubu n'interahamwe ya FPR

Murahoneza Lewis bita Kigurube yari interahamwe muri '94, n'ubu n'interahamwe ya FPR

Uwagitera Claude bita Mafene.

Uwagitera Claude bita Mafene.

Muramba Hamisi, yari interahamwe muri '94, ubu akaba ari interahamwe ya FPR.

Muramba Hamisi, yari interahamwe muri '94, ubu akaba ari interahamwe ya FPR.

Rwambonera Maurice.

Rwambonera Maurice.

Birasa Claude

Birasa Claude

 

Mugabo Pacis

Ikazeiwacu.fr

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.