Nyakatsi zikiri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava – MIDIMAR
1
515
"Muri make njye navuga ngo ziriya nyakatsi ziri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava, kuko inzu imwe ihiye ishobora gukongeza umujyi wose ugashya. Ni ngombwa ko ababishinzwe bakora ibyihuse bakimura abantu muri Quartier Matheus n'ahandi hose hakirangwa amazu nk'ariya."
Aya ni amwe mu magambo Minisitiri Mukantabana Séraphine yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa 14 Nyakanga 2014.
Ishya ry'amaduka atanu yo muri Quartier Matheus ryaje rikurikira ishya rya Gereza ya Gitarama ndetse n'iya Rubavu.
Nta mpamvu n'imwe iramenyekana yateye izo nkongi, cyo kimwe n'izindi zikomeje kuba mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali, ariko hari abakeka ko biterwa n'ikibazo cy'insinga z'amashanyarazi.
By'umwihariko muri Quartier Matheus, Minisitiri Mukantabana avuga ko, "urebye ukuntu amazu yaho ashaje cyane, ubona akwiye kuhavanwa mu guha agaciro inzu nshya zirimo kuhazamuka, no guhesha agaciro abanyarwanda."
Kigali ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na Kigali y'ubu biratandukanye cyane, mu nzego zose muri rusange, no mu bikorwa remezo by'umwihariko.
Hari inyubako nshya zuzuye zahesheje uyu Mujyi isura nziza, ariko nanone hari utundi duce tukirimo amazu ashaje cyane, ari nayo Minisiteri y'ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yita nyakatsi.
Tumwe mu duce tukirangwamo akajagari k'amazu nk'ayo ni Cyahafi, Nyamirambo, Kimisigara, uduce tumwe two mu Murenge wa Muhima n'ahandi.
1
515
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.