BRUXELLES: ABAYOBOZI BA CPC, RNC N'ANDI MASHYIRAHAMWE ATAVUGA RUMWE NA FPR, BARAHIGISHWA URUHINDU N'ABAMANEKO BA DMI.
15 juillet 2014
Muri iyi minsi ishize, cyane cyane, guhera mu kwezi kwa Werurwe, 2014, abanyarwanda batuye mu gihugu cy'Ububiligi, cyane cyane mu mugi wa Bruxelles na Anvers, bagiye babona urujya n'uruza rw'abantu bari batuye mu Bubiligi, ariko nyuma bamaze kubona ubwenegihugu, bagataha mu Rwanda, bavuga ko bagiye gukorerayo. Abenshi muri aba bantu usanga akenshi ari abahoze ari abasirikari, cyangwa se abapolisi, bagiye bavanwa mu tuzi twabo tuzwi bagashyirwa mu nzego z'iperereza, bigatangazwa ko bavuye ku rugerero.
Abenshi muri abo ngabo rero bagiye boherezwa ku mugabane w'Uburayi, USA na Canada, bahagera bakavuga ko bahunze leta ya FPR, maze bagahabwa ubuhungiro. Mu gihe babaga bategereje guhabwa ibyangombwa, babaga bakora mw'ibanga ubutasi, aho bakusanyaga amakuru ku mpunzi z'abanyarwanda, cyane cyane ku barwanya leta ya FPR. Aka kazi k'ubutasi bagafashwamo buri gihe na za Ambasade z' u Rwanda ziba ziri mu bihugu barimo.
Kuva aho Paul Kagame aviriye mu Bubiligi, igihe yari yaje mu nama yari yahuje umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Iburayi na Afrika, yatanze amabwiriza akarishye, ko DMI igomba gukora ibishoboka byose,ikamukiza bamwe mu bayobozi b'amashyaka ya opozisiyo, agaragara ko akomeye mu Bubiligi. Si amashyaka gusa, Kagame ashaka kurimbura, ahubwo n'amashyirahamwe ya sosiyete sivile, ntashaka kuyumva.
Ubuhamya Major Micombero yatanze mu Bufaransa, intandaro yo guhiga abarwanya leta ya FPR i Bruxelles
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse ahantu hizewe cyane, avuga ko Paul Kagame agiye kuzarwara muzunga, kubera ubuhamya Major Jean Marie Micombero, wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ingabo, yahaye ba bacamanza b'abafaransa, Marc Trévidic na mugenzi we, Nathalie Poux, bamaze igihe bakora iperereza ku wahanuye indege yari itwaye nyakwigendera, perezida Juvenal Habyalimana ku ya 06 Mata 1994. Impamvu ikomeye Kagame agomba kwica Micombero nuko ari we musirikari ukomeye mu bari muri CND, uzi neza ibyategurwaga, kubera ko no mu kazi ke yari ashinzwe iperereza muri batayo. Undi uzi neza iby'iriya ndege niCharles Karamba, ubu ni Général, ariko we aracyari i Kigali.
Ubwo rero Micombero ni we uri hanze uvuga neza ibintu yihagarariyeho, ku buryo kumuvuguruza bikomeye cyane. Abakurikirira hafi iriya dosiye y'indege, bemeza ko ubuhamya bwa Major Jean Marie Micombero, bwaba bwarabaye imbarutso yo kuba, abacamanza b'abafaransa barasobanukiwe neza ibinyoma leta ya FPR yari yababeshye igihe bajyaga i Kigali. Hatagize igihinduka, bariya bacamanza bashobora guzatangaza umwanzuro usa neza n'uwari watangajwe na Juge Brugière, wari wemeje ko ariFPR yahanuye indege yari itwaye Habyalimana, Ntaryamira w'Uburundi n'abo bari kumwe.
Abamaneko ba DMI bari kujagata i Bruxelles
Kuva aho Gen Jack Nziza yiciye Col Patrick Karegeya muri Afrika y'epfo, ubu ibiraka byose byo kwivugana abanyarwanda niwe ubihabwa, agapanga uko bizagenda, agatoranya abazamufasha. Ku kibazo cyo mu Bubiligi ho, n'umwihariko kuri Jack Nziza, kubera ko yanga Major Jean Marie Micombero urunuka ngo akaba yicuza icyatumye atamuca umutwe igihe bamufungaga. Amakuru atugeraho, avuga ko Jack Nziza ubu yifashisha bya hafi cyane Dan Munyuza, nawe ufite ubunararibonye mu gukubita udufuni no kuroga ya marozi ahitana abantu ntibamenye indwara ibahitanye.
Amakuru kandi Ikaze Iwacu, ikesha umwe mu ba ofisiye bakuru ba RDF uzi neza iyi dosiye yo mu Bubiligi, avuga ko ku busanzwe Jack Nziza, ari gutegura ibikorwa bye by'ububisha afashijwe namuramu we utuye mu Bubiligi, witwa Joseph Uwamungu. Uyu Joseph Uwamungu asanzwe ari umuhuzabikorwa by'ubutasi bya DMI, mu Bubiligi, ndetse n'ibihugu bibwegereye (Hollande, Luxembourg ndetse na France).
Ni bande bagomba kwicwa?
Amabwiriza ya Kagame, nkuko twabivuze haruguru, nuko izi nkoramaraso ze, zigomba gukora uko zishoboye zikicha abatavuga rumwe na leta ye, cyane cyane, abanyapolitiki, babarizwa mu mpuzamashyaka ya CPC (Coaliton des Partis pour le Changement), iyobowe na Faustin Twagiramungu na Dr Paulin Murayi. Abandi bari guhigwa ni bamwe mu bayoboke ba RNC, cyane cyane abari muri komite ya Bruxelles, by'umwihariko Major Jean Marie Micombero, niwe uri ku isonga mu bagomba gucibwa umutwe byihutirwa.
Abandi bahigwa ni abayobozi b'amwe mu mashyirahamwe ya sosiyete sivile, aha abari imbere ku rutonde rwa Jack Nziza ni Jambo, ishyirahamwe ryiganjemo urubyiruko na CLIIR, ikigo giharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, kiyobowe na Joseph Matata. Aya mashyirahamwe ngo Jack Nziza na shebuja, bayaziza ko ngo yaba atangiye kugirana umubano mwiza n'abakozi bakorera mu biro bya Union Européenne.
Ni bande bari gukorana n'inkoramaraso za Jack Nziza?
Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu akomeza avuga ko, kuva aho Jack Nziza yumviye amajwi yafashwe, igihe yarimo aciririkanya ibiciro n'umuntu wagombaga guhitana Kayumba Nyamwasa, ubu ngo asigaye yarahinduye stratégie ye. Nta kivugira kuri telefoni ngo hatagira uwongera kumufata amajwi, ahubwo asigaye atanga ubutumwa, akabuha abantu bakabujyana, bakabugeza ku wo bugenewe. Iyi niyo mpamvu nyine, hari urujya n'uruza rw'abantu bahoze batuye mu Bubiligi bari barasubiye mu Rwanda.
Mu bushakashatsi Ikaze Iwacu yakoze muri iyi minsi bwerekana ko uwiyita Habinshuti Kayitani Rachid, ari we washinzwe gushaka abantu mu Bubiligi bagomba gukorana n'itsida ry'abicanyi bazajya bava mu Rwanda. Uretse gushakisha abazakora ubwicanyi, DMI yanamuhaye ubutumwa bwo gushakisha abandi bantu bayoboka leta ya FPR, mu bikorwa byo guhiga abatavuga rumwe na leta batuye mu Bubiligi, Holland na France. Uyu Habinshuti Kayitani Rachid yabaga mu Bubiligi, amaze kubona ubwenegihugu bw'Ububiligi, yahise asubira i Kigali, gukora Business yashingiwe na DMI.
Uyu Kayitani Rahid rero n'umwe muri ba bantu twababwiye haruguru baza batwaye ubutumwa bwa Jack Nziza ku mugabane w'Uburayi; mbese niwe wasimbuye telefoni za Jack Nziza. Iyo ageze mu Bubiligi, hari abandi bicanyi bahita bashyikirizwa ubwo butumwa. Mubo twashoboye kumenya harimo:Murahoneza Lewis bita Kigurube, Muramba Hamisi mwana Wamadjaliwa, uyu yari umukuru w'interahamwe i Nyamirambo, Maurice Rwambonera, ubusanzwe ushinzwe gushaka abajya muri Come and see, Birasa Claude, Majyambere Olivier, Gashumba Jean Claude coiffeur, Kimenyi Yves bita Richard Kaboko.
Aba bose bakaba bahora bakora amanama yo kugirira nabi abo muri opozisiyo cyangwa abandi batitabira ibikorwa bya FPR. Ayo manama yo gupanga ubwicanyi no guhotora, bayakorera kwa Kimenyi Yves bita Richard Kaboko, utuye kuri address ikurikira: RUE PLEISTER 33, 1050 BRUXELLES.
Banyarwanda rero mutuye mu Bubiligi no hafi yaho, mube maso kandi muhagurukire kurwanya aba bicanyi mbere yuko bagarika ingogo. Nimwirinde akarimi gasize umunyu k'intore za Kagame, uhora abeshya ngo opozisiyo ikorana n'abakoze amarorerwa, kandi ahubwo ari we wa mbere ukorana n'interahamwe zizwi ko zishe abantu muri '94. Nimwirinde iminsi mikuru ya hato na hato, kubera ko mushobora kuzarogerwamo, abagira intege nke imbere y'abagore namwe, mwitonde, aba bicanyi, bazakoresha cyane abakobwa kugira ngo bagere ku muhigo.
Ubutaha tuzabagezaho abandi bicanyi bakorera Kagame i Burayi, harimo n'abo mu Bwongereza bakuriwe n'uwitwa Lt. Tom Ndahiro, mwishywa wa Jack Nziza. Uyu Lt. Tom Ndahiro aheruka mu Bubiligi mu kwezi gushize kwa Kamena, aho yahuye naCaptain Bertin Murera, umusirikari wo muri DMI/external department, yari yavuye i Kigali azanye uburozi n'amafranga yo kuzahemba abicanyi, igihe bazaba bagaritse ingogo.
Mwihere amaso bamwe muri abo bicanyi, mujye mubavugiriza induru kandi mubimenyeshe inzego za polisi y'Ububiligi:
Mugabo Pacis
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.