Urugomero Perezida Kagame yatashye ratangiye guhindurira abaturage ubuzimaYanditswe kuya 6-03-2015 saa 08:01' na Deus Ntakirutimana
Loading...Perezida Kagame yatashye Urugomero rwa Nyabarongo ya I rwitezweho kugeza ku Banyarwanda benshi amashanyarazi ugereranyije n'izindi mu Rwanda, abasaba kurubyaza umusaruro bagatera imbere.Uru rugomero rutanga Megawati 28 rumaze imyaka itanu rwubakwa rukaba rwaratwaye miliyoni zisaga 125 z'amadolari ya Amerika, rwubatse mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.Ubwo rwatahwaga ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2015, Ayinkamiye Marie Josee, umwe mu baturage bashoboye kugerwaho n'aya mashanyarazi utuye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro yavuze ko amashanyarazi yamuhinduriye ubuzima. Yavuze ko yasezereye agatadowa, abana be bakaba bakoresha aya mashanyarazi basubiramo amasomo, batagihura n'indwra zikomoka ku mwotsi n'ibindi. Uretse ibi kandi ngo ku manywa yirirwa yikorera imirimo ye nijoro akiga imashini idoda atashoboraga kwigira ku itadowa.Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko aya mashanyarazi yahinduye abayahawe, agashima ko atacishijwe hejuru y'abaturage baturiye uru Rugomero rwa Nyabarongo.Ingo zifite amashanyarazi muri aka karere zavuye kuri 15.5% none zigeze kuri 20% kandi ngo ziracyazamuka kubera aya mashanyarazi.Yatumye kandi abaturage batura neza abitabira kuva mu manegeka ngo bagezweho aya mashanyarazi.Yatumye kandi amasaha yo gukora yiyongera ku buryo ngo bizafasha abaturage gutera imbere, kuri ubu ngo bakaba bashishikariza buri wese kuhashinga inganda ziciriritse ngo zizamure abaturage.Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Musoni James, yavuze ko aya mashanyarazi ari amahirwe ku baturage bo mu turere twa Ngororero, Karongi na Muhanga bayaturiye.Uru rugomero rutanga amashanyarazi angana na 18% by'asanzwe akoreshwa mu Rwanda rwatumye hagabanuka mazutu yakoreshwaga mu zindi ngomero ku kigero cya 43% ku buryo buri kwezi u Rwanda rubika miliyoni eshatu z'amadolari ya Amerika yajyaga agurwa mazutu.Perezida Kagame yabwiye abari aha ko u Rwanda ruzakomeza kongera amashanyarazi mu Rwanda ngo igihugu gitere imbere kurushaho.Yasabye abaturage gukoresha aya mashanyarazi nk'amwe mu mahirwe babonye bari bakwiye guheraho bagatera imbere.Yagize ati "Igisigaye ni ukubifuriza gukora neza mu mutekano, mu bufatanye kugira ngo ibi bikorwa by'amajyambere, byadufasha kwihutisha gutera imbere tubikoreshe neza kandi bitugeze ku majyambere vuba." Yanabijeje ko nta we uzongera kunyurwaho n'ibikorwa bimwegereye nkuko wasangaga hari ahubatswe ingomezo z'amashanyarazi ariko agahabwa abandi abasimbutse.Ati "Byumvikanye ko amashanyarazi aturuka hano atazajya arenga abahatuye ahubwo nabo azabageraho uko bishobotse."Ibyiza by'igihugu kandi ngo bizajya bigera mu gihugu hose aho kuba muri Kigali gusa nk'uko Abanyarwanda babyibwiraga.Ati "Uriya mudamu mwamwumvise uko yavugaga ngo kera bari bazi ko amashanyarazi ari ay'i Kigali gusa, none n'aha habaye i Kigali; ibyo ni byiza cyane ni ko tubyifuza, uko twifuza ko nta bintu bikwiye kuba bitangirira cyangwa se irangirira i Kigali gusa bitageze ku Banyarwanda bose."Yasoje ashimira buri wese wagize uruhare ngo uru rugomero rwuzure ariko cyane cyane u Buhinde uruhare bwagize mu iyubakwa ry'uru rugomero no gutanga amafaranga yakoreshejwe, ndetse no mu bindi bikorwa iki gihugu kizafashamo u Rwanda.U Rwanda rwihaye icyerekezo ko mu mwaka wa 2017/2018 Abanyarwanda 70% bazaba bagerwaho n'amashanyarazi angana na Megawatt 563 zizaba zarabonetse muri uwo mwaka. Andi mafoto kuri uru ruzinduko kanda hano
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
5 mars 2015
Umutekano