Pages

Thursday 5 March 2015

[amakurunamateka.com] Rwanda: Kagame byamutwaye imyaka 12 kugira ngo yemere ko twavumbuye ko leta ye ari iy’abatekamutwe

 


Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira I Gabiro mu kiswe umwiherero w'abayobozi kuwa 28 Gashyantare uyu mwaka, Paul Kagame yarashyize yemererera ku mugaragaro ko leta ye ntacyo imaze. Ko ibyo abamunenga bavuga ari ukuri. N'umujinya mwinshi Kagame yihariye ijambo atuka abayobozi bari hafi kuri 300 n'agasuzuguro kenshi asa n'ubwira ababoyi be yiyibagije ko harimo intumwa za rubanda, ndetse ababazwa n'uko ashaje akaba atagishoboye kubarwanya nk'uko yabikoraga kera (I wish I could go back in old days to fight you seriously). Muri iyi nyandiko ndasesengura ikihishe inyuma y'ijambo rye n'impamvu mbivuga, n'icyo yari akwiye gukora ngo abanenga leta babikore neza kurushaho.

  1. Ni iki kihishe inyuma y'ijambo rya Kagame ?

Mu by'ukuri uwakumva iri jambo adasanzwe akurikiranira hafi ibya Kagame, yagira ati Roho Mutagatifu yamumanukiyeho amuhumura amaso ngo abone ibyo atajyaga abona: ko leta ye ari ntacyo ishoboye. Nyamara ibi jye siko mbibona. Kagame arashaka kwigaragaza nk'umuntu w'akataraboneka uhana kandi agahwitura abo ayoboye. Nyamara igishishikaje Kagame si uguhwitura aba bayobozi mu by'ukuri cyangwa se kumva impamvu ibatera kudakora neza.

Iyo Kagame aba azinduwe no kubaka aba yarihereranye "abahungu n'abakobwa be" akabacyaha, mbese bakaganira mashirakinyoma tukazabumva basohotse bafashe ingamba. Koko rero umwambaro wanduye cyane bawusukurira mu mbere. Nyamara icyari umwiherero cyabaye gushyira ku karubanda. Ijambo rya Paul Kagame ryatugezeho abitwa ko biherereye bakiriyo, ndetse ritangajwe n'abakozi ba Kagame . Ni ukuvuga ko bari bategetswe kuritangaza. Na none mwibuke ko muri uyu mwiherero w'abayobozi habonetsemo umunyamakuru w'umunya Uganda witwa Andrew Mwenda  ari na we wenyine wabashije kuvugisha Kagame ubona atuje. Ibi biragaragaza ko bafite icyo baziranyeho.

Birazwi neza ko  Andrew Mwenda afite akazi ko kwamamaza ibikorwa ngo byiza Paul Kagame yakoze. Bityo rero uyu ntiwari umwiherero, nticyari n'igihe cyo gukemura ibibazo, ahubwo bwari uburyo bwa Kagame bwo kwikorera publicité ngo agaragare nk'umuyobozi koko ukangara abo ayoboye ngo ibintu bigende neza.

Mwibuke ko Kagame atigeze aha ijambo n'umwe mu bayobozi ngo bamubwire impamvu batagera kubyo biyemeje. Nta muyobozi watinyutse kubwira Kagame uko abona ibibazo biteye n'uburyo byakemuka.  Yewe n'umwe wabigerageje akavuga ko aho bipfira ari uko hari abantu biyumvamo ko baruta system, Kagame yamuhase umuriro ahita yisubiraho, avuga ko ibyo bigaragara mu nzego zo hasi kugera kuri minisiteri. Ibi byanyibukije umwiherero w'ubushije aho uwari Minisitiri w'intebe Habumuremyi Pierre Damien yavuze ngo "Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika twese twarakosheje uretse wowe wenyine w'intungane".

Nta yindi mpamvu yatumye Kagame adaha ijambo abayobozi ngo bavuge aho bipfira ni uko ahazi. Iyo abayobozi basabwa gutanga mafaranga y'umurengera ngo Kagame aherekezwe n'abantu amagana muri za Rwanda day cyangwa mu myigaragambyo yo guhangana n'abamurwanya, iyo basabwa kurushanwa mu gutanga imisanzu ya buri munsi muri FPR no mu kigega agaciro, Kagame azi neza ko nta handi amafranga bayakura uretse kwiba, kurya ruswa no gukora imishinga itazigera irangizwa.

Kagame rero ntayobewe ko itekinika ribaho ahubwo ababajwe n'uko byamenyekanye, cyane cyane kuva aho umuyobozi w'ikigega mpuzamahanga FMI, Umufaransakazi Christine Lagarde amubwiriye ko bavumbuye ko ibaruramibare ( statistics) zitangwa n'u Rwanda zitari ukuri. Aha rero Kagame arashaka kwigira nyoninyinshi ko atari abizi ndetse akazana na Andrew Mwenda ngo azabibere umuhamya.

  1. Ese Kagame arashima abamunenga cyangwa arigiza nkana?

Ikizabereka ko Kagame yashakaga kwigaragaza kurusha uko ashaka guhindura ibintu mu buryo bwiza, ni uko ntacyo azakora nyuma yo kuvubura umujinya i Gabiro. Mbahe urugero, mu bintu Kagame yavuze, hari aho yasabye abayobozi kujya bumva kandi bakita ku bavuga ibibi bakora (critics) kurusha gutega amatwi ababashimagiza. Aha rwose mwagira ngo Kagame yabonekewe, byahe byo kajya! Iyo aba abikuye ku mutima aba yarahavuye akoze itegeko-teka rifungura abantu bose baciriwe imanza bagafungwa bazira ko bavuze ko leta ikora nabi.

Ingero si izabuze:

  • Madame Ingabire Victoire yazize ko yanenze uburyo abahutu batabonye ubutabera.
  • Deo Mushayidi yazize ko anenga uko FPR yitwara muri politiki y'ubumwe n'ubwiyunge.
  • Umusore Jean Baptiste Icyitonderwa yazize ko yandikiye Minisitiri w'intebe avuga ibitagenda.
  • Mihigo Kizito yakatiwe azira ko yavuze ko urupfu rukomoka kuri jenoside rusa n'urukomoka ku rugomo rutiswe jenoside.
  • Ntaganda Bernard yamaze imyaka ine yose azira ko yanenze itekinika n'ikinyoma cya FPR
  • hari n'abandi benshi cyane. Ariko birazwi ko abatarafungwa ari uko baba hanze y'igihugu.

Mu myanzuro yose yafashwe nyuma y'umwiherero nta n'umwe uvuga ko abanenze Leta bakabizira bagiye gufungurwa cyangwa abafunguwe ngo basabwe imbabazi, bahabwe impozamarira banashimirwe igikorwa cyiza bakoze.

Ikindi iyo Kagame aba yemera ibyo yavugiye hariya atari amanyanga yo kwishyira hejuru ngo aririmbwe hose nk'umuyobozi w'indashyikirwa, yagatanze itegeko ko amashyaka amunenga ahabwa urubuga, akagezwaho ibya ngombwa bihabwa amashyaka ya opposition kugira ngo abashe kurushaho gukora akazi ko kunenga.

Koko rero mu bihugu bigendera ku mashyaka menshi ishyaka ritavuga rumwe na Leta rihabwa ubufasha na Leta kuko riba ari guverinoma itegereje. Rigira ibiro byishyurwa na Leta, umukuru wa opposition ahembwa na leta kugira ngo akore neza akazi ko kunenga. Ibi Kagame arabizi ariko ntashaka kubyubahiriza yarangiza akaza kubeshya rubanda ngo bajye bumva critics! Ntukigize nkana Mr President.

Umwanzuro:

Byafashe imyaka itari mikeya ngo Perezida Kagame abone ko itekinika rye turibona. Na we ubwe aremera ko abayobozi be ari "good for nothing" nyamara nibo bakomeje kumubwira ngo yakoze neza cyane ngo azongere afate indi manda yiyamamaze akomeze abayobore. Perezida Paul Kagame akwiye kwemera nta mananiza ko ubwo ikipe ye inaniwe gukora ibyo abaturage bayitegerejeho igomba kujyana na Kapiteni wayo. N'ubwo kandi yaba yarakoze neza by'akataraboneka, amategeko agira uko abiteganya ngo Kapiteni aruhuke ashimirwe ibyo yakoze neza abandi bakomeze urugendo.

Icyo ririya jambo ridusigiye ni uko Kagame yatwemereye ko ibyo tumunenga abikurikira uretse ko akomeza kuvunira ibiti mu matwi. Nyamara kunenga bituma igihugu cyiyubaka kurushaho, ubwo Kagame abizi rero, natange urubuga bikorwe neza kurushaho.

Chaste Gahunde.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.